N’ubwo mu Karere ka Huye hakiboneka abangavu batwara inda, umubare wabo ugenda ugabanuka kandi kimwe mu byatumye bigenda bigerwaho, ngo ni ukuba ababyeyi baragiye batozwa kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere.
Urwego rw’umuvunyi rurakangurira abantu gutanga amakuru kuri ruswa n’akarengane, kuko umuntu uyatanze agirirwa ibanga ku buryo nta wahungabanya umutekano we.
Benshi mu bafite ubumuga butandukanye baracyahura n’imbogamizi zo kubona akazi, haba muri Leta cyangwa mu bikorera. Nyamara ibyo bamwe batekereza kuri abo bafite ubumuga ko badashoboye bigaragara ko atari byo, kuko iyo bahawe amahirwe bakora neza kandi bagatanga umusaruro.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Angola, Tete Antonio, wamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola, João Manuel Gonçaves Laurenço, usanzwe ari umuhuza mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika (…)
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye itsinda ry’abayobozi n’abahanga mu bijyanye n’ingufu za nikeleyeri, igikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2024.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), rwashyizeho gahunda y’ingendo mu minsi mikuru isoza umwaka kugira ngo abantu batazabura imodoka.
Abakobwa b’abangavu babitangaje mu gihe ikigo cy’ urubyiruko Vision Jeunesses nouvelle kibakangurira kwirinda Virusi itera sida yandurira mu busambanyi.
Abakora mu bwubatsi baganiriye na Kigali Today bavuga ko ruswa imaze kuba nk’ihame mu mikorere yabo ya buri munsi, ku buryo abafundi n’abayede ngo hari aho bahabwa imirimo babanje kwemera gukatwa 1/3 cy’umushahara wabo.
Abacururiza ibiribwa cyane cyane nk’imboga n’imbuto, mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizwi nka ‘Kariyeri’, barataka igihombo baterwa no kuba igisenge cy’iryo soko baragisakaye mu buryo amabati ahitisha urumuri n’izuba bikangiza ibicuruzwa byabo, ku buryo ibyinshi byumishwa na ryo ibindi bikabora bitamaze kabiri bakabimena (…)
Umuyobozi w’akarere ka Musanze avuga ko imyanya itari myiza bamaze iminsi bagira mu mihigo idaterwa n’uko badakora, ahubwo ibyo bakora batazi kubimenyekanisha.
Mu ruzinduko Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yagiriye muri Ethiopia kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024, Polisi ku mpande zombi basinyanye amasezerano agamije guteza imbere ubufatanye mu gukomeza kubaka amahoro, umutekano n’iterambere, ndetse no gukumira ibibazo bihungabanya umutekano (…)
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), guhera kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024, rwatangaje ko imihanda (lignes) 24 yongewe mu buryo bushya bwo kwishyura amafaranga ahwanye n’urugendo umugenzi yakoze, aho kwishyura amafaranga y’urugendo (ligne) rwose.
Abagore bo mu Karere ka Ruhango babanaga n’abagabo batasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, batangaza ko bahoranaga ubwoba bw’aho bakwerekeza n’abana babo, mu gihe abagabo babo baba batakiriho.
Umuryango uharanira iterambere ry’umwana, urubyiruko n’umugore, Save Generations Organization (SGO), uravuga ko abubatse ingo bamaze gusobanukirwa ko kizira guhishira ihohoterwa bakorerwa.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yasuye Kigali Today Ltd muri gahunda yo gutsura umubano w’igihe kirekire iki kinyamakuru gisanzwe gifitanye na Ambasade.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’lgihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), buvuga ko gutwara abantu abantu mu buryo bwa rusange bunoze bisobanuye kwishyura igiciro gikwiye.
Perezida Paul Kagame, yakiriye abitabiriye Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gutwara Imodoka (FIA) ndetse n’itangwa ry’ibihembo mu bahize abandi muri uwo mukino bizabera mu Rwanda kuri uyu wa 13 Ukuboza 2024.
Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye itsinda ryaturutse mu Muryango Susan Thompson Buffett Foundation.
Mu gihe icyiciro cya kabiri cyo kuvugurura Umujyi wa Musanze gikomeje gushyirwa mu bikorwa, ibibanza n’inzu zishaje bisimbuzwa ibishya, abaturage bo mu Karere ka Musanze bavuga ko ibi bikomeje kubongerera icyizere n’amahirwe yo guhanga imirimo mishya, bateganya gukora bakarushaho kwiteza imbere.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko Urwego rw’Ubutabera mu Rwanda rwagize amateka mabi, ndetse biviramo bamwe mu Banyarwanda kubura ubutabera bubakwiriye, ari na ho havuye amateka ashaririye yagejeje no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
U Rwanda ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga witwa FIA Foundation, batangije Laboratwari ya mbere ku mugabane wa Afurika ipima ubuziranenge bwa kasike(ingofero) zambarwa n’abagenda kuri moto, ikaba yitezweho kubuza kasike ziteza impanuka kongera kwinjira mu Gihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Uwimana Marceline, avuga ko imiryango 700 ariyo yabaruwe mu Karere kose ibana mu makimbirane akenshi ngo aturuka ku micungire y’umutungo w’abashakanye n’ubusinzi.
Guverinoma y’u Rwanda yahawe miliyoni 25 z’Amadolari y’Amerika (asaga miliyari 34,6 Frw) n’Ikigega cya Abu Dhabi gishinzwe Iterambere, ADFD, azafasha mu kwagura ubushobozi bw’uruganda rw’amazi rwa Karenge Water Treatment Plant mu Karere ka Rwamagana.
Nyuma y’ibyumweru bibiri imbwa zo mu gasozi zizwi nk’ibihomora ziteye abaturage bo mu Kagari ka Huro, mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke zikica amatungo umunani arimo ihene esheshatu n’intama ebyiri bizezwa ko izo mbwa zamaze kwicwa, zagarutse zisanga ihene ku gasozi aho ziziritse zicamo eshanu ku wa mbere tariki 09 (…)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Ukuboza 2024, mu Murenge wa Mata, Akagari ka Ruramba, Umudugudu wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru, habonetse umurambo w’umugabo w’imyaka 52 bikekwa ko yaba yishwe.
Icyegeranyo kuri ruswa (Rwanda Bribery Index) cyakozwe n’Umuryango Transparency International Rwanda muri uyu mwaka wa 2024, kigaragaza ko inzego z’abikorera cyane cyane mu bwubatsi ndetse no muri Polisi y’u Rwanda, ziza imbere mu kugira abantu benshi barya ruswa kugira ngo batange serivisi.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko (Legal Aid Forum), Me Andrews Kananga, avuga ko nka sosiyete sivile bafatanyije na Leta, bakwiye kongera ingufu mu bukangurambaga, abantu bakamenya uburenganzira bwabo, cyane cyane mu bice by’icyaro, bityo bamara kubumenya bakabuharanira.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Uwimana Marceline, avuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari gusa, abana 634 bari munsi y’imyaka 18 aribo bamaze guterwa inda.
Perezida Paul Kagame uri muri Mauritanie mu nama Nyafurika yiga ku Burezi no gushakira imirimo urubyiruko, yagaragaje ko urubyiruko ari amizero ya Afurika ndetse n’Isi muri rusange bityo ko rukwiye gufashwa rugahabwa ubumenyi butuma rwuzuza ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Byagaragaye ko hari abakene bahabwa amatungo cyangwa n’ubundi bufasha bakabasha kwifashisha ibyo bahawe bagatera imbere mu gihe hari n’abatabuvamo ahubwo bagahora biteze gufashwa.