Abakora muri servise y’ubuzima bagizwe n’abaganga n’umushinga Partners in Health baganira n’intumwa za rubanda ku wa 1 Kanama 2015 bavuze ko kuba bifuza ko Perezida Kagame akomeza kuyobora atari ukumunaniza ahubwo ari ugufatanya kubumbatira iterambere yabagejejeho rijyanye cyane cyane n’ibikorwa by’ubuzima.
Abagore bari mu nzego zitandukanye mu karere ka Ruhango, baravuga ko bagikeneye Kagame, kuko bafite impungenge ko baramutse bamubuze bakongera bagusubizwa mu icuraburindi yari yarabakuyemo.
Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe bavuga ko bishimira ko bungukira mu mubano Perezida Kagame agirana n’ibindi bihugu, kuko bizana imishinga ibafasha bakabasha gutera imbere.
Abagize amakoperative akorera mu Karere ka Ruhango baravuga ko bagikeneye gukomeza kuyoborwa na Perezida Paul Kagame kuko ngo yabakijije ubukene akabereka inzira banyuramo bagatera imbere, ari na byo bashingiraho bamugereranya n’umukinnyi witwara neza mu kibuga, kuko ngo iyo atavunitse ntavanwa mu kibuga.
Abaganga bagize ihuriro ry’abaganga batera ikinya “Rwanda Association of Anesthesiologist”, basanga bakwiye gusenyera umugozi umwe, kugira ngo umwuga wabo ukorwe neza kandi utunganire abawukora n’abawukorerwa.
Guteza imbere ibyiciro by’Abanyarwanda byari byarasigaye inyuma, birimo urubyiruko, abagore n’abantu bafite ubumuga, biri mu bituma bashyigikira ivugururwa ry’ingingo y’101 y’itegeko nshinga; kugira ngo Perezida Paul Kagame akomeze ayobore .
Nubwo Ibitaro bya Ruhengeri ari Ibitaro by’Akarere ka Musanze ariko uhasanga abarwayi benshi bava mu turere twa Burera, Nyabihu na Musanze baje kwivuza ariko kubera umubare munini wabo urenze ubushobozi bw’ibitaro bigatuma serivisi itangwa usanga itanoze.
Abarimu bigisha mu bigo bitandukanye byo mu karere ka Gakenke, barasaba ko Perezida Kagame yakwemererwa kongera kwiyamamaza kuko bamufata nk’umwarimu w’umuhanga wigisha ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwana n’isi muri rusange.
Nyuma y’igihe ikipe y’igihugu amavubi itegura umwiherero ugomba kuzabera mu gihugu cya Ecosse,urugendo rukomeje guhura n’inzitizi zirimo ibyangombwa by’inzira (Visas) aho kugeza kuri uyu munsi icyo kibazo kitarakemuka
Kuri uyu wa 01 Kanama 2015, ubwo abasenateri baganiraga n’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bo mu Karere ka Nyagatare, abarimu baburiye Abanyarwanda kutagurana icyo batarabona icyo bamaze kwibonera maze bagasimbuza ikipe itsinda kuko bishobora gusubiza inyuma ibyaharaniwe imyaka myinshi.
Abaturage batandukanye bo muri Burera bahamya ko Perezida Paul Kagame ariwe wubatse Ubunyarwanda none ubu u Rwanda rukaba rufite agaciro ku isi, akaba ariyo mpamvu bifuza ko ingingo ya 101 yahinduka agakomeza kuyobora u Rwanda.
Ubwo abadepite bumvaga ibyifuzo by’abafite ubumuga, urugaga rw’urubyiruko n’urugaga rw’abagore kuri uyu wa 02 Kanama 2015 ku ngingo y’101 y’Itegeko Nshinga, bavuze ko Perezida Kagame yabagejeje kuri byinshi ku buryo bamwe ngo byabarenze bita bamwita Imana y’i Rwanda.
Abagize urugaga rw’abikorera n’abahagarariye amakoperative mu karere ka Gisagara, barasaba ko Perezida Kagame ahabwa amahirwe yo gukomeza kubayobora, kuko iteramberere yabagejejeho rigaragara kandi hakiri urugendo batifuza ko ahagarara atarusoje.
Abagize urubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara barasaba ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ihinduka bakazabasha kongera gutora Perezida Paul Kagame ngo babanze bamwereke ko atareze ibigwari, kuko ngo ubumenyi yabahaye batangiye kububyaza umusaruro.
Abafite bo mu karere ka Nyamagabe bifuza ko Itegeko Nshinga rivugururwa, ingingo y’i 101 igahindurwa, kugira ngo Perezida Kagame akomeze abayobore kuko yabahaye ijambo bakagira agaciro aho bafashwe kimwe n’abandi Banyarwanda bose.
Abahinzi bo mu Karere ka Muhanga barifuza ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga yahinduka bakongera guhabwa amahirwe yo kwitorera Perezida Kagame kuko yahinduye ubuzima bw’abahinzi basuzugurwaga mu myaka yashize.
Gen Adolphe Nshimirimana wahoze ayobora urwego rw’ubutasi mu Burundi, mu gitondo cy’uyu munsi tariki 2 Kamena 2015 yiciwe mu Kamenge atewe igisasu cyo mu bwoko bwa rocket ubwo yari avuye iwe mu rugo ari mu mudoka.
Umuhanzi Audace Munyangango uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Auddy Kelly aratangariza abakunzi be ko batazongera kumubura dore ko ngo yari ahugijwe n’amasomo none akaba yayarangije.
Abajyanama b’ubuzima bo mu Murenge wa Shyira bavuga ko Perezida Kagame yateje imbere ubuzima ku buryo serivisi z’ubuzima zitangirwa hafi uhereye ku midugudu bityo ngo bakaba bamwifuza ubuziraherezo.
Rubanda Jean Berekimasi, umusaza w’imyaka 86 utuye mu Kagari ka Kimanzovu mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu avuga ko afata Perezida Kagame nka Malayika Imana yoherereje Abanyarwanda.
Abamotari n’abanyonzi bo mu Karere ka Musanze basaba ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ivugururwa kugira ngo Perezida Kagame akomeza kubayobora kuko ngo ari umuyobozi ushoboye wabagejeje kuri byinshi bagereranya n’umukinnyi w’umuhanga uhagaze neza mu izamu rye.
Kuri uyu wa 1 Kanama 2015, mu biganiro intumwa za rubanda zigizwe na Depite Mukarugema Alphonsine na Depite Mukakarangwa Clotilde zagiranye n’abikorera bo mu Karere ka Kamonyi ku bijyanye n’ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga; abikorera batangaje ko bashyigikiye ko ivugururwa.
Sgt Boliya Rowata Joseph, umusirikare wa Repubulika iharanira Demorakarasi ya Kongo, wafatiwe mu Rwanda amaze gutema ibiti 82 by’abaturage mu ishyamba rya Kanyesheja mu Rwanda ku wa 26 Nyakanga 2015 yashyikirijwe EJVM, itsinda ry’ingabo z’ Inama Mpuzamahanga ku Biyaga Bigari, ICGLR, zishinzwe kugenzura iby’imipaka hagati y’u (…)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba urubyiruko rwiga mu mahanga kujya rushungura rugahitamo ibirufiye akamaro ubwabo n’Igihugu muri rusange, kuko asanga nta mpamvu yo kuruhira ibitazarugirira umumaro.
Nsengimana Jean Bosco wo mu ikipe ya Benediction Club yo mu karere ka Rubavu,niwe wabaye mu isiganwa ryavuye mu karere ka Rubavu ryerekeza Musanze,nyuma yo gusiga abandi muri rimwe mu marushanwa agize Rwanda Cycling cup 2015
Abarimu bo mu karere ka Bugesera bashyigikiye ivugururwa ry’itegeko nshinga, kubera imiyoborere ya pPerezida Kagame yatumye bava ku ishuri rimwe ryari muri ako karere naryo ryari ryubakiwe impunzi z’Abarundi, ubu muri buri murenge hakaba hari ishuri ryisumbuye.
Bamwe mu baturage bo mu kagali ka Musumba mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, bavuga ko nta shyanga na rimwe rikwiye kugira ijambo ku ngingo ya 101 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda, kuko “ari imigambi y’Abanyarwanda ari na bo bagomba kumenya uko bayigenza.”
Abacunda b’amata bakorera mu murenge wa Nyamiyaga bagize umwiyereko kuri za moto zabo bahetsho ibicuba by’amata imbere y’abaturage, kugirango bagaragaze bimwe mubikorwa by’indashyikirwa bamaze kugeraho babikesha ubuyobozi bwiza bwa Paul Kagame.
Uku niko byifashe mu gikorwa cyo gusoza Itorero INDANGAMIRWA VIII, mu gihe bagitegereje ko Umushyitsi mukuru Perezida Paul Kagame ahagera. Igikorwa kiri kubera mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, giherereye mu karere ka Gatsibo.
Imiryango itandukanye ya Sosiyete Sivile yasabye abasenateri ko ingingo y’101 y’Itegeko nshinga igomba guhindurwa, kuko ngo ibona Perezida Kagame ari we ukwiriye gukomeza kuyobora Abanyarwanda nyuma 2017 aho ivuga ko kubaho kwayo ari we ibikesha.
Bamwe mu bikorera bo mu Karere ka Musanze baganira n’abadepite ku ingingo y’i 101 basabye ko ihindurwa, kugira ngo abana babo n’abo bazabyara bagire amahirwe yo kuyoborwa Perezida Kagame bazagerweho n’ibyiza nk’uko ababyeyi babo yabibagejejeho.
Banki Nyarwanda ikorera mu ntara zose z’igihugu Cogebanque, yahize ibindi bigo by’ubucuruzi bibarizwa mu rugaga rw’abikorera, mu gutera inkunga ikigega ’’ Ishema ryacu’’.
Abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyaruguru babwiye abagize inteko ishinga amategeko ko bashyigikiye ko ingingo ya 101 mu itegeko nshinga ivugururwa, kugira ngo Perezida wa Repubulika Paul Kagame akomeze kugeza abanyarwanda ku iterambere.
Abaturage bo mu murenge wa Bweyeye baravuga ko gutora Perezida Paul kagame 100%, kuko nta mahirwe bamuha yo kutemera kwiyamamaza kubera ibyo yakoreye uwo murenge akawukura mu bukene no mu bwigunge.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa 31 Nyakanga 2015, muri Hotel Golden Tulip mu Karere ka Bugesera, yaganiriye n’urubyiruko rwibumbiye mu muryango Global Health Corps washinzwe na Barbara Bush, umukobwa wa George W. Bush wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Abaturage bo mu Murenge wa Muhazi, Perezida Paul Kagame atuyemo, mu Karere ka Rwamagana, barasaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa, agakomeza kuyobora u Rwanda kugeza igihe azasazira ngo kuko inyungu yagejeje ku Banyarwanda zisumba kure agaciro k’ “umubare wa manda”.
Abanyeshuri biga muri kaminuza, bakomoka mu karere ka Burera, bafite icyifuzo cy’uko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda yahinduka Perezida Paul Kagame agakomeza kuyobora, akazabera icyitererezo abandi baperezida bo mu Rwanda bazamukurikira ndetse n’abo mu bindi bihugu, kubera ibyiza byinshi azaba yaragejeje ku (…)
Shampiona y’icyicro cya mbere mu mupira mu Rwanda,byamaze kwemezwa ko izatangira taliki ya 18 Nzeli 2015,ariko bikazemezwa bidasubirwaho n’inama y’inteko rusange ya Ferwafa izaterana mu mpera z’ukwezi kwa munani.
Ubwo intumwa za rubanda zari mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke mu rwego rwo gukusanya ibitekerezo by’abaturage kubijyanye n’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga by’umwihariko ingingo y’101, kuri uyu wa 30 Nyakanga 2015, abaturage basabye ko bazatora rimwe gusa ubundi bakazongera gutora batora uzasimbura Kagame ubwo we (…)
Urbyiruko rwo mu karere ka Ruhango, ruravuga ko rufite aho ruvuye heza kubera Kagame, rugasaba abadepite ko badakwiye ku rwima amahirwe yo gukomeza kugendana na Kagame, kuko hari byinshi rukeneye gukomeza kumwigiraho.
Kimwe mu byo abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bo mu Mirenge ya Kinazi, Ruhashya na Rwaniro bishimira Perezida Paul Kagame yabagejejeho, ni gahunda y’uburezi bw’ibanze by’imaka 12 na bo bakaboneraho kubona akazi.
Abanyarwanda baherutse kwirukanwa muri Tanzania mu 2013 bakaza nta na kimwe bafite bagatuzwa mu mirenge itandukanye mu Karere ka Ngoma baravuga ko ubuyobozi bwiza n’umutekano bafite bakesha Perezida Kagame bibaha icyizere ko nakomeza kuyobora bazagura amamodoka bakiteza imbere vuba.
Gahunda y’umuryango Never Again yo guhuza abaturage mu biganiro byo mu matsinda bakaganira ku guteza imbere imiyiborere myiza, yatangiriye mu karere ka Karongi, kuri uyu wa kane tariki 30 Nyakanga 2015.
Abaturage bo mu Murenge wa Gashanda mu Karerer ka Ngoma ubwo baganiraga n’abadepite babaha ibitekerezo ku ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga igena manda z’umukuru w’igihugu, bagaragaje ko badatuje kugeza igihe iyo ngingo izavugururirwa maze Kagame agakomeza kubayobora.
Abaturage bo mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe baratangaza ko nta wundi muyobozi bakeneye waza kunganira ibyo Perezida Kagame yakoze, kuko ashobora kuza akabikora nabi kandi nyir’ubwite yari agifite imbaraga zo gukomeza kuyobora igihugu.
Twahirwa Theogene uzwi ku izina rya Dj Theo arahakana amakuru avuga ko yaba yaratandukanye na Alex Muyoboke bari bafatanyije ikompanyi izwi ku izina rya Decent Entertainment dore ko Dj Theo amaze iminsi ashinze indi kompanyi ikora bimwe neza neza n’iya mbere ariyo Decent Entertainment.
Nkuriyingoma Pacifique, Ngengahimana Emmanuel na Havugimana Emmanuel bari mu maboko ya Polisi/Sitasiyo ya Kirehe nyuma yo gufatanwa imifuka umunani y’urumogi rupima ibiro 400 ubwo bari bazjynye imodoka bagiye kurupakira barugemura i Gitarama.
Inzego z’ubuyobozi mu Ntara y’Amajyepfo zahagurukiye ikibazo cy’umutekano ku musozi w’Amasengesho wa kanyarira uherereye mu rugabano rw’uturere twa Ruhango na Muhanga.
Abaturage ba Nyamagabe bashimira Perezida Kagame ko ashaka ko buri mwana wese yiga, mu gihe mbere umwana wabashaga kwiga agatsinda ari umwana ukomoka mu miryango ikize, cyangwa mu tundi turere.