Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yageze i Abu Dhabi muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yitabiriye Inama ya ‘Abu Dhabi Sustainability Week’.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) kuri uyu wa 13 Mutarama 2025 yatangaje ko bitarenze muri Kamena uyu mwakwa ibibazo by’ingurane z’abaturage batarishyurwa zisaga miliyari 21 Frw bizaba bimaze gukemurwa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize Jean-Guy Afrika mu mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko kuva tariki ya 7, 8 no ku ya 9 Mutarama 2025, imaze gufunga abantu bane barimo Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Manihira wo mu Karere ka Rutsiro, Basabose Alexis.
Kuri iki Cyumweru tariki 12 Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Perezida wa Leta ya Oromia yo muri Ethiopa, Shimelis Abdisa n’itsinda bari kumwe, baganira ku mubano w’impande zombi.
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), rukomeje gusobanura ko kwizigamira muri EjoHeza nta gahato karimo, ahubwo ko umunyamuryango wayo yungukirwa buri mwaka amafaranga angana na 12% by’ayo yizigamiye.
Ku munsi ngarukamwaka wahariwe umuco, ku basirikare bakuru biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, baherekejwe n’imiryango yabo basabanye mu mico y’ibihugu byabo irimo indirimbo n’byino, basangira ibiribwa n’ibinyobwa mu myambaro ijyanye n’umuco wabo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yabwiye abayobozi bo mu Karere ka Nyaruguru ko kubaka Igihugu ari inshingano ya buri wese, akaba atari amahitamo.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 09 Mutarama 2025, yavuze ko n’ubwo hamaze kuvaho Abaminisitiri 5 nyuma y’aho Guverinoma nshya irahiriye muri Kanama 2024, abayobozi bata igihe bazakomeza gusimbuzwa.
Perezida Kagame yavuze ko abimurwa mu butaka bwabo ntibahabwe ingurane, akenshi bituruka ku makosa aba yakozwe mu gihe cyo kubimura, kuko baba batubahirije amategeko arebana n’icyo gikorwa.
Abanyamakuru basanzwe batara inkuru z’Urugwiro, bagenzi babo babafatira amajwi n’amashusho, abandika n’abakorera YouTube, ndetse n’abakurikirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga bari mu myiteguro y’ikiganiro kidasanzwe, kibonekamo ibisubizo Abanyarwanda baba bategereje.
Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mutarama 2024, yageze mu Mujyi wa Accra muri Ghana aho yifatanyije n’abandi banyacyubahiro n’Abakuru b’ibihugu bya Afurika, mu birori byo kurahira kwa Perezida mushya w’iki gihugu, John Dramani Mahama na Visi Perezida, Naana Jane Opoku-Agyemang.
Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yakoze impanuka abantu bane barakomereka, inagonga ibitaro bya Gisenyi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mutarama 2025.
Buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi, abantu ibihumbi bitabarika bateranira mu mujyi wa Ruhango, akarere ka Ruhango mu isengesho rya Kiliziya Gatolika, ririmo na Misa.
Imibiri isaga ibihumbi 13 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yari ishyinguye mu mva zitandukanye igomba kwimurirwa mu nzibutso z’Uturere, mu rwego rwo gukomeza guha icyubahiro abazize Jenoside.
Amasomo umwanditsi Sr Marie Josée Mukabayire yakuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatumye yandika igitabo cyitwa ‘Lessons from The Genocide Against Tutsi in Rwanda; Resilience and Forgiveness gifite paji (Pages) 202.
Minisitiriw’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Mutarama 2025, ubwo yakiraga Abanyarwanda baba mu mahanga bamaze iminsi mu Rwanda mu bikorwa birimo n’ibiruhuko by’iminsi mikuru yatangaje ko mu mwaka wa 2023, amafaranga yoherejwe mu Gihugu n’Abanyarwanda batuye mu (…)
Ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Mutarama 2025, umumotari wari uhetse umugenzi yagonzwe n’ikamyo itwara lisansi muri ’feux rouges’ kuri Rwandex, uwo Mugenzi ahita yitaba Imana.
Umunsi ukurikira Ubunani ufatwa nka Konji kuri benshi, bigatuma abaraye banezerewe ku Bunani nyirizina, baruhuka bitegura gutangira akazi umunsi ukurikiyeho, abaraye bakoze ibirori biyakira mu miryango n’ahandi bidagadurira bafata icyo kunywa nabo baba bakubanye batirura ibibindi (amakaziye) y’ibyo kunywa baguze.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga rwasoje itorero ry’inkomezabigwi, ruratangaza ko nyuma yo guhabwa ibiganiro bitandukanye ku mateka y’u Rwanda, rwafashe ingamba zo kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri kuko ari byo byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri Mutarama 2025, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Mutarama, uretse mu bice byinshi by’Uturere twa Rusizi na Nyamasheke, uburengerazuba bw’Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe, n’igice gito cy’amajyepfo y’Akarere ka Karongi ahegereye pariki ya Nyungwe. Muri ibyo (…)
Uko umwaka ushize undi ugataha, niko ibikorwa by’iterambere bigenda byiyongera mu Ntara y’Amajyaruguru, nk’ahantu Igihugu gishyize imbaraga mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo.
Kiliziya Gatolika Diyosezi ya Kabgayi, yatangije Komisiyo y’Ubudaheza abafite ubumuga, mu rwego rwo gukomeza kubahiriza uburenganzira bwabo, no kubafasha kugira uruhare mu bibakorerwa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko abaturage bo mu Karere u Rwanda ruherereyemo bakeneye amahoro n’umutekano, bityo hakenewe ibisubizo bikemura ibibazo by’umutekano muke.
Muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka, urubyiruko rw’Abakorerabushake ruri mu bikorwa byo gufasha Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda kuyobora abagenzi mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano w’abaturage.
Mu birori bisoza umwaka no gutangira undi wa 2025, byabereye muri Kigali Convention Centre mu ijoro ryo ku itariki 30 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yavuze ko abifuza guhungabanya umutekano iminsi yabo ibaze.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2024, mu butumwa busoza umwaka wa 2024 yashimiye Ingabo z’u Rwanda n’abandi bagize inzego z’umutekano, kubera uruhare bagize mu kubungabunga umutekano w’Igihugu no hanze yacyo.
Imodoka itwara abagenzi yavaga mu Karere ka Nyanza yerekeza i Rubavu, itwaye abantu bari batashye ubukwe, yakoze impanuka hakomerekamo abantu 11 barimo batatu bahise bajyanwa mu bitaro.