Polisi yafashe abana n’ababajyana mu tubari

Mu ijoro rya Noheli, Polisi yafashe urubyiruko 18 rutaruzuza imyaka y’ubukure hamwe n’ababajyanye mu tubari ndetse na ba nyiratwo umunani.

Polisi y’igihugu ikomeje kuburira abana, ababajyana n’abandi bantu bose bafite aho banywera inzoga, ko abazafatirwa mu guha abana ibisindisha, ndetse n’abana ubwabo ngo bazabihanirwa.

18 bafatiwe mu tubari
18 bafatiwe mu tubari

Mu bana bafashwe, uwitwa Musabyimana Cynthia ufite imyaka 18 ngo yari yasize umwana w’amezi atatu mu rugo, ajya mu kabare akurikiye mugenzi we ngo wamwoheje; bombi bakaba bafashwe ahagana saa saba z’ijoro.

Urubyiruko rufunganywe na Musabyimana narwo rwisobanura ko rutanywaga inzoga, ahubwo ngo kereka niba kujya mu kabari ari cyo cyaha.

Munyaneza Pascal w’imyaka 25, ni umwe mu bakurikiranyweho kujyana abana kubaha inzoga; aravuga ko yajyanye n’umukobwa w’inshuti ye ufite imyaka 20 mu kabare, ngo akaba n’ubusanzwe ariho akora; ariko uwo mukobwa nta ndangamuntu yari yagendanye nayo, akaba ari cyo yazize.

Ababajyanaga mu tubari
Ababajyanaga mu tubari

“Twari tukiri mu muhanda tugiye kwishimira Noheli, ndi kumwe na mukuru wanjye, ndetse na mushiki wanjye na muramu wanjye bafite imyaka 17 bombi; ni umuryango wanjye twari tuje kunywa fanta; badufashe nyuma yo gusanga abo bakobwa badafite ibyangombwa”, uwitwa Bosco ariregura.

Hirwa Christian ufite akabari kitwa Vision Club, avuga ko umwana wafatiwe iwe ngo yasaga n’ukuze baramureka; naho mugenzi we Hakizimana Omar ukorera i Nyamirambo, akisobanura avuga ko ikosa atari irye kuko ngo ku irembo haba abashinzwe kwinjiza abantu, ngo bagombye kureba neza indangamuntu z’abinjira.

Umukuru w'ubugenzacyaha muri Polisi y'Igihugu, ACP Theos Badege
Umukuru w’ubugenzacyaha muri Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege

Umukuru w’ubugenzacyaha muri Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege yabwiye itangazamakuru ati:”N’ubwo waba uri umubyeyi ntabwo wemerewe kujyana umwana mu kabari kumuha inzoga; ntimutinde ku bisobanuro babahaye, kuko barasa nk’aho batangiye gutegura urubanza; icyakora hari abemera icyaha”.

Itegeko rihanisha uwahaye umwana(utaruzuza imyaka 18) inzoga n’ibindi byamwangiza, igifungo kugeza ku mezi atandatu n’ihazabu ya Miliyoni imwe y’mafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

under 18 ? saa sita zijoro ubwose batahahe ubwose barangije ishuri mubakurikirane babibazwe

alias yanditse ku itariki ya: 27-12-2015  →  Musubize

Ni ikosa kujyana abana mu kabari, ariko namwe muri abantu n’ubwo mutari abanyamategeko mwavuganira abagize ibibazo,gusa umwana mu kabari ni bibi ariko uruhare rukomeye rufite abakeneye abakiriya, tuzi ko nta kabari katagira guard security ku marembo *ahubwo niba ntabo nimubabarire abaturage muhane utubari twinjiza abatagira ibyangombwa, akanyafu ntikabure ariko mugire imbabazi ntibazonjyere, naho izo miliyoni z’ihazabu, mubababarire turi mu Izirika.

Twagirayezu Aaron yanditse ku itariki ya: 27-12-2015  →  Musubize

ntamwana ufitea 18 wageza sasita mukabare ubwo ni uburaya mubanyuzeho akanyafu but ni digital guy

enok yanditse ku itariki ya: 27-12-2015  →  Musubize

Bakwiye guhanwa

nkunzimana furaha yanditse ku itariki ya: 27-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka