Bamwe bari biteze ko bashobora kubona akazi mu muryango wiyise “Women Forever” mu Karere ka Nyanza, baravuga ko batunguwe no gusanga bari abatekamutwe.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministere y’Umuryango n’Iterambere, Umulisa Henriette yahamagariye ba Mutima w’urugo gukumira Malariya ikomeje kwiyongera mu Rwanda.
Bamwe mu batuye Umurenge wa Rugarama barataka ikibazo cy’amazi meza kuko bakivoma ibirohwa bakaba ari byo bakoresha.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwashyizeho gahunda y’umuganda udasanzwe w’amasaha atatu, ukazajya ukorwa umunsi umwe mu cyumweru hagamijwe kurwanya Malariya.
Abahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, basuye icyicaro cya Banki ya COGEBANQUE ari na yo muterankunga mukuru w’iki gikorwa.
Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International), watangaje ko uhangayikishijwe n’imikorere irimo ruswa muri siporo hirya no hino ku isi.
Abashinzwe ubuhinzi mu mirenge igize Akarere ka Karongi bavuga ko kuba bakoresha kugereranya mu gupima ubuso bw’imirima y’abaturage byica igenamigambi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwemeye ko bugiye kwishyuriza abaturage bose bambuwe na ba rwiyemezamirimo batandukanye bahakoreye bagasiga bambuye abaturage.
Ishami rya Loni ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi, FAO, muri Afurika y’Iburasirazuba ryemeza ko imiyoborere y’u Rwanda yihutisha gahunda zirwanya ubukene kurusha ibindi bihugu mu karere.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ,Dr. Uzziel Ndagijimana, aravuga ko intego z’iterambere rirambye zizarandura burundu ubukene mu Rwanda.
Abaturage bo mu Kagali ka Muzingira mu Murenge wa Mutendeli mu Karere ka Ngoma, bavuga ko babangamiwe no kutagira amazi meza.
Uwitwa Mukasibo Philomene wari umukorerabushake kuri site y’itora yo mu Murenge wa Kabacuzi muri Muhanga yafunzwe ashinjwa kwiba amajwi.
Abakobwa 15 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda batemberejwe ibice bigize Pariki y’igihugu y’Akagera, basobanurirwa amateka yaho n’ibiyigize. Iki gikorwa kiri muri gahunda yo kubafasha gusobanukirwa byinshi mu bigize igihugu.
Abatuye Kigembe mu Karere ka Gisagara bavuga ko kuba barabonye uruganda rutunganya ibigori, bituma batakirya ibigori biseye nabi cyangwa ngo bavunike bajya i Huye.
Abatuye Umurenge wa Mageragere muri Nyarugenge, bavuga ko biteze iterambere risimbura imirimo y’ubuhinzi k’uzatorerwa kuyobora akarere afatanyije n’abo bazayoborana.
Abaturage barasaba abatorerwa kubahagararira mu nama Njyanama z’uturere kutagarukira ku gutorwa gusa, ahubwo bakajya bamanuka bakumva ibitekerezo byabo
Abaturage bo mu Ntara y’Uburengerazuba bazindukiye mu gikorwa cyo gutora abazabahagararira mu nama njyanama z’uturere nazo zizatorwamo abayobora uturere.
Bamwe mu batuye mu Burasirazuba ngo batoye abakandida batazi bitewe n’uko batigeze bababona biyamamaza, bakaba batoye bagendeye ku mafoto gusa.
Abaturage bo mu ntara y’Amajyaruguru barasaba abayobozi bitoreye kurushaho kubegera, bakabagezaho ibikorwa by’iterambere bityo nabo bakava mu bukene.
Amatora y’abajyanama rusange bazitoramo abayobozi ku myanya itandukanye harimo n’ab’uturere, yabaye kuri uyu wa mbere tariki 22 Gashyantare 2016, yaranzwe n’udushya dutandukanye.
Abafashamyumvire ba FPR Inkotanyi muri za kaminuza zo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke barasabwa guhindura imibereho y’Abanyarwanda ikarushaho kuba myiza.
Abaturage bahawe imirimo muri gahunda ya VUP mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara barinubira kudahemberwa igihe kuko ngo bibakenesha.
Abakozi ba Loni bashimiye u Rwanda ko rumaze gukataza mu kwihutisha serivisi zihabwa abaturage, hifashishijwe ikoranabuhanga.
Polisi irasaba abaturage bo mu karere ka Nyaruguru bacururiza lisansi mu ngo zabo kubireka kuko bitemewe kandi bikaba biteza impanuka.
Abanyarwanda bavukiye mu mahanga bashima ishyaka ababyeyi babo bagize babatoza kuvuga Ikinyarwanda, bakaba basaba n’ab’ubu gusigasira umuco bakundisha abana ururimi kavukire.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), iratangaza ko udafite ikarita y’itora ariko afite ibindi byangombwa, atazabuzwa gutora kuri uyu wa Mbere, tariki 22 Gashyantare 2016.
Avuga ku bibazo bya politike, imvururu n’ubwicanyi bikomeje kubera mu gihugu cy’u Burundi, Perezida Paul Kagame yeruye avuga ko ababazwa n’uburyo iki kibazo kidakemuka ahubwo bakacyegeka ku Rwanda.
U Rwanda rwakiriye intumwa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo gutsura umubano w’ibihugu byombi.
Umuyobozi w’Itorero MISPA mu Rwanda Pastor Musabyimana Théoneste aratangaza ko bidakwiye ko amatorero ashyira inda imbere agamije gucuruza abakirisitu bayo.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Muhanga, Gasana Celse, aratangaza ko, mu ngengo y’imari itaha bazubaka ikimoteri cy’Umujyi wa Muhanga kizatwara abarirwa muri miliyoni 400FRW.