Bamwe mu baturage b’umurenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana ngo inteko rusange bakoze yabaharuriye inzira igana ku iterambere.
Abanyarwanda 104 babaga mu mashyamba ya Congo kuri uyu wa 10 Werurwe 2016 bageze mu Karere ka Rusuzi batashye.
Umwiherero ngarukamwaka w’abayobozi bakuru b’u Rwanda uzongera kubera mu Ishuri rya Gisirikare rya Gabiro, mu Karere ka Gatsibo, kuva tariki 12-14 Werurwe 2016; uzibanda ku guteza imbere ibikomoka mu Rwanda.
Abunzi bo mu Karere ka Gakenke baratangaza ko telefone bahawe n’umukuru w’igihugu Kagame Paul zigiye kubafasha kunoza akazi.
Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi ntibavuga rumwe mu kuvugurura itegeko rihana abacanye inyuma, kuko basanga bizarushaho gusenya ingo.
Abagore bafite ubumuga baravuga ko aho igihe kigeze, ntawe ukwiye gutega amaboko asabiriza ngo aramuke kuko ari igisebo.
Inzu y’ibyumba bitandatu ya Mukamahirane Théodosie wo mu Kagari ka Nyabikokora Umurenge wa Kirehe yafashwe n’inkongi y’umuriro ibyarimo byose birashya ntihagira ikirokoka.
Akarere ka Ngoma kahaye abafite ubumuga 65 batishoboye insimburangingo n’inyunganirangingo, zifite agaciro k’amafaranga miliyoni icyenda ngo babashe gukora biteze imbere.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyamagabe, Marie Therese Nyirantagorama, yasabye ko hajyaho isaha mu mashuri yo gutoza umukobwa kuzavamo umubyeyi ukwiye.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, uri mu gihugu cya Guinea-Conakry guhera tariki 8 Werurwe, ategerejweho kugirana amasezerano na Perezida Alpha Conde wa Guinea; arimo guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere.
Umugore wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yasabye abagore gukoresha ububasha n’imbaraga bahawe mu kuzamura iterambere ry’abagore, by’umwihariko abakiri inyuma mu bikorwa by’iterambere n’abakitinya.
Mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, ku Munsi Mpuzamahanga w’Umugore, imiryango 200 yaseranye kubana byemewe n’amategeko ikazarambana akaramata.
Baranyeretse John, umugabo w’umubaji utuye mu Murenge wa Mukamira w’Akarere ka Nyabihu, avuga ko umugabo ukunda umugore akamuha agaciro, aba yihesheje ishema n’icyubahiro.
Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko mu ngo nke ari ho hatarashinga ihame ry’uburinganire.
Perezida Paul Kagame yambitswe umudari w’icyubahiro uruta indi muri Guinea Conakry, uzwi nka “Grand Croix”, kubera ibikorwa by’ubutwari yagaragaje.
Ubuyapani bwahaye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 18.4 z’amadorari y’Amerika azarufasha kongera amashanyarazi mu gace kahariwe inganda kari i Masoro mu Mujyi wa Kigali.
Perezida Kagame avuga ko abakiri bato ari bo Afurika itezeho ejo hazaza, ariko akemeza ko bitazagerwaho igikoresha ibiturutse hanze gusa.
Abagabo bo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze baratangaza ko kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore bibafasha kurushaho gusabana n’abagore.
Abashoramari n’abajyanama ku iterambere ry’umugore bibumbiye mu Nama y’Abagore ku Isi (Global Women’s Summits) bagiye guteranira i Kigali basangize ubunararibonye Abanyarwandakazi.
Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Ntwali ho mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru barasaba ubuyobozi kububakira inzu zabasenyukiyeho.
Urubyiruko rugomba kujya ku rugerero mu Karere ka Karongi rukomeje kugararagaza ubushake buke mu kwitabira ibikorwa biba biteganyijwe.
Abatuye i Nzige mu Karere ka Rwamagana bavuga ko inzira zubakwa mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro ari zo ziteza impanuka.
Komisiyo ihuriweho n’íbihugu by’u Rwanda na Congo mu gusubizaho imipaka yashyizweho n’Abakoloni 1911 yamuritse imipaka yasubijeho yari yarasibanganye.
Abarokotse Jenoside bo mu Kagari ka Bitare, Umurenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru bahuje amateka n’abanya Bisesero bose bagerageje kwirwanaho hagira abarokoka.
Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly avuga ko n’ubwo u Rwanda rudafite amabuye y’agaciro menshi rufite uburanga rukwiye kubyaza umusaruro.
Abakuriye inama y’igihugu y’abagore barahamagarirwa kwegera abo bahagarariye kuva ku rwego rw’umudugudu kugira ngo babafashe kwitabira gahunda za Leta.
Igihugu cya Suwede kibinyujije mu mushinga witwa “RCN Justice & Democratie”, kirimo gutanga ibikoresho n’amahugurwa kuri Komite z’Abunzi mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame, yigishije abikorera uko babyaza umusaruro (“gutabira”) amahirwe akomeye ariko atarakorwaho y’ikibanza cy’ubutaka u Rwanda rwahawe ku Nyanja Itukura.
Abana 56% bakwiye gufata imiti igabanya ubukana bwa Sida,ntabwo ibageraho kuko babuzwa uburenganzira n’ababyeyi babo banga kubapimisha ngo bamenye uko bahagaze.