Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Jenerali James Kabarebe yagaye imyifatire ya Kayumba Nyamwasa, avuga ko nta mutima wo gukunda igihugu afite, ahubwo ashyize imbere umururumba.
U Rwanda rwamaganye ibirego byashyizwe ku ngabo z’u Rwanda (RDF) byo kwinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no kugaba ibitero ku basivile, nk’uko bigaragara mu itangazo ry’Inama idasanzwe yahuje abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) yateranye (…)
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yanyomoje Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, wavuze ko ingabo z’Igihugu cye, zoherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikomoka mu mahanga.
Abaturage 11,400 bo mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, barishimira kuba bagejejweho amazi meza batandukana no kuvoma ibirohwa, ibikorwa byuzuye bitwaye Miliyoni 750 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha, Polisi mu Karere ka Nyaruguru yakoze umukwabu mu Mirenge ya Cyahinda, Nyagisozi na Nyabimata, maze ifata abantu 14 bakekwaho ubujura bw’amatungo no gukora inzoga zitwa ibikwangari, kuri uyu wa 1 Gashyantare 2025.
Mu kwihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu ku ncuro ya 31 mu Ntara y’Iburasirazuba, bamwe mu bahoze ari abasirikare ba RPA Inkotanyi barwanye urugamba rwo kubohora Igihugu, bakaba bari mu kiruhuko cy’izabukuru bahawe ishimwe ku bwitange bagaragaje.
Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bashyize indabo ku gicumbi cy’Intwari z’Igihugu i Remera, umuhango wasoje gahunda zitandukanye zimaze igihe zikorwa cyane cyane n’urubyiruko hirya no hino mu gihugu.
Abaturage b’Akarere ka Ruhango mu byiciro bitandukanye, bataramiye Intwari z’Igihugu, biyemeza kuzigiraho kugira ngo ibyaziranze bibe umusingigi w’iterambere koko, nk’uko insanganyamatsiko izirikanwa kuri iyi nshuro ya 31 hizihizwa Intwari z’Igihugu ibivuga.
Mu muhanda wa Kaburimbo Kigali-Musanze ku kiraro cya Mukungwa Habereye Impanuka y’imodoka Nissan Patrol ifite plaque yitwa SAMBORA(private plate number) ya Hotel yavaga Kigali yerekeza Musanze igiye kuri Hotel iherereye mu Kinigi yitwa SAMBORA Hotel.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Mutarama 2025, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, ndetse n’uburyo bwo kwimakaza amahoro mu karere.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, yasubije Maomela Motau wahoze ari Umuyobozi w’ubutasi muri Afurika y’Epfo wavuze ko u Rwanda ari rwo shingiro ry’ibibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa RDC.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), rutangaza ko rwatahuye amwe mu mayeri abifuza kwinjira mu mwuga w’uburezi, bakoreshaga bagakopera ibizamini by’akazi, ku buryo mu bizamini biheruka abantu 35 bafashwe bakopera.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Angola, João Lourenço, byabaye mu ijoro ryakeye rya tariki 30 rishyira 31 Mutarama 2025.
Umugenzuzi Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu(GMO), Agnès Muhongerwa, uherutse guhabwa inshingano, yarahiriye imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitille Mukantaganzwa, aho yaniyemeje kurwanya umuco wo kwambara ubusa (…)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaye abayobozi ba Afurika y’Epfo cyane cyane Perezida Cyril Ramaphosa kubera ko yagoretse amakuru y’ibiganiro bagiranye kuri telefoni ku birebana n’umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo.
Abacanshuro 288 bari bahungiye mu kigo cya MONUSCO mu mujyi wa Goma nyuma yo gutsindwa na M23 bashimiye u Rwanda kubakira neza rukabaha inzira yo gusubira iwabo.
Abacanshuro ba Wagner’s 288 barwanaga ku ruhande rw’ingabo za Leta ya Kinshasa FARDC muri Kivu y’ Amajyaruguru banyujijwe mu Rwanda basubizwa mu bihugu byabo.
Impunzi z abanyecongo bari bahungiye mu Rwanda mu Karere ka Rubavu kubera imirwano yarimo kubera mu mujyi wa Goma batangiye gusubira mu ngo zabo mu mujyi wa Goma.
Zimwe mu ngamba zafashwe zizajya zituma hatabaho gusubira mu bigo ngororamuco ku bantu bavuyeyo, ni uko bazajya bava Iwawa cyangwa ahandi bagororewe bakigishwa imyuga, bahita bahabwa imiririmo.
Impunzi z’Abanyekongo zongeye kwinjira mu Rwanda, batinya imirwano ikomeje kubera mu mujyi wa Goma.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 80 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abayahudi, yashimangiye ko kwibuka ari inshingano rusange zihuriweho n’ibihugu, Guverinoma, imiryango mpuzamahanga, (…)
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yagaragaje uburyo akomeje gushengurwa n’amashusho y’urukozasoni ya bamwe mu rubyiruko, akomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe ababyeyi badohotse mu kurera, akavuga ko bibabaza na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame.
Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ya 2023-2024, igaragaza ko mu magororero ari mu gihugu hari ikibazo cy’ubucucike, igasaba ko kimwe n’ibindi bigishamikiyeho byakemuka burundu.
Perezida wa Kenya akaba ari na we uyobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC) muri 2025, Dr William Samoei Ruto, yatangaje ko Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango urimo u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(DRC), bagiye guhura bafate umwanzuro ku kibazo cy’intambara kugeza ubu yamaze gushyira Umujyi wa (…)
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yasobanuye byinshi byerekeranye n’intambara irimo kubera mu Burasirazuba bwa Congo, aho umutekano w’u Rwanda ngo urinzwe neza, kandi ko rutazicara ngo rureberere n’ubwo rushinjwa gukorana na M23.
Hirya no hino mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba hakozwe umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2025, wibanze ku kubakira abatishoboye, guhanga imihanda n’ibikorwa byo kurwanya isuri.
Polisi y’u Rwanda yafatiye mu cyuho abagabo batandatu benga ibigage by’ibikorano byitwa ‘Umunini’, bizwiho guteza ingaruka ku buzima bw’ababinywa, ihita ibata muri yombi ndetse ibyo bigage bimenerwa mu ruhame.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), iratangaza ko ’Ndi Umunyarwanda’ izafasha abigira kuba abapadiri, kunoza iyogezabutumwa, kuko bazaba basobanukiwe icyo Umunyarwanda ari we kurusha kwibona mu moko, dore ko atakiriho.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, atangaza ko imirimo mu Karere ka Rubavu ikomeje, agasaba abaturage bajya mu mujyi wa Goma gukoresha imipaka izwi, kwirinda ibihuha no kumva inama bahabwa z’abayobozi.