Abatuye mu Mudugudu wa Mirama ya 2 Akagari ka Nyagatare Umurenge wa Nyagatare, baragirwa inama yo gutwikira ibyobo bitangira amazi y’imvura.
Abakozi bashinzwe iterambere mu tugari tugize akarere ka Huye bahigiye kwirinda ruswa, kwirinda gutonesha ndetse no kurenganya abaturage bashinzwe kuyobora.
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bo mu mu turere dutandukanye tw’igihugu, batanze ibitekerezo n’ibyifuzo umukandida wabo yazagenderaho, aramutse atsinze amatora ya 2017.
Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose arizeza abatuye iyo ntara ko azakorana umurava bagakomeza gutera imbere.
Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude avuga ko icyo ashyize imbere ari ukwegera abaturage bagakemura ibibazo bigihari birimo n’umwanda .
Gahunda ya NEP Kora Wigire Leta icisha mu kigo cy’igihugu cyita ku myuga n’ubumenyingiro(WDA), irakataje mu guha amahugurwa abakora mu nganda zo mu Rwanda.
Guverineri mushya w’Intara y’Iburasirazuba, Kazayire Judith yizeje abatuye iyo ntara kubegera bagahanga n’ikibazo cy’amapfa akunze kwibasira iyo ntara.
Rwamukwaya Olivier Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe imyuga n’ubumenyingiro, avuga ko bafite gahunda yo gutoza abanyeshuri ibijyanye no kwihangira umurimo batararangiza kwiga.
ACP Theos Badege wari umuyobozi Mukuru w’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID), yongeye kugirwa umuvugizi mukuru wa Polisi y’Igihugu.
Urubyiruko rw’abasore barokotse Jenoside bibumbiye muri AERG na GAERG bemereye Minisitiri w’ingabo ko bagiye kurwanya abasebya u Rwanda bakoresheje imbuga nkoranyambaga.
Bamwe mu batuye umurenge wa Karangazi baravuga ko bafite ikibazo gikomeye cyo kubura amazi, aho bakora urugendo rw’amasaha atanu bayashaka.
Abanyarwanda bizihije umunsi w’ibiribwa mu gihe hirya no hino mu Rwanda havugwa ikibazo cy’amapfa yatumye ibiciro by’ibiribwa ku masoko bizamuka.
Madamme Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rw’abahungu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ko ntawe ugomba guterwa ipfunwe no kwivuza ihungabana
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ukwakira 2016 , Imbuto Foundation yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Fondasiyo y’Umwami Mouhammed VI igamije iterambere rirambye yitwa Fondation Mouhammed VI pour le developemment durable.
Abakorera ingendo mu muhanda Musanze-Cyanika barinubira ko iyo bishyuye amafaranga y’urugendo badasubizwa igiceri cya 20RWf gisaguka ku yo baba batanze.
Prof Shyaka Anastse, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), avuga ko bidakwiye ko abanyamakuru b’abanyamahanga batangaza inkuru z’u Rwanda mbere y’Abanyarwanda.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ukwakira 2016, Umwami Muhammed VI uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Impunzi z’Abanyekongo ziba mu Nkambi ya Nyabiheke muri Gatsibo zivuga ko amafaranga yo kuzitunga zihabwa atajyanye n’ibiciro byo ku isoko.
Umuryango w’Umwami Kigeli wa V Ndahindurwa uherutse gutanga azize uburwayi, watangaje ko Nyakwigendera azatabarizwa mu Rwanda.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye atangaza ko ikiguzi cy’umutekano cyatanzwe kuburyo ntawe ushobora kuwuhungabanya.
Oda Gasinzigwa yatorewe kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasizuba (EALA) muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 19 Ukwakira 2016.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2016, Perezida Kagame yakiriye Umwami Mohammed VI wa Maroc ugiriye uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda.
Umutoni Sandrine usanzwe ari umunyamabanga wungirije wa Madame Jeannette Kagame ushinzwe itumanaho, yagizwe Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa Imbuto Foundation.
Minisiteri y’ibikorwa remezo (MINENFRA) ivuga ko imiyoboro y’amazi yangiritse mu Ntara y’Iburengerazuba izatwara akayabo ka Miliyari zisaga 3,4 kuyisana.
Abayobozi bo mu Karere ka Kamonyi bibukijwe ko gutanga amakuru bireba buri wese kuko hari abari bagitekereza ko ari inshingano z’umuvugizi.
Mu gishanga cya Gashora ho mu karere ka Bugesera harimo kubakwa uruganda rw’amazi rwa Kanyonyombya, rugamije gukemura ikibazo cy’amazi cyugarije abaturage.
Amasezerano y’ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), avuga ko igisirikare cya buri gihugu kigaragariza abandi ibikorwa byacyo, byakoreshwa mu nyungu rusange z’abasirikare bo mu Karere.
Mu Murenge wa Save wo mu Karere Ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, ngo nta rugo ruzongera gucikanwa n’isuzuma ry’imihigo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugano n’uw’umurenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe beguye ku mirimo yabo.