Mu myaka myinshi, ibihugu bya Afurika byoherezaga ibikoresho fatizo (nk’amabuye y’agaciro) mu mahanga, inyungu nyinshi zikajya mu bindi bihugu binyuze mu gutunganya ibyo bicuruzwa no kubibyaza umusaruro w’inyongera. U Rwanda rurifuza guhindura iyo mikorere, rukemeza ko ingufu za nucléaire zishobora kuba igisubizo cy’ingenzi.
Mu ishuri rikuru ryigisha ubuhinzi bubungabunga ubutaka RICA, Harerimana Leonce, umuyobozi ushinzwe iyamamazabuhunzi, asobanura amahame bagenderaho.
RICA ni Kaminuza rukumbi yigisha ibijyanye n’ubuhinzi bubungabunga ubutaka muri Afurika, ikaba iherereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Evariste Rugigana, avuga ko umushinga uwo ari wo wose utagera ku ntego hatarimo uruhare rw’abaturage, kimwe n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zijyanye n’ingufu za Nikeleyeri haba mu Rwanda n’ahandi ku Isi.
Perezida Paul Kagame yashimye Arsenal yegukanye igikombe cya Shampiyona, avuga ko ari umuhigo ukomeye besheje nyuma y’umwaka w’imikino utari woroshye, bikiyongeraho ko bari bamaze imyaka 22 bagishakisha ariko ntibakibone.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Arsenal yongeye gutwara igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza yari imaze imyaka 22 idatwara, nyuma y’uko Man City bari bahanganye inganyije na AFC Bournemouth igitego 1-1 ikegukana icya 2025-2026.
Impuguke mu bukungu, Dr. Donald Kaberuka yavuze ko imwe mu mbogamizi zikomeye Afurika ifite mu rwego rw’ingufu ari uko byinshi mu bikorwa byayo byo gutanga amashanyarazi bishingira ku miterere y’aho igihugu giherereye.
Mu gihe Afurika ikomeje gushaka ibisubizo birambye by’ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi, Dr. Donald Kaberuka yavuze ko ikibazo cy’uyu mugabane kitari ukubura imishinga cyangwa ikoranabuhanga, ahubwo ko imbogamizi nyamukuru ziri mu miyoborere, uburyo bwo gushora imari no mu mikoranire y’ibihugu.
Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore babwiye Inteko rusange ko imitangire ya serivise y’urwego rushinzwe gutanga serivisi z’Amazi Isuku n’Isukura WASAC ziri ku gipimo cyo hasi nk’uko bigaragara mu isesengura rya Raporo y’iyi Komisiyo.
U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ingufu za Nikeleyeri zigamije amahoro (NCMOU).
Perezida wa Tanzaniya Samia Suluhu Hassan asanga inama Nyafurika yiga ku iterambere cya Nikeleyeri ije gufasha umugabane gukura imishinga mu mpapuro ikajya mu bikorwa.
Kuri uyu wa Kabiri, i Cairo mu Misiri habereye tombola y’uko amakipe agabanyije mu matsinda yo gushaka Itike y’igikombe cya Afurika 2027, yasize Amavubi yisanze mu itsinda rimwe na Mali, Cape Verde na Liberia.
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwarasoje neza icyiciro cya mbere cy’isuzuma ry’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Nikere (IAEA) rikaba ryarerekanye ko u Rwanda rwiteguye gutangira uruganda rutanga izi ngufu mu myaka ine iri imbere.
Abakinnyi bane barimo umunyezamu Kwizera Olivier basubukuye imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports iri kwitegura APR FC ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uteganyijwe tariki 23 Gicurasi 2026 nyuma y’uburwayi butandukanye bari bafite.
Abadepite bagaragaje impungenge batewe n’imikoranire y’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), bavuga ko hari abakozi bakora impanuka ariko ntibahabwe indishyi zikwiye, bitewe n’uko ibipimo by’ubumuga bagize bitavugwaho rumwe n’abaganga.
Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, yageze i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2026, aho yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku mikoreshereze y’ingufu za Nikeleyeri (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa /NEISA), iganirirwamo uburyo izo ngufu zakemura ibibazo by’amashanyarazi ku mugabane wa Afurika.
Buri wa Gatatu mu gitondo ku Ishuri rya Groupe Scolaire Matyazo riherereye mu Ntara y’Iburasirazuba y’u Rwanda, gahunda isanzwe y’ishuri ihinduka ikindi cyiciro cy’amasomo atandukanye.
Ubumenyi n’ikoranabuhanga bya nikleyeri ntibigarukira gusa ku gutanga amashanyarazi. Muri iki gihe, bifasha cyane mu buvuzi bugezweho harimo gusuzuma no kuvura kanseri, guteza imbere ubuhinzi, kunoza igenzura ry’ubuziranenge mu nganda, gufasha mu micungire y’amazi no guteza imbere ubushakashatsi bwa siyansi. Iri (…)
Ba rwiyemezamirimo b’abagore bo muri Mauritius n’abo mu Rwanda biyemeje gufatanya mu mishinga y’ubucuruzi, aho abo muri Mauritius bazashora imari mu bigo bya ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwandakazi.
Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, ubwo bagezaga ku Nteko rusange umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2026 Raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) by’umwaka wa 2024/2025 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2025/2026, bagaragaje ko (…)
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, asobanura ko nta Munyarwanda wigeze avuka ari umujenosideri, ahubwo ko babyigishijwe bakabitozwa bakanabishyira mu bikorwa.
The Pinnacle Kigali yabaye hoteli ya mbere mu Rwanda yinjiye mu ihuriro rya Small Luxury Hotels of the World (SLH), ihuriro rihuza hoteli zirenga 700 zigenga kandi z’akataraboneka ku Isi.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi, amashuri arerera mu Murenge wa Kimihurura yifatanyije n’Ishuri rya IFAK mu muhango wo kwibuka abari abanyeshuri, abarimu, abakozi ndetse n’abaturage baguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biciwe muri iri shuri no mu marembo yaryo.
U Rwanda rumaze imyaka irenga icumi rugaragaza ubushake bwo gushyira ingufu za Nekeleyeri mu ngufu zikoreshwa mu kwiteza imbere.
Muri Kenya, imyigaragambyo y’abashoferi batwara abagenzi mu buryo bwa rusange (PSV na Matatus), aho barimo bamagana izamuka rikabije rya lisansi, yatumye amashuri amwe ahagarika amasomo mu rwego rwo kwirinda ko hari abanyeshuri bayo cyangwa se abakozi bandi bahura n’ikibazo cy’umutekano mucye.
Assoumpta Nyirakariza warokotse Jenoside, yibaza icyo abahakana n’abapfobya Jenoside bashingiraho nyamara yarakozwe ku mugaragaro.
Imipaka ya Rusizi ya mbere n’iya kabiri yafunzwe by’agateganyo mu rwego rwo kurwanya no gukumira icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu baturanyi (RDC).
Mu gihe u Rwanda rukomeje gushora amafaranga menshi mu rwego rw’ubuzima no kongera umubare w’abaganga, hari imishinga minini yo kubaka no kuvugurura ibitaro ikomeje kudindira, nubwo yagenewe miliyari z’amafaranga mu ngengo y’imari.
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yatangaje ko ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Abahowe Imana (Martyrs’ Day) byari biteganyijwe kuba tariki 03 Kamena 2026 byasubitswe, igihe bizabera kikazatangazwa mu minsi iri imbere, bitewe n’uko iki cyorezo kizaba gihagaze.
Nkundanyirazo Elvis mu buhamya yatanze tariki 16 Gicurasi 2026 mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 muri Seminari nto ya Ndera yaragijwe Mutagatifu Vincent, yavuze ko kurokoka kwe hamwe n’abavandimwe be babikesha Abahutu Se yavuye kuko yari umuganga.
Ivuye inyuma, Ikipe ya REG VC yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda Police VC naho APR WVC yo yisasira Kepler VC.
Ikipe ya APR FC yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026 yatsinze Rutsiro FC ibitego 3- 0 iyongerera ibyago byo kumanuka mu cyiciro cya kabiri.
Abasirikare b’u Rwanda bagize RWABAT-2 bakorera ahitwa Bossembele, muri Repubulika ya Santrafurika, bashyikirije abaturage ikibuga cy’umukino wa Basketball babasaniye.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, u Rwanda rwafashe ingamba zo gufunga by’agateganyo umupaka uhuza Rubavu na Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola kimaze iminsi kivugwa muri RDC.
Dr. Gakwenzire Philibert, Perezida w’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko nubwo Kabuga yapfuye, ibye bitarangiriye aho, ahubwo ko hari ibikwiye gusobanuka, mu nyungu z’ubutabera.
Inzobere mu bibazo bya Congo akaba n’umusesenguzi, Me Gasominari Jean Baptiste, avuga ko Amerika yagaragaje ko iri ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko bitavuze ko u Bufaransa n’Umuryango w’ibihugu by’i Burayi (EU), bagomba na bo gufata urwo ruhande kuko inyungu z’Abanyaburayi n’iza Amerika atari (…)
Mu Ishuri rya Gisirikare i Gako, kuri uyu wa Gatandatu habereye Inama Nyunguranabitekerezo ku Mutekano w’Igihugu (National Security Symposium) ihuza abayobozi mu by’umutekano, abanyeshuri n’abashakashatsi bo mu mashuri makuru, hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Kabuga Félicien ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, yapfiriye mu bitaro yari arwariyemo i La Haye mu Buholandi.
Kuri uyu wa Gandatu, ikipe ya APR FC yegukanye Igikombe cya 24 cya shampiyona, cyikaba icya karindwi cyikurikiranya nyuma y’uko Kiyovu Sports inganyije na AS Muhanga igitego 1-1.
Perezida Paul Kagame, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, yaherekeje mugenzi we wa Guinea, Mamadi Doumbouya, wasoje uruzinduko yari amazemo iminsi mu Rwanda.
U Rwanda rugiye kwakira irushanwa ry’umupira w’amaguru rya CECAFA rihuza abahoze bakina ruhago mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati rigiye kuba nshuro ya kane.
Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yashimiye umukinnyi w’Umunyarwandakazi Florence witwaye neza muri Shampiyona Nyafurika y’Imikino Ngororamubiri ikomeje kubera i Accra muri Ghana, agaragaza ko yishimiye umuhate n’intsinzi byamurwnze ku rwego rw’Umugabane.
Kaminuza yigisha ubuhinzi bubungabunga ubutaka RICA kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2026 basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.
Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, asanga Afurika idakeneye abaza kuyiha amabwiriza ahubwo ikwiye gushyirwa imbere kuko ari kimwe mu bizafasha umugabane wose gutera imbere.
Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye afite impamyabumenyi mu mibare, ibinyabuzima n’ubutabire (MBC), Daniel Niyogushimwa yashatse akazi mu karere ka Nyamasheke mu Burengerazuba bw’u Rwanda ariko arakabura.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, irahamagarira Abanyarwanda kubaka umuryango bakawusigasira, bakawuherekeza kandi bakabikorana umwete kuko umuryango ungana u Rwanda.
Abasenateri bashimye intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu kwigira no kugabanya ubushobozi rushingira ku nkunga z’amahanga, nyuma y’uko imibare y’imbanzirizamushinga w’ingengo y’imari ya 2026/2027 igaragaza ko amafaranga menshi azava imbere mu gihugu.
Umwaka utaha w’ingengo y’imari, abaganga bize muri gahunda yo gukuba abaganga inshuro enye mu gihe cy’imyaka ine bise 4x4 bazatangira kurangiza amasomo yabo, Minisiteri y’Ubuzima ikaba yateguje Guverinoma ko igomba kwitegura imishahara izahemba abize muri iyi gahunda guhera umwaka utaha.
Urubuga ruzwi cyane mu gukora ibyegeranyo by’Ubukerarugendo rwitwa Fodors, mu 2013 rwashyize ahagaragara impamvu cumi n’ebyiri zatuma umuntu asura u Rwanda. Ariko kuva muri iriya myaka kugeza uyu munsi, U Rwanda rwakomeje gutsinda buri mwaka mu imurikagurisha rinini ku isi ry’ubukerarugendo rya ITB Berlin.