Nyuma y’ibyumweru bitatu, umushinga Rwanda Peace Education Program (RPEP) uharanira kubaka amahoro ukora imurika rigamije kwigisha amahoro mu karere ka Ngororero, abakurikiranye inyigisho zahabereye biyemeje kuba intumwa z’uwo muryango mu kubaka umuco w’amahoro nk’indangagaciro nyarwanda.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wifatanyije n’amakoperative kwizihiza umunsi mpuzamahanga wayahariwe kuri uyu wa 12/7/2014, yasabye abayobozi bayo kugera ku nyungu nyinshi no kongera abanyarwanda bitabira kuyajyamo, hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka butarimo ubujura no kwiharira.
Abagore bo mu karere ka Nyaruguru bakorana n’umushinga Women For Women barashima cyane uyu muryango ku bw’inyigisho zinyuranye ubagenera, zikaba zaranabashije gutera imbere muri byinshi mu buzima bwabo.
Ntamugabumwe uzwi ku izina rya Kiwi wo mu kagari ka Bumba mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro yashatse gutema abaturanyi be ahereye ku mugore we mu ijoro rishyira ku wa gatanu tariki 11/07/2014, ariko abanyerondo babasha kuhagoboka bamwambura umupanga, inkoni n’icyuma yari afite ataragira uwo akomeretsa.
Umunya Uganda Sam Ssimbwa watozaga Police FC, kuri uyu wa gatanu tariki ya 11/7/2014, nibwo yashyikirije ibaruwa ubuyobozi bwa Police FC asezera ku mirimo ye, akaba yatangaje ko yeguye ku kazi ko gutoza iyo kipe ku mpamvu ze bwite.
Kuri ubu abaturage batuye ahazubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga mu karere ka Bugesera bamaze icyumweru batangiye kubona amafaranga y’ingurane z’imitungo yabo, nyuma y’igihe kitari gito amaso yaraheze mu kirere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwashimiye abahoze ari aba “Local Defense” umurava n’ubwitange bakoranye akazi kabo mu gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano n’abaturage babungabunga umutekano muri ako karere, bubarihira ubwisungane mu kwivuza bunabemerera ubufatanye mu buzima batangiye.
Umwana w’imyaka ine na nyina witwa Uwimbabazi Louise bajyanwe mu bitaro bya ADEPR Nyamata, nyuma yo guterwa icyuma n’umugabo washakanye na nyina witwa Ndayizeye Jean De Dieu mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 11/7/2014.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa by’ubuzima by’ikigega cy’Abanyamerika (USAID) ku isi, Katie Taylor, yashimye abajyanama b’ubuzima mu Karere ka Gakenke yashimye uburyo bakora anabasaba gukomeza kuko ibikorwa bakora birengera benshi.
Biteganyijwe ko imirimo ya mbere yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo ya mbere rwubatse ku mugezi wa Nyabarongo mu murenge wa Mushishiro, hagati y’akarere ka Muhangana mu ntara y’Amajyepfo na Ngororero mu Burengerazuba ishobora kurangirana n’uku kwezi kwa Karindwi.
Niyongira Vénantie, umugore w’imyaka 43 aratangaza ko nyuma yo kugana isomero akiga kwandika, gusoma no kubara yatangiye kubyaza umusaruro ubwo bumenyi aharanira kwiteza imbere.
Umusaza witwa Mutsinzi Abdounoul w’imyaka 64 y’amavuko utuye mu kagari ka Ndatemwa mu murenge wa Kiziguro mu karere ka Gatsibo, yatangiye ubuhinzi bw’imbuto ku buso bunini kubera kubikunda n’inyungu abitegerejemo.
Ku muhada Rusizi-Kigali, mu birometero bike uvuye ku ishyamba rya Nyungwe ugera ku gasanteri aho bita ku Buhinga, haba hari urubyiruko rwinshi rukuruza imbuto zitandukanye ziganjemo imineke, amatunda, ibinyomoro , amacunga n’indimu.
Abakozi bakorera kompanyi CAPUCINE yatsindiye gukora isuku mu bitaro bya Gihundwe mu karere ka Rusizi barasaba kurenganurwa kuko ngo iyo kompanyi itubahiriza uburenganzira bwabo, nk’ubwo guhabwa amasezerano y’akazi yanditse (contrats), guteganirizwa, n’ibindi amategeko agenera umukozi.
Umuryango Plan Rwanda, ufasha abana mu burezi n’iterambere, watanze televiziyo 10 ku turere twa Gatsibo, Rwamagana na Kayonza two mu Ntara y’Iburasirazuba, hagamijwe gufasha abana n’imiryango yabo kubona amakuru abajijura kugira ngo barusheho kumenya gahunda nziza zibagenerwa ndetse no kwiga ibyabateza imbere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko mu mishinga ako karere kazakora mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014/2015 harimo kuvugurura amasoko ashaje no kubaka andi mashya muri gahunda yo kwagura ahazajya haturuka imisoro yinjira muri ako karere.
Mu gihe bamwe mu Nkeragutabara zo mu murenge wa Rwempasha bifuza ko inzego z’umutekano zabafasha mu guhashya abanzi b’ibidukikije, ubuyobozi bw’umurenge wa Rwempasha buvuga ko bwashyizeho moto y’umutekano izajya ihurura ahabaye ikibazo kijyanye no guhungabanya umutekano cyangwa kwangiza ibidukikije.
Ishuli rikuru ryigenga ry’abalayiki b’Abadivantiste rya Kigali (INILAK), ishami rya Nyanza tariki 10/07/2014 ryatangije itorero ry’igihugu mu rwego rwa za kaminuza n’amashuli makuru.
Nyuma y’aho muri G S Bukomero hagagaragaye ikibazo cy’inyerezwa rya mudasobwa 36 zagenewe abanyeshuri bahiga, Ubuyobozibw’akarereka Ruhango burahumuriza ababyeyi ko isomo ry’ikoranabuhanga ritazasubira inyuma kuko hamaze gufatwa ingamba ndetse n’abagize uruhare mu kuzinyereza bakaba barimo gukurikiranwa.
Mu mpanuka y’imodoka yabaye tariki 10/07/2014 ahagana saa tatu n’igice z’ijoro mu mudugudu wa Runyanzige mu kagali ka Gasoro mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza umwe yahise yitaba Imana abandi batanu barahakomerekera ku buryo bukabije.
Abagororwa bari muri gereza ya Nyakiriba bavuga ko bishimiye uburyo Leta yabagobotse nyuma y’inkongi y’umuriro wibasiye inyubako ibyiri mu nyubako eshatu zigize iyi gereza, abantu batanu bakitaba Imana naho 64 bakajyanwa mu bitaro bya Gisenyi.
Abanyeshuri barangije mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi, uburezi n’ikoranabuhanga rya kibungo (INATEK) barasabwa guharanira kuba igisubizo ku bibazo u Rwanda rufite, bakemura ikibazo cy’ubushomeri bihangira imirimo.
Umwana w’imyaka 7 uvuka mu mudugudu Kankima mu kagali ka Cyotamakara mu murenge Ntyazo mu karere ka Nyanza yarumwe n’imbwa imukomeretsa ku itama, ku bibero ndetse no ku maboko ye yombi nyirayo arangije aratoroka.
Itsinda ry’ingabo zoherejwe n’umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari (EJVM), taliki ya 9/7/2014 ryongeye gusura agasozi ka Kanyesheja2 kabereyeho imirwano hagati y’ingabo z’u Rwanda na Kongo taliki 11/6/2014.
Nduwamungu Claude atuye mu mudugudu wa Makoko mu kagari ka Mubumbano mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke avuga ko igihe kigeze kuri we ngo ajye kwaka gatanya n’umugore yishakiye nyuma y’uko amwambuwe n’uwari wamumushyingiye muri 2003.
Ubwo abahoze mu mutwe wa local defense force mu karere ka Bugesera basezererwaga, tariki 09/07/2014, bamwe muri bo batangaje ko mu myaka 20 bari bamaze bakora ako kazi hari ibyo bungukiyemo, bakaba kandi ngo bagiye gukomeza kubibungabunga.
Nyuma y’imyaka 20 ari mu mashyamba ya Congo, Premier Sergent Nzabonimpa Samuel wabaga muri FDLR yafashe icyemezo cyo gutahuka mu Rwanda nyuma yo kubona ko ibyo bijejwe igihe kirekire bitagerwaho.
Abacuruzi bakorera mu isoko rya Byumba mu karere ka Gicumbi barasaba ko bahabwa ibyuma bikonjesha biri muri iryo soko kugirango bajye babona aho babika imbuto n’imboga ndetse n’ibindi bicuruzwa bibasaba kubika kuri za firigo.
Imboga hafi ya zose zifite imirimo inyuranye n’iyo zihuriyeho, zitera ubuyanja mu mubiri, kwituma neza, zifite amazi ahagije kandi zifasha mu birinda umubiri indwara akaba ari yo mpamvu buri muntu wese asabwa kwita ku mbuto n’imboga mu mirire ye ya buri munsi.
Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Tushabe Richard yizeza abacuruzi bo mu Ntara y’Amajyaruguru ko bagiye kunoza serivisi bahabwa bashaka inyubako yo kubika ibicuruzwa mu gihe bitegerejwe kumenyekanishwa.
Umumotari witwa Ntivuguruzwa Amiel yanyweye umutobe (jus) yari ahawe n’umugenzi yari agiye gutwara ahita asinzira, akangutse asanga uwo mugenzi, moto ndetse na telefoni ye ntabihari.
Madame wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, arasaba urubyiruko kwiyumvamo imbaraga zo kubaka ahazaza heza kandi ibyiza bateganya byose bakajya bumva ko bishoboka, baharanira gukora ibikorwa byo ku rwego rwo hejuru birenze ibisanzwe kuko ari cyo batezweho.
Umugabo witwa Rwanzegushira Froduard utuye mu kagari ka Nyamata mu murenge wa Kageyo mu karere ka Ngororero avuga ko yiyemeje koroza abaturage 100 abaha amatungo magufi ndetse n’amaremare, mu myaka ine amaze koroza 40 akavuga ko azageza ku bantu 100.
Abaturage bo mu karere ka Gatsibo bafite impungenge ko bashobora kuzahura n’ikiza cy’inzara kubera izuba ryatse cyane muri ibi bihe imyaka ikarumba, ubuyobozi bw’aka karere ariko bwo buvuga ko nta byacitse yagaragara muri aka karere bitewe n’izuba.
Umuryango mpuzamahanga wa Action Aid urasobanurira abagabo ko inyito yamamaye ko umugore ari umutima w’urugo idakwiye kumvikana ko agomba gukoreshwa imirimo yo mu rugo nk’imashini yaruzanwemo.
Urukiko rw’ibanze rwa Gihango ruri ku cyicaro cyarwo mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro rwemeje ko Niyigena Ephrem afungurwa by’agateganyo nyuma y’uko ibimenyetso byagezweho mu iperereza bidahagije ku buryo byatuma habaho gukeka ko ashobora kuba yarakoze icyaha akurikiranyweho cy’ubwicanyi.
Ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RLGA), ryatangaje kuri uyu wa 10/7/2014, ko rigiye gushyiraho Ikigo cyitwa Local Governance Institute (LGI) gitanga inyigisho n’amahugurwa ku miyoborere, kikazakorana na Kaminuza y’u Rwanda (UR).
Abaturage bo mu Murenge wa Gataraga ho mu Karere ka Musanze bafite ikibazo cy’amazi, barasaba ubuyobozi kubagoboka bakabona amazi meza kuko bakoresha ibiroha bavoma muri parike y’Ibirunga.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu, Amazi, Isuku n’Isukura (EWSA) kiratangaza ko mu mpera z’ukwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2014, mu karere ka Rwamagana haba huzuye uruganda rw’amashanyarazi y’izuba ruzashobora gutanga ingufu zigera kuri Megawatt 8.5.
Ikipe y’igihugu ya Gabon yageze mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 09/07/2014, ije gukina umukino wa gicuti n’Amavubi uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuwa gatandatu tariki 12/7/2014.
Umwe mu bayobozi kuri Family TV akaba ari nawe ukurikirana inyungu za Kidumu hano mu Rwanda, Ahmed Pacifique, yatangaje ko abahanzi bake cyane aribo bazaririmba mu gitaramo cya Kidumu kuri uyu wa gatanu tariki 11/07/2014 mu gihe abandi bazaba bakurikiye bari kuhigira ubwenge.
Ubuyobozi ndetse n’abanyeshuri bo muri Seminari nto ya Nkumba iri mu karere ka Burera, batangaza ko Laboratwari y’ibijyanye n’ubumenyi ndetse n’ibyumba by’amashuri bishya bungutse, bizabafasha mu kongera ireme ry’uburezi.
Kanyanduga Serge w’imyaka 38 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatanywa amabuye y’agaciro apima ibiro 347 mu mudoka yari atwaye agiye kuyagurisha mu mujyi wa Kigali.
Abatuye mu kagari ka Buhabwa ko mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza bavuga ko bafite ikibazo cy’amazi kibakomereye kuko bakoresha amazi mabi bavoma mu bidendezi. Ayo mazi ngo aba ari mabi cyane kuko aba ashobora kumara igihe kirenga umwaka aretse ahantu hamwe kuko adatemba bigatuma aba arimo imyanda myinshi.
Polisi yo mu gihugu cy’Ubushinwa iherutse gufata umugabo wari witwaye mu modoka ye, atagira uruhushya rwo gutwara imodoka (perimi) kandi nta n’amaboko agira. Yari ayitwarishije amaguru: ukuguru kumwe kuri za feri ukundi kuri diregisiyo.
Ikipe y’igihugu ya Argentine izakina n’Ubudage ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi nyuma yo gusezerera Ubuholandi hitabajwe za penaliti 4-2 mu mukino wa ½ cy’irangiza wakinnwe iminota 120 ari nta gitego kibashije kwinjira mu izamu tariki 09/07/2014.
Umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda mu mukino w’amagare, Uwizeyimana Bonaventure, kuri uyu wa kabiri tariki 8/7/2014 yerekeje mu Bufaransa aho agiye gukina umukino w’amagare nk’uwabigize umwuga mu ikipe yitwa Vendée U yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa.
Mu rwego rwo kongera agaciro k’umusaruro w’abaturage, mu karere ka Ngororero biyemeje gukwirakwiza amasoko manini ahasanzwe hakorerwa ubucuruzi bw’imyaka no kubaka amasoko mato mato mu mirenge kugirango hagurishirizwe umusaruro w’abaturage kandi ku giciro kibaha inyungu.
Ikigo giteza imbere umutungo kamere (RNRA) kiraburira abazi ko bafite ubutaka nyamara batarabushakira icyangombwa gitangwa n’inzego zibishinzwe, ko ubwo butaka atari ubwabo. Barasabwa kubwakira ibyangombwa kugira ngo Leta ibike amakuru ajyanye n’igihe, mu rwego rwo kugira isura nziza mu mahanga y’uko u Rwanda ari ahantu ho (...)
Karambizi Vincent na Niyonzima Ephrem tariki 09/07/2014 bafatiwe mu murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera bafite amakaziye y’inzoga za Amstel Bock nini n’into zifite agaciro k’amafaranga angana n’ibihumbi 245.