Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Martin Ngoga arabeshyuza amakuru yavuga ko abunganira Pasiteri Uwinkindi babuze amafaranga yo gukora iperereza no gushaka abatangabuhamya.
Nyuma yo kurangiza manda ye y’umwaka umwe, umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, yahaye mugenzi we uyobora polisi ya Uganda Lt. Gen Kale Kayihura ubuyobozi bw’ihuriro ry’ubufatanye rya polisi zo mu karere ka afurika y’uburasirazuba (EAPCO).
Abasirikare batandatu b’Umuryango w’Abibumbye bashinzwe kugarura amahoro muri Kongo-Kinshasa (MONUSCO) barakomeretse n’abaturage batanu bitaba Imana tariki 16/10/2012 nyuma yo kugwa mu gico bikekwa ko ari icya FDLR.
Umusore w’imyaka 18 witwa Niringiyimana Hamimu, kuva kuri uyu wa gatatu tariki 17/10/2012 afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Busogo akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza urumogi, kuko yarufatanywe mu rugo iwabo.
Mukandayisenga Devota w’imyaka 25 afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gicumbi azira gukingirana umwana abereye mu kase igihe kingana n’ukwezi kose atamuha ibyo kurya.
Nyuma y’igitaramo King James yagiriye mu Bubiligi tariki 13/10/2012 kikagenda neza cyane, azataramira i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa gatanu tariki 19/10/2012.
Imitego ya kaningini 150 itemewe gukoreshwa mu burobyi bw’ibikomoka mu kiyaga cya Kivu yatwitswe ku mugoroba wa tariki 17/10/2012 mu karere ka Rusizi.
Ku mugoroba wa tariki 17/10/2012 inkubi y’umuyaga n’imvura idasanzwe yaguye mu Kagali ka Masangano, umurenge wa Busoro mu karere ka Nyanza yasenye amazu asaga 22 inangiza insiga z’amashyanyarazi n’imirima y’urutoki.
Abacuruzi bacururizaga mu isoko rya Kamembe ritaravugururwa bateje imyivumbagatanyo ku gicamunsi cyo kuwa 17/10/2012 ubwo basabwaga gutanga amafaranga ngo bahabwe ibibanza mu isoko rishya.
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yemeza ko gushora imari mu Rwanda ari ukureba kure kuko ari igihugu kibasha kugera ku ntego zacyo mu nzego nyinshi zijyanye n’ishoramari ku buryo cyanabera urugero amahanga.
Uhagarariye igihugu cy’u Bwongereza mu Rwanda, Ben Llwellyn Jones Obe, kuwa 17/10/2012, yatashye ku mugaragaro ishuri ryigisha imyuga ku kirwa cya Nkombo n’ikigo cyigisha abana bahoze mu mihanda kiri mu murenge wa Gihundwe byubatswe n’umuryango Rwanda Aid.
Ahitwa i Gahanda mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali hagiye kubakwa stade nini izajya yakira abantu bari hagati y’ibihumbi 40 na 45 mu rwego rwo kwitegura amarushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga u Rwanda ruzakira.
Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA) iratangaza ko miliyoni 350 arizo zaburiye mu gikorwa cyo kwimura abaturage baturiye umugezi wa Nyabarongo cyatangiye mu mwaka wa 2008 ariko kugeza magingo aya ntikirarangira kubera impamvu z’uburiganya bwabonetsemo..
Abarimu bigisha mu mashuri y’imyuga barinubira ikibazo cy’imishahara mito bahabwa kandi bagenzi babo banganya ashuri bigisha mu yandi mashuri bahembwa ayisumbuye ku yabo.
Mu ishuri rya Gisirkare i Gako mu karere ka Bugesera, kuri uyu wa 18/10/2012, haratangira imyitozo izitabirwa n’abasirikare, abapolisi ndetse n’abasivili bo mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC).
Mu bipimo ku miyoborere myiza by’ikigega Mo Ibrahim byashyizwe ahagaraga tariki 15/10/2012, u Rwanda ruza mu bihugu birindwi ku mugabane w’Afurika byateye intambwe igaragara mu miyoborere myiza kuva mu mwaka w’i 2000.
Abaturage batuye mu nkengero z’umudugudu wa Kabuga, akagari ka Mburabuturo, umurenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, bavuga ko bamaze imyaka ine barishyuye amafaranga y’ifatabuguzi ry’amashanyarazi, ariko ikigo cya EWSA ngo ntikirabaha amashanyarazi.
Urwego rw’Umuvunyi, kuri uyu wa 17/10/2012, rwatangaje ko rwafashe ingamba mu gukumira abayobozi bitwara nabi mu myanya barimo cyangwa bakoresha nabi imari ya Leta.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame azaganira n’abanyeshuri baturutse mu Rwanda no mu mahanga ku wa gatanu tariki 19/10/2012, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kubaka umurage wo kwibeshaho (building a legacy of self relience)”.
Umuvugizi w’ingabo za Leta ya Congo muri région ya 8, Colonel Olivier Hamuli, yatangaje ko intwaro zikoreshwa n’imitwe irwanya Leta zituruka muri Congo imbere aho CNDP yari yarafashe.
Biracyekwa ko Murindahabi Caliopie w’imyaka 49 wari utuye mu kagari ka Buhoro, umurenge wa Ruhango, yishwe n’inkoni yakubiswe na Dusabeyezu Bonaventure tariki 09/10/2012 ubwo babagaga ingurube.
Umuyobozi w’akarere ka Burera arasaba abagabo bo muri ako karere gukunda abagore babo babarinda ihohoterwa iryo ariryo ryose ngo kuko na Bibiliya ibibasaba.
Leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA) n’Umuryango w’ibihugu by’i Burayi (EU) birashinja Google ko itubahiriza amabwiriza agenga kutamena amabanga y’abakoresha internet.
Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) yafunguye ku mugaragaro ishami ku mugabane wa Asia rifite icyicaro Tokyo mu buyapani. Ni byo biro bya mbere bya BAD bishyizwe hanze y’umugabane w’Afurika.
Guhera tariki 16-18/10/2012, ku bigo nderabuzima no ku biro by’utugari twose turi mu gihugu, harabera igikorwa cyo gukingira ubuhumyi ku bana batarageza ku myaka itanu, guha imiti y’inzoka ababyeyi batwite n’abonsa, ndetse no gutanga udukingirizo ku bana b’abahungu babyiruka.
Rukazana Hoziana w’imyaka 46 yatewe ibyuma na Macumu Azaleas hamwe na Gahimo Alex mu ijoro rya tariki 16/10/2012 ubwo yari amaze kwigurira irindazi muri butike mu masaha ya saa yine z’ijoro.
Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, madamu Louise Mushikiwabo aravuga ko u Rwanda rushobora gukurikirana mu nkiko abakozi ba LONI barushinja guhungabanya umutekano wa Congo kandi bazi ko ari ibihimbano.
Mbonabucya Claveur utuye mu murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe aratangaza ko nibura buri kwezi haza abajura bakiba ibintu biri mu gikoni none ubwo baheruka baraje bagirira nabi umwana wari mu rugo.
Ikipe ya Rayon Sports yafashe icyemezo cyo kuzana umutoza mushya, Umufaransa Didier Gomes Da Rosa, mu rwego rwo kureba uburyo yakwitwara neza.
Ishimwe Jacqueline w’imyaka 18 wakoraga mu rugo rwa Peter na Niyonkuru Chance mu karere ka Ngoma afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kirehe guhera tariki 16/10/2012 azira kwiba umwana w’imyaka ibiri yareraga akamutwara iwabo mu rugo.
Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) kirakangurira abagura inzoga za liqueur na diavayi kugura izifite ibarati ry’umusoro (tax stamp) kuko aryo ryerekana ko izo nzoga zidacuruzwa mu buryo bwa magendu.
Abikorera baturutse mu Rwanda barimo kaminuza Carnegie Mellon University, Axis, Zilencio Creativo, BSC, Osca Connect, Hehe Ltd na Ngali Holdings bitabiriye ibikorwa by’umuryango ITU biri kubera Dubai tariki 18/10/2012birimo n’imurikagurisha.
Abasore Rwamucyo Walter na Patrick Habiyambere bagize RWD Contact Group bari mu myiteguro yo kumurika filime documentaire bakoze yitwa “If I knew” izajya hanze mu mu mpera z’ukwezi kwa Ugushyingo 2012.
Umugore witwa Angelique Mukanyirigira w’imyaka 27 yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge tariki 16/10/2012 ahagana saa munani akekwaho kwiba miliyoni eshanu n’ibihumbi 545 mu iduka ryo muri Quartier Matheus.
Muri gahunda ya Friday Gospel Night muri Contact Restaurant kuri uyu wa gatanu tariki 19/10/2012 hazataramira Theo Bosebabireba ari kumwe na mugenzi we Venuste Mugabo.
Kuri uyu wa kabiri tariki 16/10/2012, abapolisi 20 basoje amahugurwa y’iminsi 14 agamije guha abapolisi bakorera ku kibuga cy’indege ubumenyi bukenewe mu rwego rwo kurushaho gukaza umutekano ku kibuga cy’indege.
Umusaza witwa Mushokezi Pascal utuye mu kagari ka Munyarwanda, umurenge wa Ngoma mu karere ka Rulindo arasaba ko yahabwa indangamuntu nk’abandi Banyarwanda ndetse akanubakirwa inzu ngo kuko bamusenyeye nyakatsi ntibamwubakire iyisimbura kandi bari babimwijeje.
Mu rwego rwo guteza imbere umuturage no kumufasha kwihangira imishinga iciriritse, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) yashyizeho abajyanama b’ubucuruzi bakorera mu mirenge bazajya bafasha abaturage.
Harerimana Etienne w’imyaka 21 arakekwaho kwica nyina na mwishywa we mu rukerera rwo kuwa kabiri tariki 16/10/2012 ahagana saa saba z’ijoro mu kagari ka Karambi, umurenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi.
Nyuma y’iminsi mike Kigali Bus Services (KBS) ihagaritse ingendo zayo Kigali-Nyanza, imerewe nabi n’uwahoze ari umukozi wayo witwa Mwitende Eliot mbere wakoreraga Horizon nyuma ikamugura kugira ngo ayikorere.
Imirimo y’ibanze yo kubaka igice kinini cy’ubucuruzi mu Rwanda (Free Economic Trade zone) giherereye i Nyandungu, yararangiye ku buryo ab’inkwakuzi bashobora gutangira kuhafata ibibanza; nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa RDB.
Abacuruzi bo mu karere ka Burera bacuruza amashashi cyangwa bayakoresha bapfunyikamo ibicuruzwa barasabwa kubireka mu maguru mashya kuko abazafatwa bazahanwa by’intangarugero.
Mu muhango wo kwizihiza ku nshuro ya 15 umunsi w’umugore wo mu cyaro tariki 15/10/2012, uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Huye yatangaje ko muri ako karere nta mwana usigaye mu kigo cy’imfubyi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) cyashyikirije kuwa mbere tariki 15/10/2012, imirenge 18 yo mu Karere ka Gakenke impano ya mudasobwa zizifashishwa mu gukusanya imibare no kuyishyingura hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ikigo ngenzuramikorere (RURA) cyamenyesheje ko nubwo cyagize igitekerezo cyo guharika telefone zitujuje ubuziranenge (zitwa Inshinwa) igihe cyo kuzihagarika kitaragera, kuko kitarasobanura neza izo ari zo, ndetse no gutanga igihe gihagije cyo gukoresha izihari.
Abaforomo 36 Minisiteri y’Ubuzima yari yohereje kwiga mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeli 2012 basabwe gusubira iwabo huti huti, bagasigira imyanya abandi bazabasimbura mu cyumweru gitaha.
Ahagana saa munani z’ijoro rishyira uyu munsi tariki 16/10/2012, inzu y’ubucuruzi y’uwitwa Nsanzimfura Venant iherereye mu Kampara, umurenge wa Nkotsi akarere ka Musanze yafashwe n’inkongi y’umuriro maze ibyari birimo byose birakongoka hamwe n’igisenge cy’inzu.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buragaragaza ko muri aka karere hakigaragara ikibazo cy’abaturage batari bake bakirarana n’amatungo.