Ku nshuro ya mbere, mu Rwanda hatanzwe ibihembo bya Smart Awards ku bantu n’ibigo babaye indashyikirwa mu gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Nyuma y’uko mu kwezi kw’Ugushyingo Padiri Nahimana Thomas agerageje gutahuka ntarenge muri Kenya, yongeye gutangaza ko azagera mu Rwanda muri Mutarama 2017.
Me Evode Uwizeyimana, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, ahamagarira Abanyaruhango baba i Kigali guteza imbere akarere kabo.
Abakoresha umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi mu buhahirane bagabanyije ingendo kubera gutinya imyigaragambyo ishobora kubera i Goma.
Bamwe mu baturage ba Gisagara bakoresha inzira yo mu Rwasave bajya cyangwa bava I Huye,baravuga ko babangamiwe n’umutekano muke uharangwa.
Furere Benjamin Ngororabanga uyobora Abadominikani mu Rwanda, yasabye abasengera muri Paruwasi Saint Dominic yo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, gufatira urugero kuri Mutagatifu Dominiko,bakigira ubumenyi ariko bataretse n’ubwenge.
Perezida Kagame yavuze ko yibaza impamvu Papa Francis adasabira imbabazi intama ze zagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, nk’uko yazisabiye ku mugaragaro abapadiri bagiye bafata abana ku ngufu mu bindi bihugu.
Ingabo z’u Rwanda zigize Batayo I ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zambitswe imidari y’ishimwe ya Loni.
Bamwe mu Banyarwanda b’inararibonye barasaba ko habaho ishuri ryitiriwe Kagame, “Kagame Institute of Good Governance”, rifasha mu gusigasira imiyoborere myiza no kuyisangiza abandi.
Kellya Uwiragiye uhagarariye umuryango uharanira ko abatumva bagerwaho n’itangazamakuru rikoresha ururimi rw’amarenga “Media for Deaf Rwanda”, yizeye kugera kure mu buvugizi bwe nyuma y’igihembo yagenewe n’Umwamikazi w’u Bwongeleza.
Umuryango wita ku bana ‘Save The Children’, uhamya ko akenshi amakimbirane yo mu miryango aterwa no kutaganira ku micungire y’umutungo kw’abagize umuryango.
Habyarimana Jean Damascene watorewe kuyobora Akarere ka Musanze avuga ko yiyemeje guhangana n’ibibazo bituma ako karere gasubira inyuma ntikese imihigo.
Umuturage witwa Nyiramahoro Theopista wari witabiriye inama ya 14 y’Umushyikirano, yijeje Perezida Kagame kuzatora neza mu mwaka wa 2017, abandi barabyemeza.
Perezida Kagame yatangaje ko imyaka 22 u Rwanda rumaze rwibohoye igaragaza ko ruhagaze neza, ku buryo indi myaka 20 iri imbere igihugu kizayinjiramo kitajegajega.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka abwira abayobozi b’imidugudu ko batagomba gutatira icyizere bagiriwe n’abaturage ngo babahe servisi babanje kubaka ikiguzi.
Urubyiruko rurakangurirwa gukoresha imbaraga rufite mu bumenyi no mu bwenge kugira ngo rubyaze umusaruro amahirwe rufite mu gihugu no hanze yacyo.
Abafite ubumuga bw’uruhu bo mu Ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko ibibazo byabo babihariye inama ya 14 y’umushyikirano, kugira ngo ibishakire ibisubizo.
Habyarimana Jean Damascene niwe watorewe kuyobora Akarere ka Musanze akaba asimbuye Musabyimana Jean Claude wabaye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.
Urubyiruko rurimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abakomoka ku bayikoze, abavutse ku bafashwe ku ngufu muri Jenoside n’abiga mu mahanga, biyemeje kubaho bitwa Abanyarwanda.
David Ngororano niryo zina ry’umupolisi w’u Rwanda ukora mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, wafotowe ari mu kazi yambutsa umuhanda ufite ubumuga ugendera mu kagare.
Abatuye mu turere twiganjemo icyaro mu Ntara y’Amajyepfo, barifuza ko mu nama ya 14 y’umushyikirano hakwigirwamo uburyo barushaho kwegerezwa ibikorwaremezo.
Ibi byagarutsweho ubwo inkongi y’umuriro yafashe inzu itunganya umuziki igashya igakongoka ngo biturutse ku nsinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge.
Ubuyapani bwahaye imfashanyo y’ibiribwa impunzi zo mu nkambi ya Mahama mu rwego rwo kurwanya ikibazo cy’imirire mibi gikomeje kwibasira abana bo muri iyo nkambi.
Ikigo cyo muri Amerika cyitwa National Geographic gifata kikanatunganya amafoto n’amavideo y’urusobe rw’ibinyabuzima binyura ku ma televiziyo atandukanye yo ku isi, kigishije abanyeshuri bo mu Rwanda gufotora no gufata amashusho.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yemeza ko kugira ingengabitekerezo ya Jenoside ari ugupfa uhagaze kuko nta cyiza cyayo.
Umuryango wita ku bana (Save The Children) uvuga ko ibikorerwa abana byakagombye kuba byubakiye ku bitekerezo n’ibyifuzo byabo bityo bikabagirira akamaro.
Abaturage bo mu Mirenge ya Rukoma na Gacurabwenge muri Kamonyi bakomerewe n’ikibazo cyo kubura amazi nyuma y’uko uwari ushinze kuyahakwirakwiza abihagaritse.
Abanyeshuri biga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Amajyepfo barasabwa gukoresha interineti bagahangana n’abayikoresha bapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Perezida Kagame yibukije abayobozi ko bafite inshingano zo kwita ku baturage mbere y’ibindi byose.
Abari abanyamabanga nshingwabikorwa n’Intara y’Amajyepfo, iy’Iburasirazuba n’Amajyaruguru basimbuwe naho uwari uw’Intara y’Iburengerazuba yimurirwa mu Ntara y’Amajyaruguru.