Abakozi ba komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta (PSC) bari mu karere ka Nyanza mu gihe cy’iminsi itanu bakora imenyekanisha ry’amategeko mashya agenga imicungire y’abakozi ba leta, aho basaba ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza kwigengesera mu birebana n’imicungire y’abakozi bako.
Aba-ofisiye bakuru ba Polisi 25 bo mu Rwanda no mu bihugu bitandukanye by’Afurika, kuri uyu wa mbere tariki 25/08/2014, batangiye icyiciro cya gatatu cy’amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi riri mu Karere ka Musanze.
Abayobozi n’abaturage bo mu karere ka Ngororero barasabwa gushyira imbaraga muri gahunda yo kuringaniza urubyaro kubera ubwinshi bw’abaturage bukomeje kugenda buzamuka, nk’uko byagaragajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare.
Abdel-Majed Abdel Bary, Umwongereza wamenyekanye mu muziki mu njyana ya Rap ku izina rya L Jinny arakekwaho kuba umwe mu baciye umutwe umunyamakuru w’umunyamerika James Wright Foley.
Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu karere ka Muhanga ku cyumweru tariki ya 24/08/2014 hagati ya saa cyenda na saa kumi z’amanywa yangiza inzu z’abaturage mu murenge wa Nyabinoni ndetse n’imyaka yabo irangirika cyane cyane urutoki, ndetse yangiza n’inyubako z’ikigo cy’amashuri cya Shaki.
Ku mazi ashyushye bita amashyuza aherereye mu kagari ka Mashyuza, umurenge wa Nyakabuye, mu karere ka Rusizi habonetse umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 20-25 y’amavuko ariko ba nyira we ntibaramenyekana.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi bwashyize abaganga ku mipaka ihuza u Rwanda na Kongo kugira ngo bapime ibimenyetso biranga virusi ya Ebola buri muntu wese uvuye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kimaze kugaragaramo iyo ndwara yibasiye Afurika muri iyi minsi.
Abantu basaga 130 b’ingeri zinyuranye bakiriye yesu barihana barabatizwa mu muhango wo gusoza igiterane cy’ibyumweru bibiri cyakozwe n’Itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi mu Ntara y’Ivugabutumwa ya Gitarama mu duce tunyuranye tw’umujyi wa Muhanga.
Abantu 155 bamaze kugezwa ku bigo nderabuzima bya Mashesha, Gikundamvura, Mibirizi na Clinique ya Cimerwa nyuma y’uko banyoye umutobe mu bukwe bwabereye mu kagari ka Mashesha, umurenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi tariki 22/08/2014.
Polisi y’igihugu yagaragaje umugore w’Umugandekazi witwa Dungu Hasifa yafatanye ikilo cy’ikiyobyabwenge cya Cocaine ivuga ko ifite agaciro gasaga miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda. Yamufatiye ku Kibuga cy’Indege cya Kigali kuwa gatandatu ushize tariki 23/8/2014.
Abakora mu mirimo y’ubwubatsi bw’agakiriro mu karere ka Kayonza basanga ako gakiriro karatangiye kugera ku ntego nyamukuru ya ko yo gutanga akazi n’ubwo kataruzura.
Bamwe mu baturage baturiye ikiyaga cya Kivu bavuga ko abaroba isambaza n’amafi mu kiyaga cya Kivu bituma mu mazi kuko nta bwiherero bagira ku nkombe kandi bamara amasaha menshi bari mu mazi, dore ko bamara ijoro ryose baroba, ibi ngo bikaba bishobora guteza ikibazo gikomeye mu gihe haboneka indwara zitandukanye nka korera (...)
Banki ya COGEBANQUE yatashye inyubako nshya y’ishami ryayo riri mu karere ka Rwamagana nyuma y’imyaka 8 yari imaze ikorera muri aka karere mu buryo bwo gukodesha.
Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba (IPRC-East) ryatangije ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko kuko bigira ingaruka ku myigire n’imibereho by’urubyiruko ndetse no ku gihugu muri rusange.
Urukiko mu gihugu cy’Ubudage rurashaka gucira urubanza umukozi w’iposita ukekwaho kureshya no gukurura abagore mu gihe ari mu kazi ke. Kugira ariko ngo hatangwe ubwo butabera urukiko rwafashe umwanzuro wo kubanza gupima indeshyo y’ubugabo bw’uregwa.
Itorero Presbyterienne mu Rwanda (EPR), kuri iki Cyumweru, tariki ya 24/08/2014, ryatangije ku mugaragaro Peresibiteri ya Zinga (Zinga Presbytery) ndetse ryimika Umushumba akaba n’Umuvugizi w’iyi Peresibiteri ibumbye Itorero EPR mu Ntara y’Iburasirazuba, hatabariwemo akarere ka Bugesera.
Mu gihe hari ubwo wasangaga amabanki ataritabiraga gutanga inguzanyo ku buhinzi kubera imihindagurikire y’ikirere ituma hari ubwo izuba riba ryinshi abahinzi ntibeze, ubwishingizi mu buhinzi buri gutuma n’ibigo by’imari nka SACCO bitinyuka gutanga izi nguzanyo.
Polisi y’igihugu ikorera mu ntara y’Uburengerazuba itangaza ko ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda zitwara ubuzima bw’abantu cyamaze guhagurukirwa ku buryo hizerwa ko ingamba zafashwe zizagabanya impanuka n’imfu ziziturutse ho.
Ikipe ya El Merreikh yo muri Sudan niyo yegukanye igikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup 2014’ nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku cyumweru tariki 24/8/2014.
Umushoferi witwa Rwiyamira Gilbert w’imyaka 45 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera, nyuma yo kugerageza guha ruswa y’amafaranga ibihumbi bibiri umupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda.
Umushinga w’Abadage witwa “Welt hunger hilfe” wahoze witwa Agro-Action Allemande” ushinzwe iterambere ry’icyaro mu turere twa Muhanga, Ruhango na Huye, uravuga ko witegura gusoza imirimo yawo mu mpera z’umwaka wa 2014 ugacutsa abahinzi wafashaga.
Abaturage bo mu karere ka Gisagara bishimiye ibyiciro bishya by’ubudehe kuko bizeye ko bizatuma buri muturage ashyirwa mu cyiciro kimukwiriye hagendewe ku makuru nyayo ajyanye n’uko umuturage yishoboye.
Mu kigo cyigisha imyuga n’ubumenyingiro cyo mu ntara y’amajyepfo (IPRC-South) hari kubera imurikabikorwa ahanini ryatumiwemo amashuri ndetse n’abandi bantu bakora ibikorwa by’imyuga n’ubukorikori guhera ku itariki ya 23 kugeza ku ya 31/8/2014.
Nk’uko biherutse gutangazwa na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame, bimaze kugaragara ko ngo hari Abanyarwanda binjiye muri busness yo gushora abana b’abakobwa mu buraya ndetse no kubacuruza hanze y’igihugu, ubucuruzi avuga ko bugayitse kandi butesha agaciro Ubunyarwanda.
Abantu batatu bacukuraga amabuye y’agaciro mu kirombe kiri mu mudugudu wa Gitega akagari ka Mpanda, umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango, tariki ya 23/08/2014, bagwiriwe n’ikirombe babiri bararokoka gihitana uwitwa Ngirababyeyi Alphonse w’imyaka 32 y’amavuko.
Abakozi bakoraga mu ruganda rw’icyayi ruherereye mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro baburiwe irengero nyuma yo gukomeretsa umuntu mu kabari bamaze gusinda mu masaha ya saa mbiri z’ijoro tariki 22/08/2014.
Komisiyo y’uburengenzira bwa muntu yijeje abanyabanga nshingwabikorwa b’imirenge ubuvugizi ku mbogamizi zishingiye ku kurangiza imanza, aho wasangaga baregwa mu nkiko igihe barangije urubanza ku ngufu.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 23/08/2014, yifatanyije n’abakirisitu gaturika ba Paruwasi ya Muganza mu karere ka Nyaruguru kwizihiza yubile y’imyaka 50 iyi paruwasi imaze, anahabwa ikarita ya batisimu nk’umukirisitu wahabatirijwe bwa mbere.
Inama nyunguranabitekerezo yahuje abashinzwe ubuhinzi n’amakoperative bakorera mu karere ka Kirehe yagarutse ku kibazo cy’abaturage bakomeje kwambura ifumbire bahabwa mbere yo guhinga bamara kweza ntibubahirize amasezerano bagirana n’ibigo by’imari iciriritse ibyo bikabangamira iterambere ry’ubuhinzi muri ako karere.
Abanyarwanda 74 bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakiriwe mu nkambi y’agateganyo ya Nyagatare iri mu karere ka Rusizi tariki 22/08/2014 bavuga ko batinze gutahuka kubera kutagira amakuru y’ukuri ku Rwanda n’amagambo y’urucantege babwirwa na bagenzi babo batifuza ko batahuka.
Umugabo witwa Nsabimana Samson w’imyaka 28 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera, kubera gutwika ibiganza by’umwana we w’imyaka itanu abivumbitse mu makara amuziza ko yataye amadarubindi ye.
Binyuze mu butumwa busanzwe butangirwa mu cyo bise Club Anti Crime ihuje imfungwa n’abagororwa bagera kuri 300 bafungiye muri iyi Gereza, abagororwa bamaganye ubwicanyi bwakorewe umuryango wa mugenzi wabo ufunganywe nabo witwa Ngayaberura, uherutse kwicwa mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango.
Itsinda ry’abadepite b’abayapani basuye ibikorwa bitandukanye mu Rwanda birimo urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kuri uyu wa 23/8/2014, bavuze ko bazabwira amahanga ko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yagombye kuba isomo ku bihugu birimo kuberamo ubwicanyi; bakaba kandi bijeje kongera ibikorwa bitezwa imbere n’inkunga (...)
Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuli abanza mu rwunge rw’amashuri rwa Nemba I, bamaze kumenya gukoresha mudasobwa, ku buryo hari ibintu bashobora gukoreraho birimo no gukoreraho umukoro baba bahawe n’abarimu babo.
Abarobyi bakorera akazi kabo mu kiyaga cya Kivu basabwe guhagarara kuroba mu gihe kingana n’amezi abiri mu rwego rwo gushaka umusaruro mwinshi, no gufasha amafi n’isambaza kurushaho kororoka.
Kuva mu mwaka wa 2006, gahunda ya Gira inka itangiye mu gihugu hose, inka zatanzwe mu karere ka Kamonyi zirasaga ibihumbi bitandatu. Abazihawe bahamya ko zabahinduriye imibereho kuko amata zikamwa yongereye intungamubiri mu byo barya, ndetse n’umusaruro w’ubuhinzi uriyongera kubera ifumbire.
Abasirikare babarizwaga mu mutwe wa FDLR bageze mu nkambi ya Nyagatare yakira impuzi by’agateganyo ibarizwa mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi, bavugako bari bamaze kurambirwa no kwirirwa biruka mu mashyamba ya Congo birirwa barwana n’imitwe y’itwaje intwaro iboneka muri icyo gihugu kandi ntanyungu (...)
Urwego rushinzwe ubuhinzi mu karere ka Ngoma rutangaza ko ikibazo cy’ugucyererwa kw’ifumbire n’inyongeramusaruro kigiye gucyemurwa n’uko ubu byose bigiye kunyuzwa muri ba rwiyemezamirimo bakorana n’abahinzi.
Mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi abaturage bahangayikishijwe n’ibibazo cy’ubushoreke n’ubuharike gikunze guterwa ahanini n’abana b’abakobwa baba badafite amikoro bakumva ko bashakira ibisubizo by’ibibazo byabo mubagabo mu buryo bwo kubafasha.
Abayobozi bo mu ntara y’amajyaruguru barasabwa kurushaho kwegera abaturage bakabasobanurira ububi bwo kuba bakwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta burengenzira.
Imiryango 75 ituye mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru yabanaga itarasezeranye yasezeranye byemewe n’amategeko, itangaza ko bahisemo kubana badasezeranye kubera amikoro macye.
Abantu batandukanye bakunda kureba filime bavuga ko Filime Nyarwanda zikundwa n’abatari bake ngo ariko uburyo zimwe ziba zikinnye bitaryoheye amaso, cyangwa se bakaba baranazikinnye bigana Filime zo mu mahanga, ngo bituma hari abareka kuzireba bakirebera inyamahanga zibaryohera kandi ziba ari n’umwimerere.
Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite ibiyiranga RAB 467 G yataye umuhanda igonga abantu bane bari bicaye bategereje bagenzi babo, umwe muri bo yitaba Imana ageze ku bitaro bya Kaminuza bya Butare, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 22/8/2014.
Kuba uruhare rwa buri Munyarwanda rukenewe mu gukumira icuruzwa ry’abantu byagarutsweho n’umuyobozi wa polisi y’igihugu mu karere ka Huye, Chief Spt Tom Murangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 22/8/2014 ubwo yaganiriraga abanyeshuri bo mu Rwunge rw’amashuri rw’ababyeyi rwa Butare (CEFOTEC).
Imibare yashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero igaragaza ko ku ngengo y’imari yako abaturage bagiramo uruhare rusaga gato 30% by’imari yose ikoreshwa, kubera ibikorwa bakomeje kongera bituma bagira uruhare mu kuzamura akarere kabo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, arasaba abinjiye mu rwego rwunganira ubuyobozi bw’akarere mu gucunga umutekano (DASSO) guharanira kuzaba ibisubizo mu baturage aho kugira ngo bateze ibibazo kandi bagashyira imbere ikinyabupfura n’ubunyangamugayo kugira ngo bagere ku nshingano zabo.
Abana 120 basubijwe mu buzima busanzwe mu bihe bitandukanye nyuma yo kuba inyeshyamba mu mutwe wa FDLR, bongeye guhurizwa hamwe mu mahugurwa kugira ngo basangire ubunaranibonye n’imikorere abakiri inyuma nabo babigireho nabo batere ikirenge mu cyabo.
Komiseri Mukuru wungirije w’urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS, Mary Gahonzire, yavuze ko abarimu b’abacungagereza barangije amahugurwa bitezweho umusaruro wo kuvugurura imyigishirize muri uru rwego rw’amagereza, maze abasaba kuba umusemburo w’indangagaciro nziza kugira ngo ibyo bibashe kugerwaho.
Ba Ministiri bashinzwe ingabo mu bihugu bigize igice cya Afurika y’uburasirazuba byiyemeje gutabarana, bashyize umukono ku masezerano y’uko buri gihugu gitanze ingabo zitwa (Eastern Africa Standby Forces/EASF), abapolisi hamwe n’abasivili, bose hamwe bagera ku bihumbi 5,000.
Nyuma yo kongererwa ingengo no guhabwa inkunga idasanzweyo yo kugafasha kwihutisha iterambere kubera ari kamwe mu turere tuvugwamo ubukene kurusha utundi mu Rwanda, akarere ka Ngororero kabashije kuvana imiryango ibihumbi 40 mu bukene mu gihe cy’imyaka ine.