Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal ahamya ko isuku muri uwo mujyi ihari ariko ngo ntiragera ku rwego rushimishije.
Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR) yatangaje ko basabye imbabazi kandi ikirimo kuzisaba kubera abakirisitu b’Abaporotesitanti bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi, Bihezande Bernard hamwe n’abakozi babiri bakoranaga batawe muri yombi bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta.
Mu Karere ka Huye harabarurwa ibigo bishinzwe ibikorwa rusange 66 bidafite umuriro w’amashanyarazi, mu gihe Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) cyabaruraga 37.
Abagenzi ndetse n’abakorera muri gare ya Kacyiru babangamiwe no kuba iyo gare ikoreshwa n’abantu barenga 1000 ku munsi, ikaba itagira ubwiherero.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari i Dubai aho yitabiriye inama ikomeye mu rwego rw’isi yiga ku ishoramari muri Afurika (Africa Global Business Forum).
N’ubwo Akarere ka Rusizi karimo umujyi ubarirwa mu mijyi itandatu yunganira Umujyi wa Kigali karacyanengwa kugira umwanda ugaragara mu duce dutandukanye.
Kuri sitasiyo za lisansi haba hamanitse icyapa kibuza abantu kuhanywera itabi,gukoresha telefoni igendanwa,kunywesha lisansi moteri y’ikinyabiziga yaka,ndetse no gucana amatara y’ikinyabiziga, ariko abenshi ntibazi impamvu.
Abadepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, imitwe yombi batabarije umwana w’umukobwa uvuka i Muhanga watawe na Nyina kwa Nyirakuru agasigara amurerera mu kiraro cy’ingurube.
Abaturage 306 bo mu Karere ka Nyagatare bari kwishyuza ubuyobozi bw’ako karere nyuma yuko rwiyemezamirimo wari wabahaye akazi atabishyuye.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo ahamya ko intambara ubufaransa burwana bukingira ikibaba Abafaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi budashobora kuyitsinda.
Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko yafashe ingambo ku buryo mu myaka irindwi iri imbere Abanyarwanda bacana inkwi bazaba baragabanutse.
Nk’uko bisanzwe buri wa gatandatu usoza ukwezi, uyu munsi mu gihugu hose hakozwe umuganda usoza ukwezi kw’Ukwakira 2017. Hirya no hino hatewe ibiti mu rwego rwo kurwanya isuri no kubungabunga ibidukikije.
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yagejeje ubusabe bwayo kuri Sena busaba ko yakwegurirwa inyandiko zose zirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi ziri mu nkiko zo mu gihugu.
Abaminisitiri bashinzwe ingufu mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu byo mu biyaga bigari (CEPGL) bemeje ko urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi II rusanwa.
Urubyiruko rukunze kugaragara ari rwinshi mu bikorwa bitandukanye byo kwidagadura no kwishimisha, ugereranije n’uko rwitabira izindi gahunda za Leta cyane cyane Umuganda.
Abaturage bo mu Kagari ka Gihumuza mu midugudu ya Kajevuba na Mataba mu Karere ka Rwamagana baracyategereje umuriro w’amashanyarazi bizejwe kuva mu 2008.
Mu myaka irindwi iri imbere u Rwanda ruzaba rufite ishuri ryigisha imiyoborere aho abazaryigamo bazajya berekwa uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikigega gitera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG) kirahumuriza abari baracikirije amashuri barihirwaga nacyo basabye gusubizwa mu ishuri,abayobozi b’icyo kigega bavuga ko hari gushakwa inkunga kandi izaboneka vuba.
Abagenzi bakora ingendo zitandukanye yaba mu modoka cyangwa no kuri moto baravuga ko bishimira cyane gutwarwa n’abagore kurusha uko batwarwa n’abagabo.
Umushinga w’itegeko ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi ryashyiriyeho ibihano abagura indaya n’abashora abandi mu buraya.
Icyamamare Cobra wamenyekanye kubera akabyiniro ke ka Cadillac kabaga mu mujyi wa Kigali ahamya ko yanyuze mu nzira zikomeye ngo agere aho ageze ubu.
Ubuyobozi bw’ibitaro byita ku barwayi barwaye indwara zo mu mutwe bya Ndera (Caraes) butangaza ko inkunga bahabwa n’abagiraneza ibafasha kwita ku barwayi badafite kirengera.
Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2017, Perezida wa Repubulika Paul Kagame arizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko. Kigali Today yabahitiyemo amafoto 25 yo mu mwaka wa 2017, agaragaza Perezida Kagame asabana n’abantu mu bikorwa bitandukanye.
Dr Dushime Dyrckx ukurikiranira hafi ibiza n’imitingito mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ahumuriza Abanyarwanda ko Nyiragongo yongereye ibimenyetso itari hafi kuruka.
Nyuma y’uko Akarere ka Nyamagabe kabaye aka 27 mu mwaka w’imihigo wa 2016-2017, Ubuyobozi bwako bwarisuzumye busanga uyu mwanya utari mwiza, ukomoka ku ruhare ruto rw’abaturage mu kugena ibibakorerwa mu mihigo.
Ubuyobozi bwa Koperative itanga serivisi zirimo iy’umutekano w’ibinyabiziga muri parikingi (KVSS), busaba abafite ibirarane by’amahoro ya parikingi kubyishyura badategereje ibihano.
Mu mwaka wa 2016, mu Rwanda habaruwe abakobwa 17.000 baterwa inda bakiri bato. Muri bo abasaga 400 babaruwe mu Ntara y’Amajyaruguru.
Akarere ka Kamonyi kabaye aka mbere mu kwesa imihigo urubyiruko rwahize mu mwaka w’imihigo wa 2016-2017 ku manota 89.29%.
Madame Jeannette Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatumye Abanyarwanda bamenya agaciro ko kuba umwe nta kureba aho undi aturuka.