Inka ebyiri z’uwitwa Twagiramungu Damascene zatwikiwe mu ikiraro zari zirimo mu kagari ka Shara mu murenge wa Muganza ho mu karere ka Rusizi kugeza ubu abakoze ayo mahano ntibaramenyekana icyakora abaturage bemeza ko byakozwe n’abagome batifuza amahoro y’abaturanyi babo.
Nubwo ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwashyizeho ingamba zitandukanye zo kurwanya imirire mibi mu bana ngo muri ako karere hari ikibazo cy’abana bagwingiye dore ngo nta n’umubare wabo uzwi.
Ikipe ya Police FC, mu rwego rwo kwiyubaka yitegura shampiyona izatangira muri Nzeri uyu mwaka, imaze kugura abakinnyi bane bakina ku myanya itandukanye, muri bo batatu bakaba bavuye mu ikipe ya AS Kigali.
Kaminuza ya INILAK yatangije igikorwa cy’itorero ry’igihugu ku banyeshuri bose bahiga. Itorero ry’iyi kaminuza ryiswe “INTAGAMBURUZWA ZA INILAK,” rigamije kugarura indangagaciro z’Ubunyarwanda n’ubunyangamugayo mu banyeshuri.
Abagize inama njyanama y’akarere ka Rusizi hamwe n’abavuga rikijyana barasabwa kwegera ababatoye babakemurira ibibazo bafite kuko rimwe na rimwe abaturage bavuga ko abajyanama batajya babegera ngo babagezeho ibibazo byabo.
Abagana ikigo nderabuzima cya Kamabuye mu karere ka Bugesera basaba ko iki kigo cyasanwa mu rwego rwo kubona service nziza kandi nyinshi.
Nyuma y’imyaka 20 akarere ka Rubavu kashyinguye mu cyubahiro imibiri 4613 y’Abatutsi n’abandi batavugaga rumwe na Leta yariho mu gihe Cya Jenoside yakorewe Abatusti 1994 bishwe bakajugunywa cyobo kiswe Komini Rouge.
Serusago Binestor wari utuye mu mudugudu wa Nteko, akagari ka Nyagahinika, mu murenge wa Kigeyo mu karere ka Rutsiro yishwe n’inkuba tariki 20/06/2014, mugenzi we bari kumwe imutwika ku mutwe arahungabana, ariko ku bw’amahirwe we ntiyamuhitana.
Muri gahunda yo gusoza ukwezi kwahariwe kwita ku mirire iboneye no kugira isuku ku rwego rw’akarere ka Rutsiro, intumwa ya minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) yashimiye abaturage bo mu murenge wa Mukura kubera ko bafite uturima tw’igikoni na rondereza, ariko abasaba kubaka imisarane isobanutse.
Bamwe mu baturage biganjemo urubyiruko bo mu murenge wa Bushoki ho mu karere ka Rulindo, baravuga ko bamaze igihe bari mu bwigunge batewe n’ikibuga cy’imikino bakiniragamo ubu kikaba cyarasibamye bitewe n’ibitaka n’indi myanda bagishyizemo, bigatuma kitagikoreshwa.
Mu gihe bamwe mu baturage b’akarere ka Nyagatare bavuga ko kuboneza urubyaro bigira ingaruka ku buzima bwabo ariko nanone hari ababinyomoza bemeza ko iyo ari imyimvire iciriritse kuko nta ngaruka nimwe kuboneza urubyaro bigira ahubwo bifasha mu guteganyiriza umuryango uzagukomokaho.
Umushoramari Karyabwite Pierre ushaka kubaka uruganda rw’icyayi mu murenge wa Karambi aho bita mu Gatare avuga ko akomeje kubangamirwa n’Umuhanda Kivugiza -Hanika wakozwe nabi n’akarere ka Nyamasheke akaba agiye kumara imyaka ibiri ataratangira kubaka uruganda rw’icyayi yemeye kubaka muri ako gace.
Uburyo bwa Single Castoms territory bworohereza ibicuruzwa kuva ku cyambu bigera mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ngo bwitezweho byinshi byiza birimo n’igabanuka ry’ibiciro ku masoko.
Abakozi b’umuryango Welthungerhillfe baremeye umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside utuye mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga aho bamuhaye inka yo korora, ndetse bakanasura urwibutso rwa Bisesero ruherereye mu Karere ka Karongi.
Abari mu nzego z’ubuyobozi bw’urubyiruko mu karere ka Kayonza ngo bagiye gushyiraho uburyo bwo guhanahana amakuru bwitwa “Kayonza Network”, bukazatuma urubyiruko kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere rusangira amakuru y’ibijyanye n’iterambere.
“Dufite icyerekezo nk’abanyeshuri, ibyo dukora byose tubitangirana intumbero ndetse n’umugambi mwiza wo kubisoza neza; ntitwifuza kuguma aho turi ubu iteka duhora twifuza, kwiteza imbere, guteza imbere urwatubyaye tunahesha ishema ababyeyi.”
Minisitiri w’ubuzima, Dr. Binagwaho Agnes, yahembwe bamwe mu bayobozi 10 b’imidugudu mu karere ka Gicumbi na telefone zigendanwa, mu rwego rwo kubashimira ubwitange bagize mu gushishikariza abaturage bayobora bagatanga ubwisungane mu kwivuza 100%.
Ikipe y’ u Bufaransa irimo kwitwara neza mu gikombe cy’isi, ifite amahirwe menshi yo kujya muri 1/8 cy’irangiza nyuma yo kunyagira u Busuwisi ibitego 5-2 mu mukino wayo wa kabiri mu itsinda rya gatanu wabaye ku wa gatanu tariki ya 20/6/2013, naho u Bwongereza burasezererwa nyuma y’aho u Butaliyani bwananirwaga kuyitsindira (...)
Abanyarwanda barakangurirwa guha agaciro no gushakira isoko imyambaro n’ibindi bikorwa by’ubugeni bikorerwa mu Rwanda, ariko n’abanyabugeni bagasabwa kurushaho kongera ingufu mu byo bakora n’ubwiza bwabyo.
Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Kirehe yemeje ingengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015 imaze kuyikorera ubugororangingo ingana na miliyari 9,221,216,881 izakoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’ iterambere ry’aka karere.
Kuri uyu wa gatanu tariki 20/6/2014, mu Nteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Karongi yigaga ku nshingano z’Inama y’igihugu y’Urubyiruko, guhanga imirimo mishya mu rwego rwo guhangana n’umubare munini w’urubyiruko rutagira akazi ndetse n’uruhare rw’urubyiruko mu kubungabunga ubusigire bw’igihugu no (...)
Ubuhunzi ntabwo ari iherezo ry’ubuzima, ariko kandi nta byiza by’ubuhunzi, ari nayo mpamvu u Rwanda rukora ibishoboka byose ngo rufashe impunzi zirurimo.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015, ingengo y’imari y’akarere ka Huye izaba miliyari 12, miriyoni 641, ibihumbi 33 n’amafaranga 152. Iyi ngengo y’imari yatowe n’inama njyanama isanzwe y’aka karere ku itariki ya 20/6/2014.
Abanyeshuri biga ku kigo cy’ishuri cya Groupe scolaire Nyamagana mu mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, bateye inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babaha ibiribwa n’ibikoresho bitandukanye.
Intambwe iracyari ndende ku rubyiruko rwize amashuri yisumbuye na za Kaminuza mu bijyanye no kwihangira umurimo, kuko abenshi muri bo bagisuzugura imirimo iciriritse bagakomeza kwibwira ko bazahabwa akazi na Leta.
Kimwe mu bibazo bikunze gutuma abana bakiri bato bishora mu busambanyi ngo harimo no kudasobanukirwa ibijyanye n’impinduka bagenda babona ku mibiri ya bo.
Mu bitaro bya Mibirizi mu karere ka Rusizi umubyeyi yabyaye abana bimpanga bafatanye ariko ntibabasha gukomeza kubaho kuko bahise bitaba Imana. Yageze kuri ibi bitaro yoherejwe n’ikigo nderabuzima cya Mushaka bamaze kubona ko afite ikibazo cyo kubyara.
Abakecuru b’incike n’abandi bakuze bo mu karere ka Bugesera n’inshuti zabo barishimira ko bahawe umwanya bakibuka ababo bazize Jenoside yakorewe abatutsi, mu gikorwa cyarabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata rushyinguyemo abarenga ibihumbi 45.
Guverineri w’inata y’Amajyaruguru, Aime Bosenibamwe, arasaba abayobozi bo muri uyu ntara gushyira umutekano mu by’ibanze bagomba kwitaho, no kureba icyakorwa kugira ngo umutekano urusheho kuba mwiza.
Komiseri mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), Paul Rwarakabije, arasaba abayobozi b’amagereza n’abandi bakozi b’uru rwego kurushaho kubaka ubunyangamugayo mu bikorwa byabo kugira ngo babe urugero ku bandi bakozi.
Ministiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yasobanuye uko u Rwanda rubanye n’amahanga ndetse n’ikibazo cy’umutwe wa FDLR, aho yavuze ko uburyo u Rwanda rubona uwo mutwe butazahinduka, kuko ngo kurambika intwaro hasi bakabyereka amahanga, ari nka sinema.
Abaturage bo mu Murenge wa Gashaki bashima imikorere n’imyitwarire y’ingabo z’igihugu aho zifatanya n’abaturage mu bikorwa by’iterambere, bishimangira ko bafite inyota yo guteza imbere igihugu n’Abanyarwanda muri rusange.
Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage, muri Sena y’u Rwanda, irasaba ubuyobozi bw’akarere ka Burera gukomeza kwegera abaturage babashishikariza kurya ndetse no kugaburira abana babo indyo yuzuye mu rwego rwo gukomeza kurwanya imirire mibi muri ako karere.
Ibitaro bya Rwamagana, kuri uyu wa Kane, tariki 19/06/2014, byibutse ku nshuro ya 20 abari abaganga, abaforomo n’abandi bakozi babikoreraga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 maze bafasha n’abakecuru babiri barokotse Jenoside batishoboye kubona ibikoresho byo mu nzu.
Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe batahutse bava mu bihugu bari barahungiyemo barasaba abasigayeyo gutaha mu rwababyaye kuko ngo mu Rwanda ari amahoro kandi babayeho neza nyuma yo guhunguka.
Mu gikorwa cy’ubukangurambaga bw’abaturage ku kwisiramuza cyabereye mu murenge wa Ntongwe tariki 18/06/2014, umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, arakangurira urubyiruko mu murenge wa Ntongwe kwisiramuza.
Ubutabera bwo mu gihugu cya Suwedi bwemeje ko Stanislas Mbanenande azafungwa burundu kubera ko ahamwa n’ibyaha yakoze mu gutiza umurindi abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kuyigiramo uruhare rwe bwite.
U Rwanda rwakiriye inkunga y’u Budage y’amayero miliyoni 13.7€, ahwanye na miliyari 12.5 z’amafaranga y’u Rwanda; azafasha inzego z’ibanze mu gutegura imishinga y’iterambere no kuyikurikirana, kongera ikorwaremezo; ndetse no gushyiraho ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Abayobozi mu nzego z’ibanze, abikorera ndetse n’abaturage bashaka kubaka barasabwa gufata iya mbere mu kurwanya akajagari mu miturire, by’umwihariko mu mijyi hakubakwa amazu agerekeranye naho mu byaro bagatura ku midugudu kugira ngo haboneke ubutaka bwo gukoreraho ibikorwa bitandukanye by’iterambere.
Umuyobozi w’inzu y’itangazamakuru ritandukanye rya Leta ririmo na televiziyo muri Afurika y’Epfo yitwa SABC yatangiye gukorwaho iperereza ku makuru amuvugwaho ko yahawe umugore nk’impano.
Ambulance y’ibitaro bya Nyanza yo mu bwoko bwa Nissan Patrol yakoreye impanuka mu kagali ka Karama mu murenge wa Ruhashya mu karere ka Huye ihagonga umwana w’imyaka 6 y’amavuko umushoferi wayo witwa Niyomugabo Anastase w’imyaka 39 y’amavuko ahita atoroka.
Bwa mbere nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ibaye, urubyiruko ruri mu mashyaka atandukanye yo mu Bufaransa rwatangaje ko rurambiwe politiki yo kuruca ukarumira ku ruhare rwa bamwe mu bayobozi b’Abafaransa bagize uruhare muri Jenoside mu Rwanda.
Ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire izategereza umukino wayo wa nyuma mu itsinda izakina n’Ubugereki kugirango yizere gukomeza muri 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’isi, nyuma yo gutsindwa na Colombia mu mukino wayo wa kabiri ku wa kane tariki 19/6/2014.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu mu mupira w’amaguru, Haruna Niyonzima, akaba anasanzwe anakina nk’uwabigize umwuga mu ikipe yo muri Tanzaniya izwi ku izina rya “Yanga Africans” yakoze indirimbo afatanyije na Jay Polly bayita “Wicika Intege”.
Kuri uyu wa gatanu tariki 20/06/2014 mu Kiyovu ahazwi nko kuri “The Office” haramurikwa filime yiswe “Umutoma” ikaba ari filime igiye kugaragaramo Depite Edouard Bamporiki.
Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ifite ibyago byinshi byo gusezererwa mu gikombe cy’isi hakiri kare, nyuma yo gutsindwa na Uruguay ibitego 2-1 mu mukino wo mu itsinda rya kane wabaye ku wa kane tariki 19/6/2014 i Sao Paulo muri Brazil.
Abaturage bo mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi bakoze igikorwa bise ubukwe bw’umugeni wa Leta y’ubumwe, aho bareba umwe mu bakobwa bakennye bifuza kurushinga ariko bakabura amikoro bakamugurira ibikoresho byose agomba gutahana mu gihe cy’ubukwe.
Abanyarwanda barakangurirwa kwirinda ubuhumyi, bisuzumisha amaso hakiri kare kugira ngo uwasanga afite uburwayi bw’amaso avurwe hakiri kare bityo bimurinde ubumuga bw’amaso.
Umuntu utaramenyekana yitwikiriye ijoro ajya mu murima wa mugenzi we aharandura umurima w’intoryi ungana na metero kare 150 mu murenge wa Masoro ho mu karere ka Rulindo mu ijoro rishyira tariki 17/06/2014.
Mukamurara Blandine yaramukiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera asaba ko umugabo we witwa Sebatari Innocent wafunzwe azira kumukubita akamukomeretsa yafungurwa kugirango abashe kumufasha kurera abana babiri babyaranye.