Uyu ni umunsi wa kabiri wo gusiganwa mu muhanda (Road Race) muri shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare (UCI Road World Championships) ikomeje kubera i kigali mu Rwanda ku nshuro ya mbere ku mugabane w’Afurika.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline asaba abahinzi kwitabira kwiyandikisha muri gahunda ya Leta ya nkunganire, kugira ngo boroherwe no kubona imbuto nziza n’ifumbire, bityo bazabone umusaruro mwinshi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko bimwe mu bishobora gutuma adasinzira neza akaba yanakwicura nijoro harimo no gutekereza uko haboneka ibisubizo ku ibibazo byugarije Abanyarwanda.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko abantu bakwiye kwigira ku bihe byiza n’ibibi ntibabipfushe ubusa, ahubwo bakabikuramo amasomo kuko haba harimo menshi.
Umunyemari Davite Giancarlo ufite Farumasi izwi cyane Kipharma ndetse n’iduka ry’ibikoresho n’imiti y’ubuhinzi Agrotech yabonye ubwenegihugu bw’u Rwanda nk’uko bigaragazwa n’urutonde rwasohotse mu igazeti ya Leta yo kuwa 23 Nzeri.
Umufaransakazi w’imyaka 19 niwe wegukanye umudali wa zahabu muri shampiyona y’isi mu gusiganwa mu muhanda (UCI Road Race) akoreshe amasaha 3:24:26 ku ntera y’ibirometero 119 na metero Magana atatu.
Kuri uyu wa Kane, hakinwe isiganwa rya mbere ry’umunsi umwe muri shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 iri ku munsi wa gatanu mu Rwanda aho habanje guhatana abagore batarengeje imyaka 23.
Perezida Paul Kagame yabwiye abanyeshuri batangiye kwiga ibijyanye n’imiyoborere kwitegura kujya kuyobora kuko ari abo Afurika ikeneye.
Kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yashimiye ubuyobozi b’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare ku Isi kuba bwarazanye shampiyona y’isi mu Rwanda anashimangira ko siporo ikwiriye kubonwa nk’inzira y’iterambere n’amahirwe.
Umufaransa David Lappartient uyobora ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku isi, yashimiye cyane Perezida Paul Kagame n’u Rwanda ku ruhare bagize mu kuzana shampiyona y’isi y’amagare UCI Road World championships muri Afurika by’umwihariko i Kigali ku nshuro ya mbere mu mateka.
Uwahoze ari Perezida wa Malawi, Peter Mutharika, yatangajwe ko ari we watsinze amatora yabaye mu cyumweru gishize, biba intsinzi ikomeye kuri uyu mukambwe w’imyaka 85.
Ikipe y’Igihugu ya Australia yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 mu cyiciro cy’amakipe aho abagore baba bavanze n’abagabo, nyuma yo gukoresha iminota 54 n’amasegonda 30, mu ntera y’ibilometero 41.8 yakinwe kuri uyu wa Gatatu.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko kigiye gutangiza umushinga w’ikoranabuhanga mu bworozi uzatuma inka y’ishashi ishobora kubyara izindi 16 ku mwaka binyuze mu kororokera mu zindi nka zizaba zatewe izo ntanga.
Ku munsi wa kane wa shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 iri kubera mu Rwanda, kuri uyu wa Gatatu hahatanye amakipe y’ibihugu asiganwa n’igihe, ubwitabire bukomeza kuba bwinshi hirya no hino mu mihanda ya Kigali.
U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 314 batashye ku bushake bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), barimo abari bamaze imyaka irenga 30 barahungiye mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Umuyobozi wa Banki ya Kigali yatanze ibihembo by’abakinnyi batatu ba mbere muri Shampiyona y’isi y’amagare, icyiciro cy’abagabo mu gusiganwa n’igihe.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rukomeje kwishimira umubano uzira amakemwa hagati yarwo na Qatar, ndetse ko ari umufatanyabikorwa w’ingenzi n’umuhuza ukomeye kandi utagira aho abogamiye, mu gushyigikira gahunda y’amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira (…)
Kuri uyu wa Gatatu, abakinnyi bitabiriye shampiyona y’Isi 2025 igeze ku munsi wa Kane ibera i Kigali bakoze imyitozo y’isiganwa ryo mu kivunge yitegura icyiciro cyo gusiganwa n’igihe.
Mu gihe shampiyona y’isi y’amagre irimbanyije muri Kigali ku nshuro ya mbere ku mugabane w’Afurika, uyu munsi ni umunsi wa kane w’isiganwa aho ubu hatahiwe gusiganwa ku makipe y’ibihugu ariko asiganwa n’igihe (Team Time Trial Mixed Relay).
Umunya-Burkina Faso Memel Raouf Dao ukinira ikipe ya APR FC hagati mu kibuha yavuze ko Pyramids FC bitegura guhura muri CAF Champions League nta bwoba ibateye.
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi mu Misiri, yavuze ko u Rwanda na Misiri bifite impamvu nyinshi zo gushimangira umubano, cyane cyane mu by’ubukungu kuko ibihugu byombi bihuje icyerekezo, ndetse ko icyo bikeneye ari ugushyira imbere gahunda z’iterambere rirambye kandi zibyarira inyungu abaturage babyo.
Umuholandi Mouris Michiel w’imyaka 18 y’amavuko niwe wegukanye Shampiyona y’Isi y’amagare 2025 mu cyiciro cy’ingimbi akoresheje iminota 29 n’amasegonda arindwi.
Umuholandikazi Arens Megan yegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 mu gusiganwa n’igihe mu cyiciro cy’abangavu cyakinwe kuri uyu wa Kabiri.
Abikorera bo mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, bagaragarije Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin, aho bageze bateza imbere imyubakire muri uwo mujyi, cyane cyane ahitwa mu Cyarabu. Mu bikorwa binini barimo kubaka, harimo inzu y’ubucuruzi izuzura mu mwaka utaha itwaye Miliyari 7Frw.
Perezida Paul Kagame yageze i Cairo mu Misiri, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi, akaba yakiriwe mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ya Al-Ittihadiya na Perezida Abdel Fattah Al-Sisi wa Misiri.
Kuri uyu wa Kabiri, hari gukinwa umunsi wa Gatatu wa shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 ahari gukina icyiciro cy’abakiri bato mu ngimbi n’abangavu.
Uyu munsi tariki ya 23 Nzeri 2025, isiganwa ry’amaga ku Isi, UCI World Road Championship, rirakomeza hakina ingimbi n’abangavu (Juniors).
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika yasabye abashoramari bo mu Misiri kuza kwirebera amahirwe atandukanye u Rwanda rufite kuko ari igihugu kiyemeje kuba ihuriro ry’ishoramari ndetse n’irembo ryagutse ry’isoko ryo mu Karere.
Ni amasezerano yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe na Péter Szijjártó, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi w’icyo Gihugu.
Umufaransa Ousmane Dembélé ukinira ikipe ya PSG, yegukanye yegukanye igihembo cy’umukinnyi uhiga abandi ku Isi muri ruhago ’Ballon d’Or’ 2025 cyatanzwe kuri uyu wa Mbere.
Kuri uyu wa mbere taliki ya 22 Nzeri 2025, ku bufatanye na committee Olympic y’u Rwanda, federation y’umukino wa volleyball mu Rwanda (FRVB) yatangije amahugurwa y’abatoza b’ umukino wa volleyball yo ku mucanga (FIVB Beach Volleyball Coaches course)
Mu ruzinduko Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin yagiriye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyaruguru, akifatanya n’abaturage gutangiza igihembwe cy’ihinga, yanasuye uruganda rw’icyayi rwa Mata asobanurirwa imikorere yarwo, anaganira n’abahinzi b’icyayi bamutura ikibazo cy’imihanda mibi ituma umusaruro wabo utagera ku (…)
Jakob Söderqvist w’imyaka 20, ni we wegukanye umudali wa zahabu mu isiganwa ry’Isi ry’amagare, UCI Road World Championship, nyuma yo gukoresha iminota 38 n’amasegonda 24 ku ntera y’ibilometero 31 na metero 200.
Backstedt Zoe W’inyaka 20 ukomoka mu Bwongereza yegukanye isiganwa rya UCI World Road Championiship mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23 basigabwa n’igihe ku giti cyabo akoresheje iminota 30 n’amasegonda 56.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nzeri yifatanyije n’abaturage mu gutangiza igihembwe cy’ihinga cya 2026A mu gishanga cy’Urwonjya giherereye hagati y’Imirenge ya Cyahinda na Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, Intara y’Amajyepfo.
Kuri uyu wa 22 Nzeri, ni umunsi wa kabiri w’isiganwa ry’amagare (UCI Road world Championship 2025) I kigali aho hasiganwa abatarengeje imyaka 23 mu byiciro byombi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu gihugu cya Azerbaijan yakurikiye isiganwa rya Formula 1 Grand Prix ya Azerbaijan ryabaye ku kuri iki Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri.
Ku wa gatandatu, iya 20 Nzeri, umuntu wese ufite igare yahawe rugari, yerekeza kuri Kigali Convention Centre maze afatanya n’abandi urugendo mu muhanda uzakoreshwa muri Shampiyona y’isi y’amagare yatangiye i Kigali kuri iki cyumweru.
Umubiligi Remco Evenepoel yegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 mu gusiganwa n’igihe mu bagabo, atwaye ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.
Icyiciro cy’abagabo cyatangiye guhatanira shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 mu gusiganwa n’igihe batangiye gusinwa ibilometero 40.6 bahagurukiye muri BK Arena i Remera.
Kuri iki Cyumweru, Marlen Russel yegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 mu bagore mu gusiganwa n’igihe.
Kuri iki Cyumweru hatangiye Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, ibereye bwa mbere muri Afurika ikabera mu Rwanda.
Kuri iki Cyumweru muri BK Arena hafunguwe ku mugaragaro Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 iri kubera mu Rwanda kugeza ku wa 28 Nzeri 2025.