Abajura bitwaje intwaro baraye bateye banki Umurenge Sacco Kanzenze yo mu murenge wa Kanzenze bica umurinzi bakomeretsa undi ariko ntibabona amafaranga bashakaga, mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 20 Nyakanga 2015.
Abaturage bo mu karere ka Kamonyi basabye abadepite kuvugurura itegeko nshinga kugira ngo Perezida Kagame akomeze ayobore u Rwanda. Babibasabye ubwo aba badepite babasuraga mu rwego rwo kugirana nabo ibiganiro kuri iyi ngingo, kuri uyu wa mbere tariki 20 Nyakanga 2015.
Umugore witwa Mukahigiro Laurence wo mu Murenge wa Ndaro, Akagari ka Kabageshi mu Karere ka Ngrorero avuga ko afite inyota yo kumenyekana ku rwego mpuzamahanga binyuze mu bihangano bye bwite yihariye akor a yifashishije indodo kandi mu buryo bwihari kuko biba bitandukanye n’iby’abandi.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rugarama, mu Karere ka Burera bifuza ko ubusabe bagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko basaba ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ihinduka bwakwihutishwa Perezida Paul Kagame akayobora izindi manda ebyiri z’imyaka irindwi mu rwego rwo kumushimira ibyiza yabagejejeho.
Abakozi batatu bakora ku Karere ka Nyamasheke barimo Noteri, Umuyobozi wa DASSO Wungirije n’umukozi ukora isuku ku karere batawe muri yombi bashinjwa ubufatanyacyaha mu gukora inyandiko mpimbano.
Abahinzi barakangurirwa kongera ikoreshwa ry’ifumbire mva ruganda, nyuma y’uko bigaragariye ko umusaruro ukomoka ku bihingwa wagabanutse, nk’uko bitangazwa na Henry Gitau, umuyobozi w’ikigo gikwirakwiza ifumbire mva ruganda mu Rwanda Balton Rwanda.
Nyuma yo gusinya imyaka ibiri mu ikipe ya Azam Fc,Mugiraneza Jean Baptiste "Migy" arabanza mu kibuga ku nshuro ye ya mbere nyuma y’aho umukino ubanza wa CECAFA Kagame Cup yari yabanje ku ntebe y’abasimbura
Intumwa za rubanda zatangiye ibyumweru bitatu zizenguruka mu mirenge yose y’igihugu mu biganiro n’abaturage ku kibazo cyo kuvugurura ingingo y’i 101, baratangaza ko uru rugendo rugamije kumenya aho abaturage batanditse basaba ko iyi ngingo yavugururwa bahagaze.
Bamwe mu batuye umurenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo baratangaza ko kubera ibyo Perezida Kagame yakoreye igihugu n’Abanyarwanda akwiye manda zitagira umupaka ariko igiye yazaba atakiri ku buyobozi hagasubiraho amatora ya kamarampaka ku bazamusimbura.
Ikigo Ndangamuco wa ki Islam cyafashije abayoboke b’iri dini biganjemo urubyiruko n’abatishoboye kwegera Imana no gutunganya neza igisibo cya Ramadhan, nk’uko idini ya Islam ibitegeka.
Ni kenshi hagiye humvikana Abanyarwanda basaba ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho kugeza ubu yahinduka, kugira ngo bahe Perezida wa Repubulika Paul Kagame amahirwe yo gukomeza kuyobora nyuma y’uko azaba arangije manda ze ebyiri yemererwa n’iryo tegeko.
Abasirikare bava mu bihugu umunani by’Afurika batangiye amahugurwa mu Ishuri Rikuru ry’Amahoro (Rwanda Peace Academy) agomba kubafasha gusobanukirwa inshingano zabo n’uburyo bazisohoza neza mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ubw’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika.
Abaturage bo mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi barifuza ko Perezida Paul Kagame yayobora u Rwanda kugeza ubwo, we ubwe, azumva ananiwe akarekeraho kuyobora Abanyarwanda.
Abasirikare bakuru 48 bava mu bihugu by’Afurika b’Iburasizuba n’ibihugu bibiri byo mu Muryango w’Ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo (SADC), batangiye amasomo mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’Igihugu (RDF-SCSC) riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze kuri uyu wa mbere 20 Nyakanga 2015.
Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Mushubati ryubatse mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango, baravuga ko umwanda uterwa no kutagira ubwiherero busukuye utuma imyigire yabo itagenda neza.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi bashingiye ku bikorwa by’iterambere rusange ndetse n’ibyabo bwite bamaze kugeraho birimo imihanda , amashuri , amazi meza , Girinka , umutekano ,ibigo nderabuzima, n’ibindi byinshi bagezeho ngo bifuza ko ubusabe bagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko bifuza ko (…)
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buratangaza ko gahunda y’igikoni cy’umudugudu yatumye abatuye aka karere bahindura imyumvire ku mirire, kubera ubukangurambaga bakorewe binyuze mu bikoni by’umudugudu aho bahurira bakigishwa gutegura indyo yuzuye.
Imihanga ya kaburimbo yatangijwe kubakwa na Seburikoko akaza kuyamburwa atayishoje kubera kutubahiriza amasezerano ikomeje kwangirika kubera gukoreshwa itarangiye, ubundi ikangizwa n’imvura.
Bamwe mu bamotari bo mu turere twa Huye na Gisagara baravuga ko hagati yabo harimo amakimbirane aturuka ku mikoranire idasobanutse.
Benshi mu rubyiruko rwo mu karere ka Gisagara bavuga ko kwiga imyuga byaje ari igisubizo ku buzima bwabo, kuko hari abacikirizaga amashuri kubera ibibazo binyuranye ugasanga nticyo bimariye, ariko ubu bakaba biga imyuga bakabona imirimo.
Umuraperi wa mbere mu Karere ka Nyamasheke na Rusizi, aho bakunze kwita mu Kinyaga, nyuma yo kwegukana “Kinyaga award” ngo arimo gukora indirimbo izasohoka yitwa “Umusaza ni umusaza” asabamo Perezida Kagame kutazatenguha Abanyarwanda yanga icyifuzo cyabo cyo kongera kubayobora.
Mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Nyamasheke hafatiwe imifuka ibiri y’urumogi yari ivuye muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Kongo, kuri iki cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2015, mu kirwa cya Biti mu Murenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke.
Joseph Hakizimana umusore wo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Musha mu Kagari ka Bukinanyana, avuga ko mbere yabonaga ibirere by’insina nta kamaro bifite ariko aho yigiye kubikoramo intebe ngo bimaze kumuteza imbere.
Ahmad Alhendawi Intumwa yihariye y’umunyamabanga w’umuryango wabibumbye Ban Ki Moon yashimye iterambere ry’u Rwanda na politiki yo kuvana urubyiruko mu bukene, asezeranya u Rwanda kuzarubera intumwa nziza.
Nyuma y’uruzinduko intumwa za rubanda zakoreye mu Karere ka Kamonyi mu mpera za Mutarama 2015 zigasanga hari ikibazo cy’isuku nke mu baturage, kuri uyu wa 18 Nyakanga 2015, zagarutse kureba ingamba ubuyobozi bw’akarere bwafashe mu kugikemura maze bigaragara ko zitashye zinyuzwe.
Ishyirahamwe ry’abatoza bo mu Rwanda nyuma yo kubona ubuzima gatozi, ubu ryanamaze kubona umwunganizi mu nkiko uzajya ubafasha kurengera uburenganzira bwabo bujya butubahirizwa rimwe na rimwe
Abagana n’abakorera ku ivuriro rya Rutabo giherereye mu murenge wa Gashenyi mu karere ka Gakenke, barasaba ko cyakwongererwa ubushobozi kuko umubare w’abayigana urenze ubushobozi bwayo bigatuma n’abaganga bahakorera imvune zibabana nyinshi.
Mu karere ka Nyanza hatashye umuhanda mushya ufite uburebure bungana kilometer 5,8 yatwaye miliyari eshatu na miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda, igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Nyakanga 2015.
Abaturiye Pariki y’Akagera bavuga ko inyamaswa zikiri hanze y’uruzitiro rw’iyo pariki ari imbogamizi ku mutekano wabo ndetse n’imyaka bahinga.
Shamamba Kenedy Akitondo, umupolisi wa Kongo wafatiwe mu Rwanda m’Ukuboza 2014, na Bievenue Steven Asimwe, umusirikare mu ngabo za Kongo FARDC na we wafatiwe mu Rwanda muri Kamena 2015, kuri uyu wa 18 Nyakanga 2015 bashyikirijwe JVM, itsinda ry’ingabo zigenzura iby’imipaka, ICGLR, kugira ngo ribashyikirize igihugu cyabo.
Ku wa 16 Nyakanga 2015, abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Ngororero, Komite Nyobozi y’akarere hamwe na bamwe mu bakozi n’abafatanyabikorwa bose hamwe babarirwa muri 62 bakoze umwiherero ugamije gusuzuma aho bageze mu kwihutisha iterambere ry’akarere bashyira mu bikorwa igenamigambi ryako rikubiye muri DDP (District (…)
MFARMS, ni uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bufasha abacuruzi b’amafumbire hirya no hino mu gihugu, kugaragariza Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, uko ibikorwa by’ubucuruzi bw’amafumbire bihagaze.
Abanyeshuri basaga 60 bigaga ibijyanye n’ubumenyingiro muri Paruwasi Gaturika ya Nyamasheke basoje amasomo bari bamazemo imyaka ibiri bahabwa impamyabumenyi ndetse bahabwa n’ibikoresho by’ibanze bazaheraho bifite agaciro ka miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abatuye ndetse n’abakorera muri Santere ya Gitare iri mu Murenge wa Kagogo, mu Karere ka Burera, batangaza ko inzoga z’inkorano nk’Umurahanyoni n’Umunini zaharangwaga zagabanutse ku buryo ngo urugomo n’uburaya byaterwaga n’ubusinzi bwazo, na byo byagabanutse.
Indege yo mu bwoko bwa kajugujugu y’ingabo z’Ummuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (MONUSCO) yakoze impanuka ku kibuga cy’indege cya Goma kuri uyu wagatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2015 ubwo yari irimo igwa kuri iki kibuga.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buratangaza ko bwemeye amakosa ku kibazo k’isuku, bunatangaza ko bwiyemeje kwikubita agashyi ngo iyi suku nke irangire. Babitangaje bwo itsinda ry’abadepeti ryari ryahagurukijwe n’iki kibazo ryabagendereraga kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Nyakanga 2015.
Umwana uri mu kigero k’imyaka 17 wakinaga na bagenzi imbere y’ikiyaga giherereye mu murenge wa Kacyiru mu kagali ka Kamatamu, yarohamyemo ahita apfa ubwo yageregazaga kujyamo koga.
Abaturage batuye umurenge wa Kaduha na Musange tumwe mu duce twakunze kurangwamo n’ingebitekerezo ya Jenoside akorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko ingengabitekerezo yatumaga abacitse ku icumu rya Jenoside bicwa yashize bitewe no kwishyira hamwe bakunga ubumwe.
Umushinga LVEMP II w’ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) ugiye gutera imigano ku nkombe z’umugezi wa Nyabarongo. Ikazaterwa ku burebure bwa kilometero 74, hagamijwe kubungabunga amazi y’uyu mugezi akomeje kwanduzwa n’isuri ituruka mu misozi iwukikije.
Abagore bo mu turere twa Nyanza, Gisagara, Nyaruguru, Karongi na Musanze bakora umwuga w’ubuhinzi mu cyaro bibumbiye mu ihuriro rifashwa na Action AID baravuga ko kuba Leta y’u Rwanda yarabahaye ijambo byabahesheje kugira uruhare mu bibakorerwa.
Ubucuruzi bw’ibirayi bwaranzwe n’uruhurirane rw’ibibazo byatumaga abahinzi batabona inyungu ziva mu buhinzi bwabo n’ abaguzi bakagura ibirayi ku giciro cyo hejuru byahawe umurongo ngenderwaho nyuma y’ibiganiro byahuje Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Urugaga rw’Abikorera (PSF) ndetse n’amakoperative (…)
Umutoza usanzwe utoza ikipe ya Gicumbi Fc Ruremesha Emmanuel arahakana amakuru avuga ko yaba yaramaze kumvikana n’ikipe ya Kiyovu Sports kuzayibera umutoza mu mwka w’imikino utaha,gusa akemeza ko iramutse imwegereye baganira.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo igikombe giterwa inkunga na Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame,kizwi ku izina rya CECAFA Kagame Cup kiza gutangira mu mujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania,aho APR ihagarariye u Rwanda iza kuba ikina na Al Shandy yo muri Sudan ku i Saa Saba.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi IGP Emannuel Gasana arasaba abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bo mu turere twa Huye na Gisagara, guharanira umutekano, buri wese aba ijisho rya mugenzi we, bakumira ibyaha bitaraba, banatangira amakuru ku gihe kandi vuba.
Nyuma y’uko ubushakashatsi bwo muri 2011 bw’ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku mibereho y’abantu, RTI, bugaragaje ko mu Rwanda abanyeshuri 15% barangiza umwaka wa gatatu w’amashuri abanza batazi gusoma ikinyarwanda, mu bigo by’amashuri abanza, imyigishirize y’Ikinyarwanda yarahindutse ku buryo abana basigaye (…)
Nyuma y’aho umuntu utarivuze yatanze amakuru y’ahajugunywe abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakaba hamaze kuboneka imibiri 55 mu minsi 2 gusa, Ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Rutsiro bukomeje gusaba abanya-Rutsiro baba bafite amakuru y’ahajugunywe imibiri y’ abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo (…)
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, avuga ko abaturage b’iyo ntara by’umwihariko abo mu mirenge ihana imbibi na Pariki y’Akagera badakwiye gukomeza kubarirwa iby’inyamaswa ziyirimo kandi na bo bashobora kuzisura.