Muri uku kwezi kwa Werurwe 2012 habonetse bana 47 bafite imirire mibi mu murenge wa Gotoki biyongera ku bana 56 bari babaruwe mu karere ka Gatsibo.
Nubwo bamwe mu Banyarwanda bavuga ko amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda (nine years basic education), bimaze kuboneka ko hari aho yigisha neza kurusha amashuri y’icyitegererezo. Abana bose bigaga mu ishuri rya Munini babonye amanota abemerera kwiga mu ishuri cy’icyitegererezo.
Nyuma y’igihe gito bageze mu Bubiligi, abakinnyi babiri b’Abanyarwanda Nirisarike Salomon na Rusheshangoga Michel babashije kwitwara neza mu mukino wabo wa mbere mu ikipe Antwerp FC.
Nyuma yo gutsindwa n’Isonga FC bigatuma ubuyobizi bw’ikipe ya APR FC bunenga imikinire yayo muri iyi minsi, iyi kipe yikosoye maze itsinda AS Kigali ibitego 2 ku busa mu mukino w’umunsi wa 15 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 10/03/2012.
Abazitabira ibirori bya Salax Awards 2011 bazataramirwa n’abahanzi batandukanye baba aba hano mu Rwanda ndetse n’abo hanze. Dore urutonde n’indirimbo buri muhanzi azaririmbira abazaba bitabiriye ibirori; nk’uko tubikesha Ikirezi Group.
Imbuto Foundation yahembye ba Malayika Murinzi baturuka mu karere ka Burera, Rulindo na Gakenke ndetse n’abana b’abakobwa bagize amanota meza kurusha abandi (Inkubito z’Icyeza) baturuka muri utwo turere.
Mu gihe bikunze kuvugwa ko abagore ari bo bahura n’ibibazo by’ihohoterwa, Umugabo witwa Karemera Viateur, atuye mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga yigeze guhunga urugo rwe kubera ahohoterwa yakorerwaga n’umugore we.
Abanyeshuri biga ibijyanye n’imiti bo mu Rwanda no muri Uganda bahuriye mu nama mpuzamahanga igamije kurwanya imikoreshereze mibi y’imiti hagamijwe kugira ubuzima bwiza ejo hazaza.
Ikamyo yari itwaye ibicuruzwa ibivanye i Kigali ibijyanye i Kamembe yaguye aho bita ku mukobwa mwiza mu karere ka Huye mu murenge wa Mbazi mu rukerera rwa tariki 10/03/2012. Ikamyo yangiritse ariko abari bayirimo bo bayivuyemo amahoro.
Abakoresha bo mu karere ka Ruhango barasabwa kubahiriza amabwiriza agenga umukozi, nk’uko babisobanuriwe mu mahugurwa y’umunsi umwe, yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 09/03/2012, agamije kubasobanurira itegeko ry’umurimo.
Rutahizamu wa Police FC n’Amavubi, Meddy Kagere, aratangaza ko iyi shampiyona nirangira azahita yerekeza hanze y’u Rwanda muri shampiyona ikomeye.
Umugabo witwa Ndayisaba Innocent wo mu kagari ka Gasharu mu Murenge wa Muko, kuri uyu wa Gatanu tariki 9/3/2012 yakubise umugore we Mukamusoni, amuziza ko yazanye umukozi wo kubakorera mu rugo.
Akarere ka Huye kakoze igikorwa cyo guhemba abagore n’abakobwa bagaragaje ubudashyikirwa, ubwo isi yizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore kuwa Kane tariki 08/03/2012.
Muri 2011, abana bagera ku 5.000 nibo bacikirije urukiko rwa kanseri y’inkondo y’umura ruterwa mu byiciro bitatu, nk’uko bitangazwa na Muganga Kabano Charles ushinzwe gahunda y’ikingira no kurwanya igituntu n’ibibembe mu bitaro bya Kabutare.
Icyiciro cya mbere cy’abahinzi barangije mu ishuri rigamije guhugura abahinzi bo mu murima, barasabwa kwegera bagenzi babo batabonye ayo mahirwe kugira ngo babafashe kwiteza imbere.
Bridge Records yasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri na Producer Naason usanzwe umenyerewe mu gutunganya umuziki Nyarwanda. Yiyongereye kuri Producer Junior na Producer Kabano, nabo baje mu rwego rwo kunoza imikorere y’iyi studio muri uyu mwaka.
Abaturage batuye mu kagari ka Yungwe, mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu, barataka ko inzara igiye kubica kuko babujijwe guhinga kandi batarimurwa, mu gihe abandi bari kwimurwa muri iri shyamba rya Gishwati bagatuzwa ahandi.
Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha (ICTR), kuwa Mbere tariki 12/03/2012 niho ruzasuzuma icyemezo cyo kohereza mu Rwanda urubanza rwa Bernard Munyagishari ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.
Guhera kuwa Mbere tariki 12/03/2012, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli birongera kuzamuka, aho igiciro cya essence na mazout kizagera ku mafaranga y’u Rwanda 1.000, nk’uko itangazo ryashizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Iinganda ribitangaza.
Umugabo w’Umurundi witwa Barutwanayo Jean de Dieu wari utuye mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza yatemaguye umugore we na nyirabukwe arangije nawe arishahura igitsina cye gitakara hasi.
Abakozi babiri bakorera umurenge wa Gakenke, akarere ka Gakenke bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke bakekwaho kunyereza imisoro y’Akarere no gukoresha inyandiko mpimbano.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Niboye, umurenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kicukiro akekwako ubuhemu nk’umuyobozi wemeje amasezerano yo kugurisha inzu abantu babiri afatanyije na ba nyir’inzu.
Igihugu cy’u Buyapani cyatanze amadolari y’Amerika miliyoni 1.5 yo gushyigikira ibikorwa byo guhangana n’ibibazo biterwa n’ubuhunzi ndetse n’ibiterwa n’ibiza mu Rwanda.
Nyirakamana Speciose, umubyeyi w’abana batanu wari utuye mu karere ka Musanze, umurenge Musanze yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 29/02/2012 azira ko yacukuye amateke mu murima wa Mukarubayiza Veneranda.
Umutwe Raia Mutomboki wiyemeje kurwanya inyeshyamba za FDLR wishe inyeshyamba 31 za FDLR tariki 01-04/03/2012 mu Ntara y’Amajyepfo ya Kivu mu Karere ka Kalehe; nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Amani Leo.
Umuhanzi Luc Dusfad ni umuhanzi ukunze kugaragaza impano zidasanzwe mu bintu binyuranye. Mu minsi ishize yahimbye umukino ukinishwa amaboko n’amaguru awita “Bloanball”.
Imodoka itwara imizigo y’ubwoko bwa Daihatsu yakoze impanuka, kuri uyu wa kane tariki 08/03/2012 mu Kintama, Akagari ka Rusagara, umurenge wa Gakenke ku bw’amahirwe ntiyagira umuntu ihitana.
Ubuyobozi bw’ikigonderabuzima cya Mutenderi buratangaza ko butorohewe n’ikibazo cy’ibura ry’amazi kimaze imyaka itatu kitarakemuka.
Nyuma yo kunganya na Nigeria ubusa ku busa mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika wabereye i Kigali tariki 29/02/2012, u Rwanda rwazamutse imyanya itatu ku rutonde rw’uko ibihugu bikurikirana ku isi, rushyirwa ahagaragara na FIFA buri kwezi.
Minisitiri Mukaruriza Monique wifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore yabasabye kwisuzuma bakareba aho bageze biteza imbere.
U Rwanda rwatorewe gutegura no kwakira imikino ya nyuma ihuza amakipe y’ibihugu by’Afurika mu mukino wa Volleyball y’abagore iteganyijwe kuba muri Gicurasi uyu mwaka.
Bus nini za sosiyete itwara abantu KBS zikomeje gutenguha abagenzi mu buryo butandukanye. Uretse ikibazo cyo kutagarurirwa ku bafite amafaranga atavunje, ubu zatangiye kugaragaza ibibazo mekanique.
Jean Marie Ntagwabira, umutoza wa Rayon Sport, aratangaza ko ibibazo by’amafaranga yari afitanye n’iyo kipe byakemutse, ubu icyo ashizeho umutima akaba ari umukino Rayon izakina na Police ku cyumweru tariki 11/03/2012 kuri stade Amahoro i Remera mu mujyi wa Kigali.
Uwari uhagarariye Umuryango w’Abibumbye (UN) mu Rwanda, Aurelien Agbenonci, aratangaza ko abona manda ye yarihuse kubera imikoranire myiza yagiranye na Leta y’u Rwanda mu myaka ine ahamaze.
Minisitiri James Musoni arasaba Njyanama z’uturere kurangwa no guhanga udushya mu miyoborere myiza ariko ikiruseho zikarangwa no kuvugira abaturage bazitoye.
Minisitiri w’Ingabo James Kabarebe aratangaza ko umugabo agira imbaraga nyinshi ariko ko hari imbaraga atagira zigirwa n’umugore kuko imirimo umugore yirirwa akora abagabo bake ari bo bayishobora.
Polisi yo mu karere ka Kirehe yafashe imifuka itanu y’urumogi yatawe n’abantu bikanze abana bari bagiye mu rutoki aho abo bantu bari bihishe.
Sosiyeti itwara abantu mu ndege yo muri Portugal yitwa TAP yasinyanye amasezerano na South African Airways (SSA) yo muri Afurika y’Epfo mu rwego rwo korohereza abagenzi bayo kugera aho itageraga ariko hagerwa na SAA harimo no mu Rwanda.
Ubwo yasuraga akarere ka Ruhango, tariki 07/03/2012, ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda yashimye ko mu Rwanda hari abaturage bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.
Leta ya Canada irateganya kohereza Umunyarwanda Télesphore Dereva mu Rwanda kugira ngo anyuzwe imbere y’ubutabera bw’u Rwanda ku byaha aregwa byo kuba yarabaye mu mutwe w’Interahamwe.
Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame, arasaba abana b’abakobwa kwigirira icyizere bagatsinda amasomo ya bo neza bakareka kwitinya no guheranwa n’amateka yaranze abana b’abakobwa bari barahejwe mu burezi hakiga abana b’abahungu gusa.
Ubushakashatsi bwakozwe ku turemangingo tw’ingagi y’ingore yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwagaragaje ko ingagi n’abantu bahuje byinshi mu turemangingo (DNA) nubwo bwose hashize imyaka irenga miliyoni 10 umuntu n’ingagi batandukanye.
Umuhanzi Ngabo Medard uzwi ku izina rya Meddy ubu uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aratangaza ko akumbuye u Rwanda ndetse n’abafana be ku buryo ashaka kugaruka mu Rwanda agakoresha igitaramo.
Umusore witwa Gumureki Safari utuye mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera ubu nta munwa wo hasi afite nyuma yo kurumwa n’umugizi wa nabi akawukuraho wose.
Mu rwego rwo gukomeza guhashya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu karere ka Burera, tariki 07/03/2012 mu murenge wa Gatebe akagari ka Musenda hamenywe litiro 605 za kanyanga ndetse n’amagarama 60 y’urumogi.
Leta y’u Rwanda irateganya ko mu myaka itanu hazaba hari imirimo igera kuri miliyoni 1.7; nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 07/03/2012. Muri 2011 mu rwanda habaruwe imirimo ibihumbi 500.
Sosiyete icuruza serivise zo kurinda umutekano yitwa G4S yagurishije ibikorwa byayo mu Rwanda ku yindi sosiyete ikora ako kazi yitwa KK Security.
Uganda irateganya guha ubwenegihugu Abanyarwanda baba muri icyo gihugu batujuje ibyangombwa byo kwitwa impunzi cyangwa se badashaka gutaha mu Rwanda; nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya minisitiri w’Intebe muri Uganda.
Carlos Slim, umugabo w’imyaka 72 wo muri Mexique, ku nshuro ya gatatu, yongeye kuza ku mwanya wa mbere mu bantu bakize ku isi. Afite umutungo ungana n’akayabo ka miliyari 69 z’amadorari y’Amerika.