Urukiko rw’ikirenga rwasubitse isomwa ry’ibyemezo rwafashe ku bujurire bwa Bernard Ntangada wari wajuririye igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu y’amafaranga 100 000 yakatiwe. Isomwa ry’imyanzuro kuri uru rubanza ryimuriwe tariki 20/04/2012.
Akarere ka Nyamasheke karasaba abakoresha kwita ku mibereho myiza y’abakozi babo, baharanira kurengera ubuzima bwabo ndetse no kwita ku mutekano wabo mu kazi bakora ka buri munsi; nk’uko bitangazwa n’ umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Nyamasheke, Nyirabambanza Clémentine.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera bavuga ko amafaranga 10000 acibwa ushaka kwisiramuza ari menshi bagasaba ko bakwemererwa gusiramurwa bishyuriye ku bwisungane mu kwivuza (mutuel de santé).
Akarere ka kayonza kihaye umuhigo wo kubakira biogaz ingo 100 bitarenze ukwezi kwa kamena 2012 ariko bishobora kutagerwaho kubera ko amafaranga abaturage basabwa nta bushobozi bafite bwo kuyabona.
François Hollande na Nicolas Sarkozy, bahanganiye kuyobora igihugu cy’Ubufaransa ni ababyara kuko bafitanye amasano akomoka kuri nyirakuruza wo mu bwoko bw’abasavoyard bwo mu kinyejana cya XVII; nk’uko bigaragara mu gitabo cy’umuhanga mu byo gucukumbura amasano y’abantu (généalogie), Jean-Louis Beaucarnot.
Umwe mu Banyarwanda bakomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare, Niyonshuti Adrien yarangije amarushanwa yari yaritabiriye muri Malaysia ari ku mwanya wa 54 mu bakinnyi 130 bari baritabiriye aya marushanwa. Ikipe akinamo ya MTN Qhubeka yegukanye umwanya wa 3.
Uwatozaga Chelsea, Andre Villas Boas, yasezerewe ku kazi ke nyuma y’amezi umunani yari amaze atoza iyo kipe ariko akagaragaza umusaruro mubi ndetse no gushwana na bamwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba b’iyo kipe.
Abayobozi bakuru b’igihugu bari mu mwiherero mu karere ka Bugesera mu murenge wa Gashora baraganira ku kwihutisha iterambere, kongera iterambere ry’umuturage hamwe no gutanga serivice nziza no gukoresha igihe neza.
Urugendo rwa Kiyovu Sport mu mukino mpuzamahanga rwarangiye itarenze umutaru, ubwo yatsindwaga na Simba yo muri Tanzania ibitego 2 kuri 1 mu mukino wo kwishyura wabereye i Dar Es Salaam muri Tanzania ku cyumeru tariki ya 4 Werurwe.
Ishoti riremereye umusore w’i Burundi, Pappy Faty, yateye mu izamu ku munota wa 62, niryo ryahesheje APR FC gukomeza mu mikino ya Champions League, ubwo yasezereraga Tusker yo muri Kenya iyitsinze igitego kimwe ku busa kuri stade Amahoro ku cyumweru tariki 04/03/2012.
Kubera ubuzima bubi babayemo bwo mu mashyamba, impunzi z’Abanyarwanda akenshi zirira ibyo zibonye hafi aho ubundi bitamenyerewe kuribwa haba iyo muri Kongo cyangwa hano mu Rwanda.
Kamanyana Yvonne yagonzwe n’imodoka yari imutwaye, tariki 01/03/2012, nyuma y’impaka z’amafaranga ijana convoyeur (kigingi) yamwishyuzaga maze akayamwima. Kamanyana yagonzwe mu ma saa moya z’umugoroba avuye Nyabugogo atashye Bishenyi mu karere ka Kamonyi.
Ikipe ya APR Basketball Club y’abagore yegukanye igikombe gihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona (Play Offs), nyuma yo gutsinda Kamunuza y’u Rwanda amanota 79 kuri 45 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Petit Stade i Remera kuwa gatandatu tariki 03/03/2012.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango burasaba ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro kongera amande acibwa abantu bafatirwa mu bucuruzi butemewe kuko ayo babaca adahwanye n’agaciro k’ibyo baba batanzeho kugira ngo batabwe muri yombi.
Ubuyobozi bw’ishuri St Trinite de Ruhango ryafashe abanyeshuri 2; Gatete Jean Baptiste na Abronde biga mu mwaka wa gatanu, bibye ibikoresho by’abandi banyeshuri bajya kubigurisha hanze y’ikigo bigaho.
Abarwayi batagemurirwa bo mu bitaro bya Remera-Rukoma biri mu karere ka Kamonyi bakeneye abagira neza babafasha nk’uko umuryango Umusamariya Mwiza ubaha ibyo kurya buri wa gatandatu ubitangaza.
Umugore witwa Benurugo Martha utuye mu kagari ka Ngoma, umurenge wa Nyamiyaga yanize nyirabukwe, Bakankwiro Sarah, tariki 01/03/2012, amuziza guciragura aho abonye hose.
Jean Marie Ntagwabira wari umaze umwaka atoza Rayon Sport yahagaritse kuyitoza kubera ko ubuyobozi bw’ikipe bwanze kumuhemba we n’abakinnyi b’iyo kipe.
Mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwiyubakamo ubushake bwo gufasha abari mu bibazo ndetse no kurufasha kongera kwibaza ku mahano ya Jenoside yabereye mu Rwanda, umuryango Never Again Rwanda wateguye amarushanwa yo kuvugira mu ruhame (public speaking competition) ku nsanganyamatsiko igira iti “ubutwari bw’abasivili mu gihe (…)
Inzobere mu buhinzi bw’ibihumyo akaba n’umukozi w’ikigo gishinzwe gushyira mu bikorwa ikoranabuhanga mu buhinzi (Rwanda agriculture technology demonstration centre), Lin Yingxing, aratangaza ko imiterere y’igihugu cy’u Rwanda iberanye n’ubuhinzi bw’ibihumyo.
Umusore witwa Dushimimana Bosco, kuva tariki 03/03/2012, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma azira gusambanya mushiki we w’imyaka 15 ku gahato. Uwo musore arabyemera akavuga ko yabiterwaga n’ibiyobyabwenge.
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Rav 4 ifite purake RAC 798 B yakoze impanuka tariki 03/03/2012 mu ma saa munani z’amanywa i Kimironko mu mujyi wa Kigali igonga moto 10 ariko nta muntu wapfuye cyangwa ngo akomereke.
Amanota atatu Police FC yegukanye mu mukino wayihuje n’Amagaju tariki 03/03/2012 i Nyamagabe yatumye Police irara ku mwanya wa mbere by’agateganyo muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yasubukuwe kuri uwo munsi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), tariki 02/03/2012, cyahaye abarimu 9 bo mu karere ka Nyabihu inka z’ishimwe nyuma yo kugaragaza ubwitange, umuhati n’umurava mu kazi kabo.
Ubwo amakipe yatangiraga gukina imikino ya shampiyona yo kwishyura (phase retour), tariki 03/03/2012, Rayon Sport yaraye ku mwanya wa kabiri nyuma yo kunyagira AS Kigali ibitego 4 kuri 1 kuri Stade ya Kigali ariko umutoza wa Rayon Sport, Jean Marie Ntagwabira, ashobora kwegura.
Inkongi y’umuriro yibasiye isoko rya Rurangazi riherereye mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza ku mugoroba wa tariki 28/02/2012 yangije ibintu bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 19; nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’uwo murenge tariki 02/03/2012.
Umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko, Niyirora Beatha, wari utuye mu kagari ka Bunyogombe umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, yiyahuje umuti wica imyaka witwa Simakombe tariki 01/02/2012 ahita yitaba Imana.
Abantu batanu bari bagwiriwe n’ikirombe cy’i Rutongo mu murenge wa Masoro, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 03/03/2012, baje gukurwamo mu masaha y’isaa Kumi n’imwe z’umugoroba ari bazima.
Ibitaro bya Gihundwe byo mu karere ka Rusizi, byashyizwe muri gahunda y’ibitaro bigomba gufashwa kugira laboratwari y’icyitegererezo mu gusuzuma ibyorezo, hagamije gukumira ikwirakwizwa ry’indwara z’ibyorezo muri Afurika y’uburasirazuba.
Abanyamabanga babiri b’utugari twa Nyundo na Rurembo two mu Murenge wa Rusasa bafungiye kuri sitariyo ya Polisi y’akarere ka Gakenke, bashinjwa gucunga nabi umutungo wa leta.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 02/03/2012, itsinda rya Dream Boys ryahagurutse i Kigali ryerekeza muri Uganda, aho rizagaragara mu gitaramo cya “Uganda Night” no gukora indirimbo zizagaragara kuri Album yabo ya Gatatu.
Ukuriye urubyiruko mu karere ka Burera arasaba urubyiruko rwo muri ako karere, kwibumbira mu makoperative bakareka amashyirahamwe kuko ari ho bazatera imbere.
Umugabo witwa Papias Ndagijimana afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatunda mu karere ka Nyagatare, ashinjwa gukubita umunyabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Mukama atuyemo akanamuciraho ishati, kuko yari amusabye kwitabira inama.
APR FC na Kiyovu Sport ntiziza kuba zorohewe kuri iki Cyumweru, ubwo aya makipe yombi ahagarariye u Rwanda mu mikino mpuzamahanga azaba akina imikino yo kwishyura mu marushanwa ya Champions League na Confederation Cup.
Umuyobozi w’itorero ry’Abadivantisiti ku isi, arasaba abayoboke baryo mu Rwanda kutita ku iterambere ry’umwuka gusa, ahubwo ko bakwiye no kurijyanisha n’iterambere risanzwe.
Abafatabuguzi b’umuyoboro wa internet ku makompanyi ayicuruza mu Rwanda, bashyiriweho itegeko ribarengera mu gihe habaye ikibazo cya tekiniki cyangwa kompanyi bafatiraho ifatabuguzi ntiyubahirize amasezerano.
Mu buhamya butangwa n’abakoresheje ibiyobyabwenge, bikomeza kugenda bigaragara ko bigira ingaruka mbi muri sosiyete no ku muntu ku giti cye by’umwihariko.
Bamwe mu bahoze mu ngabo z’umutwe urwanya Leta y’u Rwanda (FDLR) bavuga ko hagize uwo abayobozi bawo bumva avuga ko ashaka gutaha bamwica. Abashaka kuva muri uwo mutwe bacika mu gicuku cyangwa bakagira Imana hakaba intambara bakabona uko bacika.
Mu gihe ikipe y’Amagaju yiteguye gucakirana na Polisi FC kuri uyu wa gatandatu tariki 03/03/2012 mu mukino wa shampiyona, umutoza w’ikipe y’Amagaju aratangaza ko iyi kipe “nta mufana igira”.
Umugabo w’imyaka 27 y’amavuko witwa Ntawumaribyisi Jean Claude uzwi ku izina rya Mafene ukomoka mu Mudugudu wa Murara, mu Kagari ka Shyombwe mu Murenge wa Rushashi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke akekwaho kwica nyirakuru amuziza uburozi.
Mu rwego rwo kurandura ingeso yo gucana inyuma ku bashakanye, ubuyobozi bw’intara ya Gorontalo mu majyaruguru y’igihugu cya Indonoziya bwafashe icyemezo cyo kujya bushyira imishahara y’abakozi babwo b’igitsina gabo ku makonti y’abagore babo.
Juana Bautista de la Candelaria Rodriguez, umukecuru wo mu gihugu cya Cuba ni we mugore ushaje kurusha abandi kuri iyi si. Impapuro zimuranga zerekana ko yavutse mu 1885 bivuze ko afite imyaka 127.
Nyuma y’aho Rayon Sport itandukaniye n’uwari umufatanyabikorwa wayo, Albert Rudatsimburwa, kubera ko yananiwe gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere yari yaremeye kuzakorera iyo kipe, itsinda ‘Imena’ riyobora Rayon Sport ryongeye kwiyambaza abafana ngo bafashe ikipe yabo.
Impunzi z’Abanyarwanda 90 zatahutse mu Rwanda binjiriye ku mupaka wa Rusizi, tariki 01/03/2012. Ubu bacumbikiwe mu nkambi ya Nyagatare.
Leta y’u Rwanda izishyurira abanyeshuri bakomoka mu ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) 50% by’amafaranga y’ishuri muri Carnegie Mellon University-Rwanda (CMU-R) nk’uko izabikora ku Banyarwanda.
Umukobwa witwa Mukamana Zahara w’imyaka 30 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Kirabo mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yapfuye akubiswe n’inkuba.
Umucungamutungo w’Umurenge wa Sovu mu karere ka Ngororero, Nshimiyimana Alexis, tariki 24/02/2012, yabikuje miliyoni 1.6 yari agenewe kubaka ibiraro by’inka z’abacitse ku icumu batishoboye ahita aburirwa irengero.
Igikomangoma cy’umwami w’u Buholandi, Petra Laurentien, yagiriye uruzinduko ku ishuri ribanza rya Mayange A riri mu karere ka Bugesera tariki 01/03/2012 aho yatangaje ko u Rwanda rumaze gutera imbere ku bijyanye n’uburere bw’abana bato.
Intumbero ya kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) ni ugutanga ubumenyi bufite ireme mu Rwanda no kongera umubare wabarangiza amashuri bafite ubumenyi buhagije mu byo bize; nk’uko byatangajwe n’uwashinze iri shuri, Prof. Rwigamba Balinda, mu muhango wo kumurika ibyo ryagezeho byindashyikirwa n’ibyo riteganya.