Inteko ishinga amategeko (umutwe w’abadepite) yateranye tariki mu gihembwe kidasanzwe 19/04/2012 yasabye ko raporo ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara n’umushinga w’amazi wa Mutobo yongera gusuzumwa kuko hari abantu bavuzweho amakosa hashingiwe ku makuru atuzuye.
Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police officers) bagera kuri 18, kuri uyu wa kane tariki 19/04/2012 basoje amahugurwa y’ibyumweru bitatu agamije kubaha ubumenyi mu gukoresha mudasobwa.
Mukamurera Beneconcilia wo mu kagali ka Muguramo, umurenge wa Rubaya, akarere ka Gicumbi afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mulindi kuva tariki 19/04/2012 akekwaho kwiba ifumbire mvaruganda ingana n’ibiro ibihumbi bibiri.
Kuba ibihugu byo mu karere bigura imyaka mu Rwanda kubera ibihe by’izuba aka karere kavuyemo bituma ibiciro by’ibiribwa mu Rwanda bitamanuka n’ubwo umusaruro wari wiyongereye.
Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) yishimiye koherezwa mu Rwanda kwa Pasitoro Uwinkindi Jean; nk’uko byatangajwe mu itangazo ryasohowe n’umunyamabanga wa CNLG, Mucyo Jean de Dieu.
Abakinnyi batatu b’Abanyarwanda bakina mu gihugu cya Algeria, baravuga ko hari amakipe y’i Burayi na Aziya ari kubarambagiza ku buryo bashobora kwerekeza mu Bufaransa, cyangwa se mu Buyapani, bitewe n’uburyo bakomeje kwigaragaza.
Abanyeshuri b’Abanyamerika biga muri kaminuza y’ababatisita ya Houston bakoze urugendo bikoreye amajerekani yuzuye amazi hagamijwe gutabariza Abanyarwanda badafite amazi meza hafi yabo.
Sohn KeeWook, impuguke mu bworozi bw’amagweja ikomoka mu gihugu cya Koreya y’Epfo iratangaza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya mbere ku isi bibereye ubworozi bw’amagweja kubera ibihe by’ikirere u Rwanda rufite.
Abaturage bo mu karere ka Gatsibo bashimishijwe no kwakira Perezida Kagame nyuma y’igihe kitari gito adaheruka kubasura nubwo bavuga ko ibikorwa bye bibahora hafi bigatuma babona ko abazirikana. Perezida Kagame, uyu munsi tariki 20/04/2012, arasura akarere ka Gatsibo aho ari bufungure uruganda rutunganya umuceri.
Jean Uwinkindi ushinjwa ibyaha bya Jenoside yagejewe mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 19/04/2012, nyuma y’uko byari byitezwe ko kuri uyu munsi aribwo Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rushyira mu bikorwa icyemezo rwari rwemeje.
Umugabo witwa John Brennan afungiwe ku kibuga cy’indege cya Portland muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika azira gukuramo imyambaro akiyambika ukuri avuga ko abashinzwe gusaka barimo kumwigirizaho nkana bamusaka ku buryo budasanzwe. Uyu mugabo yahise abwira polisi ko yumvaga barimo kumutoteza muri iryo saka.
Abantu batanu barwariye mu bitaro bikuru bya Byumba nyuma yo gukomerekera mu mpanuka ya Fuso ebyiri zagonganiye mu kagari ka Musenyi mu murenge wa Mutete mu karere ka Gicumbi 14h00 uyu munsi tariki 19/04/2012.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yanganyije ubusa ku busa na Aspor FC yo mu cyiciro cya kabiri, mu mukino wa gicuti wabereye muri ETO Kicukiro kuwa gatatu tariki 18 Mata.
Umurambo w’uwitwa Mukandori Sesiliya uri mu kigero cy’imyaka 60 watoraguwe mu mudugudu wa Mirambi, akagari ka Kirehe mu murenge wa Kirehe tariki 18/04/2012 ahagana 16h00. Uyu murambo wari umaze icyumweru.
Manchester United bakunze kwita ‘Red Devils’ ni yo kipe ifite amafaranga menshi kurusha andi makipe yose y’umupira w’amaguru ku isi; nk’uko byashyizwe ahagaragara mu cyegeranyo gikorwa na Forbes Magazine buri mwaka.
Isiraheri yasinye amasezerano y’ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mushinga ugamije kurwanya inzara mu bihugu bine bya Afurika birimo n’u Rwanda, hatezwa imbere ubuhinzi ku buryo bugezweho.
Intumwa za guverinoma y’u Burundi zasuye akarere ka Nyamagabe mu rwego rwo kurahura ubwenge ku bijyanye na politike yo kubungabunga ibidukikije ndetse no kwegereza ubuyobozi abaturage.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), Joseph Kabila, kuwa gatatu tariki 18/04/2012, yashyizeho Minisitiri w’intebe witwa Augustin Matata Ponyo Mapon wari minisitiri w’imari muri Guverinoma icyuye igihe.
Minisiteri y’Urubyiruko, Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi yakiriye icyifuzo cy’abantu bashaka gushyiraho ishyirahamwe rizajya rirengera abafatabuguzi b’itumanaho mu gihe amakompanyi aricuruza atujuje inshingano zayo.
Abana bacitse ku icumu bo mu karere ka Gatsibo bafite ibibazo by’amasambu yasizwe n’ababyeyi babo yakaswemo imidugudu ndetse n’abandi bantu bakayaturamo badahawe ingurane.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles bwatangaje ko bwahagaritse by’agateganyo umutoza wayo Sogonya Hamis ‘Cishi’ kubera kudatanaga umusaruro uhagije. Ibaruwa imuhagarika ku mirimo ye, Hamis yayishyikirijwe tariki 18/04/2012.
Nyuma y’uko havumbuwe imibiri y’abana bamaze imyaka 500 bapfuye, inzu ndangamuco yo mu majyaruguru ya Argentine yahisemo kuyimurika ngo abantu bajye baza kuyisura ariko abaturage ntibabivugaho rumwe.
Ndorimana Ildephonse w’imyaka 39 y’amavuko utuye mu murenge wa Gatebe, akarere ka Burera atangaza ko yari agiye guhambwa akirimo akuka kubera kurambirwa n’abavandimwe ndetse n’abaturanyi ubwo yari yarazahajwe n’indwara ya SIDA.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare buratangaza ko abantu munani bamaze gukatarirwa n’inkiko ubu bakaba bari muri gereza nkuru ya Nsinda kubera kwangiza ibiti biteye ku nkengero z’umugezi w’Umuvumba.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yahagurutse i Kigali kuri uyu wa kane tariki 19/04/2012 saa tanu za mu gitondo, yerekeza i Windhoek aho izakina na Namibia kuri uyu wa gatandatu mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Algeria umwaka utaha.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buratangaza ko nyuma yo kubona ko banyiri soko rishya rya Nyarugenge bafite ubushake bwo gukuzuza amasezerano bagiranye, imirimo y’iri isoko yasubukuwe tariki 18/04/2012.
Umwe mu babyinnyi b’itorero Inganzo Ngari witwaga Nyinawinkotanyi Rwirangira Irène yitabye Imana tariki 18/04/2012 azize indwara ya Mugiga (méningite).
Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside mu Rwanda (IBUKA), urasaba abantu bafite umutima wo gufasha impfubyi za Jenoside zirera ko bajya bazifasha mu buryo burambye aho kubaha inkunga irangira ako kanya.
Urugereko rw’ubujurire mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwategetse ko ubushinjacyaha butanga imyanzuro isubiza ubujurire bwa Yustini Mugenzi na Prosper Mugiraneza bitarenze tariki 21/04/2012.
Dr Charles Murigande usanzwe ahagarariye u Rwanda mu Buyapani yashyikirije umuyobozi mukuru w’igihugu cya Nouvelle-Zélande, Lieutenant General Jerry Mateparae, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Abaturage b’imirenge ya Kanama na Nyundo n’abayobozi b’akarere ka Rubavu, ingabo na polisi y’igihugu tariki 16/04/2012 babyukiye mu muganda udasanzwe wo gutunganya ahangijwe n’ibiza by’imvura biherutse kwibasira iyo mirenge yombi.
Umugabo w’Umunyamisiri yakubiswe n’inkuba ubwo yajyaga muri cybercafé (inzu bacururizamo internet) ashaka kureba kunshuro ya mbere mu buzima bwe film z’urukozasoni noneho iya mbere ahereyeho agasanga umukinnyi w’imena uyigaragaramo ari umugore we.
Imvura ivanzemo umuyaga n’urubura yaguye tariki 14/04/2012 yangije imyaka ndetse inasenya inyubako mu kagari ka Vugangoma ko mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke. Kugeza ubu abaturage basenyewe amazu bacumbitse ku baturanyi babo.
Umushinjacyaha wa Repuburika y’u Rwanda, Martin Ngoga, aremeza ko urubanza rwa Mugesera rugomba kuba mu Kinyarwanda kugira ngo ijambo yavuze ari naryo ntandaro yo kugezwa imbere y’amategeko ridatakaza umwimerere.
Umugore witwa Mukaniyongoma Hassana yabashije kuzanzamuka nyuma yo gutanga ibyo yasabwaga n’umupfumu byose ngo abashe gukira amarozi yamuteraga kwiyesa, kuvugirwamo n’imyuka itazwi ndetse no kutabyara byari bimaze imyaka 15 bimwibasiye.
Kankindi Béatrice utuye mu kagari ka Nyakibungo, umurenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara arwaye indwara yo gukebwa umubiri wose akavirirana amaraso kandi nta kintu kigaraga cyamukebye.
Urukiko rukuru rwanzuye ko urubanza rwa Ingabire rugomba gukomeza nubwo we yemeje ko atazongera kuburana akanahagarika abamwunganiraga mu mategeko.
Abaturage bahinga umuceri mu bishanga bya Ntende na Kanyonyomba bashimira Perezida Kagame ko akomeje kugaragraza ko imvugo ariyo ngiro. Tariki 20/04/2012, Perezida azafungura uruganda rw’umuceri ruri mu murenge wa Kiziguro rufite agaciro k’amafaranga miliyoni 325.
Abunganira Pasiteri Uwinkindi Jean Bosco, tariki 17/04/2012, bashyikije urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriwe u Rwanda (ICTR) ubujurire bw’icyemezo cyo kumwohereza kuburanira mu Rwanda mu gihe bahuraga iminsi ibiri gusa ngo gishyirwe mu bikorwa.
Umugabo witwa William Sano ari mu maboko ya polisi kuva tariki 11/04/2012 azira ubutekamutwe bwo kwiyita umupolisi ukora mu ishami rya polisi rishinzwe iperereza (CID) maze akiba Meddy Kitanywa amafaranga ibihumbi 120 amukangisha ko yamufunga.
Perezida mushya wa komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rukiko rw’Ikirenga yiyemeje kuzuza inshingano yatorewe muri iyi komisiyo ashyira ingufu mu gukemura ibibazo by’abaturage.
Umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, Richard Tardy, aratangaza ko ikipe ye ifite ubushobozi bwo kuzasezerera Namibia mu mikino ibiri bazakina mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika cya 2013.
Jeanette Kagame uri mu ruzinduko mu gihugu cya Uganda, yateye ikigo cy’ishuri cya Rwenkiniro Secondary School inkunga y’amadolari ibihumbi 10 (Miliyoni 6.8 mu Manyarwanda).
Niyibizi Emmanuel, umugabo w’imyaka 40 wo mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi ari mu maboko ya polisi azira gukorera mubyara we ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara imodoka.
Ubwo Nicolas Sarkozy yiyamamarizaga umwanya wa Perezida w’u Bufaransa mu mujyi wa Paris ahitwa Concorde, tariki 15/04/2012, yahisemo gukuramo isaha ye ihenze kugira ngo abarwanashyaka be bari baje muri mitingi batayimwiba.
Abagabo batanu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba mu karere ka Gicumbi bakekwaho kwica umuvunjayi witwa Matsiko Frederic wo mu murenge wa Rubaya muri ako karere.
Nshumusho Mutabazi, umwana w’umuhungu w’imyaka 12 wo mu murenge wa Nyabimata wo mu karere ka Nyaruguru ari mu maboko ya polisi nyuma yo kwica abavandimwe be babiri abakubise agafuni mu mutwe.
Imodoka y’ubwoko bwa Toyota 4Runner yakoze impanuka mu ijoro rishyira kuwa mbere tariki 16/04/2012 mu mudugudu wa Bigogwe, akagali ka Kintare, umurenge wa Kivuguruga, umushoferi wari uyitwaye aburirwa irengero.
Abahanzi bari muri Primus Guma Guma Super Star (PGGSS), tariki 16/04/2012, basuye imfubyi n’abapfakazi za Jenoside mu mudugudu wa Rwakibilizi ya 2, akagali ka Nyamata Ville mu murenge wa Nyamata i Nyamata banabashyikiriza imfashanyo zitandukanye.