Abanyeshuri biga muri amwe mu mashuri yo mu Mujyi wa Kigali bamaze igihe bakora amarushanwa, aho babazwa ibibazo bitandukanye ku bumenyi mu bidukikije n’akamaro kabyo, bikaba byitezweho kubongerera ubumenyi mu kubungabunga ibidukikije ndetse bakaboneraho kubusangiza n’abandi.
Mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’ibibazo by’abana bajyanwa mu bigo ngororamuco na ‘transit center’, Abadepite basabye ko iyi gahunda na yo yagenerwa ingengo y’imari mu mwaka wa 2025-2026, kugira ngo bitange igisubizo cyo kugabanya umubare munini w’abajya kugororerwa muri ibi bigo.
Abanyarwanda Fidèle Gatete na Jean Paul Ntambara bahesheje ikipe ya Malatya Spor Kulübü yo muri Turukiya (Turkey) itike yo kujya muri shampiyona ya ruhago y’abafite ubumuga (Turkish Amputee Super League), nyuma yo kwegukana igikombe cya diviziyo ya 1 ku Cyumweru.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko Afurika ifite byinshi byayiteza imbere ariko ikibazo ari ukumenya ibyo abayituye bagomba gukoresha, kugira ngo bagere kuri iryo terambere.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze gufata zimwe mu nka ziherutse kwibwa ahitwa i Rwanda mu karere ka Gasabo, hamwe n’abakekwaho kuziba.
Mu gihe Rayon Sports isabwa gukorera hamwe ngo irangize shampiyona 2024-2025 ibura imikino itatu itwaye igikombe, bamwe mu babigiramo uruhare kuva ku batoza ntabwo bari mu mwuka mwiza nyuma yo kwizezwa guhembwa inshuro nyinshi, ibirarane bikaba bigeze mu mezi atatu.
Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2025, Perezida Paul Kagame yageze i Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho yitabiriye inama ihuza abayobozi b’ibigo bitandukanye, abashoramari n’abanyapolitiki baturutse muri Afurika no hirya no hino ku Isi, Africa CEO Forum.
Robert Cardinal Prevost yatowe nka Papa ku wa Kane tariki 8 Gicurasi 2025, ku munsi wa kabiri w’amatora kuko uwa mbere wari warangiye Abakaridinali batabashije kwemeranya k’ugomba kuba Papa.
Shampiyona ya volleyball mu Rwanda yashyizweho akadomo kuri iki cyumweru tariki 11 Gicurasi 2025, aho amakipe ya APR VC mu bagabo na Police VC mu bagore, ari yo yegukanye ibikombe.
Itorero Mashirika ryatangije ku mugaragaro gahunda nshya yitwa Genesis Dance Showcase, urubuga ruhuza impano nshya n’ababigize umwuga mu buhanzi, hagamijwe gutahura no kugaragaza impano mu mbyino.
Kuri iki Cyumweru, Ikipe ya Rayon Sports bigoranye yatsindiye Police FC igitego 1-0 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona yongera gufata umwanya wa mbere uyiganisha ku gikombe.
Kuri iki cyumweru, Ikipe ya FC Barcelona yatsinze Real Madrid ibitego 4-3 mu mukino w’umunsi wa 35 wa shampiyona biyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe.
Abatuye n’abaturanye agace kitwa i Rwanda kari hagati y’utugari twa Gasagara na Kinyana, Umurenge wa Rusororo w’Akarere ka Gasabo, barasaba inzego zibishinzwe gukaza umutekano no kubafasha kumenya irengero ry’amatungo yabo yibwe, cyane cyane inka.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 20 yatsindiwe na Kenya ku mukino wa nyuma w’imikino y’Akarere ka Gatanu muri Handball yasojwe ku wa 10 Gicurasi 2025 muri Uganda mu gihe abatarengeje imyaka 18 batahanye umwanya wa kane.
Nigeria yavuze ko yafashe icyemezo cyo gukuraho buruse z’abiga mu mahanga kubera ubukungu buhagaze nabi.
Munderere Viateur, wigeze gusarikwa n’ibiyobyabwenge kugeza ku rwego byamuviriyemo kujyanwa kugororwa mu Kigo cy’Igororamuco cya Iwawa, akigishwa amasomo harimo n’ajyanye n’umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi, ubu yabaye rwiyemezamirimo watanze akazi ku buryo abo mu gace k’aho akorera umushinga we, bamufata nk’icyitegererezo.
Kuri uyu wa Gatandatu, Ikipe ya APR FC yatsindiye Amagaju FC kuri Kigali Pele Stadium ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona ifata umwanya wa mbere by’agateganyo ku rutonde.
Ubutekamutwe bushingiye ku guhererekanya amafaranga ku buryo bakunze kwita Pyramid na Ponzi, aho abantu bizezwa inyungu z’umurengera buri gufata indi ntera.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Gisagara, Françoise Uwizeyimana, avuga ko basanze byaba byiza hagiyeho ibiganiro byihariye ku barokotse Jenoside, by’umwihariko intwaza, kubera ko abo babana buri munsi batazi uko bakwiye kubyitwaramo bikwiye, bityo hakaba hakenewe ko abasobanukiwe iby’ubuzima bwo mu (…)
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside ntacyo yamariye Abanyarwanda, bityo ko ikintu kitabagiriye akamaro bakwiye kugisiga inyuma bagaharanira icyubaka Igihugu.
Nyuma y’imyaka 15 adataramira mu Rwanda, umuhanzi Richard Nick Ngendahayo, wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, agiye gutaramira i Kigali. Ni igitaramo kizaba ku wa 23 Kanama 2025 muri BK Arena, cyiswe ‘Niwe Healing Concert’.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Patrice Mugenzi, yabwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta, ko ikibazo cy’ibirarane Uturere dufitiye abacuruzi b’inyongeramusaruro bingana na Miliyari 22Frw, bagiye kureba uko wishyurwa ndetse hagafatwa ingamba zo kwirinda kongera kubajyamo umwenda.
Abanyamigabane ba BK Group Plc bishimira inyungu ibageraho kuko igenda yiyongera, bayikesha urwunguko icyo kigo kibona buri mwaka.
Umunyamideri Moses Turahirwa, kuri uyu wa Gatanu 09 Gicurasi yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko hari impamvu zumvikana zituma ashinjwa ibyaha bijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 20 yageze ku mukino wa nyuma w’imikino y’Akarere ka Gatanu muri Handball iri kubera muri Uganda, nyuma yo gutsinda iki gihugu cyakiriye muri 1/2.
Kuri uyu wa Gatanu, myugariro Fitina Omborenga yongeye kugaragara mu myitozo ya Rayon Sports yamusubije ku byo gusesa amasezerano yari yayandikiye ayisaba.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona, ifata umwanya wa munani ku rutonde rw’agateganyo mu gihe habura imikino itatu ngo Shampiyona ya 2024/2025 irangire.
Muri Suwede, umugore w’imyaka 24 uturuka mu gace kitwa Helsingborg, yahamijwe n’urukiko icyaha cyo guhohotera umwana we w’umukobwa, akamena igi ribisi arihonze ku gahanga k’uwo mwana, kugira ngo akore videwo ya TikTok.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko barasaba ko ingengo y’imari yateganya amafaranga yo kwishyura abaturage bimurwa ku nyungu rusange, kuko bimaze kugaragara ko kwimurwa kwabo hari aho binyuranya n’itegeko ibyabo bikangizwa batarishyurwa.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa, yatangaje ko umuhanda Kigali-Muhanga wari uteganyijwe gukorwa mu ngengo y’imari 2025-2026, utagikozwe kuko inyigo yawo itararangira.
Umunyamerika Robert Francis Prevost wamaze gutorerwa kuba Papa, ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 08 Gicurasi 2025, yahise afata izina ry’Ubutungane rya Leo XIV.
Ku gicamunsi cy’itariki ya 7 Gicurasi 2025, abakunze kujya gusengera mu Ruhango n’i Kibeho batangiye kumva inkuru y’urupfu rw’umukecuru, wari uzwiho kubyina bidasanzwe mu gihe cya misa.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo MININFRA n’Abafatanyabikorwa bayo barimo Ikigo gutanga imodoka zikoresha amashanyarazi BasiGo, n’Ishyirahamwe ry’abatwara abantu mu modoka mu Rwanda RTA, batangije gahunda yo gutwara abagenzi mu modoka zikoresha amashanyarazi, ku muhanda Kigali-Muhanga-Nyanza-Huye, mu rwego rwo kubungabunga (…)
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko (Imitwe yombi), imbanziriza mushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025/2026 irenga miliyari 7032.5Frw, ikaba izavamo ayo kurangiza kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri mu Bugesera.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa, ageza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Kane imbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025/2026 (Budget Framework Paper), hamwe n’ingamba zo mu gihe giciriritse 2025/2026-2027/2028, yatangaje ko amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu (…)
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Kane, yisubiza umwanya wa mbere wari warayeho APR FC ku rutonde rw’agateganyo.
Mu matora ya Papa yari amaze iminsi ibiri abera i Vatican muri Chapeli Sistine, Umunyamerika Robert Francis Prevost ni we utorewe kuba Papa, afata izina rya Gishumba rya Leo XIV.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique zashyikirije Koperative y’abagore (Cooperativa Moda do Litoral), imashini 10 zidoda n’ibikoresho byazo mu rwego rwo kubongerera ubushobozi n’ubumenyi bikajyana no kwinjiza amafaranga. Iyi koperative iherereye mu Karere ka Mocímboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado.
Nk’uko bikubiye mu iteka rya Perezida ryasomwe kuri televiziyo na radio by’igihugu cya Mali, ibikorwa byose by’amashyaka ya politiki byahagaritswe kugeza igihe hazatangwa amabwiriza mashya.
Abahinzi bo mu Karere ka Nyanza bari barazahajwe n’ingaruka zo guhinga barumbya imyaka kubera ubutaka busharira bayobotse ubuhinzi bwitaweho bwa Avoka bakorera ku butaka buhuje, bakaba bategereje umusaruro uzatuma bihaza mu biribwa bakanasagurira amasoko.
Abacururiza mu isoko ry’Ingenzi za Huye barinubira kuba basigaye bataha nimugoroba, mu gitondo bamwe muri bagenzi babo baza bakabura ibicuruzwa baba basize babitse neza.
Mu gikorwa cyo kwibuka abihayimana n’abakristu b’Itorero Anglicane mu Rwanda (EAR) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku cyicaro cy’Itorero Anglicane Diyoseze ya Shyogwe ku wa Gatatu tariki 7 Gicurasi 2025, abitabiriye icyo gikorwa banenze abapasiteri bagambaniye abakristu babahungiyeho aho kubarinda, (…)
Ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa yakatishije itike yo kuzakina umukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2024/2025, itsinze Arsenal ibitego 2-1, isohoka muri ½ cy’irangiza ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi isanga Inter ku mukino wa nyuma.
Ikipe ya APR FC yatsinze Marine FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Gicurasi 2025, ikura Rayon Sports ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo.
Muri Kenya, umupasiteri wari utashye ava muri Uganda agarutse mu gihugu cye, yafatanywe inzoka ya metero ebyiri mu gikapu, abajijwe iby’iyo nyamaswa arimo agendana, agorwa no kubisobanura.
Kuri uyu wa Gatatu, hasojwe shampiyona y’icyiciro cya kabiri 2024-2025, hakinwa imikino y’umunsi wa gatandatu wa kamarampaka wasize AS Muhanga igarutse mu cyiciro cya mbere itsinze La Jeunesse 2-1 mu gihe Gicumbi FC yatsinze Etoile de l’Est 2-0 kazamukana igikombe.
Muri Chapeli yitwa Sistine, ahabera umwiherero (Conclave) w’Abakaridinali batora Papa, igikorwa kiba kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Mata 2025, hamaze gutegurwa ibyumba bikorerwamo ayo matora birimo n’urwambariro rwa Papa mushya.
Perezida Paul Kagame yageze i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Gatatu 07 Gicurasi2025, agirana ibiganiro na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.
Myugariro w’iburyo wa Rayon Sports Fitina Omborenga yasabye gutandukana n’iyi kipe kubera impamvu zirimo kudahemberwa ku gihe.