Kuba imihanda itunganye itaragera hose mu mirenge igize akarere ka Ngororero, bituma hari abaturage batwara abarwayi kwa muganga bifashishije ingobyi gakondo mu gihe baba barishyuye ubwisungane mu kwivuza kuburyo imodoka z’ibitaro n’amavuriro zabibafashamo bitabagoye.
Abahinzi basaga 500 bo mu murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza mu minsi iri imbere bazaba bahinga batikanga imihindagurikire y’ibihe bifashishijwemo n’urugomero ruri kubakwa muri uwo murenge ruzagomera amazi azifashishwa mu tugari twa Rubumba na Gitara na tumwe mu duce twegereye utwo tugari.
Imiryango 16 yo mu karere ka Ngororero mu kagari ka Cyome mu murenge wa Gatumba imaze imyaka ibiri itegereje kwishyurwa imitungo yabo yiganjemo amazu yasenywe n’intambi zaturitswaga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwakorwaga na sosiyete yitwa GMC (Gatumba Maining Concession) ubu yafunze imiryango.
Ushinzwe uburezi mu karere ka Rutsiro aratangaza ko inda zidateganyijwe mu mashuri zagabanutse mu gihe hari igihe zari zarabaye nk’icyorezo aho wasangaga yakira raporo y’ibigo byinshi bivuga ko bifite abana b’abakobwa batwite.
Jorge Mendes ushinzwe umukinnyi w’umunya Portugal akaba na kizigenza mu ikipe ya Real Madrid, Christiano Ronaldo, avuga ko atishimiye uburyo iyi kipe yagiye itanga abakinnyi bakomeye nka Angel Di Maria ikananga no kugura umukinnyi Falcao ngo aze gukina muri Real Madrid.
Mu gihe bamwe mu bagabo bo mu murenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare bavuga ko batinya gusohokana n’abagore babo kubera ko abandi babatwara, abagore bo bashinja gusesagurira imitungo y’imiryango yabo mu nkumi kuko arizo basohokana.
Abaturage bo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi barasabwa kwirengagiza ibyo umuco usaba ku bijyanye n’uburenganzira bw’umugore ndetse n’izungura bakamenya kandi bagaha agaciro ibyo amategeko abiteganyaho mu rwego rwo kwirinda amakimbirane ya hato na hato.
Umusirikare mu ngabo za Kongo (FARDC) ufite ipeti rya Komanda wafatiwe mu Rwanda taliki ya 29/8/2014 yashyikirijwe ingabo z’umuryango wa ICGLR ngo zimushyikirize igihugu cye.
Nkundabanyanga Joseph utuye mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano yasenyewe n’ubuyobozi bw’umurenge ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Nzeri 2014, bamushinja kubaka mu mbago z’isoko rishya riri kubakwa no kubaka adakurikije amategeko.
Mu gihe Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yitagura gutangira gucukura gaz methane mu kiyaga cya Kivu, impugucye n’abashakashatsi bo mu bihugu bigize CEPGL (Rwanda, Burundi na Kongo) barimo kungurana ibitekerezo ku mikoreshereze y’ikiyaga cya Kivu no kukibyaza inyungu bidateye ingaruka ku binyabuzima bigituyemo (...)
Umubyeyi witwa Everiyana Nyiransengiyumva utuye mu kagari ka Curazo, Umurenge wa Gatore akarere ka Kirehe yabyaye abana batatu umukobwa n’abahungu babiri mu gitondo cya tariki 09 Nzeri 2014 mu bitaro bya Kirehe.
Umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko afungiye kuri polisi y’umurenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera akekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina umwana w’umuhungu w’imyaka ine yari ashinzwe kurera.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Madamu Oda Gasinzigwa, ushinzwe akarere ka Nyanza by’umwihariko muri Guverinema yifatanyije n’abaturage b’ako karere mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga cya 2015 A abashishikariza kongera amasaha y’akazi nk’uburyo bwo kubafasha kugera ku musaruro ufatika mu byo (...)
Nyuma y’imyaka ine bimuwe muri Gishwati aho bari batuye mu manegeka, abagize amakoperative y’urubyiruko mu mudugudu wa Bikingi mu murenge wa Bigogwe, ndetse no mu mudugudu wa Nyirabashenyi mu murenge wa Mukamira bafite icyizere ko imishinga REMA yabakoreye izabageza ku buzima bwiza.
Nkundanyirazo Landouard w’imyaka 55, wari utuye mu mudugudu wa Rubona, akagari ka Muganza ho mu murenge wa Runda, bamusanze yapfiriye mu nzu yabanagamo n’umuryango we. Mu bakekwaho kumwica harimo umugore we bahoraga bashyamirana.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burizeza ko ikusanyirizo ry’amata rya Cyanika nta kabuza rizagirwa ikaragiro nubwo iryo kusanyirizo rigifite ikibazo cyo kuba ryakira amata make bitewe n’uko ryari ryarahombye maze bamwe mu borozi b’inka ntibishyurwe bagahitamo guhagarika kuhagemura amata.
Urwego rwunganira gucunga umutekano mu karere District Security Support Organ (DASSO) mu karere ka Rutsiro rwarahiriye ku mugaragaro kuzuzuza inshingano bahawe bakaba basabwe kwirinda ababashuka babakoresha mu nyungu zitari iz’igihugu.
Abantu bane bari mu maboko ya police station ya Kibungo, nyuma y’urupfu rw’umusore w’umurundi wakoraga akazi ko mu rugo witwa Mbonyimana Fideli w’imyaka 26.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, arasaba Abanyarwanda gushyira hamwe bagakorana imbaraga mu kwishakamo ibisubizo by’iterambere bakanafatanya kurinda ibyagezweho, aho kumva ko ahazaza habo hagomba kugenwa n’undi wabasindagiza.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwasubitse urubanza rurengwamo abagabo 5 n’umwana w’umukobwa w’imyaka 17 kubera ko bageze mu rukiko bagasanga dossier y’ikirego gishya kandi batayibonye ngo bategure urubanza.
Uruzi rwa Bitare rugabanya imidugudu ibiri ya Ryanyagahangara na Rurembo mu kagari ka Gasovu mu murenge wa Karambi, kugera mu mudugudu umwe uvuye mu wundi bisaba guca ku biti bibiri biri hejuru y’uruzi ahantu harehare nko muri metro eshatu uvuye ku rutindo ujya aho amazi agarukira niho abana bo mashuri abanza baca bava (...)
Mu Ishuri Rikuru ry’Amahoro (Rwanda Peace Academy) riri mu Karere ka Musanze hatangijwe amahugurwa yo ku rwego mpuzamahanga agamije kongerera ubumenyi abagore bafite mu nshingano zabo gucunga imfungwa n’amagereza bava mu bihugu 11 n’u Rwanda rurimo ngo bazitabazwe mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.
Umugabo w’imyaka 42 witwa Renzaho Balthazar uzwi ku izina rya Kazungu atangaza ko gucuruza inyama z’inka zitogosheje bimufashije dore ko yanubatsemo inzu ebyiri ndetse akaba abasha no kurihira abana amashuri.
Intara y’Uburasirazuba yinjije amafaranga asaga miliyari 15 yavuye mu misoro abaturage b’iyo ntara batanze mu mwaka wa 2013/2014. Ayo mafaranga ngo aruta kure ayo u Rwanda rwinjije mu mwaka wa 1995 kuko muri uwo mwaka mu gihugu hose habonetse imisoro ingana na miliyari 11,7 nk’uko minisitiri w’imari n’igenamigambi, (...)
Abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare n’intumwa z’ingabo mu muryango w’Afurika y’Iburasizuba (EAC) bateraniye mu Ishuri Rikuru rya RDF riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze kuva kuri uyu wa mbere tariki 08/09/2014 bagamije kurusha gukomeza imikoranire hagati y’ayo mashuri.
Inama yahuje abagize Guverinoma, abayobozi b’ibigo n’ab’inzego z’ibanze kuri uyu wa mbere tariki 08/9/2014, yanzuye ko imihigo igomba kugaragazwamo ingengo y’imari n’aho izaturuka, ariko ko nidashyirwa mu bikorwa kuko yari itegereje abaterankunga, abayobozi b’uturere batazabihanirwa n’ubwo basabwa kwita ku byo bahize (...)
Ubwo muri paruwasi ya Gisagara hizihizwaga yubile y’imyaka 100 musenyeri Raphael Sekamonyo amaze avutse, abihayimana batandukanye bagiye bagaruka ku bikorwa byiza byamuranze ndetse bahamagarira buri Munyarwanda kwigana ibi bikorwa.
Umugore witwa Uwingabire Charlotte utuye mu murenge wa Kanjongo muri iki cyumweru aragezwa imbere y’ubutabera nyuma yo gukebesha umukozi yakoreshaga inzembe mu maso kugeza amugize intere.
Umuntu utaramenyekana yataye umwana uri mu kigero cy’amezi atatu mu bwiherero bw’ikigo nderabuzima cy’umurenge Kamabuye mu karere ka Bugesera.
Umuyobozi wa Banki y’isi mu Rwanda, Carolyn Turk, hamwe n’uhagarariye itsinda SDP, Skills Development Project rishinzwe guteza imbere ubumenyingiro mu mashuri y’imyuga mu Rwanda, bwana Hiroshi Saeki baragaragaza icyizere ko imirimo yo kubaka amashuri y’imyuga mu ntara z’Iburasirazuba no mu majyaruguru izarangira nk’uko (...)
Nyuma y’ibiganiro na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenocide (CNLG), imfungwa n’abagororwa bafungiye muri gereza ya Rusizi baravuga ko na bo nk’Abanyarwanda bagomba gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.
Abantu bataramenyekana bibasiye inka z’abaturage barazitemagura, kuko ibyo bimaze gukorwa mu murenge wa Kamabuye ndetse n’uwa Ngeruka yose yo mu karere ka Bugesera.
Mu gihe bamwe mu baturage b’umurenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare bavuga ko guhisha inzoga ugahamagara bagenzi bawe mu gasangira byacitse kubera ko urukundo n’ubusabane byasimbuwe n’urukundo rw’amafaranga, ubuyobozi bw’uyu murenge bwo buvuga ibi byatewe n’iterambere rishinga imizi kimwe n’iyimakazwa ry’umuco wo kugira isuku.
Umugore utaramenyekana yataye umwana w’uruhinja ufite hagati y’amezi atanu n’atandatu, mu rusengero rwa ADEPR ruri mu murenge wa Kamabuye mu kagari ka Mpeka mu mudugudu wa Byimana mu karere ka Bugesera.
Mu gihe bamwe mu bakobwa bo mu murenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare bavuga ko bashaka ari bato kubera ko baba bakunzwe cyane, ubuyobozi bw’uyu murenge bwo busaba urubyiruko kwihangana bagashakana bagejeje imyaka yemera ubushyingirwe dore ko ngo hafashwe n’ingamba zo gutandukanya ababikoze igihe kitaragera.
Abaturage b’umurenge wa Mugombwa ahamaze amezi 9 hashyizwe inkambi y’impunzi z’Abanyekongo, barasabwa kongera umusaruro w’ubuhinzi kugirango babashe guhaza isoko bungutse.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyanza basaga 300 bahuriye mu nteko rusange yabo yateranye kuri iki cyumweru tariki 07 Nzeri 2014 bongera kwihwitura ari nako bishimira ibikorwa byabaye indashyikirwa muri uyu mwaka wa 2013-2014 muri gahunda zinyuranye zo kwihutisha iterambere ryaho batuye ndetse n’iry’igihugu (...)
Abanyeshuri b’abakobwa bo mu rwunge rw’amashuri rwa Gasagara mu murenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara bibumbiye mu matsinda yo kwizigama, barahamya ko bituma badata amashuri ku mpamvu zo kubura ubushobozi.
Bamwe mu batuye santere ya Rwanza mu murenge wa Save ho mu karere ka Gisagara, hamwe mu hazaba hagize umujyi wa Gisagara barishimira ibikorwa bari kugeraho ndetse bakanizera kuzakuza imikorere yabo bivuye ku kwaguka kwa santere yabo.
Mu gihe mu karere ka Kirehe amashyamba y’inturusu yugarijwe n’icyorezi cy’udusimba twitwa inda (Puceron) dufata ku mababi y’igiti bityo igiti cyose kigatangira kuma buhoro buhoro ndetse hakabaho n’ibyarangije kuma burundu, bamwe mu baturage bafite amashyamba batangiye guhangayika bibaza ku gihombo batejwe n’icyo cyorezo.
Abatuye akagali ka Mahango ho mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma bakoresha abakozi bo mu ngo barasabwa gushyirisha abo bakozi mu bwisungane mu kwivuza kugirango birinde ingorane bahura nazo gihe barwaye badafite ubwisungane mu kwivuza.
Abikorera bo mu bihugu birindwi, bamaze kwemeza ko bazitabira imurikagurisha rya 6 ry’Intara y’Iburasirazuba riteganyijwe tariki 18-28/09/2014 mu karere ka Rwamagana, nk’uko byemezwa na Eng. Habanabakize Fabrice, ukuriye urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Kumenya no kwandika imwirondoro y’abakozi bakoresha mu ngo nibyo bikangurirwa abaturage muri rusange ni nyuma y’aho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 06 Nzeli umusaza Bihayiga Augustin w’imyaka 83 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Cyenjojo akagali ka Cyenjojo umurenge wa Rwempasha akarere ka Nyagatare yishwe n’umushumba (...)
Bamwe mu bakora umurimo wo kuvunja amafaranga ku mupaka w’Akanyaru ugabanya u Rwanda n’u Burundi baravuga ko bagenzi babo bakorera hakurya i Burundi bakora mu kajagari bigatuma abakora uyu murimo mu Rwanda batabona abakiriya.
Abanyonzi bakorera mu karere ka Ruhango, barishimira ko nta muntu ukibahutaza mu muhanda ababuza gukora akazi kabo ndetse ngo nabo bafashe ingamba zo kugabanya umuvuduko ku muhanda bagamije kwirinda impanuka.
Banki ya Ecobank iri mu gikorwa cy’amezi atandatu cyo gukangurira Abanyarwanda kwizigamira, aho iri gutanga ibihembo bitandukanye ku banyamahirwe barushije abandi kwizigamira amafaranga menshi ku ma konti yabo aheereye muri iyi banki.
Komanda Kojera Kwinja Musanganya Jean Pierre wo mu ngabo za Kongo (FARDC) hamwe na Samuel Konji Bilolo bari mu Rwanda kuva taliki ya 29/8/2017 aho bahagaritswe bambutse umupaka w’u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.
Nk’uko bigarukwaho n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga, urubyiruko rw’abakobwa ngo nirwo rwibasiwe n’ibishuko birushora mu busambanyi, akaba ari narwo ruvamo abakobwa bagurishwa hanze kubera irari ryo gukunda ibintu.
Kuva mu mwaka wa 1994 amafaranga akomoka ku misoro n’amahoro u Rwanda rwinjiza ngo yagiye yiyongera ku buryo bugaragara, ariko biba akarusho ubwo hashyirwagaho ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro mu mwaka wa 1998 nk’uko byavugiwe mu birori byo kwizihiza umunsi w’abasora wabereye mu karere ka Kayonza tariki 06/09/2014 ku (...)
Muri gahunda y’uburezi budaheza, abafite ubumuga biga mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye bo mu karere ka Rutsiro boroherejwe kwiga bitabagoye n’umushinga utegamiye kuri Leta Handicap International.