Lt Gen Mohan Subramanian, Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Ubibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri icyo gihugu mu bikorwa byo amahoro.
Shyaka w’imyaka 37 utuye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, na mugenzi we Ndayambaje w’imyaka 40 wo mu Karere ka Nyanza, bafite ubumuga bari mu bazindukiye mu mujyi i Huye, mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, umukandida wa FPR-Inkotanyi mu kumushimira agaciro yabasubije.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024 mu karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Matyazo, Umudugudu wa Kabeza habereye impanuka y’imodoka ya Bus Yutong ya Sositeye itwara abagenzi ya Horizon abantu bane bahita bapfa abandi batatu barakomereka.
Kuva u Rwanda rwabaho hari byinshi byakozwe bigana ku iterambere mu byiciro binyuranye by’ubuzima. N’ubwo tutavuga ko byari biri ku rwego rwo hejuru, ariko byatwaraga imbaraga igihugu n’abanyarwanda. Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, igihugu cyahise gisubira hasi kuko cyabuze abantu ndetse n’ibikorwa remezo birangirika. Muri (…)
Mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi ndetse n’Abadepite mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera, umwe mu rubyiruko rwo muri aka Karere, Murwanashyaka Jean D’Amour yagarutse ku byiza yagejejweho na FPR binyuze mu kumwemerera kwiga, akagera ubwo yihangira umurimo.
Apostle Arome Osayi wo muri Nigeria ukunzwe n’abatari bake, agiye kuza mu Rwanda mu giterane cy’ivugabutumwa cyatumiwemo Chryso Ndasingwa na Yves Ndanyuzwe, aba bakaba ari bamwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Mpayimana Philippe, Umukandida uri kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, asubiza ibibazo by’abaturage ku gashya agiye kubazanira, yavuze ko nawe ashima ibyagezweho aho agiye kubikomerezaho.
Abarwanashyaka b’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), basanga umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame akwiye kwitwa Baba wa Taifa kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda.
Dr. Frank Habineza wiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika ku itike y’Ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda - DGPR), yavuze ko Abanyarwanda nibamugirira icyizere bakamutora, azazamura imishahara y’abaganga n’abakora kwa muganga.
Abaturage b’Akarere ka Burera, ubwo bari mu bikorwa byo kwamamaza abakandida Depite bazahagararira umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Nteko Ishinga Amategeko, bavuze imyato barata ibyo bamaze kugeraho byose babikesha FPR.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko rwahagaritse ubufatanye igihugu cy’u Rwanda cyari gifitanye na EasyGroup EXP itegura igikombe cy’isi cy’abakanyujijeho ( Veterans), bihagarika Igikombe cy’Isi cyari gitegerejwe muri Nzeri 2024.
Umugore w’Umufaransa yareze mu rukiko sosiyete y’itumanaho ya Orange, ayishinja kuba yaramubujije ituze ndetse ikamukorera ivangura mu kazi, ikamuhemba umushahara wose mu myaka 20 yose kandi nta nshingano na zimwe zo mu rwego rw’akazi imuha ngo azikore.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko hari abayobozi babiri bo mu Karere ka Ngororero bafunzwe bazira kwakira indonke.
Kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya ibiyobyabwenge, Umuryango w’Abibumbye (UN), uvuga ko kubatwa nabyo atari amahitamo bityo ababikoresha badakwiye guhezwa kugira ngo bafashwe.
Ishimwe Thadee umwarimu ku rwunge rw’amashuri rwa Ntoma kimwe mu bigo byakira abanyeshuri mu buryo bw’uburezi budaheza arifuza ko abarimu bose bakwigishwa ururimi rw’amarenga kugira ngo babashe gufasha abanyeshuri bafite ubwo bumuga ariko hakanaboneka ibikoresho bibafasha kwiga neza.
Abantu batanu muri Kenya ni bo bimaze kumenyekana ko bapfuye barashwe n’abapolisi ubwo bari mu myigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’imisoro mu gihugu.
Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco ishinzwe kubungabunga no guteza imbere Ururimi n’Umuco buratangaza ko nta Kinyarwanda cy’urubyiruko kibaho ahubwo ko Ikinyarwanda ari ururimi rumwe, rufite ikibonezamvugo kimwe, rukwiye gutozwa buri wese.
Muhawenimana Jeannet, wiga muri Wisdom School mu Karere ka Musanze, yagaragaje inyungu ziri mu kwiga ururimi rw’igishinwa nyuma yo gutabara Umushinwa yasanze yarembeye mu nzira.
Umunya-Ghana Richmond Lamptey w’imyaka 27 ukina hagati yasinyiye ikipe ya APR FC amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gusesa ayo yari afitanye n’ikipe ya Asante Kotoko y’iwabo muri Ghana.
Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO zafunze ibiro byazo i Bukavu nk’uko byatangajwe na radio Okapi iterwa inkunga n’Umuryango w’abibumbye (ONU).
Umubyeyi wafashwe n’ibise yagiye kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ku wa 24 Kamena 2024 mu Karere ka Muhanga, yabyaye neza, umwana amwita Ian Kagame Mwizerwa ndetse abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Karere ka Muhanga bamushyira igikoma cy’ababyeyi.
Mu Karere ka Musanze hagiye kubakwa uruganda rwitezweho kubyaza ibishingwe umuriro w’amashanyarazi wa Megawatts (MW) 15, zizajya ziva mu bishingwe bingana na toni 400 ku munsi.
Mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi ndetse n’Abadepite mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera, Umubyeyi Mukarubuga Jeanne d’Arc yatanze ubuhamya bw’uko FPR yatumye yitekerezaho, akanatinyuka akiteza imbere nyuma y’uko yari amaze gupfakara akiri muto kandi asigaranye abana 4 bose bakiri batoya.
Hashingiwe ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi, ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu miryango yabo mu biruhuko, guhera tariki 05 Nyakanga (…)
Itsinda ry’abakozi n’abanyeshuri bagera kuri 26 baturutse mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Senegal, (Senegal’s National Defence Institute), bari mu ruzinduko mu Rwanda basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Ahishakiye Mutoni uherutse kugwa mu muvundo wakurikiye ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yashyiguwe mu cyubahiro kuri uyu Kabiri tariki 25 Kamena 2024.
Abahanzi b’amazina akomeye muri muzika Nyarwanda barimo Bruce Melodie, Knowless na Chriss Eazy basusurukije abitabiriye ibikorwa byo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, byabereye mu Karere ka Nyarugenge.
Ikiganiro EdTech Monday gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, cyatambutse kuri KT Radio Tariki 24 Kamena 2024 cyagarutse ku ‘Kwinjiza mu Burezi ikoranabuhanga rifasha kwiga binyuze mu mikino no mu masomo nyunguranabitekerezo’.
Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika watanzwe n’Ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda - DGPR), Dr. Frank Habineza, yijeje abaturage bo mu Karere ka Kirehe ko nibamutora batazongera kugira ikibazo cy’amazi meza.
Abiyamamariza kuba Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, baturutse mu muryango FPR-Inkotanyi, basabye abanyamuryango n’inshuti zawo, kubashyigikira bakuzuza imyanya 80, uyu muryango ufite ku mwanya w’Abadepite, kuko Perezida mwiza akora neza ari uko afite abantu be mu Nteko bamufasha guhigura ibyo bemereye abaturage.
Umuyobozi w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), Mussa Fazil Harerimana yashimiye uburyo nta muyisilamu ugihezwa ngo yimwe uburenganzira bwe nkuko byari bimeze mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bahezwaga bakanagirirwa nabi.
Ku munsi wa Kane w’ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame kuri uyu wa kabiri tariki 25 Kamena 2024, aho yiyamamarije mu Karere ka Nyarugenge kuri Site ya Rugarama i Nyamirambo yabwiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bahateraniye ko mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu bari bafite ingabo (…)
Mu gihe imyaka ishize ari myinshi abaturage bagaragaza ingorane baterwa no kuba amazi meza bayabona mu buryo bugoranye, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, atanga icyizere cy’uko inyigo y’umushinga mugari wo kubaka uruganda rutunganya amazi, nibura mu kwezi kutarenga kumwe izaba yarangiye hagakurikiraho gutangira kw’imirimo yo (…)
Abaturage bo mu Mirenge igize igice cya Ndiza bivuriza ku bitaro bya Nyabikenke, baratangaza ko kwakira imbangukiragutabara yunganira iyari ihari, bizazamura serivisi yihuse ihabwa indembe zigana ibyo bitaro.
Felix Blaise, Umunyeshuri wari umuyobozi w’abanyeshuri wungirije mu ishuri ry’igisirikare kirwanira mu kirere rya ‘Air Force Comprehensive School’, mu gace ka Kaduna muri Nigeria, yishwe n’abamukuriye kubera ko ngo barimo bamuhana bitwaje ko bamuruta ‘Seniority ground’.
Mu ijoro ryo ku wa 24 Kamena 2024, ikipe ya Musanze FC yashyize hanze umwambaro izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-2024, ugaragara amagambo ya "Visit Musanze" bivuze ngo Sura Musanze.
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Kamena 2024, birakomereza mu karere ka Nyarugenge kuri Site ya Rugarama i Nyamirambo.
Senateri Mureshyankwano Marie Rose akaba n’umunyamuryango wa FPR Inkotanyi asanga kuba u Rwanda rumaze imyaka 30, ntawe ubaza Umunyarwanda ubwoko bwe ari iby’igiciro kinini kandi byatumye Abanyarwanda bisanzura, barakora, biteza imbere.
Mu Murenge wa Muyira Akarere ka Nyanza, haravugwa amakuru y’impanuka, aho ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO yaguye, umusenyi yari ipakiye umeneka ku musore wari hafi y’umuhanda ahasiga ubuzima.
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi baturutse mu Mirenge yose igize Akarere ka Bugesera uko ari 15 bahuriye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Chairman Paul Kagame ndetse n’Abadepite bazaba bahagarariye Umuryango mu Nteko Ishinga Amategeko.
Mugihe kuri uyu wa Mbere hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’abagore muri diplomasi, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yifatanije n’Isi kwizihiza no Kwishimira ibyagezweho n’abagore muri diplomasi.
Constance Muziranenge wo mu Murenge wa Matimba avuga ko FPR yamufashije kwiteza imbere yigisha abana be nyamara mbere yaratunzwe no kurya ibitoki by’inkashi n’ibindi yasabye abaturanyi bwakwira akarara ku mashara y’insina.
Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2024, mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Karama, niho ibikorwa byo kwiyamamaza kw’Abadepite b’Umuryango wa FPR-Inkotanyi byatangirijwe, abaturage babatuma kubashimira Paul Kagame ndetse ko biteguye kumutora.