Abaturage bo mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Shyogwe mu kakarere ka Muhanga bari bamaze igihe barambuwe amazi bari baragenewe bamaze kwemererwa kuyagezwaho kuko abari bayabambuye bemeye kuyasaranganya.
Abagize orchestre yitwa The Rolling Stones yo mu Bwongereza kuri uyu wa kane tariki 25/10/2012 barakora igitaramo kigufi gitegura isabukuru y’imyaka 50 bamaze bari kumwe. Igitaramo cyirabera i Paris mu bufaransa, kwinjira ni amadolari 19 y’amerika.
Kuva 30/10 kugeza 02/11/2012, i Kigali hateganyijwe inama mpuzamahanga (African Economic Conference 2012) iziga ku mizamukire y’ubukungu muri Africa, n’uruhare rwayo mu guhangana n’ikibazo cy’ubukungu bwifashe nabi ku isi .
Umuhanda Gasaka-Musange wari imbogamizi zatumaga abaturage b’umurenge wa Musange batagera mu mugi wa Nyamagabe ku buryo bworoshye ngo ugiye gukorwa, abaturage b’uyu murenge bakurwe mu bwiyunge.
Gilberto Araújo, Umunya-Brazil w’imyaka 41 yatunguye abantu ubwo yagaragaraga ku kiriyo umuryango we wamukoreraga. Icyo kiriyo cyabaye tariki 21/10/2012 nyuma yo gushyingura undi muntu bagirango ni Gilberto bashyinguye.
Abakora umwuga wo kuvujya amafaranga mu mujyi wa karere ka Rusizi babangamiwe na bamwe muri bo babavuyemo bakajya gukorera mu bwihisho rimwe na rimwe bakambura abakiriya bakiruka cyangwa babahenda.
Ubugenzuzi bwakozwe ku mvura yaguye mu mpera z’icyumweru gishize mu karere ka Rutsiro, bugaragaza ko yangije ibintu bitandukanye birimo amazu 22 n’imyaka yari ihinze kuri hegitari 384.
Abana benshi biga mu mwaka wa mbere mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Bruno Gihundwe mu karere ka Rusizi bahungabanye bivuye ku mvura yiganjemo inkubi y’umuyaga, inkuba n’imirabyo saa tanu z’amanywa tariki 25/10/2012.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko bugiye guhagurukira abakoresha abana bakiri munsi y’imyaka 18 ndetse n’ababyeyi babo, kugirango bajye babihanirwa.
Ubuyobozi bwa Minisiteri ya Afurika y’Uburasirazuba mu Rwanda, buributsa ko ibicuruzwa biherekejwe n’ibyangombwa byemeza ko byakorewe muri uyu muryango, ari byo byonyine byemerewe kwinjira mu bihugu bigize uyu muryango bitishyuye imisoro.
Nyuma yo kubona ko umugabo we afite ibibazo by’ihungabana yakuye mu ntambara muri Iraque, umugore witwa Ashley Wise yifotoje yambaye ubusa ndetse yiyanditseho amagambo atanga ubutumwa burebana n’ibyo abagabo babo bahura nabyo muri iyo ntambara.
Umusaza witwa Ramjit Raghav w’imyaka 96 y’amavuko ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde yibarutse umwana we wa kabiri.
Umubiri w’umunyarwanda wigeze kuyobora banki nyarwanda itsura amajyambere (BRD) Theogene Turatsinze, wiciwe mu gihugu cya Mozambike uribuze gushyingurwa kuri uyu wa kane tariki 25/10/2012.
Abanyeshuri n’abarezi barerera mu ishuri ryisumbuye rya Ecole Secondaire Sainte Trinite Ruhango (ESSR) baravuga ko ubuyobozi bw’iri shuri buha agaciro amafaranga aho guteza imbere ireme ry’uburezi.
Nyuma y’ibyumweru bibiri, abanyeshuri babiri biga ku ishuri ryisumbuye rya Nemba ya Kabiri mu Karere ka Gakenke bakubise umwarimu wabo, abandi banyeshuri babari bafatanwe urumogi mu ishuri tariki 23/10/2012 .
Cote d’Ivoire, igihugu cya mbere muri Afurika mu mupira w’amaguru cyashyizwe mu itsinda rimwe na Algeria na Tuniziya muri Tombola y’uko amakipe azahura mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu (CAN) kizabera muri Afurika y’Epfo muri Mutarama 2013.
Abaturage babitsa muri Banki y’abaturage y’u Rwanda (BPR) barinubira ko iyo Banki imaze iminsi ibaha service mbi, ndetse hakaba n’abavuga ko itakibaha inguzanyo; ubuyobozi bw’iyi banki buvuga ko habayeho impinduka zigamije gukosora ibitagenda neza, kandi ngo amakuru amwe n’amwe usanga ari ibihuha.
Amakipe yari yitezweho intsinzi muri ‘UEFA Champions League’ nka Arsenal, Manchester City, Real Madrid na Milan AC yatunguwe kuri uyu wa gatatu tariki 24/10/2012, ubwo yose yatsindwaga n’amakipe atahabwaga amahirwe mbere y’umukino.
Police FC yatsinze Kiyovu Sport ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri stade Amahoro i Remera kuwa gatatu tariki 24/10/2012, naho Mukura Voctory Sport itsindirwa Rayon Sport kuri Stade Kamena i Huye ibitego 2-1.
Abaturage bo mu karere ka Burera bamaze gutuzwa mu midugudu batangaza ko gutuzwa mu midugudu byabagiriye akamaro kuko amajyambere abageraho vuba kandi bigatuma bataba mu bwigunge.
Imodoka yo mu bwoko bwa jipe ifite purake RAA 266 T yahirimye imbere y’akarere ka Rulindo, mu ma saa saba tariki 24/10/2012 ariko nta muntu witabye Imana cyangwa ngo akomereke.
Umucuruzi witwa Vedaste Banguwiha ukomoka mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu wari ku rutonde rw’abantu bashakishwa na Interpol yafatiwe mu Ntara ya Katanga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo tariki 24/10/2012.
Kuri uyu wa gatandatu no ku cyumweru (tariki 27-28/10/2012), umuhanzi Kamichi aramurikira abakunzi be indirimbo ye “Byacitse” mu gitaramo cyiswe “Byacitse Concert”.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, yagiranye ibiganiro n’abarezi bo mu murenge wa Mukura tariki 23/10/2012 abemerera ko mu bizamini bya Leta bisoza umwaka nibatsindisha nibura ku kigereranyo cya 85% azabasengerera.
Mu gihe ubushakashatsi bwagaragajwe na Transparancy International Rwanda (TIR) bwagaragaje ko mu Rwanda hari ikibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi, hari ababona ko iyi ruswa ihera mu mashuri bagura amanota.
Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC), ryasabye Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gusubiramo amasezerano cyagiranye n’uwashoye imari muri Pariki y’Akagera, kuko kugeza ubu nta nyungu irazanira u Rwanda kandi hari amafaranga agishyirwamo.
Kuri uyu wa kabiri tariki 23/10/2012 mu masaha ya saa moya z’igitondo, abaturage babiri bataburuye imbunda ebyiri hamwe n’amasasu ubwo bari bari guhinga mu mudugudu wa Nyamigina mu kagari Gakoma ko mu murenge wa Tare.
Abahinzi b’urutoki bo mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu barasaba ikigo cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB) kubagezaho imbuto y’insina ya kijyambere cyabemereye kubaha.
Mu karere ka Gicumbi hateguwe igikorwa cyo gupima indwara y’igituntu mu bigo by’amashuri y’isumbuye yose abarizwa muri ako karere kubera ko iyo ndwara ishobora kwandura ku buryo bworoheje mu gihe ubana, wirirwanna cyangwa w’igana n’umuntu uyirwaye.
Ba mu kerarugegendo bagera kuri 80% by’abasura igihugu bose bagera mu karere ka Musanze, bitewe n’ibikorwa bikurura ba mukerarugendo ku rwego rwo hejuru biboneka muri Musanze.
Ikigo kitwa Gazella Safaris kiyemeje gukundisha Abanyarwanda ubukerarugendo cyane cyane urubyiruko, ibyo bikorwa bikaba byaratangirijwe mu karere ka Bugesera.
Hagamijwe kongera kuzamura imyumvire mu bijyanye n’uburere mboneragihugu, abagize komite mpuzabikorwa z’ubureremboneragihugu z’uturere twa Rusizi na Nyamasheke bagenewe amahugurwa kugira ngo nabo bazahugure abandi.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare bwo butangaza ko kugeza ubu abaturage barenge 70 ku ijana bafite amazi meza kubera ahaini amasoko y’amazi agaragara hirya no hino mu duce tugize uwo murenge.
Umusirikare ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya ufite ipeti rya Pte witwa Kaila Ally Shabani yitabye Imana ubwo yari mu myitozo yiswe Ushirikiyano Imara 2012 ikorerwa mu ishuri rya Gisirikare rya Gako mu karere ka Bugesera.
Abadepite bagize komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta barasaba Ministeri y’ubuzima gushyiraho uburyo buboneye bw’imikoranire yayo n’izindi nzego bireba kugira ngo ibashe kunoza imikorere y’urwego rw’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé).
Umupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda wari mu kagari ka Muganza, umurenge wa Runda mu karere ka Kamonyi tariki 22/10/2012 yahagaritse umushoferi yanga guhagarara, ahita agonga umupolisi n’abandi bantu babiri bari ku ruhande.
Nsengiyumva Samuel w’imyaka 29 y’amavuko ukomoka mu mudugudu wa Nyesonga, Akagali ka Butansinda, umurenge wa Kigoma, akarere ka Nyanza yiyahuye yimanitse mu mugozi ahita apfa tariki 23/10/2012 mu gihe cya saa tanu z’amanywa.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere, Uhagaze Francois, arihanangiriza abatuye umurenge wa Shyogwe kugabanya kuba isoko y’ibiyobyabenge birangwa muri aka karere.
Igisirikare cy’u Burundi kivuga ko kuwa kabiri tariki 23/10/2012 cyarwanye n’umutwe witwaje intwaro muri komine ya Buganda mu ntara ya Cibitoke.
Uyu mwaka, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) izasohokamo abanyeshuri 3254, bamwe barangije Ao, abandi Masters. Ibirori byo gutanga impamyabushobozi byatangiye tariki 23/10/2012 bikazageza tariki 26/10/2012.
Hamaze gukorwa uburyo (application) buzajya bufasha abantu kuyoboza no kumenya amakuru ku byo bakeneye, bifashishije telefoni zigendanwa, mbere y’uko bafata urugendo bava aho batuye.
Madame Carrie Turk uhagarariye banki y’isi mu Rwanda, yasuye ibikorwa by’ubuhinzi biterwa inkunga na banki y’isi mu turere twa Karongi na Rutsiro, tariki 23/10/2012, ashima intambwe imaze kugerwaho mu kuvugurura ubuhinzi muri utwo turere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, bubifashijwemo n’abaturage bakomoka muri aka karere ariko bakorera hanze yako, biyemeje kwishakamo imbaraga zo kuzamura abaturage 60,08% bari munsi y’umurongo w’ubukene bagatera imbere.
Komisiyo y’amatora mu ntara y’Uburengerazuba itangaza ko amatora y’abadepite azaba muri Nzeri 2013 azageza buri muturage yarasobanukiwe n’amasomo y’uburere mboneragihugu na politiki y’amatora.
Abasirikare bo mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba bari mu Rwanda mu myitozo ya gisirikare yiswe ushirikiano imara 2012 bujuje ibyuma by’amashuri bine mu rwunge rw’amashuri rwa Dihiro mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera.
Kiyovu Sport irakina na Police FC kuri uyu wa gatatu tariki 24/10/2012, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona ubera kuri stade Amahoro i Remera saa cyenda n’igice.
Umukino wa shampiyona wagombaga kuzahuza ikipe ya Rayon Sport na APR FC ku wa gatandatu tariki 27/10/2012, ntabwo ukibaye kuko APR FC ifite undi mukino ariko wa gicuti.
Abanyeshuri barangije icyiciro cya mbere cya kaminuza mu ishami ry’ubuforomo muri Institut Superieur Pédagogique de Gitwe (ISPG) ntibishimiye ko batamenyeshejwe mbere ko uyu mwaka bazakora ikizamini cya Leta gikorwa n’amashuri makuru yigisha igiforomo mu Rwanda.
Mu rwego rwo kurengera ibimera bigenda bicika, ishuri rikuru INES-Ruhengeri, ririmo gukora ubusitani buzajya buhingwamo ibimera by’ubwoko butandukanye bigaragaza ko bigenda bicika mu ruhando rw’ibimera biboneka mu Rwanda.
Ubushakashatsi Transparency International Rwanda yamuritse mu karere ka Nyanza tariki 23 /10/2012 bwatunze agatoki abikorera ku giti cyabo mu Rwanda kuba aribo baza ku isonga mu kugaragaramo ruswa ishingiye ku gitsina mu itangwa ry’akazi.