Imvura idasanze irimo umuyaga mwinshi n’urubura byasenye amazu 44,insengero eshatu, yangiza hegitari zigera kuri 300 z’imyaka hanakomerekera n’abanyeshuri babiri bo mu ishuri rikuru rya Kibungo (INATEK).
Abapolisi 15 bayobora abandi mu ntara y’Amajyepfo basoje amahugurwa ku miyoborere ikwiye kandi ijyanye n’igihe. Abayahawe bishimiye ubumenyi bakuyeko, bavugak ko bari basanzwe babikenera mu kazi kabo ka buri munsi.
Bamwe mu bagana isomero ry’abakuze riherereye mu karere ka Nyamagabe, baratangaza ko bahisemo kuyoboka isomero ry’abakuze kugira ngo nabo babone uko bajyana n’igihe, nyuma y’aho basanze ubujiji bubabera imbogamizi mu iterambere.
Mu gikorwa cyo guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri, MTN yahaye mudasobwa 36 ishuri ryisumbuye rya APAPEB ryo mu karere ka Gicumbi zifite agaciro ka miliyoni 25 na internet y’ubuntu izamara umwaka.
Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Nyabirasi mu karere ka Rutsiro, mu muganda rusange wo kubungabunga inkengero z’umugezi wa Sebeya, abasaba gucukura imirwanyasuri ihagije mu mirima yabo.
Inama y’umutekano yaguye y’intara y’Amajyaruguru yateranye kuri uyu wa 26/10/2012, yiyemeje gukaza irondo no guhanahana amakuru binyuze muri raporo zizajya zikorwa kuri buri kimwe cyabereye muri buri gace.
Minisitiri w’intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yifatanyije n’abaturage b’i Gicumbi, bacukura imirwanyasuri ku musozi wa Murehe, mu muganda rusange wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27/10/2012
Umugabo witwa Siime w’imyaka 48 y’amavuko uvuga ko akomoka i Kabale, wabaga mu karere ka Nyanza azunguruka nta cyangombwa na kimwe kimuranga, yoherejwe mu gihugu cye cy’amavuko cya Uganda kuri uyu wa Gatandatu tariki 27/10/2012.
Leta ifite gahunda yo kugeza mu gihugu hose gahunda ya VUP, numa yo gusanga hari byinshi yagejeje ku batuye icyaro bakenney, nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alvera Mukabaramba.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko gahunda y’Ijisho ry’umuturanyi imaze gutanga umusaruro muri ako karere, mu kugabanya ikiyobyabwenge cya kanyanga cyari cyarahabaye akarande.
Abaturage barakangurirwa gutanga amakuru ajyanye no mu bigo bigaragaramo ruswa ishingiye ku gitsina, nyuma y’uko ubushakashatsi bwerekaniye ko mu bigo bwakorewemo ubwo bushakashatsi byagaragayeko iri hejuru ya 50%.
Mohogany Jones uyobotse itsinda riturutse muri Leta zunze ubumwe z’Amerika riri mu bikorwa by’iserukiramuco mu Rwanda, aratangaza ko abahanzi Nyarwanda badakwiye gutandukanya n’umwimerere wabo, bagaharanira ibiteza igihugu cyabo imbere.
Abdou Rutabeshya uzwi nka “Pappy Packson” w’imyaka 22, afungiwe kuri Station ya Polisi ya Busasamana, azira kuriganya abaturage n’abanyeshuli amafaranga, ababeshya ko abazanira abahanzi Nyarwanda banyuranye ariko birangira ababuze.
Abagabo batatu bakekwaho kuba bamwe muri ba rushimusi bo muri Pariki y’igihugu y’Akagera batawe muri yombi, mu murenge wa Mukarange wo mu karere ka Kayonza, aho bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Mukarange, nk’uko polisi ibitangaza.
Ikipe ya Etincelles na mukeba wayo Marine FC zimaze iminsi zitsindwa, zigiye guhura mu mukino wa shampiyona uzaba ku Cyumweru tariki 28/10/2012 kuri stade Umuganda i Rubavu.
Abitabiriye imyitozo ya gisirikare yaberaga mu kigo cya Gisirikare cya Gako, baratangaza ko isigiye byinshi ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) muri rusange. Babitangaje ubwo yasozwaga ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 26/10/2012.
Abakora uburaya bazwi ku izina ry’Idaya, bakorera mu ka karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, batangaza ko kuba bagikora uwo mwuga ari ikibazo cy’amikoro kandi ko bibagoye mu gihe batayabona.
Urubyiruko ruturuka mu mirenge itandukanye igize akarere ka Musanze, rwahuguriwe ko gukoresha agakingirizo atari uburyo bwitabazwa igihe kwifata byananiranye, ahubwo ko ubwo kwirinda SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Abasivile 28 baturuka mu bihugu 10 bya Afurika, basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri yaberaga i Nyakinama mu karere ka Musanze, kuri uyu wa Gatanu tariki 26/10/2012, aho bigaga ibijyanye n’uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano.
Abasirikari babiri, Premier Sergeant Kayindo Gerase na mugenziwe Kaporari Demokarasi Innocent, bambutse umupaka wa Rusizi baturutse mu mashyamba ya Congo, nyumayo basanze uyu mutwe nta kintu uharanira, nk’uko babyitangarije.
Abasirikare bakuru 26 bo mu gihugu cya Botswana bayobowe na Col. Thomamo Makolo basuye ingoro y’umwami Mutara III Rudahingwa iri mu karere ka Nyanza ku gicamunsi cya tariki 26/10/2012.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 27/10/2012, ubwo shampiyona ya basketball ikomeza, hateganyijwe umukino ukomeye uhuza Kigali Basketball Club (KBC) na Espoir BBC kuri Stade ntoya i Remera.
Inama ngishwanama igamije kurwanya ruswa yemeje ko utunama dushinzwe kurwanya ruswa tugezwa mu mirenge n’utugari ariko ntibikuyeho ko no n’abayobozi bo mu nzego zo hejuru bazagaragarwaho ruswa bazahanwa.
Muri gahunda nini MTN ifite yo guteza imbere uburezi mu mashuri yo mu Rwanda, kuri uyu wa 26/10/2012, yahaye ishuri rya Saint Aloys i Rwamagana mudasobwa nshya 36 n’umuyoboro wa interineti w’ubuntu mu mwaka wose.
Abaturage barakangurirwa guhuza ubutaka no kwibumbira mu makoperative kuko aribwo gahunda zibafasha kwiteza imbere, gusa benshi baracyari ba nyamwigendaho kubera gutinya ko ubutaka bwabo bushobora kwibwa.
Umunyamabanga w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Kayonza, Kivunanka Jeremy, avuga ko umwe mu bafatanyabikorwa b’ako karere witwa DOT Rwanda yabaye ahagaritswe ariko uwo muryango urabihakana.
Gatabazi Cyriaque w’imyaka 46 y’amavuko wari utuye murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yitabye Imana tariki 26/10/2012 nyuma y’uko umuturanyi we witwa Niyomugabo Vincent amwubikiriye akamukubita ibuye mu mutwe bapfa urubibi rw’umurima.
Mu gihe bamwe mu Banyalibiya bakishimira isaburu y’umwaka umwe ushize uwari umukuru w’igihugu Mouammar Kadhafi yishwe, imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu ikomeje kurega abayobozi ba CNT ko bakoresheje iyica rubozo mu kwica Kadhafi, umuhungu we ndetse n’abandi bari bamushyigikiye.
Nubwo mu gihe cyashize hari amadini amwe namwe yari atsimbaraye atemera uburyo bwo kuringaniza imbyaro hakoreshejwe uburyo bita ubwa kizungu, ubu ahenshi mu bitaro no mu bigo nderabuzima by’amadini hatangirwa izo serivisi.
Amapantaro manini agenda amanuka akagera mu nsi y’ikibuno (baggies) ntakemewe kwambarwa mu ruhame mu mujyi witwa Cocoa, wo muri Let aya Floride muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuhanzi Alpha Rwirangira wamenyekanye cyane kubera kwegukana intsinzi mu marushanwa ya Tusker Project Fame, ubu akaba asigaye abarizwa muri Amerika aho ari kwiga, aratangaza ko azaza mu Rwanda kuhakorera igitaramo cya Noheli.
Abagize umutwe w’Inkeragutabara mu karere ka Nyamasheke barashimirwa uruhare bakomeje kugaragaza mu iterambere ry’ako karere kandi bagashishikarizwa gukomeza gahunda yo kwibumbira mu makoperative kugira ngo barwanye ubushomeri.
Komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’imari ya Leta mu nteko (PAC), yasanze Ministeri y’uburezi (MINEDUC) n’amwe mu mashuri makuru na Kaminuza bitarakoresheje mu buryo bunoze ingengo y’imari byagenewe mu mwaka wa 2010-2011.
Mu myiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango wa FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe, hanateguwe indirimbo zivuga ibigwi by’uwo muryango.
Kuva kera mu Rwanda umukobwa ntiyafatwaga nk’umuhungu niyo mpamvu habagaho imiziririzo myinshi ku bakobwa kurusha abahungu. Iyo tugiye kubagezaho ni iyo twakuye mu gitabo cya Aloys Bigirumwami cyitwa “imiziro n’imiziririzo mu Rwanda rwo hambere”.
Abaturage bo mu kagari ka Mburamazi, umurenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro barasaba ubuyobozi kubafasha gutahura abantu bamaze iminsi binjira mu mazu yabo bagatwara ibikoresho byo mu mazu ndetse n’ibiribwa.
Ku mugoroba wo kuri uyu kane tariki 25/10/2012, Ambasade ya Somalia mu Rwanda yashyikirijwe inkunga yakusanyijwe n’urubyiruko rw’u Rwanda igenewe gufasha Abanyasomaliya bashonje.
Munyankiko Jean Bosco w’imyaka 35 utuye mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusororo kuva tariki 23/10/2012 akurikiranweho gutema umushumba akoresheje umuhoro amushinja kumwiba ubwatsi.
APR FC, ikipe y’igisirikari cy’u Rwanda irakina umukino wa gicuti na Simba FC, mugenzi wayo w’igisirikari cya Uganda kuri uyu wa gatanu tariki 26/10/2012 kuri stade Amahoro i Remera.
Nsengiyumva Mbarushimana w’imyaka 15 na Innocent Baraka ufite imyaka 11 bageze mu nkambi ya Nyagatare tariki 25/10/2012 baturutse muri Congo ariko bayobewe aho bavuka.
Umuhanzi P. Diddy wo muri Amerika yakoze impanuka tariki 24/10/2012 imodoka ye yo mu bwoko bwa Cadillac Escalade yagonganye n’indi modoka yo mu bwoko bwa Lexus RX irangirika cyane.
Isosiyete izwi mu itumanaho n’ikoranabuhanga Samsung Electronics Ltd yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye na Leta y’u Rwanda, hagamijwe koroshya uburyo bwo guhanahana amakuru ajyanye n’ikoranabuhanga mu itumanaho.
Ubwo itsinda ry’abaganga b’inzobere mu bizamini byo kwa muganga baturuka mu Budage basuraga Isange One Center tariki 24/10/2012 bashimye intambwe u Rwanda muri rusange na Polisi by’umwihariko bateye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Umujyi wa Kigali ukeneye amazu 340,068, mu myaka 10 iri imbere kugira ngo ukemure ikibazo cy’imiturire iharangwa, nk’uko byatangazwa n’inyigo yashyizwe ahagaragara kuwa kane tariki 25/10/2012.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) gifatanyije na Sosiyete ikora filimi y’Abanayamerika (Pixel Corps), kiratangiza kuri uyu wa gatanu tariki 26/10/2012, ishuri ryitwa ADMA ryigisha gukora filimi, ry’intangarugero muri Afurika.
Uturere tune tw’u Rwanda dukora ku gihugu cya Uganda ngo turi mu dushobora kwibasirwa n’icyorezo cya Marburg gikomeje kuvugwa muri Uganda.
Mukabatanga Emiliyana w’imyaka 53, wari utuye mu kagali ka Kirwa umurenge wa Kinihira akarere ka Ruhango, yatewe n’abagizi ba nabi mu ijoro rya tariki 23/10/2012 bamuteragura ibyuma mu mutwe ahita yitaba Imana.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwashyizeho ibihano ku binyabiziga bizajya bifatwa byikoreye forode y’ifumbire mva ruganda kuburyo ba nyir’ibyo binyabiziga bazajya bacibwa amafaranga hiyongereho no kubifatira.
Niyomugabo Vincent utuye mu mudugudu wa Gishike, akagali ka Nyanza, umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza yubikiriye uwitwa Gatabazi Cyriaque amumena umutwe akoresheje ibuye tariki 25/10/2012 bashatse kumufata yiruka ibirometero bitanu atarafatwa.