Mu cyumweru kimwe inka 20 harimo n’izatanzwe muri Girinka zafashwe zijyanywe kubagwa mu Karere ka Rubavu binyuranyije n’amategeko.
Jacqueline Kamanzi Masabo wagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minsitieri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yatangaje ko, agiye kongera ingufu mu kurwanya ikibazo cy’abana bo mu muhanda.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Gẻrardine, avuga ko umubare w’abana bafite imirire mibi uzaba wagabanutse bigaragara muri 2018 nk’uko biteganyijwe muri EDPRSII.
Perezida Kagame arasaba abaturage bo mu Karere ka Gakenke gukora neza kandi bakuzuzanya, kuko aribyo bizabafasha kurushaho kwiteza imbere.
Perezida wa Repuburika Paul Kagame aranenga Ikigo cy’Igihugu giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kidakemura ibibazo by’imbuto nziza abahinzi bakeneye.
Perezida Paul Kagame aratangaza ko agiye guhangana n’abayobozi badashyira mu bikorwa inshingano zabo bikadindiza iterambere ry’abaturage.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ageze mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru aho agiye gusura abaturage b’aka karere no kuganira na bo.
Umunsi mpuzamahanga wahariwe iteganyagihe wizihijwe isi ishyushye ku rugero rurengeje degre 1°C, kuva mu gihe inganda zatangizwaga mu myaka 1880-1899.
Minisitiri wa Minisiteri yo Gucyura Impunzi no gukumira Ibiza, Mukantabana Seraphine, arasaba Plan International Rwanda kwita ku mwana, idasize abo mu muryango we bose.
Umuyobozi mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere by’inzego z’ibanze (LODA),yavuze ko gutinda kwishyura abagenerwabikorwa ba VUP bigiye kurandurwa.
Ubushinwa bugiye kubakira u Rwanda inyubako nini izatwara miliyoni 26,5 z’amadolari ya Amerika, ikazaba irimo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, izindi minisiteri n’ibigo bya Leta byakoreraga mu nzu z’inkodeshanyo.
Gahunda Akarere ka Ngoma katangije yiswe “Igiti cy’igisubizo” igamije korohereza abaturage bafite ibibazo, imaze gukemurira abarenga 500 bari bafite ibibazo.
Abatuye mu Murenge wa Manihira uri Rutsiro barinubira ko abayobozi babaka ruswa yiswe “ikiziriko” kugira ngo bahabwe inka za Girinka.
Umushinga uzwi nk’Indashyikirwa w’Umuryango Rwanda Women’s Network, urimo gufasha imiryango yo mu Karere ka Bugesera kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo.
Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bushinwa, Zhang Dejiang, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.
Minisitiri w’Ibidukikije n’Umutungo Kamere, Dr Vincent Biruta, aravuga ko Abanyarwanda bataramenya gucunga neza amazi, bityo Leta ikaba yarashyize ingufu mu mishinga migari ijyanye no kuyabyaza umusaruro.
Munyanziza Piere Celestin n’umugore we Muragijemariya Primitive babayeho mu ntonganya mu gihe cy’imyaka 15, bongeye kumvikana kubera amahugurwa ya DUHAMIC ADRI.
Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano (NISS), asimbuye kuri uyu mwanya Lt. Gen. Karenzi Karake.
Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko u Rwanda rwishyize hamwe n’ibihugu bine ku isi, byiyemeza kuzaba byihagije mu biribwa muri 2025.
Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubushinwa (National People’s Congress), Zhang Dejiang, yasuye u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, tariki 22 Werurwe 2016.
Akarere ka Rubavu kasheshe amasezerana kari gafitanye na rwiyemezamirimo ABBA Ltd wari wareguriwe Isoko rya Gisenyi kubera ko yari yararihawe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Bwa mbere mu mateka y’isi, indashyikirwa mu guharanira uburenganzira bwa muntu izashyikirizwa igihembo cyiswe “Prix Aurora Awards” gifite agaciro ka miliyoni 1US$.
Abacuruza resitora n’utubari bo mu Karere ka Gasabo baravuga ko kugira amabwiriza y’isuku akubiyemo ibisabwa n’ibihano ku batayubahiriza, ari byo byaca akajagari mu bihano bahabwaga.
Huye ni kamwe mu turere umunani tugize Intara y’amajyepfo. Gafite ubuso ubuso bwa kirometero kare 581,5 kakagira Imirenge 14, utugari77 n’imidugudu 509.
Lt Col Nzeyimana Fulgence wakoraga mu buyobozi bwa FDLR avuga ko amakuru atangwa muri FDLR atandukanye n’ukuri ku ibibera mu Rwanda.
Mwiseneza Fidele wari watorewe kuba Umujyanama Rusange mu Murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro yasezeye kuba umwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro atanamaze ukwezi arahiye.
Abibumbiye mu Muryango Mpuzamahanga w’Ubuziranenge (ISO) basanga kudahuza amabwiriza y’ubuziranenge bizitira iterambere rya bimwe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Abatuye Umurenge wa Mutuntu muri Karongi, bakoresha ibihumbi 20Frw kuri moto, kugira ngo bagere ku biro by’akarere kuko nta modoka ihagera.
Dr Rose Mukankomeje uyobora Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ibidukikije (REMA) yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda, akurikiranyweho gukingira ikibaba abari abayobozi b’Akarere ka Rutsiro bakekwaho ruswa.