Tariki 29/01/2013 itsinda rishinzwe gusuzuma no gukemura ibibazo by’imitungo y’abarokotse Jenoside riyobowe n’umuvunyi mukuru wungirije ryakemuye ibibazo bitandukanye mu karere ka Kirehe.
Nzabonimpa Zaburoni ukomoka mu karere ka Nyamagabe ubu utuye mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza avuga ko gutega amafuku yangiza ibijumba n’amateke mu mirima y’abaturage batuye mu gace atuyemo bimutunze ndetse bimurutira guca incuro.
Abayobozi na bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero barasaba minisiteri y’umuco na siporo kwihutisha igikorwa cyo gushyira mu cyiciro cy’intwari abana 17 biciwe mu ishuri rya CIC Muramba (CIC: Complementalité Intelligence Courage) riri mu murenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero.
Abasaza n’abakecuru bakunda kunywa itabi ry’ibibabi rizwi nk’ “igikamba” kuko ngo mu mabyiruka yabo basanze ari ryo tabi ababyeyi babo banywa nabo batangira kumenyera kurinywa gutyo.
Umukecuru witwa Harerimana Anna w’imyaka 74 utuye mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara yabashije kurera abana 42. Uretse babiri yibyariye, abandi ni abo yatoraguye mu gihe cya Jenoside yo muri mata 1994 na nyuma yaho.
Minisitiri w’ubuzima, Dr.Agnes Binagwaho, kuri uyu wa kabiri tariki 29/01/2013 yatangije ku mugaragaro gahunda yo gukwirakwiza inzitiramibu mu gihugu mu rwego rwa gahunda ya Leta yo kurwanya malariya.
Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ryigisha abasirikare bo mu rwego rwo hejuru (RDF Command Staff College), tariki 28/01/2013, basuye akarere ka Gicumbi mu bushakashatsi ku ikoranabuhanga, gukoresha amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba ndetse no kwikoreshwa rya biogaz.
Elisa Rwagatore w’imyaka 31 afungiye kuri sitatiyo ya Polisi ya Ruhuha mu karere ka Bugesera akekwaho kwica umugore we witwa Mukantagengwa Appoline.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Agnes Kalibata, yafunguye ku mugaragaro ishami ry’u Rwanda ry’ihuriro nyafurika rya za kaminuza rigamije guteza imbere ubuhinzi rizwi nka RUFORUM (Regional Universities Forum for Capacity Building in Agriculture).
Imvura yaguye mu karere ka Ruhango ku mugoroba wa tariki 28/01/2013 yakubisemo inkuba yahitanye inka ya Karukwerere Prucica ihita ipfa.
Umukecuru Kasanziki Consilia w’imyaka 61, wari utuye mu mudugudu wa Buhoro, akagari ka Kigembe ho mu murenge wa Gacurabwenge, yishwe mu joro ryo ku itariki 28/1/2013. Umuhungu we muto yemera ko yagize uruhare mu kwica nyina.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe butangaza ko gukoresha ikoranabuhanga ritandukanye ryaba irya terefoni cyangwa irya mudasobwa na interineti bibufasha mu kuzuza inshingano zabwo mu kazi zikora umunsi ku wundi.
Abanyeshuri bigaga mu mashuri abanza yose yo mu murenge wa Bugarama batsinze ku kigerenyo cya 100% naho abasoza icyiciro rusange (tronc commun) batsinda kuri 99%. Ngo rimwe riburaho ryatewe no kuba hari umwana utarabashije kurangiza ibizamini byose bitewe n’uburwayi nk’uko Niyindagiye Lucie ushinzwe uburezi muri uyu (…)
Ibaruwa MONUSCO yandikiye ushinzwe kugarura amahoro muri Congo, Hiroute Guebre Sellassie, taliki 21/01/2013 ivuga ko Gen. Masunzu uyobora ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyepfo ari kongerera ibikoresho umutwe wa FDLR no kuwushyira mu duce twegereye umujyi wa Goma.
Amani Kabasha, ushinzwe itumanaho muri M23 avuga ko kuba FDLR ikomeje guhabwa ubushobozi na Leta ya Kongo, nta cyizere cyo kugera ku mahoro muri icyo gihugu no mu karere muri rusange.
Nyuma y’amezi atatu imirenge ya Kitabi na Kamegeri yari imaze mu kato ko gusarura no gucuruza ibikomoka ku mashyamba, ubu yakuwe muri ako kato nyuma y’uko igaragaje ubushake mu gukora iyo mirimo harengerwa ibidukikije kandi bubahiriza amabwiriza abigenga.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Pekin, umurwa mukuru w’igihugu cy’Ubushinwa bwafunze by’agateganyo inganda zirenga 100 kubera kohereza ibyuka byinshi mu kirere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burasaba amabanki n’ibigo by’imari bikorera muri aka karere byose ko byatangira gukora ubukangurambaga mu baturage muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) gitangaza ko kuba urubyiruko rwakwiga umwuga w’ubuhanzi atari uguta igihe kuko ubuhanzi bufite agaciro kandi bukaba bubeshejeho neza ababukora.
Abashakashatsi bavuga ko agakoko gatera Sida gashobora kuba kamaze imyaka iri hagati y’imyaka miliyoni 5 na 12 aho kuba imyaka isaga 20 nk’uko bisanzwe bizwi.
Leta ya Malawi yatangaje ko indege ya Prezida yashyizwe ku isoko, umuntu wese ubishoboye akaba yemerewe gupiganirwa kuyigura. Ngo uzayegukana ni uzaba yatanze amafaranga menshi kurusha abandi.
Inkuba zaraye zikubise mu mvura yaguye ku mugoroba wa tariki 28/01/2013 mu karere ka Nyamasheke zahitanye ubuzima bw’umuntu, zica inka ndetse n’ibikorwa bitandukanye birangirika.
Ku gicamunzi cyo kuri uyu wa mbere tariki 28/01/2013, impanuka ebyiri zabereye ahantu hatandukanye mu karere ka Musanze zahitanye abantu babiri abandi batandatu barakomereka.
Umwana witwa Munezero w’imyaka itandatu wo mu kagari ka Shyogo mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, afite ubushobozi bwo kunyonga igare kandi akanarihekaho n’abandi bana n’ubwo adashyikira intebe ya ryo kubera indeshyo ye.
Abashoramari batangiye kuhubaka inzu zigerekeranye mu kagari ka Ruyenzi mu murenge wa Runda, zizafasha abahatuye kubona servisi zitandukanye.
Nyuma y’iby’umweru bitatu Rwagatore Elisa w’imyaka 36 yishe umugore we Mukunagengwa Appolinaria w’imyaka 28 agatoraka, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano tariki 27/01/2013.
Abanyeshuli 12 n’abarimu bane baturutse mu ishuli ryigisha abasirikare bo mu rwego rwo hejuru (RDF Command Staff College) bari mu karere ka Karongi mu ruzinduko rugamije kureba aho akarere kageze mu iterambere.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro (WDA) cyatangiye igikorwa cyo gushishikariza Abanyarwanda gukora indi myuga itari ubuhinzi n’ubworozi busanzwe ahubwo bagaharanira gukora ibibinjiriza binyuze mu mpano bifitemo.
Nkundimana Emmanuel ukomoka mu karere ka Nyaruguru, wari urangije umwaka wa mbere mu ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali (KIE) yarohamye mu kiyaga cya Cyohoha y’epfo mu gitondo cyo kuwa 28/01/2013.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, avuga ko amafaranga miliyoni 350 zanyerejwe mu gikorwa cyo kwimura abaturage mu nkengero z’ahari kubakwa urugomero rwa Nyabarongo ntizirabasha kwishyurwa.
Ahagana mu saa cyenda z’igicamunsi tariki 28/01/2013, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna yavaga i Muhanga yerekeza i Kigali, yabirindutse mu muhanda ariko umushoberi n’abandi bantu babiri yari atwaye, ntawigeze agira icyo aba.
Ubuyobozi bwa sosiyete “Angelique” iri kubaka urugomero rwa Nyabarongo ruri mu karere ka Muhanga no mu karere ka Ngororero buratangaza ko uru rugomero ruzaba rwatangiye gukora mu mpera z’uyu mwaka.
Mu mihigo 85 akarere ka Nyamasheke kahize muri uyu mwaka wa 2012-2013, 17 muri yo yamaze gushyirwa mu bikorwa 100% naho 23 iracyari munsi ya 50%.
Mu ijambo yagejeje ku nteko rusange ya 20 y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma bigize Afurika Yunze Ubumwe tariki 28/01/2013, Perezida Paul Kagame yasabye ibihugu by’Afurika gufasha biruseho Guverinoma ya Mali mu rugamba irimo rwo kwisubiza uduce twari twarafashwe n’intagindwa z’abayisilamu.
Nyuma y’igihe kirekire itegerejwe, plage mpimbano ya Nyakariba biteganyijwe ko izatahwa ku mugaragaro hagati y’itariki 8-9 Gashyantare 2013. Ibirori byo kuyitaha bizabera rimwe n’igikorwa cyo gutangiza ubukerarugendo na sports mu Kivu.
Abacuruzi bane bo mu isantere ya Nyakarambi mu karere ka Kirehe ngo barenda gufunga imiryango nyuma y’uko bambuwe amafaranga arenga miliyoni 12 na Karerangabo Mathias bahaye ideni ry’ibikoresho by’ubwubatsi ubwo yubakaga ibiraro by’imihanda itandukanya mu karere ka Kirehe.
Abanyarwanda bari gutahuka bava muri Congo ngo bagomba guhozwaho ijisho kuko ntawabashira amakenga igituma abagore n’abana aribo baza ku bwinshi kandi abagabo babo aribo babarizwa mu mutwe wa FDLR.
Taxi ya Twegerane ifite puraki RAA 689 C yakoze impanuka ubwo yagongaga ikamyo maze umukecuru umwe wari wicaye ku ruhande ahita ahasiga ubuzima abandi batandatu barakomereka bajyanwa mu kwa muganga.
Umuyobozi w’ishyaka PS-Imberakuri, Mukabunane Christine, aravuga ko amakimbirane yo guhagarikwa ku mwanya we yatewe n’uko yasabwe amafaranga yavanye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akanga kuyatanga.
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yemereye Guverinoma y’u Rwanda ko Intara ayoboye izaza ku isonga mu gukora neza ibikorwa biteganijwe ku rugerero, aho urubyiruko rusoje amashuri yisumbuye ruzakora ibikorwa byinshi bigamije iterambere mu gihe cy’amezi atatu.
Ubwo yarahizaga abahesha b’inkiko batari ab’umwuga batanu bo mumirenge itandukanye yo mukarere ka Rusizi, kuri uyu wa 28/01/2013, intumwa ya Leta muri minisiteri y’ubutabera, Kabanda Ildephonse, yabasabye kudahubuka mu kurangiza imanza.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Murambi mu karere ka Karongi buratangaza ko buzizihiza Umunsi w’Intwari tariki ya 01 Gashyantare bamurika ibikorwa bamaze kugeraho mu mihigo ya 2012-2013.
Impuguke z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ziteraniye i Kigali mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo ibihugu bigize uyu muryango byashyira hamwe mu gushyiraho uburyo bwo guhangana n’ingaruka zituruka mu mihindagurikire y’ikirere.
Umugabo wo mu kigero cy’imyaka 50 yakubiswe n’abantu bamuziza kwiba ibigori i Cyarwa ho mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Huye, bimuviramo urupfu ku cyumweru tariki 27/01/2013
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe igenamigambi, Rugamba Egide, yameza ko kuba hari amahanga yahagaritse inkunga yageneraga Leta y’u Rwanda nta ngorane bizateza ku mafaranga yagenewe imihigo yahizwe mu nzego z’ibanze.
Kuva kuva mu mwaka wa 1987 kugera tariki 25/01/2013, abagore barindwi bo mu Bufaransa bamaze guhitanwa n’umuti witwa pilule diane 35 uvura ibiheri byo ku ruhu.
Umuyobozi w’akarere ka Burera asaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri ako karere kurwanya umuco wo kwaka “Inzoga y’abagabo” kuko nayo ari ruswa mu zindi.
Abaturage bo mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro bakoraga umuhanda uva mu karere ka Rutsiro werekeza mu karere ka Ngororero bahagaritse akazi bavuga ko bamaze amezi atatu badahembwa.
Abafite ubumuga 101 bo mu murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara bigishijwe gusoma, kubara no kwandika ubu bishimiye urwego bagezeho. Bavuga ko nabo bashoboye kandi bakeneye no kujijuka kugirango binabafashe kwigirira icyizere.
Ministiri w’intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yategetse abayobozi b’intara n’uturere kutemera ko hari ubutaka bupfa ubusa, kandi bwagombye guhingwa kugira ngo abaturarwanda bihaze mu biribwa, banasagurire ibihugu byo mu karere bivugwamo ubukene bw’ibiribwa.