Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 80 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abayahudi, yashimangiye ko kwibuka ari inshingano rusange zihuriweho n’ibihugu, Guverinoma, imiryango mpuzamahanga, (…)
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yagaragaje uburyo akomeje gushengurwa n’amashusho y’urukozasoni ya bamwe mu rubyiruko, akomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe ababyeyi badohotse mu kurera, akavuga ko bibabaza na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame.
Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ya 2023-2024, igaragaza ko mu magororero ari mu gihugu hari ikibazo cy’ubucucike, igasaba ko kimwe n’ibindi bigishamikiyeho byakemuka burundu.
Perezida wa Kenya akaba ari na we uyobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC) muri 2025, Dr William Samoei Ruto, yatangaje ko Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango urimo u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(DRC), bagiye guhura bafate umwanzuro ku kibazo cy’intambara kugeza ubu yamaze gushyira Umujyi wa (…)
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yasobanuye byinshi byerekeranye n’intambara irimo kubera mu Burasirazuba bwa Congo, aho umutekano w’u Rwanda ngo urinzwe neza, kandi ko rutazicara ngo rureberere n’ubwo rushinjwa gukorana na M23.
Hirya no hino mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba hakozwe umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2025, wibanze ku kubakira abatishoboye, guhanga imihanda n’ibikorwa byo kurwanya isuri.
Polisi y’u Rwanda yafatiye mu cyuho abagabo batandatu benga ibigage by’ibikorano byitwa ‘Umunini’, bizwiho guteza ingaruka ku buzima bw’ababinywa, ihita ibata muri yombi ndetse ibyo bigage bimenerwa mu ruhame.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), iratangaza ko ’Ndi Umunyarwanda’ izafasha abigira kuba abapadiri, kunoza iyogezabutumwa, kuko bazaba basobanukiwe icyo Umunyarwanda ari we kurusha kwibona mu moko, dore ko atakiriho.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, atangaza ko imirimo mu Karere ka Rubavu ikomeje, agasaba abaturage bajya mu mujyi wa Goma gukoresha imipaka izwi, kwirinda ibihuha no kumva inama bahabwa z’abayobozi.
Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda Heike Uta Dettmann, ari kumwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfré ndetse n’Intumwa ihagarariye igihugu cya Luxembourg, bagiriye uruzinduko mu Karere ka Gakenke rugamije kureba urwego aka Karere kagezeho, muri gahunda z’iterambere ibyo bihugu bahagarariye bifatanyamo na Leta (…)
Abaturage bahoze batuye mu birwa bya Burera, bakaza kuhimurwa hagamijwe kubakura mu bwigunge ndetse n’ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, bagatuzwa hakuno y’amazi mu Mudugudu wa Birwa, bahangayikishijwe no kuba kugeza ubu bagisubirayo gushakira amaramuko muri ibyo birwa; impungenge zikaba ari zose ko igihe kimwe izo ngendo (…)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yihanganishije mugenzi we wa Turukiya, Recep Tayyip Erdoğan n’abaturage b’icyo gihugu, nyuma y’inkongi yibasiye hoteli iri mu gace ka Kartalkaya mu Ntara ya Bolu, igahitana abasaga 70.
Umujyi wa Kigali wahawe inkunga yo kugerageza mu gihe cy’ibyumweru bibiri, uburyo bisi zitwara abagenzi zajya ziboneka muri gare no ku byapa bitarenze iminota 10, ariko ba nyiri izi modoka bakibaza niba iyi gahunda ya nkunganire izakomerezaho nyuma y’icyo gihe cy’igerageza.
Abantu benshi batekereza ubukire nko kuba umuntu yigwijeho imitungo, we n’umuryango we bakimeza neza, bakiga mu mashuri meza, ndetse bagatemberera aho bashaka, n’irindi raha ryose ritandukanye. Inzobere mu bukungu zivuga ko ibyo bidahagije.
Umushoramari w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Sadate Munyakazi yavuze ko urugndo rwe rw’iterambere rwatangiye gufata umurongo mu myaka makumyabiri ishize, icyakora ubu ngo ntaragera ku rwego rugaragaza ikirango cy’ubukire, kuko ngo adafite na rimwe ku ijana rw’aho agana.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa kabiri tariki 21 Mutarama 2025 rwatangaje ko rwafunze Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel weguye ku buyobozi bwa Diosezi ya Shyira, itorero rya Angilikani mu Rwanda.
Sena yateguye igikorwa cyo gusura abaturage mu Turere twose n’Umujyi wa Kigali, hagamijwe kumenya ibikorwa mu guteza imbere amavuriro y’ibanze.
Perezida Donald Trump, yarahiriye kuba Perezida wa 47 wa Leta zunze ubumwe za Amerika, kuri uyu wa mbere tariki 20 Mutarama 2025, nyuma y’uko atsinze Kamala Harris mu matora akaba asimbuye Perezida Joe Biden urangije manda ye. Kimwe mu bimuraje ishinga, ngo ni ukwirukana abimukira bari muri Amerika badafite ibyangombwa byo (…)
Inteko Rusange ya Sena kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025, yemeje Dr. Kadozi Edward, nk’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) na Muhongerwa Agnes, nk’Umugenzuzi Mukuru Wungirije w’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu (…)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi, yagaragarije Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, bimwe mu byo Minisiteri ayoboye irimo gushyiramo ingufu kugira ngo ibibazo byugarije umuryango birimo n’amakimbirane bikemuke, harimo (…)
Jérôme Rutaburingoga, umuyobozi w’Akarere ka Gisagara ari na we watorewe kuyobora umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gisagara ku itariki 18 Mutarama 2025, yabwiye inteko yamutoye ko gahunda ari ukuvuduka.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aranenga imico mibi iri mu bakiri bato biyambika ubusa mu ruhame, kuko bigaragaza uburere butagize aho bushobora kugeza Abanyarwanda, kandi bidakwiye gukomeza gutyo kuko byaba ari ukwica ejo hazaza h’Igihugu.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2025, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, watangiye uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda.
Umujyi wa Kigali watangiye kugerageza gahunda yo guhagurukira ku gihe ku modoka zitwara abagenzi, ku buryo umugenzi atazajya ategereza ngo arambirwe. Gahunda yatangiye kuwa 16 Mutarama ikazageza ku wa 29 Mutarama uyu mwaka.
Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Turukiya mu Rwanda, H.E Aslan Alper Yüksel kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2025, byibanze ku kwagura umubano w’ibihugu byombi ndetse n’uw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Mu baturiye inkengero z’ikiyaga cya Burera, harimo abagitsimbaraye ku myumvire ituma batifashisha amazi meza yo mu mavomo begerejwe hafi, bitwaje ko aba yabanje gushyirwamo imiti ya kizungu, bagahitamo gukoresha ay’ikiyaga cya Burera mu mirimo yo mu ngo, bamwe bikabaviramo kurwara indwara ziterwa n’umwanda, ubuyobozi (…)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, avuga ko ibyo amahanga afata nk’amabwiriza atangwa n’umusifuzi w’imikino mu kibuga, abifata nk’ibikomeye ku buzima bwe n’ubw’Abanyarwanda muri rusange, bityo atabijenjekera.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yatangarije Abasenateri ko muri gahunda y’ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Ubuzima n’ibikorwa, mu guteza imbere amavuriro y’ibanze, ko muri uyu mwaka ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bizimurirwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro.
Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, basabye ko abagomba guhabwa ingurane y’amafaranga make byakorwa hatagombye kuyategereza igihe kirekire.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gerturde, kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mutarama 2025, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda, Mohamed Mellah, byibanze ku bufatanye n’imikoranire hagati y’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.