Toringabo Nsengiyumva w’imyaka 60, wari utuye mu kagari ka Bulima umurenge wa Kinazi akarere ka Ruhango, yitabye imana azira inkoni yakubishwe na Bizimana Narcisse ubwo yamfatiraga mu murima we w’imyumbati mu ijoro rya tariki 04/01/2013.
Ambasaderi Ramtane Lamamra ushinzwe amahoro n’umutekano mu muryango w’Ubumwe bwa Afurika, avuga ko hari igihe ibibazo bya Congo bizacyemuka impunzi z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bahohoterwa bagasubizwa mu gihugu cyabo.
Abagize ikipe ya tekiniki y’umuryango FPR ku rwego rw’igihugu n’abayobozi b’umuryango ku rwego rw’Akarere ka Rusizi, abakuriye umuryango n’abashinzwe iyamamaza matwara mu mirenge yose y’Akarere ka Rusizi, baremeza ko umuryango FPR-Inkotanyi ufite imigambi mishya yo kwihutisha itera mbere mu Rwanda.
Abandi barwanyi bo mumutwe wa FDLR bagera kuri 47 muri bo harimo abasirikare 13, abagore icyenda n’abana 25, batahutse baturutse muri zone ya kabare muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ku mugoroba wo kuwa 05/01/2013.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu karere ka Nyamasheke barasabwa guteza imbere ibyagezweho mu myaka 25 irangiye uyu muryango umaze uvutse, nk’uko byagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu tariki 05/01/2013, mu nama yahuje abanyamuryango ba FPR muri aka karere.
Umurenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro, wamuritse isoko rishya rigezweho ryuzuye rigiye gucururizwamo n’abahoze bacururiza mu isoko rishaje rigiye gusenywa, aho akaba ari naho hagiye kubakwa irindi soko najyo rya kijyambere.
Tariki 05-13/01/2013, mu masoko yo mu turere dutanu dukunze kwibasirwa n’indwara ya malaria kurusha utundi, hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya iyo ndwara hifashishijwe gukinira abantu karate, biherekejwe n’inyigisho zivuga ku bubi bwa malaria n’uburyo bwo kuyirinda.
Nyuma y’uko umugabo we yinjiye undi mugore akamusigira abana bane babyaranye, Ayinkamiye Clementine utuye mu kagari ka Ruhingo, umurenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro avuga ko yanze gusabiriza no kwandagara ahubwo yiyemeza guhinga no gucuruza isambaza kugira ngo abone ikimutunga.
Guverineri w’intara w’Amajyepfo, Munyentwari Alphonse, aravuga ko ntubwo hari ibyumba by’amashuri bitaruzura ntakizabuza abanyeshuri gutangirira igihe nk’uko biteganyijwe.
Icyamamare muri sinema za Hollywood, Denzel Washington mu mpera z’ukwezi gushize kwa 12-2012 yari muri Nigeria aho yagombaga gukina muri film nshya y’abanya Nigeria yitwa Spider Basket.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, aravuga ko kuba mu Rwanda serivisi zidatangwa neza uko byakagombye biterwa n’uko mu muco nyarwanda abantu badatozwa uwo muco kuva cyera.
Lance Armstrong wari umaze iminsi ahakana ko yakoreshaga imiti yongera imbaraga bikamuviramo kwamburwa imidari n’amashimwe yahawe muri Tour de France, ngo yatangarije abantu be ba hafi ko agiye kwemera ko yafataga imiti yongera imbaraga.
Filimi “Ineza Yawe” y’umukinnyi ndetse n’umuhimbyi w’amafilimi utuye mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera biteganyijwe ko izashyirwa ahagaragara mu mpera z’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2013.
Umuyobozi w’akarere ka gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mujawamariya Therese, yasabye ko nta nkunga y’ubudehe yemerewe gukoreshwa ibindi bikorwa bitajyanye n’icyo yagenewe.
Ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko (FFRP) ryatanze inka ku mugore umwe muri buri murenge, zihabwa abagore 13 bo mu mirenge 13 igize akarere ka Rutsiro tariki 04/01/2012.
Abana baterengeje imyika 15 bitegura kujya mu ikipe y’igihugu ya Handball bafashe icyemezo cy’uko batagomba guheranwa n’imikmino gusa, ahubwo bakanagira uruhare muri gahunda za Leta zigamije kuzamura iterambere ry’abaturage.
Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke yakoze umukwabu mu isoko rya Gakenke tariki 04/01/2013 ita muri yombi inzererezi 12 zitagira ibyangombwa biziranga.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ntakirutimana Zephyrin, arasaba abayobozi b’amatorero gukangurira abayoboke babo guhanahana amakuru ajyanye n’ibiyobyabwengo n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo bikumirwe.
Akarere ka Gisagara ni aka mbere ku rwego rw’igihugu mu kubaka ibyumba by’amashuri n’amacumbi y’abarimu muri uyu mwaka wa 2012-2013.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, aributsa abaturage ko batagomba gutega amatwi ibihuha bya FDLR ikwirakwiza ikoresheje ibitangazamakuru bikababuza gukora ngo biteze imbere.
Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Bugesera, yataye muri yombi Uwajeneza wibye moto ashaka kuyambukana umupaka ngo ajye kuyigurisha mu gihugu cy’u Burundi. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhuha.
Ukuyemuye Francois na Kayumba Jean Baptiste bafungiye kuri sitasiyo ya polisi yo mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza bazira gucuruza urumogi. Ukuyemuye yafatanywe utubule 100 tw’urumogi iwe mu rugo, akaba yararucuruzaga.
Uhagararaiye u Rwanda mu gihugu cy’Ubuhinde, Ambasaderi Nkurunziza William, yanyomoje ko abanyeshuri batatu biga mu Buhinde bafashwe baregwa gufata umugore ku ngufu mu gace ka Jalandhar atari byo ahubwo baregwa kugira imyitwarire idakwiye ku mugore.
Imvubu yo muri parike y’Akagera yishe umugabo witwa Mbonimpa mu ijoro rishyira tariki 04/01/2013. Uwo mugabo yari atuye mu mudugudu wa Mwurire, akagari ka Kiyovu mu murenge wa Ndego wo mu karere ka Kayonza.
Abanyarwanda 80 barimo abasirikare 17 babaga mu mutwe wa FDLR muri Kongo bageze ku mupaka wa Rusizi ya kabiri mu karere ka Rusizi batahutse mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 04/01/2013.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere umwuga w’ababaruramari mu Rwanda (ICPAR), cyahaye impamyabumenyi (ACCA, CPA & ATC) ababaruramari 29 bakora mu bigo bya Leta n’ibyigenga babihuguriwe, mu rwego rwo guharanira ko mu Rwanda haboneka ababaruramari bari ku rwego mpuzamahanga.
Abaturage bo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu bavuga ko kuba kwisiramuza bidakorerwa kuri mituweli bibabangamiye mu gihe benshi mu baturage bamaze kumva akamaro ko kwisiramuza.
Abapolisi bane bitabye Imana abandi bane barahakomerekera bikomeye ubwo imodoka barimo yakoraga impanuka ahitwa i Gatagara mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza mu ma saa tanu tariki 04/01/2013.
Uko iminsi yiyongera niko impunzi z’abanyecongo bavuga Ikinyarwanda ziyongera mu Rwanda kubera ibikorwa by’ihohoterwa bakorerwa n’umutwe wa Nyatura washinzwe na Gen Tango Fort wahoze ari umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka muri Congo.
Imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa 03/01/2013, yahitanye abantu 6 i Bukavu muri Kongo ubwo amazu batuyemo yagwaga akonkobotse ku misozi ihanamye akagwa mu mugezi wa Rusizi.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera batangaza ko amafaranga acibwa umubyeyi utabyariye kwa muganga ari menshi, ngo yari akwiye gukurwaho kuko babona ari ukubarenganya.
Ikiraro gihuza imirenge ya Nyankenke na Manyagiro mu Karere ka Gicumbi cyari cyarabujije ubugenderanire hagati y’abaturage bo muri iyo mirenge nuko abagabo babiri bahitamo kucyiyubakira maze bakirangiza kibatwaye amafaranga miliyoni zirenga 3.
Ministeri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT) yasabye ibigo bya Leta n’iby’abikorera, kwitabira umuhango wiswe Rwanda Job Day uhuza abifuza akazi n’ibigo bigatanga, mu rwego rwo kumenya uko isoko ry’umurimo rihagaze mu Rwanda.
Bamwe mu bakozi bakorera ikompanyi Gitarama Cleaners Services ikora isuku mu bitaro bya Kabgayi barinubira gukoreshwa cyane batakemuriwe ibibazo by’umushahara muto n’ubwishingizi bw’abakozi.
Mu rubanza rwaburanishirijwe mu murenge wa Gashanda mu karere ka Ngoma, tariki 03/01/2013, umusore w’imyaka 20 y’amavuko uherutse gufata nyina ku ngufu yasabiwe igifungo cy’imyaka irindwi n’ubushinjacyaha .
Umukecuru witwa Mukandoli Christine utuye mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, arashimira FPR Inkotanyi kubera inzu yubakiwe akava mu kazu gato yabagamo we yita ko kari Nyakatsi. Ku bwe asanga Viziyo 2020 ngo yarayigezemo muri 2012 kubera iyo nzu yubakiwe.
Umuryango wa gikirisitu ugamije ivugabutumwa, isanamitima n’ubwiyunge (Moucecore), kuri uyu wa kane tariki 03/01/2013, watangije ku mugaragaro ibikorwa byawo mu karere ka Nyamagabe bigamije guhindura imyumvire y’abaturage hagamijwe iterambere n’imibereho myiza byabo.
Habakubaho w’imyaka 39 yatawe muri yombi n’umugore we w’isezerano Mukamana w’imyaka 29 asambana n’undi mugore Ahishakiye Adelphine w’imyaka 33 tariki 03/01/2013.
Abayobozi b’imidugudu mu karere ka Ruhango, baravuga akazi bakora ari kenshi cyane kuburyo gatuma batita no ku miryango yabo bagasaba ko bagenerwa agahimbazamutshyi kuko nabo bakoresha ubwitanjye bwinshi.
Abarimu 300 bigisha ku bigo by’amashuri bitandukanye byo mu karere ka Kamonyi, basoje amahugurwa kuri gahunda y’uburezi budaheza. Abo barimu bavuga ko inyigisho bahawe zabongereye ubumenyi ku kwita ku bana bafite ubumuga.
Umugabo witwa Byamana Sadathi utuye mu mudugudu wa Gacurabwenge, akagari ka Gacurabwenge, umurenge wa Byumba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba azira gukubita Hagenimana Ildephonse amufatshe ari gusambanya umugore we.
Abakorera mu isoko riremera mu Kagari ka Mugera, Umurenge wa Gatsibo mu Karere ka Gatsibo, baratangaza ko gukorera mu isoko ritubakiye bibabangamiye bagasaba inzego zibishinzwe kububakira isoko rijyanye n’igihe.
Ubuyobozi bwa M23 burasaba Leta ya Congo guhagarika gukoresha umutwe wa FDLR mu kwitegura kuyitera kuko niterwa izitabara kandi bishobora kugorana guhagarika intambara.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, aratangaza ko Minisiteri ayoboye yishimira ibyagezweho mu Rwanda mu gice cy’inganda n’ubucuruzi, kuko inganda n’ibigo by’imari biciriritse ndetse n’ibyoherezwa hanze byiyongereye muri rusange.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera batangaza ko amahugurwa bahawe mu ikoranabuhanga rikoresha telenone igendanwa rizabafasha mu bintu bitandukanye birimo ubuhinzi n’ubworozi.
Abanyarwanda batatu biga muri kaminuza yigenga iherereye Mu burasirasuba bw’amajyaruguru y’Ubuhinde batawe muri yombi bacyekwaho gufata umukobwa ku ngufu mu gace ka Jalandhar.
Kimwe mu bibazo by’ingutu bihangayikishije Leta ya Tunisiya iyobowe na Moncef Marzouki, ni imyigaragambyo y’abaturage b’icyo gihugu bavuga ko bakeneye akazi kandi ntagahari, ubu umubare wabo ukaba ukomeza kwiyongera.
Abaturage bo mu murenge wa Bweyeye ho mu karere ka Rusizi baratangaza ko iminsi mikuru isoza umwaka yaje nta mafaranga bafite bityo bakaba batarishimye nkuko bari basanzwe babigenza.
Imibare itangwa na Polisi y’igihugu igaragaza ko abantu 29 bapfuye biyahuye mu gihugu cyose guhera muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo mu mwaka wa 2012 ahanini bitewe n’ubwimvikane buke mu miryango.