Mukeshimana Winifride warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Munini, mu Karere ka Nyaruguru, mu buhamya bwe yatanze tariki 17 Mata 2025, yavuze ko yibuka ijambo rya nyuma mama wabo yababwiye ubwo yicwaga n’interahamwe, yabasabye kubanza kumwica mbere yo kumwicira abana.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana(NCDA) kiri mu bukangurambaga bwo kurwanya igwingira mu bana, aho gikangurira umuryango gushyira imbaraga mu by’ingenzi bigomba kwibandwaho mu minsi 1000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana kugira ngo akure neza mu gihagararo no mu bwenge.
Ihuriro ry’Uruhererekane rw’abakora ibikomoka ku biti ‘Rwanda Wood Value Chain Association (RWVCA)’, ryaremeye abarokotse Jenoside b’i Ntarama mu Bugesera inka 4, mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka no kongera ibiti muri ako karere gakunze kwibasirwa n’amapfa.
Abahoze mu burembetsi bibumbiye muri Koperative ‘Twiheshe Agaciro Cyanika’ bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, bavuga ko inkunga ya Miliyoni 10Frw bahawe na Polisi y’u Rwanda, izabafasha mu mishinga yabo y’ubuhinzi n’ubucuruzi.
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ubwato bw’imbaho butwarwa na moteri, bwari butwaye abagenzi bagera kuri 400 bwafashwe n’inkongi bugeze hafi y’Umujyi wa Mbandaka, abantu 50 muri bo bahasiga ubuzima.
Mu muhanda Kigali-Musanze ahazwi nko muri Kanyinya ya Shyorongi habereye impanuka abantu barakomereka.
Nyuma y’uko ku wa 17 Mata 2025, hafashwe umwanzuro ko umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro Mukura VS yakiriyemo Rayon Sports kuri Stade Mpuzamahanga amatara akazima utarangiye ukazasubukurirwa aho wari ugeze, Rayon Sports yavuze ko itazakina.
Umubyeyi Mukarubuga Domitila azandikwa mu mateka y’ababyeyi bacye Imana yahaye kurama akabona umwana w’umwuzukuruza we, nyuma yo kurokoka ku buryo butangaje Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yari afite imyaka irenga mirongo itandatu.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa kane yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah El Sisi, byagarutse ku bikorwa by’indashyikirwa u Rwanda rukomeje gukora muri Repubulika ya Santrafurika ndetse no ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.
Ndagijimana Justin, warokokeye mu cyahoze ari Komini Rusumo, Akarere ka Kirehe k’ubu, avuga ko ari inshuti z’akadasohoka n’abagize umuryango wishe se n’ubwo bataramusaba imbabazi.
Umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wa Mukura VS na Rayon Sports wahagaze kubera izima ry’amatara kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye byemejwe ko uzasubirwamo tariki 22 Mata 2025,aho wari wabereye ukanakomereza ku munota wari ugezeho.
Depite Mukabalisa Germaine ubwo yatangaga ikiganiro ku bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Munini kuri uyu wa Kane tariki 17 Mata 2025, yababwiye ko ubutegetsi bubi bwigishije amacakubiri kugeza ku muturage uri hasi, kugira ngo bazabone uko Jenoside (…)
Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya Gisirikare (RDFSCSC), icyiciro cya 13, batangiye urugendoshuri rugamije kwiga no gusobanukirwa uko Ingabo zahoze ari iza RPA, zatangiye urugamba rwo kubohora Igihugu.
Abafite ababo baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rw’i Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, barifuza ko rwavugururwa kubera ko babona uruhari rutameze neza.
Muri Turkey, Umukecuru witwa Asiye Kaytan ufite imyaka 80 usanzwe ubana n’umwuzukuru we ahitwa Denizli, mu Majyepfo y’icyo gihugu, yakatiwe gufungwa imyaka 4 muri gereza kuko yakubise kambambili uwo mwana w’umukobwa ku kuboko.
Musenyeri Vincent Barugahare wari Umusaseridoti wa Diyosezi ya Ruhengeri washyinguwe ku wa Gatatu, yitabye Imana tariki 10 Mata 2025 aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali, azize uburwayi, akaba asoje ubutumwa bwe agiye guhembwa nk’uko Musenyeri Nzakamwita yabivuze.
Muri Kenya, umuganga witwa Clement Munyau usanzwe abaga indwara zifata ubwonko mu bitaro bya Leta bya KNH, yasobanuye uko telefoni yaguze yarakoreshejwe yamuviriyemo ibyago byo gufungwa burundu, kugeza ubu akaba amaze imyaka 15 muri gereza ku cyaha we avuga ko atakoze.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu,ikipe ya Arsenal yasezereye Real Madrid muri 1/4 cya UEFA Champions League,iyitsinze 2-1 igera muri 1/2 yaherukagamo mu 2009.
Kuri uyu wa Gatatu,Irambona Gisa Eric wakiniye Rayon Sports imyaka irindwi yagizwe Umuyobozi wayo ushinzwe imiyoborere y’Umupira w’Amaguru.
Uwahoze ari Perezida wa Pérou, Ollanta Humala n’umugore we bakatiwe n’urukiko rwo mu Murwa mukuru Lima, igihano cyo gufungwa imyaka 15, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwemera amafaranga yatanzwe na sosiyete y’ubwubatsi yo muri Brazil, atanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hanyuma agakoreshwa mu bikorwa byo kwiyamamaza (…)
Ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, izambara ikirango cya Visit Rwanda ku kuboko mu Gikombe cy’Isi giteganyijwe mu mpeshyi ya 2025 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’imwe mu ngingo ikubiye mu masezerano mashya azageza mu 2028 yongerewe hagati yayo n’u Rwanda.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirete, yameje kuri uyu wa 16 Mata 2025, Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo(EICV7), bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) ku nshuro ya karindwi muri 2023/2024, bukaba bwerekana ko abaturage barenga Miliyoni imwe n’ibihumbi 500 bavuye munsi y’umurongo w’ubukene mu myaka 7 ishize, ni (…)
Ni kenshi byagiye bivugwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’abandi barimo ibihugu by’amahanga, ndetse n’imwe mu miryango mpuzamahanga ko umutwe witwaje intwaro wa M23 ufashwa ukanashyigikirwa n’u Rwanda, nubwo rwo rutahwemye kubihakana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko bugiye gukorerwa igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka, kikazaca impaka n’amakimbirane ku mikoreshereze yabwo.
Ahitwa mu Cyarabu, mu mujyi i Huye, inzu z’ubucuruzi ebyiri zafashwe n’inkongi y’umuriro ibyari mu byumba byagezwemo n’iyo nkongi birangirika ku buryo urebye ntacyo baramuye.
Kabayiza Innocent warokokeye Jenoside i Gishari, avuga ko abangamiwe n’umuturanyi we wanagize uruhare mu rupfu rwa mushiki we, kuko aho kumwereka aho bajugunye umubiri we ahubwo amubwira amagambo amukomeretsa yewe akangiza n’imitungo ye.
Umushumba Mukuru w’Itorero Anglicane mu Rwanda, Musenyeri Dr Laurent Mbanda, avuga ko umuyobozi wese ari umuntu nk’abandi, bityo ko akoze amakosa runaka bikaba ngombwa ko akurikiranwa n’ubutabera nta kidasanzwe kirimo.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025, yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia, Field Marshal Birhanu Jula n’itsinda ryamuherekeje mu ruzinduko rw’akazi arimo kugirira mu Rwanda.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyikirijwe ubutumwa bwa mugenzi we uyobora Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, bwazanywe na Minisitiri ushinzwe Kwishyira Hamwe kwa Afurika n’Ububanyi n’Amahanga, Yassine Fall.
Kuri uyu wa Kabiri,Umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro 2024-2025 wasubitswe wahuzaga Mukura VS na Rayon Sports kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye wasubitswe nyuma y’iminota 27 kubera amatara yazimye.
Peter Fahrenholtz wigeze guhagararira u Budage mu Rwanda, yavuze ko nta bibazo by’imibereho bikeneye ubutabazi biri muri Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), umujyi ugenzurwa n’abarwanyi b’ihuriro AFC/M23.
Abepiskopi Gatolika barangajwe imbere na Antoine Cardinal Kambanda basabye Abakirisitu Gatolika mu Rwanda no mu mahanga gushyira hamwe amaboko bakubakira "Bikira Mariya Nyina wa Jambo’ urugo rukomeye kandi rwakirana urugwiro abarugana".
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasabye abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside bitegura gusoza ibihano, ko bagomba kumva no kwakira uburemere bw’ibyaha bakoze kugira ngo basubire mu muryango Nyarwanda bafite imyumvire mizima, ndetse babwize ukuri imiryango yabo ku (…)
Rigathi Gachagua wabaye Visi Perezida w’Igihugu cya Kenya kuva mu 2022 kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2024 ubwo yeguzwaga ku butegetsi, yateguje ibikorwa bikomeye by’urugomo igihe yaramuka agiriwe nabi, kuko atizeye umutekano we, ahita anishinganisha.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Rongi n’indi iwukikije, barishimira kuba bamaze kubakirwa ikimenyetso cy’amateka y’abishwe muri Jenoside, bakajugunywa muri Nyabarongo.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia (ENDF), Field Marshal Birhanu Jula, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, kuri uyu wa mbere tariki 14 Mata 2025, yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ku cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura. Field Marshal Birhanu Jula, yabonanye kandi na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal (…)
Prof. Bernard Noël Rutikanga wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, avuga ko umuntu wa mbere wafungiwe muri gereza yari izwi ku izina rya 1930 ari uwari umushefu witwaga Nturo, akaba yarafunzwe azizwa kwanga amacakubiri yari ari kubibwa n’Ababiligi bakoronizaga u Rwanda.
Mukabasoni Tharcila warokokeye i Nyakabungo, avuga ko Jenoside igitangira ngo yigiriye inama yo kwihisha mu nzu y’ibyatsi interahamwe zibimenye zirayitwika, ariko abasha kuyisohokamo itarakongoka ngo ahiremo.
Ibiruhuko by’igihembwe cya kabiri biragana ku musozo. Kera mu gihe cyanjye, twabyitaga ibiruhuko bya Pasika, ariko nyine ni kera, mu myaka isaga mirongo itatu ishize.
Muri Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema yatsinze amatora ya Perezida wa Repubulika n’amajwi 90.35%, nk’uko byagaragaye mu mibare y’agateganyo yatangajwe mu masaha y’umugoroba ku Cyumweru tariki 13 Mata 2025, itangajwe na Minisiteri y’Umutekano imbere mu gihugu.
Mu gihe yitegura gusura Mukura VS mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro,ikipe ya Rayon Sports yahagaritse umutoza mukuru Robertinho na Mazimpaka André utoza abanyezamu.
Murisa James warokokeye i Musha, avuga ko hari umwarimu w’Umurundi wahigishaga wangaga Abatutsi, ku buryo mbere gato ya Jenoside yasubiye iwabo ariko asiga avuze ko uzahahungirayo azamwiyicira.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihu Dr. Jean Damascène Bizimana yabwiye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Abanyepolitiki bishwe, bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ko hari Abanyapolitike bakwiye kwirindwa.
Pasiteri Kagorora Gallican, warokokeye Jenoside mu Karere ka Kayonza, avuga ko mu gihe yarimo akubitwa n’abasirikare ba FAR bafatanyije n’Interahamwe, ifishi ya Batisimu yamubereye igitambo arabakira, gusa ngo yari yarangije kwiga CERAI yimwa Seritifika ariko kubera Leta y’Ubumwe ubu afite dipolome ya Kaminuza (A0).
Angelique Mukarukizi w’imyaka 62 ni umwe mu babyeyi bavukiye bakanarokokera mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama, akaba n’umwe mu barokokeye muri Kiliziya ya Ntarama, gusa ngo yarakubiswe bikomeye agera aho yifuza uwamwica.