Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), tariki 02/01/2012, ryatangaje abakinnyi 29 b’abanyamahanga bakina mu Rwanda bazakina n’Amavubi mu rwego rwo gutegura umukino wa Nigeria.
Abapolisi bagera kuri 56, tariki ya 05/01/2012 bazerekeza mu ntara ya Darfur, mu gikorwa cyo gukomeza kubumbatira umutekano gihagarariwe n’Umuryango w’Abibumbye, mu Butumwa bwiswe UNAMID.
Ku mugoroba ku itariki ya 31/12 2011 i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha, habereye ibirori byo kwiziza impera z’umwaka, ahagaragayemo abahanzi batandukanye uhereye ku Banyarwanda n’abanyamahanga.
Igihugu cya Canada kirateganya ko tariki 12/01/2012, kizohereza mu Rwanda Léon Mugesera wari umuyobozi wungirije w’ ishyaka MRND mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi, uregwa ibyaha byo gukangurira abantu kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Guhera mu mpera z’icyumweru gishize kuri station ya polisi ya Kicukiro, mu karere ka Kicukiro, hafungiye umugabo witwa Moses Musonera, ushinjwa kugurisha inka zitari ize no kuriganya abaturage amafaranga yabo.
Uyu munsi mu gitondo tariki 02/01/2012, umumotari n’umugenzi yari ahetse bapfiriye mu mpanuka, ubwo moto yari atwaye yagonganaga n’imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa bwa Coaster, kuri Roind Point yo ku Kinamba.
Mu ighe ibihugu bigize muryango w’Afurika y’Iburasirazuba byegereza ku ntego yo guhuza politiki mu 2015, ikibazo cyo guhuza ifaranga mu karere gikomeje kuba imbogamizi, aho n’u Rwanda rwatangiye kubigendamo gahoro.
Polisi y’igihugu yashimiye abaturage ubufatanye bagaragae mu kurinda umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru isoje, inabasaba gukomeza kurangwa n’iyo mikoranire muri uyu mwaka wa 2012.
Kuri sitasiyo ya polisi ya Kibungo hafungiye umugore wagerageje kwiyahura nyuma yo guta umwana we w’iminsi itatu mu musarani. Kuri ubu uyu mugore akaba atangaza ko urupfu aricyo gihano akwiye.
Kuri uyu wa 30 Ukuboza 2011, imiryango 68 y’abaganaga ku buryo butemewe n’amategeko yo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, yasezeranijwe byemewe n’amategeko. Isabwa kwirinda ihohoterwa iryo ariryo ryose ndetse n’amakimbirane bikunze kuranga imiryango itari mike mu Rwanda.
Iyo havuzwe ihohoterwa rikorerwa mu ngo abantu benshi bumva ko umugabo yahohoteye umugore, nyamara hari abagabo bamwe bavuga ko nabo basigaye bahohoterwa n’abagore babo ku buryo ndetse rimwe na rimwe banabakubita.
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buratangaza bwihaye intego y’uko muri buri kagari hagomba kubamo amasomero, byibuze ane mu rwego rwo kugabanya umubare w’abatazi gusoma no kandika biganjemo abakuze.
Itsinda ry’Abapolisi 160 bashoje ubutumwa bwabo mu gihugu cya Haiti, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, basesekaye i Kigali nyuma y’amezi icyenda muri ubu butumwa bari boherejwemo n’umuryango w’Abibumbye.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame avuga ko kuba u Rwanda hari intambwe rwateye n’ubwo ibibazo ku isi byari bikomeje kwiyongera mu mwaka ushize wa 2011, byose byaraturutse ku mbaraga Abanyarwanda muri rusange bashyize mu guhangana n’ibyo bibazo.
Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi k’u Kuboza, abari basanzwe bagenda ku magare mu mujyi wa Rwamagana, cyane cyane abayatwaraho abantu baragenda bafatwa n’inzego zinyuranye z’umutekano, babwirwa ko kugenda ku igare mu mujyi wa Rwamagana byaciwe.
Abarimu bakora ku kigo cy’amashuri abanza cya Kibogora kiri mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, bishyiriyeho isanduku yo kugurizanya ibafasha mu kwiteza imbere ndetse no gukemura utubazo dutandukanye bahura natwo mu ngo zabo.
Kuri uyu wa Gatanu, Paul Rwarakabije, umuyobozi w’ Urwego rw’Amagereza mu gihugu (Rwanda Correctional Servises), yatangaje ko gereza enye mu gihugu zigiye gufunga mu rwego rwo kunoza imikorere y’uru rwego, hagamijwe gufata neza abagororwa ku rwego mpuzamahanga.
Umuryango w’ingarigari ugizwe n’abaturage bahoze batuye ku musozi wa Gacuriro na Kagugu, bagize ubusabane ngarukamwaka mu rwego rwo guhuza abanyamuryango bakamenyana, bakanarebera hamwe ibyo bagezeho mu mwaka wa 2011.
Umwaka wa 2011 waranzwe n’ibikorwa bitandukanye ndetse n’impinduka mu mikino y’u Rwanda. Mu by’ingenzi byaranze uyu mwaka dusoza, harimo kwitabira no kwakira imikino mpuzamahanga, impinduka mu buyobozi bwa siporo ndetse no kwegura ku mirimo y’abayoboraga inzego zitandukanye z’imikino.
Mu gihembwe cyayo kidasanzwe, Sena yameje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi tariki 29/12/2011.
Muri rusange, laptop 36, telefone za Blackberry 72, Galaxy Tabs 108, telefone za LG, iz’Igitego n’izindi 11,272 n’amakarita yo guhamagara afite agaciro k’amafaranga million esheshatu ni byo byatombowe n’abantu 11,488 muri tombora ya IZIHIZE na MTN yari imaze ukwezi yarangiye tariki 30/12/2011.
Romeo Dallaire wari ukuriye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda mu gihe cya jenoside yo mu w’1994, ntiyemeranya n’inkuru ivugwa ku buzima n’ibyabaye muri Jenoside bigaragara muri filime ’Hotel Rwanda’.
Umutoza w’ikipe y’igihugu, Milutin Micho, aratangaza ko mu rwego rwo gutegura umukino uzahuza u Rwanda na Nigeria tariki 29/02/2012 azakina imikino ya gicuti n’ikipe izaba igizwe n’abanyamahanga bakina mu Rwanda.
Sosiyete y’indege yo mu gihugu cya Qatar, Qatar Airways, guhera muri Werurwe 2012 izatangira ingendo zayo zerekeza i Kigali inyuze mu gihugu cya Uganda.
Nyiransengimana Clemantine yataye umwana we w’uruhinja mu cyobo, tariki 23/12/2011 mu murenge wa Mutendeli mu karere ka Kirehe, amuziza ko yavutse adasa na se.
Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka n’umutungo kamere, Jean Baptiste Uwihoreye, yemeza ko ibyemezo bya burundu by’ubutaka bizafasha umuryango nyarwanda kuva mu makimbirane ashingiye ku mutungo.
Mu nama yabaye tariki 29/12/2011, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwasabye abaturage bafite amazu akodeshwa mu mujyi wa Nyagatare kwishyura imisoro ku nyungu y’ubukode bitarenze tariki 02/01/2012 bitaba ibyo amazu yabo agafungwa cyangwa agatezwa cyamunara.
Local Defense ebyiri (Rukundo Jean Baptiste na Singirankayo Alphonse) zacungaga umutekano kuri koperative y’urubyiruko yo kubitsa no kugurizanya (COOJAD) ya Nyamata mu karere ka Bugesera zatawe muri yombi nyuma zikekwaho uruhare mu iyibwa rya mudasobwa eshanu n’ibindi bikoresho by’iyo koperative.
APR FC ikomeje kwibasirwa n’amakipe yo mu Majyepfo kuko nyuma yo gutsindwa na Mukura yongeye gutakaza amanota ubwo yanganyaga n’Amagaju igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wabereye i Nyamagabe tariki 29/12/2011.
Minisitiri w’uburezi, Dr Biruta Vincent, arasaba abakozi ba komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO (RNCU) kongera imbaraga mu bikorwa biri mu nshingano yahawe birimo uburezi muri rusange, uburezi bwihariye, ubumenyi n’imibanire y’abantu, ikoranabuhanga no gukurikirana amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rugomba gushyiraho umukono.
Mu rwego rwo gukomeza kwimakaza gahunda y’imiyoborere myiza, ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bw’iyemeje gushyiraho ukwezi kw’imiyoborere myiza.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge, tariki 29/12/2011, bwasezeranyije imiryango 46 y’abashinzwe umutekano bazwi ku izina rya local defense yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.
Imiryango 35 y’abatishoboye yo mu karere ka Nyabihu bafite abana b’imfubyi barera bahawe inka 35 mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bukene no kurera abo bana.
Minisitiri w’urubyiruko, Jean Philbert Nsengimana, arashishikariza abaturage bo mu karere ka Kayonza guca ubujiji burundu maze bagasigara barwana n’ikibazo cyo kubona akazi. Nsengimana avuga ko ubujiji mu baturage ari imbogamizi ikomeye y’iterambere.
Abagobo babiri n’abagore babiri bafungiye kuri sitasiyo ya polisi y’umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, bakurikirankweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge bigizwe n’urumogi rusaga ibiro 43.
Ubwo yasozaga urugendo yari amazemo iminsi asura uturere tw’intara y’iburasirazuba, umuyobozi w’intara y’iburasirazuba, Odette Uwamariya, tariki 28/12/2011, yashimye akarere ka Kirehe kubera ko kaza ku isonga mu kwesa imihigo.
Uyu munsi, Polisi y’igihugu yerekanye umusore witwa Shema Remy ufite imyaka 34 ukekwaho kwiba mudasobwa zigendanwa (laptop) 14 n’amapine 52 kuko yabiguze akoresheje cheque y’impimbano yo muri Banki ya Kigali (BK) kandi nta konti agiramo.
Umuryango w’Abibumbye (UN) wahembye abapolisi 60 b’u Rwanda bari mu butumwa mu gihugu cya Haiti kubera ubuhanga bagaragaje ubuhanga mu myitozo yo gukumira imvururu, kurwanya abitwaza intwaro n’ubundi bumenyi bw’ibanze mu mikorere y’igipolisi.
Urutonde rwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) rwerekana ko Kigali Serena Hotel na Nyungwe Forest Lodge ari zo hoteli zonyine zifite inyenyeri eshanu mu Rwanda.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kayonza, Mutesi Anita, arasaba abaturage bo muri aka karere guhiga umuhigo w’uko mu mwaka wa 2012 abana bose bagomba kuba bajya mu ishuri kandi buri gihe.
Abakuru b’imidugudu 50 bo mu tugari 50 two mu karere ka Kayonza babaye indashyikirwa, tariki 28/12/2011, bashimiwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza kuba baragize uruhare mu kubungabunga umutekano w’abo bayobora ndetse no kubafasha kugera ku iterambere rirambye.
Abaturage bo mu Murenge wa Juru mu karere ka Bugesera baravuga ko nyuma yo kubona ikigo nderabuzima nta mubyeyi uzongera ku byarira mu rugo cyangwa se ngo hagire umuntu urembera mu rugo.
Mu mezi atatu ari imbere hazatangira kubakwa inzu ndangamurage izerekana uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda rwo hambere. Iyi nzu izubakwa aho umugabekazi Radegonde Kankazi nyina w’umwami Mutara III Rudahigwa yari atuye mu mudugudu wa Nyarucyamu mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Shyogwe ho mu karere ka Muhanga.
Nyuma yo gutsinda Nyanza FC ibitego bibiri kuri kimwe i Nyanza tariki 28/12/2011, Mukura irangije umwaka wa 2011 iri ku mwanya wa mbere kandi na mbere y’uyu mukino yari isanzwe ari iya mbere.
Mu gihe twitegura gusoza umwaka wa 2011, twabateguriye inshamake y’amwe mu makuru y’ingenzi yaranze uyu mwaka mu Rwanda. Muri ayo makuru harimo ibikorwa bitandukanye imbere mu gihugu, ibikorwa by’abayobozi b’igihugu bakuru ndetse n’ay’umubano w’u Rwanda n’amahanga.
Ikinyamakuru Africa Review cyanditse ko Afurika y’Epfo irimo kwitegura guhatanira umwanya wo kuyobora Komisiyo y ‘Ubumwe bw’Afurika kuko manda ya Dr. Jean Ping izarangirana n’uyu mwaka.
Mu gihe hasigaye icyumweru kimwe gusa ngo ikirori gusoza umwaka gitegerejwe n’abenshi, East African Party, ngo kibe, imyiteguro yacyo igeze kure nk’uko twabitangarijwe na Babou, umwe mu bateza imbere umuziki wo muri ibi bihugu bya Afurika y’iburasirazuba (East African Promotors).
Uyu munsi, umunyamakuru wa City Radio, Aboubakar Adam, uzwi ku izina rya DJ Adams yarekuwe by’agateganyo. Umucamanza yavuze ko yubahirije icyifuzo cy’uburanira DJ Adams kubera ko Dj Adams atagoye ubucamanza mu miburanire ye.