Umujyanama muri minisiteri y’ubutabera, Jacqueline Musiitwa, ni umwe muri batatu babonye igihembo cya Foundation Mo Ibrahim. Yabonye iki gihembo kubera uruhare yagize mu guteza imbere ubucuruzi, imiyoborere ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta.
Inzobere mu gutanga amasoko ituruka muri Kenya, Mbuba Mbugu, aragira inama Leta z’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kwitondera uburyo zitanga amasoko kuko amasoko ari mu bikorwa Leza zitangaho amafaranga menshi. Uburyo amasoko atangwa butitaweho bishobora guteza igihombo kinini.
Uyu munsi saa mbiri za mugitondo imbogo ebyiri zavuye muri pariki y’Akagera zinjira mu murenge wa Kabarore. Abaturage bitabaje amacumu n’imbwa bica imwe indi irahunga isubira muri pariki.
Abayobozi b’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (ORINFOR) bitabye banatanga ibisobanuro imbere y’akanama k’inteko ishingamategeko kagenzura imikoreshereze y’imari mu bigo bya Leta.
Umushinga One Dollar campaign umaze kunguka amafaranga agera kuri miliyoni 89 z’amanyarwanda. Aya mafaranga ni inyungu uyu mushinga wahawe na banki wabikijemo amafaranga yo kubakira abana b’imfubyi batagira aho baba.
Icyiciro cya kabiri cya Tour du Rwanda cyarangiye Umunyarwanda, Adrien Niyonshuti, ukinira ikipe ya MTN QHUBEKA ari ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange.
Igihugu cy’u Bufaransa cyashyizeho abacamanza bane b’inzobere mu byaha bikomeye bo mu rukiko rw’isumbuye rw’i Paris kugirango bakurikirane abashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bakihishe muri icyo gihugu.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutwara abantu n’ibintu (ONATRACOM) cyemereye imbere ya komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’amafranga ya Leta ko cyagize igihombo cya miliyari zigera kuri enye biturutse ku micungire mibi yakozwe n’ubuyobozi bwaranjirije uburiho.
Umutwe w’ingabo z’Umuryango w’abibumbye ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) watangaje ko inyeshyamba za Mai- Mai zaraye zivuganye Colonel Jean Marie Vianney Kanzeguhera wari uzwi cyane ku izina rya Sadiki, wari umuyobozi w’umutwe wa FDLR mu ntara ya Kivu.
U Rwanda ruzitabi inama iziga ku bibazo bigaragara mu gutwara abantu n’ibintu muri Afurika izabera muri Angola kuva tariki 24-25 ugushyingo.
Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Congo Brazzaville, Denis Sassou N’guesso, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu mbere aho yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC), Dr Richard Sezibera, aratangaza ko uyu muryango ukeneye miliyari 80 z’amadolari y’Amerika yo gushora mu mishinga ihuza ibihugu 5 bigize uyu muryango. mubyo iyi mishinga igamije harimo kworoshya ubucuruzi hagati y’ibihugu.
Ubukungu bwa Afurika muri iyi minsi ntabwo bwifashe neza cyane cyane kubera umutekano muke uri mu bihugu by’abarabu, ibibazo bya politiki byo mu gihugu cya Côte d’Ivoire ndetse no kuzamuka kw’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori bituma Banki ny’Afurika itsura amajyambere (BAD) ivuga ko hashobora kuba idindira ry’ubukungu muri (…)
Abaturage bo mu murenge wa Mukindo mukarere ka Gisagara baratabaza ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano, ko babafasha kurwanya imbwa zirirwa zibarira amatungo boroye; kuko ngo birenze ubushobozi bwabo.
Mu gihugu cya Libani, ubwo bari bari mu kiganiro mpaka (débat) kuri tereviziyo kivuga ku kibazo cya Siriya, abanyapolitiki babiri bari bagiye kurwanira kuri tereviziyo.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi ifatanyije n’indi miryango nka Cladho, kuri uyu wa mbere tariki ya 21 ugushyingo 2011, bashyize ahagaragara agatabo kagiye gukwirakwizwa mu midugudu yose hagamijwe gufasha abaturage gusobanukirwa n’imikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2011/2012.
Kuva tariki ya 21 kugeza 25 uku kwezi itsinda ry’abasirikare bakorera muri Rwanda Military Hospital (RMH) bayobowe na Majoro Dr King Kayondo batangiye igikorwa cyo kwegera abaturage babaha service basanga kwa muganga. Iki gikorwa cyatangiriye ku kigo nderabuzima cya Gihana cyubatswe muri Runda.
Police FC yamaze gufata umwanya wa mbere nyuma yo kubona amanota atatu ku cyumweru ubwo yatsindaga La Jeunesse ibitego 2 ku busa. Etincelles na APR FC zari zihanganiye umwanya wa mbere zanganyije igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wazihuje kuwa gatandatu.
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) kiratangaza ko imyakirire y’abifuza serivisi zitandukanye mu Rwanda bitari ku rwego mpuzamahanga rwo kwakira abakiriya, ndetse bikaba bitanageze ku mahame agenderwaho muri Afurika y’Iburasirazuba.
Kuva ejo mu Rwanda hari kubera inama y’iminsi 2 ihuje impuguke mu butwererane za Congo Brazzaville hamwe n’iz’u Rwanda. Inama igamije kureba uko ibi bihugu bitsura umubano mu by’ubwikorezi bw’indege, umuco, ubumenyi n’ikoranabuhanga.
Ikipe yitwa Team Type 1 y’inyamerika yegukanye umwanya wa mbere mu gace kambere k’isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ ryatangiye ejo ku cyumweru kuri stade Amahoro i Remera. Ejo abanyonzi basiganywe ahantu hareshya na kilometero enye. Bahagurukaga kuri Stade Amahoro bakerezeka Kimironko bakanyura kuri KIE bakagaruka kuri (…)
Ku nshuro yaryo ya gatatu, Tour du Rwanda y’uyu mwaka izatangira tariki ya 20 irangire tariki ya 26 Ugushyingo. Izitabirwa n’amakipe 12 yo hirya no hino ku isi harimo n’abiri (Akagera na Kalisimbi) yo mu Rwanda. Abakinnyi bose hamwe bazaryitabira ni 60 nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa interineti rw’iri siganwa (…)
Irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wa Tennis ITF Men’s Future ryakinirwaga mu Rwanda ryasojwe kuri uyu wa gatandatu kuwa 19/Ugushyingo/2011 ritsinzwe n’umunya otirishiya(Autriche/Austrich) Gerald Merzer
Umutoza w’ikipe y’Amagaju, Bizimana Abdu alias Beken, aratangaza ko yatsinzwe umukino wayihuje na Mukura kubera urupfu rwa muramu we; atari ukubera igikona cyaje mu kibuga. Muramu wa Bizimana yapfiriye mu mpanuka y’imodoka y’ikamyo yabaye tariki 19/11/2011 bituma atabasha kuboneka ku mu kino wabereye kuri sitade Kamena.
Polisi y’igihugu iratangaza ko Nzabakirana Gratien (uwishe Siraguma Désiré) ari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Kagano.
Ku munsi w’isabukuru ya 36 y’igiti mu Rwanda, minisitiri w’intebe, Pierre Damien Habumuremyi, yafatanyije n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu, intara y’iburasirazuba hamwe n’ab’akarere ka Kirehe batera ingemwe z’ibiti zigera ku bihumbi 50 kuri hegitari zisaga 25 mu kagari ka Kiyanzi mu murenge wa Nyamugari.
Siraguma Désirè, umucuruzi mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, yaraye yishwe atemaguwe. Abavandimwe ba Siraguma bavuga ko yishwe na Nzabakirana Gratien amuziza ko yanze kumukopa inzoga.
Urukiko rwa La Haye rukorera mu Buholande rwanze rwivuye inyuma ikiruhuko cyari kigenewe Yvonne Basebya kubera ko ashinjwa uruhare yaba yaragize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Tariki ya 18 Ukuboza 2011, mu ngoro y’inteko ishinga amategeko hatanzwe ikiganiro ku kwirinda indwara y’umutima kandi hanapimwa abakozi n’abadepite bashatse kwisuzumisha iyo ndwara.
Ishuri rikuru ry’ubuhinzi, ikoranabuhanga n’uburezi rya Kibungo (INATEK) ryamaze gufata icyemezo cyo kwirukana umunyeshuri waryo, Niyigena Olive, uherutse gufatwa akopera ikizami cy’isomo ryitwa computer skills.
Banki nyafurika y’iterambere (BAD) yahaye banki ya Kigali (BK) inguzanyo y’amafaranga miliyoni 12 z’amadolari y’Amerika ndetse n’inkunga y’ibihumbi 500 b’amadolari mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2011 guhera mu masaha ya saa moya z’umugoroba ibirori byo kumurika alubumu nshya y’itsinda Dream Boys byari bishyushye kuri petit stade i Remera.
Kuri uyu wa gatanu, umuryango w’abibumbye wahaye igihugu cya Libiya amahirwe yo gusubira mu bihugu bigize akanama gaharanira uburenganzira bwa muntu muri uwo muryango.
Ihuriro nyafurika rihuza ibigo n’amabanki bitsura amajyambere ryashyize banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD) ku mwanya wa gatatu w’aya mabanki muri Afurika mu gukora neza no gutanza serivisi nziza.
Kuri uyu wa gatanu, uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda yasuye gereza ya Mpanga mu rwego rwo kwirebera uko abafungwa bo mu gihugu cya Sierra Leone baje kurangiriza igihano cyabo mu Rwanda babayeho.
Inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 18 Ugushyingo 2011 yemeje urutonde rw’abafungwa bagera ku 1667 bemerewe gufungurwa by’agateganyo kubera ko bitwaye neza mu gihano bahawe.
Inama y’abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe n’umukuru w’igihugu, Paul Kagame, kuwa gatanu tariki ya 18 Ugushyingo, yibanze ahanini ku ishoramari mu Rwanda.
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 36 y’umunsi w’igiti, uyu munsi abagize inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite bifatanije n’umugi wa Kigali n’ibindi bigo mu gikorwa cyo gutera ibiti bigera ku 30.000 mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro.
Minisitiri w’ubutabera wa guverinoma y’ inzibacyuho muri Libya yatangaje ko umuhungu wa Gaddafi, Saif Al Islam Gaddafi, yatawe muri yombi.
Bamwe mu baturage batuye akagali k’Akaziba ho mu murenge wa Karembo akarere ka Ngoma tariki ya 17/11/2011 biriwe bifungiranye mu mazu bihisha abayobozi baka kagali ubwo bari mu gikorwa cyo kwishyuza umusanzu wo kubaka ibiro by’akagari.
Umuyobozi w’ibitaro bya Kibuye hamwe n’ushinzwe ibaruramari (comptable) w’ibyo bitaro bari mu maboko ya polisi kuva tariki ya 17/11/201.
Abahanga mu bya siyansi b’umuryango w’abibumye baratangaza ko indwara iri kwibasira igihingwa k’imyumbati muri Afrika ishobora kuva mo icyorezo.
Perezida Paul Kagame arasaba ibihugu biri mu nzira y’amajyambere gushyira ingufu mu miyoborere myiza no gushyira ku murongo ibigo byabyo mu rwego rwo gushyiraho amahame abifasha kugera ku iterambere rirambye kandi ryubahiriza ibidukikije.
Kuva tariki ya 16 kugeza 18 ugushyingo, abasenateri n’abakozi bakuru ba Sena bari mu mwiherero i Rubavu aho barebeye hamwe inshingano za sena n’uko zizubahirizwa.
Kuva tariki ya 2/12/2011 Rwanda Air izatangira ingendo zayo mu mujyi wa Lagos mu gihugu cya Nigeria aho izajya igwa ku kibuga k’indege cyitwa Murtala Muhammed International Airport (MMIA).
Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Baraka Obama, yashize umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’Amerika, Clementine Wamariya, mu kanama kayoboye inzu ndangamurage za Jenoside yakorewe Abayahudi (holocaust museums).
Raporo y’umuryango w’abibumbye (UN) irashima u Rwanda ibyo rumaze kugera ho mu kubungabunga ibidukikije. Ariko ikongera ho ko rukwiye gushyira ho ingamba zihamye kugira ngo rukomeze rutere imbere ndetse runarinda umutungo kamere.
Ubuyobozi bwa sosiyete itwara abantu n’ibintu mu ndege, Qatar Airways, buratangaza ko guhera mu ntangiriro z’umwaka utaha izatangiza ingendo ziza i Kigali.