Kugira ngo ugire amahoro kandi unayasangize abandi ni ibintu bigomba guturuka kuri wowe ku giti cyawe kuko ntawe utanga icyo adafite . Ibyo rero ntibyashoboka udafite ubupfura n’ubworoherane muri wowe kandi ukabigira ibyawe mu buzima bwawe bwa buri munsi.Ibi ni ibyatangajwe na Madamu Mukankubito Immaculée umuyobozi mukuru (…)
IBUKA yatangaje ko yababajwe n’icyemezo cyo kurekura babiri mu bahoze ari abaminisitiri Casmir Bizimungu wari Minisitiri w’ubuzima, Jerome Bicamumpaka wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga bo muri leta y’abatabazi cyafashwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) mu cyiswe urubanza Guverinoma II
Mumuco nyarwanda kugabirana inka byahozeho ni muri urwo rwego hagamijwe gufasha abanyarwanda kwikura mu bukene no kubana neza bagabirana inka, mumwaka w’2006 hatangijwe gahunda ya gira inka munyarwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repeburikay’uRwanda Paul KAGAME.
Uyu munyamerika Steve Jobs yahanze mudasobwa zo mu bwoko bwa Macintosh/Apple zizwi cyane mu gihugu cy’amerika ndetse no mu bantu bakora ibigendanye no gutunganya amashusho, yitabye imana kuwa 05 Ukwakira 2011 azize canseri.
Mu rwego rwo kubahiriza inshingano zayo no kuzishyira mu bikorwa, kuri uyu wa kane mu ngoro y’inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena washyize ahagaragara ubushakashatsi ku ihame ryerekeye amahirwe angana n’imibereho myiza y’abaturage.
Muri Nyakanga umwaka w’2011 nibwo Ubuyobozi bw’umujyi wa kigali bwatangaje ko nta modoka zitwara abagenzi mu ntara zizongera gukorera mu mujyi hagati. Ubu zikaba zimaze kwimurirwa Nyabugogo, naho imodoka nini zitwara ibintu zikazajya zemererwa gupakira no gupakurura mu masaha ya nijoro.
Guta agaciro ku ifaranga ry’u Rwanda ubwo uyu mwaka uzaba urangiye bishobora kutazagera ku 10% ahubwo bikagera ku 8.7%.