Mukamponga Annociata, umubyeyi w’imyaka 34 wo mu murenge wa Ngarama akarere ka Gatsibo yibarutse abana 3 b’abakobwa tariki 27/05/2012. Aho yabyariye mu bitaro bya Ngarama avuga ko ubuzima bumeze neza uretse kibazo cyo kutabona ibitunga abana bihagije.
Hakizimana Emmanuel, umugabo w’imyaka 32 utuyemu kagari ka Akabuga, umurenge wa Mbazi mu karere ka Huye, yishe uwitwa Nkundwanabake Gaspard amutemye mu mutwe akoresheje umupanga tariki 30/05/2012 ahita yishyira polisi.
Abantu babiri bitabye Imana, undi umwe arakomereka cyane mu mpanuka eshatu zabereye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki 29/05/2012.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burasabwa gucukumbura ikibazo cy’umugabo witwa Urimubayo Felicien utuye mu murenge wa Cyanika, wafunguwe tariki 30/04/2012 ataburanye kandi aregwa kwica umugore we.
Polisi y’u Rwanda irahamagarira buri Munyarwanda waba utunze intwaro mu buryo bunyuranye n’amategeko kuyishyikiriza abashinzwe inzego z’umutekano cyangwa abayobozi b’inzego z’ibanze.
Bamwe mu batuye akagari ka Rugenge, umurenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge barasaba ko ahimuwe abaturage (mu Kiyovu cy’abakene) ubu habaye ibihuru byihishamo abateza umutekano muke byasimbuzwa imyaka yera vuba mu gihe hagitegereje inyubako zahagenewe.
Abakozi batunganyije aharimo gushyirwa ubusitani rusange mu mujyi wa Karongi barashima umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura kuba yarabashije kubishyuriza akarere amafaranga bari bamaze imyaka ibili yose bategereje.
Umuntu umwe muri batatu bari bari muri FUSO yakomeretse byoroheje ubwo bakoraga impanuka mu karere ka Nyagatare munsi gato y’uruganda rw’amakaro ahitwa Rutaraka tariki 30/05/2012.
Nsanzimana w’imyaka 14 wo mu mudugudu wa Mutukura, akagari ka Kibare, umurenge wa Mutendeli, yaguye mu mazi y’umwuzure ubwo yari yagiye kuvoma, tariki 26/05/2012, ahita yitaba Imana.
Arsene Wenger, umutoza w’Arsenal, ngo azandika igitabo ku ba kapiteni Fabregas na Nasri b’ikipe ye yabuze mu 2011. Uyu musaza ashobora kongeramo ipaji ya Robin Van Persie usigaje umwaka umwe muri Arsenal kandi akaba adakozwa kongera amasezerano.
Asezeranya imiryango 16 harimo itanu yabanaga itarasezeranye, umuyobozi w’umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi, Niyonsaba Cyriaque, yabasabye ko batagomba gufata gusezerana nk’umuhango urangirira aho basezeraniye.
Ubushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza tariki 30/05/2012 bwasabiye Mukandori Odette ifungwa ry’agateganyo ry’iminsi 30 ku cyaha akekwaho cyo kwihekura ubwo yabyaraga umwana w’umukobwa akamujugunya munsi y’urugo aho asanzwe amena ibishingwe.
MTN Rwanda, kuri uyu wa gatatu tariki 30/05/2012, yasinyanye na MFS Africa amasezerano azajya atuma abafatabuguzi ba MTN Mobile Money mu Rwanda babasha kwakira amafaranga aturutse hanze y’u Rwanda.
Abajura bafatiwe mu karere ka Rwamagana bemera ko bakorana n’itsinda rinini rifatanya kumenya ahari ibyakwibwa bifite agaciro mu ngo z’abaturage ndetse bakanafatanya kubigeraho bacukuye amazu y’abaturage.
Umulisa Laurence utuye mu karere ka Nyanza yitabye polisi ikorera mu karere ka Nyanza tariki 29/05/2012, nyuma yo kuregwa n’umuvandimwe we amuhora ko yavuze ko yabyaye abana akabihakana ndetse abandi akaba abafata nabi.
Umuhanzi TMC wo mu itsinda rya Dream Boys ari koroherwa nyuma y’iminsi itatu amaze arwaye indwara itazwi.
Minisiteri y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (MINEAC) irakangurira abahinzi gukurikiza gahunda za Leta zo kugendana n’ibihe, kugira ngo umusaruro wabo uve mu guhaza ingo zabo, ahubwo uvemo ubucuruzi bwabateza imbere mu karere.
Mu gihe hategurwa umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije (WED) uba buri tariki 05 Kamena, Ministeri y’Umutungo kamere (MINIRENA) iravuga ko u Rwanda ruri mu nzira iganisha ku iterambere rirambye rishingiye ku ifatwaneza ry’ibidukikije.
Mu Rwanda hagiye gutangira ikigo mpuzamahanga nkemurampaka, kizajya gifasha mu gukemura impaka zigaragara mu bucuruzi, ahanini zishingiye ku kutumvikana mu kubahiriza amasezerano abantu bemeranyijweho.
Ndihokubwimana Hassan ukunze kwiyita Taribani utuye mu mudugudu wa Nyakarambi ya mbere, akagari ka Ruhanga, umurenge wa Kigina mu karere ka Kirehe, mu ijoro rishyira tariki 30/05/2012, yakubiswe n’abantu bataramenyekana bamuhindura intere azira kujya kwiba.
Ingabire Agnes w’imyaka 22 utuye mu mudugudu wa Nyagihama, akagari ka Burima, umurenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango ari mu maboko ya polisi azira gukuramo inda ariko we avuga ko atazi aho iyo nda yari atwite yagiye.
Habumugisha Jean Baptist w’imyaka 28 afungiye kuri stasiyo ya polisi ya Nyamagana azira gutema Karambizi Faustin w’imyaka 35 baturanye mu mudugudu wa Nyirarubaye akagari ka Rutabo mu murenge wa Kinazi akarere ka Ruhango.
Abanyekongo bakuwe mu byabo n’intambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo bamaze kugera ku bihumbi 40; nk’uko byatangajwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).
Ubwo aza kuba akina umukino wa gicuti na Tchad kuri uyu wa gatatu tariki 30/05/2012, umutoza w’Amavubi, Milutin Micho, araza gukinisha amakipe abiri kugira ngo abakinnyi bose yajyanye bamenyere.
Rutahizamu w’Ubutaliyani, Mario Balotelli, yatangaje ko mu mikino y’igikombe cy’Uburayi (EURO 2012) nihagira umuntu umuzanaho irondaruhu mu buryo ubwo aribwo bwose, azahita ava mu kibuga akamusanga aho ari akamwica.
Jean de Dieu Ryashize ucururiza mu gasentere ka Kinoni mu kagali ka Rusagara, umurenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke yibwe n’abajura bacukuye inzu akoreramo mu ijoro rishyira tariki 28/05/2012 maze ntibamusigira na mba.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Buyange, Paulin Mbonigaba arasaba ko igisasu cyavumbuwe muri ako kagali, umurenge wa Mataba mu karere ka Gakenke cyahakurwa ku buryo bwihuse.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko abatuye ku misozi ihanamye (ku manga) hamwe n’abatuye mu bishanga bagomba kuhimuka mu buryo bwihuse badategereje ingurane, kuko aho batuye nta bikorwa bigamije inyungu rusange umujyi wahateganyirije.
Bamwe mu barwayi 71 bari bari mu bitaro bya Kigeme bazira kurya ibiryo bihumanye batangiye koroherwa ku buryo bamwe barangije gutaha iwabo. Kugeza kuwa kabiri tariki 29/05/2012 abarwayi 41 bari bamaze gusezererwa.
Abakora imirimo ijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere ka Ngororero bemeje ko bagiye kuvugurura imikorere ku bijyanye n’umutekano w’abakozi ku kazi, kubashakira ibikoresho bibarinda impanuka, kubahugura mu bikorwa by’ubutabazi bw’ibanze, kubungabunga ibidukikije no kwirinda gukorera mu kajagari.
Umunyamerika witwa Timothy Brown niwe muntu byemejwe ko yakize SIDA kuri iyi si ya Nyagasani. Uyu mugabo yarokotse iki cyago mu mwaka wa 2007 i Berlin mu gihugu cy’ Ubudage bitewe n’utundi tunyangingo bashyize mu bwirinzi bw’umubiri we (systeme immunitaire).
Guverinoma y’Ubuyapani yageneye Minisiteri yo Gukumira Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) inkunga ya miliyoni 172 z’amafaranga y’u Rwanda zizakoreshwa mu gusana inkambi ya Kigeme, iherereye mu karere ka Nyamagabe, mu ntara y’Amajyepfo.
Ababamaje gahunda ya SIMBUKA ya Banki y’abaturage y’u Rwanda mu ishami rya Nyanza barasaba kwishyurwa amafaranga bakoreye nk’uko bari barabisezeranyijwe.
Ibihugu byitabiriye inama ya banki nyafurika itsura amajyambere (AfDB) iteraniye Arusha muri Tanzaniya bisabwa gutanga ubumenyi ngiro bufasha urubyiruko guhanga imirimo no guhangana n’ibiciro biri ku isoko.
Umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda wo mu gihugu cya Kenya yibarutse umwana w’umuhungu ku wa mbere tariki 28/05/2012 mu bitaro bya Kangemi.
Ubuyobozi bw’abanyamadini mu Majyaruguru y’igihugu cya Pakistan bwakatiye abagore bane n’abagabo babiri igihano cy’urupfu bazira ko bagiye mu bukwe bakaririmbana ndetse bakanabyinana.
Micho yasabye Tchad ko basimbuza abakinnyi 12 kugira ngo akomeze guha abakinnyi umwanya.
Samuel Nsengiyumva na Samuel Rugaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisozi mu karere ka Gasabo kuva tariki 28/05/2012 bazira kwiba mudasobwa ngendanwa (laptops).
Komisiyo ishinzwe imibereho myiza mu Nteko Ishinga amategeko irasaba Ministeri ifite imibereho myiza mu nshingano gushyiraho gahunda yo gushyingura mu buryo bworoheye buri wese kuko ibiciro by’amarimbi bihanitse cyane.
Umutoza wa Algeria, Vahid Halilhodzic, yatangaje ko Madjid myugariro w’ikipe y’igihugu ya Algeria, Bougherra, atazakina umukino bafitanye n’u Rwanda tariki 02/06/2012.
Umurimbyi wo muri Jamaica, Sean Paul, mu mpera z’icyumweru gishize yambikanye impeta n’umukunzi we Jodi “Jinx” Stewart bamaranye igihe kirekire bakundana.
Abayoboke 72 b’idini ry’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi bari mu bitaro no mu kigo nderabuzima bya Kigeme bazira indwara itaramenyekana. Batangiye kurwara nyuma yo gusangira amafunguro baherewe mu busabane ku rusengero rwa Kirehe kuwa gatandatu tariki 26/05/2012.
Urubugwa rwa internitet rwa Foxsport rubinyujije kuri Twitter, tariki 27/05/2012, rwabeshye ko umukinnyi w’igihangange wa FC Barcelone, Lionel Messi, yitabye Imana.
Abashoye imari yabo mu buhinzi bw’Icyayi, barimo Umushoramari Pierre Claver Karyabwite, baravuga ko kuba uruganda rutunganya icyayi rwa Gatre rutari kuzura biri kubahombya, kuko bibasaba kukijyana ku rundi ruganda rwa Gisovu ruherereye mu karere ka Karongi.
Ministeri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) yatangaje ko igiye kubaka no kugura amazu yo gukoreramo mu rwego rwego rwo kurinda Leta gutanga amafaranga arenga miliyari ennye buri mwaka yo gukodesha aho ibigo byayo bikorera.
Igitero inyeshyamba za FDLR zagabye mu gace ka Chaminunu, mu karere ka Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, cyahitanye abaturage batanu mu cyumweru gishize, nk’uko abaharanira uburenganzira bwa muntu mu Ntara ya Kivuy’Amajyepfo babitangaza.
Mugarura Emmanuel w’imyaka 26 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kinyana mu kagali ka Migina mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza yivuganye umugabo mugenzi we witwa Nyamihirwa w’imyaka 60 y’amavuko amutemesheje umuhoro ahita apfa.
Umuvugizi wa Leta ya Congo Minisitiri Lambert Mende, yatangaje ko ibihuha bivuga ko u Rwanda rufasha umutwe uyirwanya M23, bimaze iminsi bivugwa ntabyo bazi ahubwo ko Leta ye iri kwikorera iperereza.
Umugore n’umugobabo baraye barwanye, bapfuye inkono y’inyama kugeza aho umwe muri bo akomereka ku munwa, mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira kuwa Kabri tariki 29/05/2012.