Urubyiruko rurahamagarirwa guhangana n’abagishaka kurubibamo ingengabitekerezo ya Jenoside kandi rukabwiza ukuri isi ku mateka y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’umuryango Transparence International bwatangiye ubukangurambaga bwo gukumira amakimbirane ku bafungwa bimwa uburenganzira n’imiryango yabo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Werurwe 2017, Gereza ya Kimironko yafashwe n’inkongi y’umuriro, abagororwa barindwi bakomereka ku buryo bworoheje bagerageza kuyihunga.
Hon. Rusiha Gaston avuga ko nta mwana ukwiye kubuzwa kwiga kubera ubumuga afite kuko hari uburyo bwashyizweho bworohereza abafite ubumuga butandukanye bakiga.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude atangaza ko muri iyo Ntara isuku igiye kurushaho kwitabwaho nk’uko ivanjiri yitabwaho mu Kiliziya.
Ubuyobozi bw’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (CEPGL) n’ubw’Umuhora wa Ruguru basinye amasezerano y’ubufatanye agamije iterambere ry’umuturage.
Abafite ubumuga bwo kutumva mu Rwanda, bibaza niba guhuza amategeko kw’ibihugu byo mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bizabahesha impushya zo gutwara imodoka nk’ahandi.
Inzu yagenewe kubika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, imaze imyaka isaga 10 idakorerwamo, yarangiritse ku buryo ishobora no gusenyuka.
Kaminuza y’amahoteri, ubukerarugendo n’Ikoranabuhanga mu bucuruzi (UTB) yatangije gahunda yo kwigisha ururimi rw’Igiswahili mu rwego rwo gufasha ababishaka kurumenya byihuse.
Abanyeshuri biga mu bigo byo mu karere ka Rusizi bataha mu bindi bice by’igihugu babuze uko bataha kubera ko Police yafashe imodoka zidafite icyuma kigabanya umuvuduko.
Abakandida barenga 950 bahuriye ku kizami cy’akazi cyatanzwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), bahatanira imyanya ibiri.
Jean Daniel Mbanda wabaye umudepite mu nteko ishingamateko akomoka mu ishyaka rya PSD hagati 1994-1999, aragera mu Rwanda kuwa 29 Werurwe 2017 saa 19h10, aho aje kuzuza ibisabwa kugira ngo ahatanire umwanya wa Perezida wa Repubulika.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 416 yo mu gihugu, bakanguriwe kurushaho gutekereza byimbitse, baganisha mu gushaka ibisubizo by’abaturage bayobora.
Madame Jeannette Kagame arahamagarira Inkubito z’Icyeza kumufasha gukora ubukangurambaga maze bakagabanya abana b’abakobwa baterwa inda zitateganyijwe n’abata ishuri.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC), cyatanze Miliyoni 50Frw mu kigega Agaciro Development Fund, ngo ukaba ari umusanzu kizajya gitanga buri mwaka.
Umuryango Nyarwanda uharanira amajyambere arambye (Rwanda Initiative for Sustainable Development/RISD) uraburira Abanyarwanda kwandikisha ubutaka kuko ari cyo cyemeza ko ari ubwabo.
Perezida Paul Kagame yatanze ikiganiro mu nama yiswe “AIPAC Policy Conference”, ihuza abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Abanya-Isiraheri.
Abakozi ba UAE Exchange bakoranye umuganda n’abaturage bo mu mudugudu wa Rugendabari, mu kagari ka Nkuba mu Murenge wa Mageragere ho karere ka Nyarugenge, banasabana n’abaturage baho.
Abagize AERG/GAERG bahaye inka umukecuru witwa Rose Mukarurinda bamushimira kubera ukuntu yahishe akanonsa uruhinja rw’amezi atatu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ingabo 200 zo mu bihugu bya Afurika 13 zatangiye imyitozo ya gisilikare yiswe “Utulivu Africa III”, iri kubera mu kigo cya gisilikare cya Gako kiri i Bugesera.
Hirya no hino mu gihugu abaturage bafatanyije n’abayobozi babyukiye mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2017.
Kugeza ku mwaduko w’abakoroni Abanyarwanda babaga hamwe, bunze ubumwe busenywa n’abakoroni bahereye ku muco wabahuzaga, bahanagura ubunyarwanda bwabahuzaga.
Komisiyo y’Abakozi ba Leta ivuga ko mu Mujyi wa Kigali n’uterere tuwugize, abakozi bakomeje kwinjira mu kazi no kugakurwamo bitubahirije amategeko.
Televiziyo y’Abafaransa yibasiwe n’abakoresha urubuga rwa Twitter, kubera inkuru yakoze ivuga ku ngabo z’Abafaransa zashinjwaga gufata abagore bo muri Centre Afrika, ariko bagahitamo koresha ifoto ya Polisi y’u Rwanda.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Werurwe 2017, Madame Jeannette Kagame yatangije mu Rwanda ihuriro mpuzamahanga ryiswe "SheTrades" ry’abagore bakora ubucuruzi hirya no hino ku isi.
Minisiteri y’iterambere ry’umuryango MIGEPROF ntivuga rumwe n’abaturage ku gisobanuro cy’ijambo “Uburinganire” n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore.
Minisiteri y’Umutungo kamere (MINIRENA) irakangurira Abanyarwanda kugabanya gukoresha ibicanwa bikomoka ku biti bagakoresha ibibisimbura kuko biboneka.
Perezida wa Banki y’isi Jim Yong Kim atangaza ko ikoranabuhanga ryo gutwara amaraso hifashishijwe indege ntoya za “Drones” ari ntagereranywa kuko nta handi arabibona ku isi.
Uwimana Ziada wari umugore wa Sheikh Musa Fazil Harerimana wahoze ari Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yitabye Imana azize uburwayi.
Ba ofisiye 30 mu ngabo z’u Rwanda batangiye amahugurwa yo kubongerera ubumenyi mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare.