Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera, yatangaje ko ibigega byo kuzigama ibikomoka kuri Peteroli bigiye kongerwa, bikabika litiro Miliyoni 334 mu gihe ibisanzwe byabikaga litiro Miliyoni 66.4 gusa.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu bikorwa byihariye bya gisirikare, Gen Muhoozi Kainerugaba, yageze i Kigali kuri uyu mugoroba.
Musenyeri Dr. Laurent Mbanda, Umuyobozi w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, mu kiganiro yatanze kuri Radio Inkoramutima, yasobanuye byinshi ku bibazo byabaye muri Diyoseze ya Shyira, harimo no kwegura kwa Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel, weguye ku buyobozi bwa Diyoseze ya Shyira.
Thomas Twagirumwami, umubyeyi wa Marie Chantal Mujawamahoro, umunyeshuri wa mbere wumvikanye abwira abacengezi ko nta Bahutu n’Abatutsi babarimo kuko bose ari Abanyarwanda ari na we wishwe bwa mbere, avuga ko atatunguwe n’ibyo umwana we yakoze, kuko n’ubusanzwe ngo yari amuziho kugira urukundo, rutari gutuma yitandukanya (…)
Abaturage bo mu Karere ka Bugesera barashimirwa kuba baramenye ibyiza n’akamaro ko kuvangura ibishingwe, ku buryo bisigaye bikurwa mu ngo zabo bijyanwa kubyazwamo umusaruro.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera, yasobanuriye Abadepite ko Umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi numara kujyaho, ntacyo uzahungabanya ku basura u Rwanda.
Abasaga 100 babonye akazi mu mirimo yo gutunganya igishanga cya Nyiramageni mu Karere ka Gisagara, barinubira kutamenya ahashyirwa amafaranga bakatwa ku mishahara, babwirwa ko ari aya Caisse social (Ubwiteganyirize).
Itsinda rigizwe n’Ingabo zo ku rwego rwa Ofisiye, ziturutse mu ishuri ryitwa Martin Luther Agwai International Leadership and Peacekeeping Centre (MLAILPKC), ziri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rugamije kwigira ku Rwanda uko bategura aboherezwa mu butumwa bw’amahoro.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Ngarambe François, arahamagarira urubyiruko kwanga amacakubiri, bakarwanya bivuye inyuma urwango n’akarengane ako ari ko kose, ahubwo bakaba amaboko yubaka ibiraro bihuza Abanyarwanda.
François Rwemera utuye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Kabusanza, Umurenge wa Simbi, Akarere ka Huye, yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, ariko ubu avuga ko ahereye ku ngaruka byamuteye, yakwemera kicwa aho kongera kwica.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda yasobanuye uburyo umwanzuro wa Leta y’u Rwanda wo gusesa amasezerano na Leta y’u Bubiligi uzubahirizwa, aho amashuri y’Ababiligi azakomeza gukora kugeza umwaka urangiye.
Kuri uyu wa Kabiri, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Dj Ira yagaragaje ko yatangiye urugendo rwo kuzuza ibisabwa kugira ngo abone ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko u Bubiligi bukwiye guca bugufi bukumva ukuri, kuko aribwo nyirabayazana w’ibibazo u Rwanda rufite.
Nk’uko basanzwe babigira mu kwitegura kwizihiza isabukuru yo kwibohora k’u Rwanda, abanyarwanda mu midugugudu yabo bakiriye Polisi n’ingabo z’u Rwanda, zaje kubatera ingabo mu bitugu mu mirimo y’iterambere no kubungabunga imibereho myiza.
Mu gutangiza ibikorwa bya Polisi n’Ingabo z’u Rwanda, bigamije kuzamura imibereho myiza n’iterambere by’abaturage, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, yavuze ko umutekano umuturage atagizemo uruhare udashobora (…)
Minisitiri w’Umutekano Dr Vincent Biruta, yatangije ibikorwa byo kubaka ikigo mbonezamikurire mu Karere ka Nyabihu, yibutsa abaturage ko umutekano, iterambere n’imibereho myiza bigendana, ko kimwe kibuze ibindi bitagerwaho.
Perezida wa Rwpubulika, Paul Kagame, avuga ko nta kibi gishobora kuba ku Banyarwanda ubu, kiruta icyigeze kubabaho ari na yo mpamvu badakwiye kugira ubwoba na busa.
Ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali, Perezida wa Repulika, Paul Kagame, yavuze ko Abanyarwanda bashaka kuba Abanyarwanda badashaka kuba Ababiligi.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye Abanyarwanda kurwanya abashaka kubasubiza mu mateka ya Jenoside, hamwe no gukora cyane bitegura kuziba icyuho cy’ibihano bigenda bifatwa n’amahanga.
Mu kiginairo Perezida Paul Kagame yagiranye n’abaturage kuri iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025 muri BK Arena, mu Karere ka Gasabo, yababwiye ko abo umuntu yita inshuti batanga imfashanyo bakoresheje akaboko kamwe, akandi kakambura ibyo yatanze.
Abo bantu bari bitwikiye ijoro, bafatiwe mu cyuho ubwo barimo bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu birombe bitagikorerwamo biherereye mu Mirenge ya Base, Rukozo na Cyungo mu Karere ka Rulindo.
Ibihumbi by’Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu gihugu, bategereje kwakira Perezida Paul Kagame mu nzu nini mberabyombi ya BK Arena, mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.
Inzego zishinzwe Imari mu Rwanda zigiye gufatanya gukangurira abagore n’urubyiruko gufata inguzanyo mu bigo by’imari, bunganiwe n’ikigega cyitwa ’Microfinance Liquidity Fund(MLF)’ kizashingwa bitarenze uyu mwaka wa 2025, kikazajya gitanga inguzanyo ku nyungu nto itaragenwa uko izaba ingana.
Abo bantu uko ari 27 bakekwaho ubujura bw’amatungo, barimo abafatanwe inka, ihene, intama ndetse n’inkwavu, bakaba bafatiwe mu turere tugize Intara y’Amayaruguru, muri gahunda yateguwe na Polisi y’u Rwanda yo kurwanya ubujura bw’amatungo, byakozwe hagati y’itariki 10 na 14 Werurwe 2025.
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine ku ishusho ya Ruswa mu Rwanda n’ingamba zo kuyikumira kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Werurwe, yagaragaje ko bimwe mu byakozwe harimo kugaruza amafaranga asaga Miliyari 14 akomoka ku byaha.
Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr. François Xavier Kalinda, yagaragaje ruswa nk’ikibazo cy’ingutu gikomeje kubangamira iterambere ry’Igihugu, bigatuma ubukungu bwacyo butazamuka ku kigero gishimishije, cyane ko ngo inakuraho icyizere abaturage bagirira inzego zibayobora.
Abadepite bari muri Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore ubwo baganiraga na Minsitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Patrice Mugenzi, ku bibazo biri muri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) by’umwaka wa 2023-2024, bamubajije ikirimo gukorwa ngo ibibazo biri mu (…)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, avuga ko ntawe ukwiye kuba yibaza impamvu u Rwanda rwashyizeho ingamba zarwo z’ubwirinzi, ku mupaka warwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), kuko ari uburenganzira bwarwo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Patrice Mugenzi, yabwiye Abadepite bagize bagize Komisiyo y’imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, ko agiye gusaba inzego z’ibanze zikarushaho kwikita kuri servisi ziha abaturage.
Perezida Kagame yemeje ko umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR uherutse gutaha mu Rwanda ari we wishe nyirasenge, Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda Rosalie Gicanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.