Imodoka y’ikamyo ntoya ifite numero RAB 226 I yahirimye nta kiyigushije kigaragara ahitwa kuri station ya AVEGA muri Rwamagana igwira umuntu ahita ajyanwa ku bitaro bya Rwamagana.
Ibiganiro byo ku munsi wa gatatu w’umwiherero uhuriwemo n’abayobozi bakuru b’igihugu ubera mu karere ka Bugesera byibanze ku guhanga umurimomu Rwanda. Abayobozi basanze hacyenewe nibura guhangwa imirimo ibihumbi 200 buri mwaka, kongera ubumenyi n’ingufu z’amashanyarazi kugira ngo ishoramari ryiyongere.
Abantu bakuru n’abana bavukanye ubumuga bw’ibibari bagiye kuvurirwa ubuntu, muri gahunda yatangijwe n’umuryango Operation Smile wo muri Afurika y’Epfo (OSSA) ufatanyije na Minisiteri y’Ubuzima. Iki gikorwa kizababa tariki 15-25/03/2012.
Umuryango wa Makombe wo mu murenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero, urashinja komite nyobozi y’aka karere kudashyira mu bikorwa umwanzuro inama njyanama y’aka karere iherutse gufata ku bijyanye n’amasambu uyu muryango uburanira.
Umwana w’imyaka 13 y’amavuko witwa Mbarushubukeye Claude ubu aba mu muhanda nyuma yo kwirukanwa mu rugo n’umugabo witwa Nyandwi winjiye nyina.
Ubuyobozi b’ishuri rikuru ry’ubuhinzi rya Kibungo (INATEK) buratangaza ko zimwe mu ngamba zafashwe zo gukumira umuco wo gukopera mu bizamini ari ukubuza abanyeshuri kwinjirana amaterefone mu bizamini.
Sindibana Venuste utuye mu kagali ka Gasiza umurenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo yatawe muri yombi n’abacuruzi bo mu isoko rya Gasiza mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 06/03/2012, bamurega kwiba inkwavu zigera kuri 20 za nyinawabo, ariko we akabihakana.
Umugabo witwa Ildephonse Nkundiliza w’imyaka 29 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya Muhoza mu karere ka Musanze azira kwiba ibijumba no gukomeretsa ba nyirabyo bagacika intoki.
Urukiko rw’Ubujurire mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda(ICTR) ruzasoma urubanza rw’abasirikare mu ngabo zatsinzwe ari bo Major Aloys Ntabakuze na Lit. Ildephonse Hategekimana tariki 08/05/2012.
Umugabo witwa Ntamabyariro Damascene w’imyaka 58 wo mu kagari ka Nyarwungo ko murenge wa Nkomane yaguye mu mugezi wa Ngororero mu ijoro rishyira tariki 05/03/2012 ahita ashiramo umwuka.
Abantu babiri bamaze gupfa bahitanwe n’imvura nyinshi irimo inkuba imaze iminsi igwa mu karere ka Nyamagabe.
Umugabo ukomoka muri Uganda acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera aregwa kwiba ivarisi yuzuye imyenda muri Uganda maze akaza kuyigurisha mu Rwanda.
Ku munsi wa kabiri w’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu ubera i Gako mu karere ka Bugesera, abawuteraniyemo bunguranye ibitekerezo ku ivugururwa z’intego y’icyerekezo 2020, gutanga serivise mu kazi no kuvugurura ubuhinzi.
Abasilikare bari mu rwego rw’aba-officier baturutse mu bihugu by’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) bateraniye mu kigo cya gisirikare cy’i Nyakinama (Rwanda Military Academy) mu karere ka Musanze mu mahugurwa ku mategeko mpuzamahanga agenga umwuga wa gisirikare ndetse n’imyifatire awugenga.
Amafaranga u Rwanda rwakuye mu byo rwohereza hanze mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize yiyongereye ku kigero cya 87.5 % ugereranije n’igihembwe cya kane cy’umwaka wa 2010; nk’uko bigaragazwa n’ ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (National Institute of Statistics of Rwanda).
Umugore w’umuvugabutumwa ufite imyaka 66 y’amavuko akaba ari no mu kiruhuko cy’izabukuru, kuri uyu wa 4 Werurwe 2012, yabyariye impanga ku bitaro byo muri komini ya Grisons mu mujyi wa Croire mu gihugu cy’Ubusuwisi.
Polisi yo mu murenge wa Muhoza akarere ka Musanze yataye muri yombi umusore witwa Robert Mugabe akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa wiga mu mashuri y’isumbuye uri mu kigero cy’imyaka 19.
Urukiko rw’ikirenga rwasubitse isomwa ry’ibyemezo rwafashe ku bujurire bwa Bernard Ntangada wari wajuririye igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu y’amafaranga 100 000 yakatiwe. Isomwa ry’imyanzuro kuri uru rubanza ryimuriwe tariki 20/04/2012.
Akarere ka Nyamasheke karasaba abakoresha kwita ku mibereho myiza y’abakozi babo, baharanira kurengera ubuzima bwabo ndetse no kwita ku mutekano wabo mu kazi bakora ka buri munsi; nk’uko bitangazwa n’ umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Nyamasheke, Nyirabambanza Clémentine.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera bavuga ko amafaranga 10000 acibwa ushaka kwisiramuza ari menshi bagasaba ko bakwemererwa gusiramurwa bishyuriye ku bwisungane mu kwivuza (mutuel de santé).
Akarere ka kayonza kihaye umuhigo wo kubakira biogaz ingo 100 bitarenze ukwezi kwa kamena 2012 ariko bishobora kutagerwaho kubera ko amafaranga abaturage basabwa nta bushobozi bafite bwo kuyabona.
François Hollande na Nicolas Sarkozy, bahanganiye kuyobora igihugu cy’Ubufaransa ni ababyara kuko bafitanye amasano akomoka kuri nyirakuruza wo mu bwoko bw’abasavoyard bwo mu kinyejana cya XVII; nk’uko bigaragara mu gitabo cy’umuhanga mu byo gucukumbura amasano y’abantu (généalogie), Jean-Louis Beaucarnot.
Umwe mu Banyarwanda bakomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare, Niyonshuti Adrien yarangije amarushanwa yari yaritabiriye muri Malaysia ari ku mwanya wa 54 mu bakinnyi 130 bari baritabiriye aya marushanwa. Ikipe akinamo ya MTN Qhubeka yegukanye umwanya wa 3.
Uwatozaga Chelsea, Andre Villas Boas, yasezerewe ku kazi ke nyuma y’amezi umunani yari amaze atoza iyo kipe ariko akagaragaza umusaruro mubi ndetse no gushwana na bamwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba b’iyo kipe.
Abayobozi bakuru b’igihugu bari mu mwiherero mu karere ka Bugesera mu murenge wa Gashora baraganira ku kwihutisha iterambere, kongera iterambere ry’umuturage hamwe no gutanga serivice nziza no gukoresha igihe neza.
Urugendo rwa Kiyovu Sport mu mukino mpuzamahanga rwarangiye itarenze umutaru, ubwo yatsindwaga na Simba yo muri Tanzania ibitego 2 kuri 1 mu mukino wo kwishyura wabereye i Dar Es Salaam muri Tanzania ku cyumeru tariki ya 4 Werurwe.
Ishoti riremereye umusore w’i Burundi, Pappy Faty, yateye mu izamu ku munota wa 62, niryo ryahesheje APR FC gukomeza mu mikino ya Champions League, ubwo yasezereraga Tusker yo muri Kenya iyitsinze igitego kimwe ku busa kuri stade Amahoro ku cyumweru tariki 04/03/2012.
Kubera ubuzima bubi babayemo bwo mu mashyamba, impunzi z’Abanyarwanda akenshi zirira ibyo zibonye hafi aho ubundi bitamenyerewe kuribwa haba iyo muri Kongo cyangwa hano mu Rwanda.
Kamanyana Yvonne yagonzwe n’imodoka yari imutwaye, tariki 01/03/2012, nyuma y’impaka z’amafaranga ijana convoyeur (kigingi) yamwishyuzaga maze akayamwima. Kamanyana yagonzwe mu ma saa moya z’umugoroba avuye Nyabugogo atashye Bishenyi mu karere ka Kamonyi.
Ikipe ya APR Basketball Club y’abagore yegukanye igikombe gihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona (Play Offs), nyuma yo gutsinda Kamunuza y’u Rwanda amanota 79 kuri 45 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Petit Stade i Remera kuwa gatandatu tariki 03/03/2012.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango burasaba ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro kongera amande acibwa abantu bafatirwa mu bucuruzi butemewe kuko ayo babaca adahwanye n’agaciro k’ibyo baba batanzeho kugira ngo batabwe muri yombi.
Ubuyobozi bw’ishuri St Trinite de Ruhango ryafashe abanyeshuri 2; Gatete Jean Baptiste na Abronde biga mu mwaka wa gatanu, bibye ibikoresho by’abandi banyeshuri bajya kubigurisha hanze y’ikigo bigaho.
Abarwayi batagemurirwa bo mu bitaro bya Remera-Rukoma biri mu karere ka Kamonyi bakeneye abagira neza babafasha nk’uko umuryango Umusamariya Mwiza ubaha ibyo kurya buri wa gatandatu ubitangaza.
Umugore witwa Benurugo Martha utuye mu kagari ka Ngoma, umurenge wa Nyamiyaga yanize nyirabukwe, Bakankwiro Sarah, tariki 01/03/2012, amuziza guciragura aho abonye hose.
Jean Marie Ntagwabira wari umaze umwaka atoza Rayon Sport yahagaritse kuyitoza kubera ko ubuyobozi bw’ikipe bwanze kumuhemba we n’abakinnyi b’iyo kipe.
Mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwiyubakamo ubushake bwo gufasha abari mu bibazo ndetse no kurufasha kongera kwibaza ku mahano ya Jenoside yabereye mu Rwanda, umuryango Never Again Rwanda wateguye amarushanwa yo kuvugira mu ruhame (public speaking competition) ku nsanganyamatsiko igira iti “ubutwari bw’abasivili mu gihe (…)
Inzobere mu buhinzi bw’ibihumyo akaba n’umukozi w’ikigo gishinzwe gushyira mu bikorwa ikoranabuhanga mu buhinzi (Rwanda agriculture technology demonstration centre), Lin Yingxing, aratangaza ko imiterere y’igihugu cy’u Rwanda iberanye n’ubuhinzi bw’ibihumyo.
Umusore witwa Dushimimana Bosco, kuva tariki 03/03/2012, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma azira gusambanya mushiki we w’imyaka 15 ku gahato. Uwo musore arabyemera akavuga ko yabiterwaga n’ibiyobyabwenge.
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Rav 4 ifite purake RAC 798 B yakoze impanuka tariki 03/03/2012 mu ma saa munani z’amanywa i Kimironko mu mujyi wa Kigali igonga moto 10 ariko nta muntu wapfuye cyangwa ngo akomereke.
Amanota atatu Police FC yegukanye mu mukino wayihuje n’Amagaju tariki 03/03/2012 i Nyamagabe yatumye Police irara ku mwanya wa mbere by’agateganyo muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yasubukuwe kuri uwo munsi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), tariki 02/03/2012, cyahaye abarimu 9 bo mu karere ka Nyabihu inka z’ishimwe nyuma yo kugaragaza ubwitange, umuhati n’umurava mu kazi kabo.
Ubwo amakipe yatangiraga gukina imikino ya shampiyona yo kwishyura (phase retour), tariki 03/03/2012, Rayon Sport yaraye ku mwanya wa kabiri nyuma yo kunyagira AS Kigali ibitego 4 kuri 1 kuri Stade ya Kigali ariko umutoza wa Rayon Sport, Jean Marie Ntagwabira, ashobora kwegura.
Inkongi y’umuriro yibasiye isoko rya Rurangazi riherereye mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza ku mugoroba wa tariki 28/02/2012 yangije ibintu bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 19; nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’uwo murenge tariki 02/03/2012.
Umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko, Niyirora Beatha, wari utuye mu kagari ka Bunyogombe umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, yiyahuje umuti wica imyaka witwa Simakombe tariki 01/02/2012 ahita yitaba Imana.
Abantu batanu bari bagwiriwe n’ikirombe cy’i Rutongo mu murenge wa Masoro, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 03/03/2012, baje gukurwamo mu masaha y’isaa Kumi n’imwe z’umugoroba ari bazima.
Ibitaro bya Gihundwe byo mu karere ka Rusizi, byashyizwe muri gahunda y’ibitaro bigomba gufashwa kugira laboratwari y’icyitegererezo mu gusuzuma ibyorezo, hagamije gukumira ikwirakwizwa ry’indwara z’ibyorezo muri Afurika y’uburasirazuba.
Abanyamabanga babiri b’utugari twa Nyundo na Rurembo two mu Murenge wa Rusasa bafungiye kuri sitariyo ya Polisi y’akarere ka Gakenke, bashinjwa gucunga nabi umutungo wa leta.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 02/03/2012, itsinda rya Dream Boys ryahagurutse i Kigali ryerekeza muri Uganda, aho rizagaragara mu gitaramo cya “Uganda Night” no gukora indirimbo zizagaragara kuri Album yabo ya Gatatu.