Umusore witwa Nzabagirirwa Marc wo mu Mudugudu wa Ntanda, Akagari ka Raranzige mu Murenge wa Rusenge ho mu Karere ka Nyaruguru, afungiwe kuri Polisi yo mu Murenge wa Mata, akekwaho kwica nyina witwa Mukantabana Beatrice, yarangiza akamucagaguramo ibice akajya kubijugunya mu kabande.
Polisi y’igihugu ifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Ngororero bahagurukiye kurwanya ubusinzi buterwa ahanini n’inzoga zitemewe hamwe n’ibiyobyabwenge, kuko ari byo bitera ibyaha by’urugomo bikunze kwiganza muri aka karere.
Munezero Aphrodis w’imyaka 25, utuye mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Kidahwe, mu Murenge wa Nyamiyaga yatwikishije se umubyara Muhutu Vedaste amazi ashyushye mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 9 Kamena 2015 ubuyobozi bukaba bukekeka ko bapfuye umunani.
Kuva ku wa 9 Kamnena 2015, kuri sitasiyo ya polisi iri mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero hafungiwe umukobwa ufite imyaka 22 witwa Nyiramahirwe Clementine, ushinjwa gukura abana b’abakobwa mu ngo z’iwabo akabajyana ahandi hantu ubu hataramenyekana.
Abahinzi bo mu karere ka Ngororero baravuga ko uburyo bushya bw’ikoranabuhanga abaganga bakoresha babavurira imyaka byagaragaje umusaruro, bituma nabo batangira kwitabira kuvuza ibihingwa byabo kugira ngo barusheho gukumira indwara zibasira imyaka mu mirima yabo.
Koperative y’abacuruzi b’Inyongeramusaruro mu Karere ka Musanze (CODIAMU), kuri uyu wa 10 Kamena 2015 bashyikirije abahinzi ibihembo by’ibikoresho by’ubuhinzi n’amafaranga byose bifite agaciro ka miliyoni 7 n’ibihumbi 600.
Amarushanwa y’umupira w’amaguru yo guhatanira igikombe cyitiriwe Umukuru w’Igihugu ku rwego rw’umurenge “Umurenge Kagame Cup”, mu rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, yasojwe ikipe y’Umurenge wa Zaza wo mu Karere ka Ngoma mu bahungu ndetse n’iy’Umurenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana mu bakobwa, ari zo zegukanye intsinzi (...)
Abaturage batuye mu murenge wa Kageyo wo mu karere ka Gicumbi cyane cyane abatuye mu kagari ka Gihembe gaherereyemo inkambi y’impunzi z’abanyekongo, baravuga ko batewe inkeke n’ingaruka zitandukanye zituruka ku mikoki iterwa n’amazi aturuka muri iyi nkambi.
Kuva mu kwezi kwa Mutarama-Kamena, 2015, mu Karere ka Burera hamaze kuba impanuka 30. Zahitanye abantu batanu naho abagera kuri 37 barakomereka.
Kuri uyu wa gatanu haratangira igice cya kabiri cy’irushanwa rya Basketball rizwi ku izina rya Memorial Gisembe,irushanwa rizarangira kuri iki cyumweru tariki 14/6/2015,rikazatabirwa n’amakipe aturutse mu bihugu bine aribyo u Rwanda,Uganda,Burundi na Republika iharanira Demokarasi ya Congo
Abagenzi bakoresha imodoka za rusange mu Mujyi wa Kigali, ubu babasha kubona murandasi (internet) y’ubuntu yihuta cyane ya 4G LTE; byatumye bashobora kubona amakuru atandukanye no kuganira n’inshuti n’abavandimwe ku bakoresha internet.
Kuri uyu wa 10 Kamena 2015 ahagana mu ma saa tatu z’ijoro, mu Mudugudu wa Kazaza mu Kagari ka Kazaza ho mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare uwitwa Rukundo Ivan w’imyaka 22 yatewe icyuma n’umuforoderi wari uhetse ijerekani ya kanyanga ku igare ashiramo umwuka akigezwa ku Kigo nderabuzima cya Rwempasha.
Abaturage bagera kuri 200 batuye mu murenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke ntibashobora kujya kwivuza kwa muganga kubera imyemerere yabo, bo bashingira ko Imana ariyo ibakiza kuko nta kiyinanira bigatuma basenga aho kugira ngo bajye kwivuza.
Polisi y’Igihugu yasobanuriye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Ruyenzi, ruherereye mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, uko bakoresha umuhandaw wa kaburimbo nko kwambukira mu nzira ya bagenzi izwi ku izina rya “Zebra crossing.”
Umusore witwa Munezero wo mu Mudugudu wa Nyamiyaga mu Kagari ka Kidahwe ho mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, ari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda ikorera ahitwa ku Mugina mu Karere ka Kamonyi ashinjwa gutwika se umubyara.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irakangurira abaturage kwitabira imishinga y’ubworozi, kuko babikoze neza bishobora kubageza kuri byinshi. Minisiteri irabitangaza mu gihe 98% by’Abanyarwanda batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi ariko bitari iby’umwuga.
Abaturage bo mu karere ka Rutsiro baratangaza ko bafite ibibazo byinshi bifuza kubaza Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ariko harimo iby’ibanze birimo ikibazo cyo kuba akarere kadafite umuhanda wa kaburimbo n’ik’inkuba zikomeje guhitana ubuzima bw’abatuye aka gace.
Ubuyobozi bw’ikigo cya Positive Production kirimo gutegura igitaramo cy’umuhanzi Stromae buvuga ko imwe mu mpamvu zikomeye zatumye uyu muhanzi yemera kuza gukorera igitaramo mu Rwanda ari ukugira ngo amenyane n’umuryango we uhari.
Nyuma y’aho umwe mu bakinnyi b’Isonga atangarije ko kujya mu ikipe ya APR Fc ari nko kujya muri Gereza,umunyamabanga mukuru w’ikipe ya APR Fc yatangaje mu kiganiro n’abanyamakuru ko nta gahunda yo kugura abo bakinnyi kuko atari bo iyi kipe yifuza
Muhirwa Athanase, umugore we n’abana babo babiri bo mu murenge wa Kigina akarere ka Kirehe barwariye mu bitaro bya Kirehe nyuma yo kuraza imbabura yaka mu nzu bararamo bibaviramo kubura umwuka batakaza ubwenge.
Madame Jeannette Kagame na Graca Machel mu gutangiza Ishami ry’Umuryango Nyafurika wa New Faces, New voices kuri uyu wa gatatu tariki 10 Kamena 2015, batanze umukoro ku nzego ziyoboye uwo muryango mu Rwanda hamwe n’abafatanyabikorwa bawo, gufasha abagore kuva mu bukene.
Itsinda ry’abadepite batatu mu bagize Komisiyo y’ubukungu basuye Akarere ka Ruhango tariki, mu rwego rwo kuganira ku mikorere ya za koperative zo kubitsa no kugurizanya mu mirenge zizwi nka SACCO z’imirenge.
Umugore utuye mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera, aravuga ko kuba yarashatsse umugabo ataragira imyaka y’ubukure (18), byamugizeho ingaruka mbi zirimo gucikiriza amashuri no gusuzugurwa n’umugabo we. Agira inama abandi bakobwa batarashaka kujya bitonda bagashaka bakuze, bazi icyo bagiye gukora mu rugo.
Bamwe mu bakozi b’Ibitaro bya Gihundwe mu Karere ka Rusizi barinubira ko ibitaro bitabaha amafaranga yabo y’agahimbaza musyi mu gihe ngo bamwe muri bagenzi babo bayahabwa kandi ngo bakora akazi kamwe.
Sgt. Hakorimana Eldephonse wari umurwanyi wa FDLR mu bice bya Rutshuru na Masisi akaza kujyanwa mu nkambi ya Kisangani muri gahunda yo gushyira intwaro hasi ku barwanyi ba FDLR, avuga ko nyuma yo kuzenguruka amashyamba ya Kongo akajyanwa mu nkambi ya Kanyabayonga na Kisangani asanga nta nyungu yabonye uretse guta igihe.
Abaturage baturiye ibagiro rya Kijyambere ry’Akarere ka Ruhango baravuga ko bahangayikishijwe cyane n’ikibazo cy’umwanda uturuka muri iri bagiro, ugashokera mu ngo zabo, ukabanukira ku buryo ngo hari abatakirya ni mugoroba.
Ibiyobyabwenge birimo kanyanga, urumogi ndetse n’ibikoresho bikoreshwa mu gukora kanyanga birimo insheke, n’ingunguru byangiririjwe mu ruhame,nyuma y’urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge rwakozwe n’urubyiruko rwiganjemo abanyonzi n’abamotari.
Abanyeshuri b’abakobwa biga ku bigo bitandukanye byo mu Karere ka Gakenke bemeza ko icyumba cy’umukobwa ku bigo by’amashuri hari byinshi kimaze guhindura kuko mbere bahuraga n’imbogamizi mu gihe batunguwe n’imihango kandi akenshi hakaba hari n’abo byabagaho batazi ibyo ari byo bityo ngo hakaba hari n’abo byateshaga amasomo yabo.
Umuryango nyafurika witwa New faces New voices, washinzwe na Mme Graca Machel wari Madamu wa nyakwigendera Nelson Mandela, uratangizwa mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 10/6/2015 n’uwo muyobozi wawo ku rwego mpuzamahanga.
Mu gihe ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje imyitozo yo kwitegura umukino uzayihuza na Mozambique kuri iki cyumweru,hakomeje kuvugwa ko agahimbazamusyi bagenerwaga kaba kagabanutse ndetse byaje no gutuma iyi kipe igirana inama y’amasaha agera kuri abiri na Minisitiri w’Umuco na Siporo.
Dusingizimana Jean De Dieu ukunze kwiyita Fulgence Kibenye w’imyaka 24 ari mu maboko ya Polisi kuri ku Mukamira mu karere ka Nyabihu, acyekwaho kwicisha umuhoro Hatangimfura Jean Baptiste Gasore w’imyaka 38.
Urubyiruko rwo mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga rwahawe amahugurwa n’umuryango JOC wita ku rubyiruko rw’abakristu mu Rwanda, ruravuga ko kuba hari abirirwa bicaye bategereje inkunga za leta mu kwihangira imirimo biteza idindira mu iterambere.
Kuva mu 2009 Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yitwa Vision 2020 Umurenge (VUP). Iyi gahunda ifite intego yo kurandura ubukene bukabije mu Banyarwanda nk’uko bikubiye ntego za gahunda y’icyerekezo cya 2020 u Rwanda rwihaye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, asanga ubufataye bw’imyaka 15 Polisi imaze ifitanye ubufatanye n’abaturage mu kwicungira umutekano, byatanze umusaruro ugaragara mu kurwanya ibyaha mu gihugu cyose.
U Rwanda rukomeje kugaragaramo izamuka rikomeye ry’indwara ya Malariya, kimwe mu bibazo bihangayikijije Minisiteri y’ ubuzima (MINISANTE), kuko bigaragara ko imbaraga zari zarashyizwe mu kurwanya iyi ndwara mu bihe byashize zagabanutse.
Nyuma y’uko impunzi z’i Burundi zari zimaze iminsi zihungira mu Rwanda zinyuze ku byambu bihuza Akarere ka Kirehe n’u Burundi, Polisi y’i Burundi imaze gufunga ibyambu byose ngo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abagabo n’abagore batuye umurenge wa Mutendeli ho mu karere ka Ngoma bemeza ko igihe cy’umwero w’imyaka, ingo zimwe ziba zitorohewe kubera amakimbirane avuka ashingiye ku gushaka kugurisha umusaruro ndetse bamwe bagasahura urugo.
Mu rwego rwo kwitegura guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko, abasore n’inkumi bo mu murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero bashinze itsinda ryo kuzigama bita YIG (Youth Imvestment Group) ngo batezeho kuzabona igishoro mu mirimo itandukanye badatagereje ubaha akazi.
Abakora umwuga w’ubuhinzi mu karere ka Rubavu, bavuga ko bagorwa no kwishyura inguzanyo z’ubuhinzi baba bafashe kubera Ibiza bigwira imyaka yabo, bigatuma za banki ziganyira kubaha inguzanyo zo gukomeza guhinga.
Agakiriro k’Akarere ka Kayonza kubatswe mu Mudugudu wa Gihima mu Kagari ka Mburabuturo mu Murenge wa Mukarange, ku birometero nka bitanu uvuye rwagati mu mujyi wa Kayonza. Ako gakiririo kazengurutswe impande n’impande n’amazu ameze nk’ay’ubucuruzi agaragara nk’akiri mashya ndetse hakaba n’andi acyubakwa.
Abikorera bo mu karere ka Nyamasheke barakangurirwa gutangira kubyaza umusaruro amahirwe bafite y’umutungo kamere wiganjemo ikiyaga cya Kivu gikora ku mirenge hafi ya yose igize aka karere, ishyamba rya Nyungwe n’ubutaka bwera akarere gafite.
Abahanzi b’injyana ya afro beat baririmbana ari babiri bazwi ku izina rya Two 4real baratangaza ko badakora umuziki wabo bagamije kugaragara mu irushwanwa rya Primus Guma Guma ryitabirwa ku rwego rwo hejuru mu Rwanda.
Christine Mukakarisa ababajwe n’uko umwana we ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, adahabwa ishuri kandi afite ubushobozi bwo kumutangira ibisabwa n’umwana akaba aho yigaga mbere bamusezereye ngo kuko atsinda cyane atagikeneye kuhiga.
Abakora muri sinema Nyarwanda barashinja abafite amateleviziyo ko batagira uruhare mu kuyiteza imbere, mu gihe ba nyir’amateleviziyo bo bavuga ko basanzwe babikora n’ikimenyimenyi hakaba hari abo bafitanye amasezerano.
Abantu babarirwa muri 55 bo mu Mudugudu wa Mabanza mu Kagari ka Gishwero, ho Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, ngo bari kwa muganga nyuma yo kunywa ikigage mu birori by’ubutisimu byabaye ku munsi w’isakaramentu ku wa 7 Kamena 2015.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Kenya,Victor Wanyama usanzwe anakinira Southampton asanga amashyirahamwe y’umupira w’Amaguru mu karere k’Afrika y’Iburasiravuba atuzuza inshingano zawo ndetse bigatuma n’umupira w’Amaguru muri aka karere ukiri ku rwego rwo hasi.
Ubucuruzi bw’amata bukorwa mu kajagari mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Musanze ngo buteye impungenge kubera ko ayo mata ngo aba atujuje ubuziranenge kandi ngo ashobora gutera indwara abaturage bayanywa.