Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota coaster ya sosiyete Horizon express ifite purake RAB 860 C yagonze Ntigurirwa Fidel w’imyaka 31 tariki 02/01/2013 ahita y’itaba Imana.
Isaro Foundation irimo gutegura amarushanwa yo gusoma no kwandika mu mashuri yisumbuye agamije gukangurira abanyeshuri gusoma no kwandika kuko ubwenge buba mubyo basomye kandi abahanga ba mbere ku isi bakaba babukomora mubyo baba basomye.
Abazagera mu gitaramo cyo kumurika alubumu “Nimbumugabo” y’umuhanzi Lil G mbere y’abandi kandi bakagura amatike yo mu myanya y’icyubahiro (VIP) bafite amahirwe yo kubona ibihembo bateganyirijwe na StarTimes.
Umusore witwa Kazungu Robert arangije amashuli yisumbuye muri ETO Kibuye ubu isigaye yitwa (IPRC West-Karongi Campus) amaze iminsi mike avumbuye uburyo bwo kuzimya amatara akoresheje telefone igendanwa.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke butangaza ko harimo gukorwa inyigo yimbitse yo kumenya icyateye inkangu yatengukiye igice cy’umuhanda wa kaburimbo ukorwa muri ako karere ikawusenya ndetse ikawutirimura.
Umwana witwa Gakuru wo mu kagari ka Kigina, umurenge wa Kigina mu karere ka Kirehe yarwaye amavunja ku birenge no ku ntoki kandi ngo nubwo babyuka bamuhandura buri munsi byanze gukira.
Musayidire Etienne w’imyaka 27utuye mu karere ka Ngoma, umurenge wa Kazo, akagali ka Kinyonzo afunzwe akurikiranweho gusinda agafunga umuhanda uva Mutendeli ugana i Kibungo kandi afite imyambi ishyirwa mu muheto.
Uwari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sport, Ali Bizimungu, yasezerewe muri iyo kipe nyuma yo kutumvikana n’umutoza mukuru wayo Didier Gomes da Rosa, akaba yasezerewe akurikira abakinnyi batatu bagaragaje umusaruro mukeya muri iyo kipe.
Babiri mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bane baherutse guhindurirwa imirenge bayobora bashyikirijwe ibyangombwa byose bibemerera gutangira imirimo mu mirenge mishya, ndetse banerekwa abaturage n’abandi bafatanyabikorwa.
Abagenzi bakunze gutega imodoka za KBS bakorera mu majyaruguru bavuga ko batishimiye uburyo iyi sosiyete ibaha service muri ino minsi kuko ngo baba baraguze amakarita abahesha uburenganzira bwo kugenda mu modoka za KBS nyamara zikabasiga ku muhanda.
Ikipe ya Liverpool yatangaje ku mugaragaro ko yaguze rutahizamu w’Umwongereza Daniel Sturridge wakiniraga ikipe ya Chelsea, akaba yaguzwe miliyoni 12 z’ama pounds. Ubwo Chelsea yatakazaga rutahizamu wayo, yari irimo kurambagiza rutahizamu wa Newcastle United, umunya-Senegal, Demba Ba.
Ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’imimikino mu Rwanda (AJSPORT), abanyamakuru 30 b’imikino b’ibitangazamakuru bitandukanye batangiye amahugurwa y’iminsi itatu ku bijyanye n’imisifurire y’umupira w’amaguru.
Hashize igihe kitagera ku kwezi indi ICT Telecenter ifunguye imiryango mu mujyi wa Kibuye nyuma y’izindi ebyiri zari zihasanzwe. Imwe y’umuntu wikorera iri mu mujyi hagati, indi iri mu nkengero z’umujyi ikaba ari iya RDB.
Umugabo witwa Ndabakenga Jean Pierre yoherejwe ku bitaro bya CHUK tariki 02/01/2013 nyuma y’icyumweru cyari gishize ahanutse hejuru y’inyubako y’ababikira we na bagenzi be barimo basakara mu karere ka Rutsiro.
Ivatiri ifite puraki RAA 871M yavaga ku Ruyenzi yerekeza i kigali, yagonze umwana w’imyaka 7 agahita apfa ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba tariki 02/01/2013. Iyo mpanuka yabereye ahitwa Kamuhanda mu kagari ka Ruyenzi, umurenge wa Runda.
Polisi yo mu karere ka Kayonza ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi mu murenge wa Kabarondo yataye muri yombi inzererezi 32 n’Abarundi 13 bari batuye muri uwo murenge mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Mu rwego rwo kunoza serivisi zitangwa mu bigo bya Leta n’ibyigenga, akarere ka Kamonyi kashyizeho Komite ishinzwe kugenzura imitangirwe ya serivisi mu nzego zitandukanye. Iyo komite ihuriweho n’ubuyobozi bw’akarere n’urwego rw’abikorera.
Tariki 30/12/2012, umwe mu bacunga pariki ya Nyungwe yasakiranye na barushimusi bavuye guhiga inyamanswa mu ishyamba bamwikanze bashaka kumutera icumu, maze umurinzi wa pariki agerageza kwirwanaho ahita arasamo umwe.
Umukinnyi wa APR FC, Bayisenge Emery, agiye kujya mu igeragezwa mu ikipe ya SV Zulte Waregem yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bubiligi. Biteganyijwe ko azagenda taliki 12/01/2013 akagaruka 12 Gashtantare.
Mu mwaka wa 2012 mu Rwanda habaye ibikorwa byinshi by’imikino yitabiriwe n’amakipe y’u Rwanda ibera mu gihugu imbere ndetse no hanze. N’ubwo imikono yabaye ari myinshi, turagaruka ku y’ingenzi yabaye bitewe n’buremere yari ifite.
Mu gihe bimenyerewe ko ibikoresho byo mu nzu, nk’intebe utubati, inzugi biba ari ibikomoka ku mbaho z’ibiti, Euruganda rutunganya imyanda ikongera kuvamo ibikoresho bishya rwitwa ECOPLASTIC, rwashyize ahagaragara imbaho zikozwe mu bisigazwa bya pulasitiki.
Umujyi wa Goma muri Kongo watangiranye umwaka wa 2013 inkuru idasanzwe y’umubyeyi wabyaye abana barindwi icyarimwe.
Abarwanyi 3500 bo mu mutwe wa FDLR, tariki 01/01/2013, bavuye mu mashamba babagamo n’imiryango yabo berekeza i Luhago mu gace ka Kabare (muri Kivu y’Amajyepfokandi ngo bafite ubushake bwo gushyira intwaro hasi bagatahuka mu Rwanda.
Mu gihe byari byaravuzwe ko umutoza wa Manchester United, Sir Alex Ferguson, azahagarika gutoza iyo kipe mu mpera za shampiyona y’uyu mwaka ndetse na we akabyivugira, yamaze gutangaza ko agifite indi myaka nibura abiri yo gutoza iyo kipe.
Ku bitaro bikuru bya Kibuye mu karere ka Karongi harwariye abagabo babili bo mu murenge wa Bwishyura batewe ibyuma saa sita n’igice z’ijoro tariki 01/01/2013 bivuye ku mvururu zatewe nuko umwe muri bo yinjiye umugore w’undi.
Abadozi badodera iruhande rw’abacuruzi b’ubuconsho ndetse n’iruhande rw’abacuruza imyenda mu isoko ryo ku Karambi ryo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, ngo babangamira aba bacuruzi kandi aribo barishye ibibanza ndetse ngo banabateza abajura.
Urubyiruko rwo mu karere ka Nyabihu rurashishikarizwa kwirinda kwiyandarika, ibiyobyabwenge n’ibindi byarwangiriza ubuzima; ku buryo umwaka wa 2013 uzasiga rugeze ku ntambwe nziza y’iterambere isumbye iyo rwagezeho muri 2012.
Ishuri rikuru ryigisha ubuforomo ry’i Gitwe (ISPG) rigiye kujya rifatanya na Kaminuza ya Stanford yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu rwego rw’uburezi. Ibi byemejwe n’amashuri yombi nyuma yuko Stanford University isuye ISPG tariki 31/12/2012.
Nyuma y’aho itorero ry’Abadiventisite b’umunsi wa karindwi rifatiye ikemezo cyo guhagarika agasoko kakoreraga mu isambu y’iri torero, abahakoreraga baratakambira Leta ngo ibashakire aho bakorera kugirango bashobore gutera imbere.
Umukozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyabihu, Dusenge Pierre, aremeza ko ikibazo cy’imirire mibi cyagaragaye kuri bamwe mu bana bari munsi y’imyaka itanu mu myaka yashize cyahagurukiwe ngo bagishakire umuti urambye kandi mu buryo bwihuse.
Nyuma yo kumena inzoga z’inkorano mu murenge wa Save mu cyumweru cyabanje, tariki 31/12/2012 hamenwe izindi mu murenge wa Mamba mu rwego rwo kurwanya urugomo n’izindi ngeso mbi zituruka ku businzi bikunze kugaragara mu minsi mikuru isoza umwaka.
Umuhanzi Tuyisenge Jean de Dieu umenyerewe mu ndirimbo gakondo zivuga ku iterambere na politiki yahaye akarere ka Rutsiro impano y’indirimbo yitwa “Iteme ry’iterambere” igaragaza ibyiza nyaburanga biboneka muri ako karere.
Umuhanzi Elion Victory aratangaza ko amagambo agize indirimbo y’urukundo yise “ubyumva ute?” aherutse gushyira ahagaragara ashingiye ku nkuru y’impamo (true story) kandi y’ibyamubayeho.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buratangaza ko umwaka wa 2012 utazibagirana kuko usize ubufatanye hagati y’abikorera n’ubuyobozi bw’akarere bwararushijeho kunozwa, ukaba urangiye biyemeje gukora imishinga minini izarushaho guhindura isura y’umujyi wa Nyamagabe.
Abaturage barema isoko ryo ku Karambi mu Murenge wa Kigoma mu karere ka Huye bavuga ko bataryohewe n’iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani kubera ahanini ubukene batewe no kuba ibiciro by’ikawa byaraguye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Supt. Theos Badege, atangaza ko ibyaha byaragabanutse cyane mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ugereranyije n’indi minsi isanzwe.
Mu gihe ku isi yose hizihizwa iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani, usanga abantu batandukanye babyizihiza mu buryo butandukanye bitewe n’uko babyemera, imico ndetse n’amikoro.
Umuhanda umanukira kuri Hoteli Faucon ukanyura ku ishuri ryitwa Elena Guerra hanyuma ugatunguka aho bita mu Rwabuye uzatuma haboneka indi nzira imodoka zanyuramo zisohoka mu mujyi wa Butare, igihe hagira igituma zidatambuka zigeze ku bwinjiro bw’Ingoro y’Umurage w’u Rwanda y’i Huye.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke n’abaturage bako barishimira ko umwaka wa 2012 urangiye usize umuhanda wa kaburimbo ari nyabagendwa kandi muri aka karere hakaba haruzuye ibitaro bya Bushenge bizatuma ubuzima bw’abatuye aka karere bwitabwaho uko bikwiye.
Mukeshimana Pascal wo mu murenge wa Kamembe yafashwe ahagana saa cyenda z’ijoro tariki 31/12/2012 arangije kubaga inka ebyiri mu rugo iwe kandi bitemewe.
Mu rwego rwo kwishimira ibyo bagezeho mu mwaka wa 2012 no gutangira umwaka wa 2013, abaturage batuye umurenge wa Mudende mu karere ka Rubavu bakoze ubusabane babaga inka 50.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban-Ki-Moon yashyizeho Ramos Horta wabaye Perezida wa Timor y’Iburasizuba kuba intumwa ye yihariye mu gihugu cya Guneya Bissau . Uyu mwanya awusimbuyeho Umunyarwanda Joseph Mutaboba.
Polisi y’u Rwanda irizeza umutekano Abaturarwanda bose bitehuye kujya mu birori n’ibitaramo byo gusoza umwaka wa 2012 no gutangira 2013 ariko kandi ngo n’ibihano bikarishye bitegereje umuntu uwo ariwe wese uri buhungabanye umutekano.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana aravuga ko umwaka wa 2012 wagenze neza ku batuye akarere ayobora, agahamya ko 2013 izaba nziza ku batuye Rwamagana bose niba abahinzi bahinduye imyumvire bagakoresha ifumbire kuko ubuhinzi aribwo shingiro y’ubukungu n’imibereho myiza muri Rwamagana.
Ku baturage ndetse n’akarere ka Nyagatare muri rusange, umwaka wa 2012 bawufata nkutazibagirana cyane mu iterambere ry’akarere kabo bitewe ahanini n’ibikorwa bitandukanye bibyara inyungu byakozwe muri ako karere.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamenyesheje Abanyarwanda ko umwaka mushya wa 2013 ugiye kuba umwaka w’ibikorwa byinshi, birimo kuziba icyuho cy’inkunga zatangwaga n’amahanga, hifashishijwe guteza imbere ishoramari rikozwe n’abenegihugu ndetse n’abanyamahanga.
Abacuruzi bakorera mu isoko rya Gakenke mu karere ka Gakenke batangaza ko kuri uyu wa mbere tariki 31/12/2012 nta baguzi benshi babonye nk’ikindi gihe babaga bitegura umunsi mukuru w’Ubunani.
Kuradusenge Mediatrice yabashije kubona amafaranga amurihira amashuri ya kaminuza mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri abikesha ibinyomoro ahinga mu murenge wa Muringa mu karere ka Nyabihu.