Ngoma: Babiri bari mu maboko ya Polisi nyuma yo gufatanwa inka bibye bayigurisha

Ribanje Ananias na Barayavuga Sadi bo mu murenge wa Kazo akarere ka Ngoma bari mu maboko ya Polisi station ya Kibungo nyuma yo gufatanwa inka bibye bashaka kuyigurisha mu masaha ya saa cyenda za mugitondo.

Girukwayo Alexis nyiri iyi nyana yafashwe mu rukerera rwa tariki 15/09/2014 ashima cyane police y’igihugu yafashe ibyo bisambo ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru barimo n’uwo bashakaga kuyigurisha.

Mu gihe nyiri iyi nyana avuga ko yari ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 130, abayifatanwe bavuga ko bari bagiye kuyigurisha ibihumbi 40 nkuko bitangazwa n’umwe mu bafatanwe iyi nka.

Uwiyemerera ko ariwe wibye iyi nka, Ribanje Ananias, avuga ko yavuye iwe mu masaha ya saa moya ajya kwiba inka agana ahitwa Birenga, maze akaza kugera kuri iyi nyana aho yari iziritse akayizitura agahita ayishyira Barayavuga Sadi wari waramwijeje ko yamushakira umukiriya.

Nubwo uwibye iyi nka abyiyemerera ukekwaho ubufatanyacyaha ari nawe wagiye kuyishakira isoko mu masaha ya saa saba z’ijoro, Barayavuga Sadi, ahakana ubufatanyacyaha avuga ko atari azi ko ari injurano ko yari azi ko ayizanye nijoro kubera gutinya umugore we ko amenya ko yayigurishije.

Yagize ati “Nijoro saa saba nibwo yankomangiye ambwira ko inka aho yayiragije ngo ayizanye nanjye mpita mfata telephone mpamagara umugabo Kiberwa ari nawe ugura inka ariko ambwira ko bwije tuza guhura saa cyenda, nibwo yazananaga n’afande n’umupolisi”.

Mu gihe iyi nka yari yamaze gufatwa, nyirayo yari ari kuzenguruka hirya no hino ashakisha iyo nka ye yayibuze, ngo yaje guhabwa amakuru ko iri mu buyobozi yafashwe agezey o asanga ni yo koko.

Ubushimusi bw’inka bumaze iminsi buvugwa muri uyu murenge wa Kazo nubwo ubuyobozi buvuga ko butarafata intera ikomeye kuko baburwanya hifashishwa amarondo ndetse n’abaturage batanga amakuru kugirango ubigerageje afatwe nk’uko byagenze.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Babakubite intanga zimeneke

Mussa yanditse ku itariki ya: 16-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka