Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abavoka b’Abagore (RIFAV) ku bufatanye n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda (RBA), rirasaba abagore batishoboye bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuryitabaza kugira ngo ribunganire mu mategeko ku buntu.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku Cyumweru tariki 07 Werurwe 2021, mu Rwanda abantu 40 bakize COVID-19. Habonetse abanduye bashya 42, bituma abakirwaye bose hamwe baba 1443. Umuntu umwe mu bari barwaye yitabye Imana, abarembye bakaba ari cumi na babiri, nk’uko imibare ibigaragaza.
Kuri iki cyumweru Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie), Louise Mushikiwabo hamwe na Perezida w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(UE), Charles Michel, bakaba baje gushyigikira u Rwanda ku bijyanye no gukingira Covid-19.
Ingo 5,466 ziherutse guhabwa amashanyarazi mu Mirenge ya Kigarama, Musaza na Gahara yo mu Karere ka Kirehe, bituma ako Karere kongera umubare w’abamaze kubona amashanyarazi bagera kuri 60%.
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yamaze kugera mu Rwanda, itahukanye imidali 14 yegukanye muri shampiyona nyafurika y’amagare.
Umushinga wo gutunganya igishanga cya Kamiranzovu cyo mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera ahakenewe abakozi 800, waba ngo ari kimwe mu bisubizo ku kibazo cy’ingendo zitemewe zijya muri Uganda mu gutunda magendu n’ibiyobyabwenge bikorwa n’abanzwi nk’abarembetsi.
Umuvugabutumwa Niyomwungere Constantin yahishuye uko yamenyanye na Paul Rusesabagina n’uko yacuze umugambi watumye afatirwa i Kigali n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB.
‘Lilly Tronn’ ni izina ryagarustweho cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu minsi itambutse, abenshi batangara ndetse banagaya cyane ko uyu yihinduye kuba umukobwa kandi yaravutse ari umuhungu, aho abenshi bagaragazaga ko yishe umuco Nyarwanda. Ibyo byaje kuntera kwibaza umuntu yihindura ku kihe kigero kugira ngo (…)
Kudasinzira cyangwa se kudasinzira bihagije byatera ibibazo by’ubuzima nubwo bitahita bigaragara ako kanya.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (ASOC) n’irishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU), ku wa Gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021 ku bufatanye n’abaturage bafashe abantu bane bafite magendu y’imyenda ya caguwa amabalo 20.
Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, yaraye agaragaye mu birori byo guhitamo abakobwa 20 bazahatanira ikamba rya Nyampinga 2021 byabaye ku wa Gatandatu tariki 6 Werurwe 2021, akaba yari yambaye ikanzu yavugishije benshi kubera imiterere yayo.
Abakecuru n’abasaza b’Intwaza barengeje imyaka 65 baba mu ngo z’Impinganzima mu turere twa Bugesera, Nyanza na Rusizi bakingiwe Covid-19, nk’uko byari birimo bikorwa mu gihugu hose.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 06 Werurwe 2021, mu Rwanda abantu 59 bakize COVID-19. Habonetse abanduye bashya 83, bituma abakirwaye bose hamwe baba 1442. Mu bari barwaye ntawapfuye, abarembye bakaba ari cumi n’umwe, nk’uko imibare ibigaragaza.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko igiteranyo cy’imibare y’abakingiwe COVID-19 mu turere kiragaragaza ko abahawe urukingo mu minsi ibiri ishize bose hamwe ari 158,898.
Abakobwa 20 batoranyijwe muri 37 nibo bagiye gutangira umwiherero i Nyamata, muri bo hakazavamo Miss Rwanda 2021.
Ku wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021 nibwo Perezida w’ikipe ya Musanze FC, Tuyishime Placide, Umuvugizi w’ikipe Uwihoreye Ibrahim n’ukuriye abafana bakingiwe Covid-19.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francisco uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu gihugu cya Iraq muri izi mpera z’icyumweru, yasuye umujyi witwa Uri uherereye ku birometero 300 mu majyepfo y’umurwa mukuru Bagdad.
Hari muri Werurwe umwaka wa 1911 ubwo abagore b’i Burayi na Amerika barenga miliyoni imwe bagiye mu mihanda basaba uburenganzira nk’ubw’abagabo, bwo kujya bakora imirimo yo hanze y’urugo, kwemererwa kwitabira amatora, kwiga no gukurirwaho ivangura ryabakorerwaga.
Hashize iminsi havugwa amakuru adafitiwe gihamya, avuga ko urukingo rwa Covid19 ruri gutangwa mu Rwanda rutizewe, ari nayo Mpamvu abantu bari kuruhabwa, basabwa kubanza gusinya ko bagiye gukingirwa ku bushake bwabo.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent, yatangaje urutonde rw’abakinnyi 31 batangira umwiherero utegura imikino ibiri bafite mu mpera z’uku kwezi.
Umuhanzi nyarwanda Nemeye Platini uzwi nka Platini P mu muziki yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we witwa Ingabire Olivia akaba asanzwe ari umunyeshuri.
Irushanwa rya Miss Rwanda ririmo abakobwa 37 barimo guhatanira ikamba ry’uyu mwaka, uyu munsi haramenyekana 20 bazakomeza.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bibare mu Murenge wa Muhura, Bugenimana Fredrick bakunze kwita Runyenyeri urwaye, atari inkoni nk’uko hari ababivuze, ahubwo ko ari umuvuduko w’amaraso.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko kuba abahinzi benshi muri ako karere badakunze gukoresha ifumbire mvaruganda, biterwa n’imyumvire y’uko ubutaka bwabo ari bushya kandi bwera, ariko ngo ntibivuze ko butagomga gufumbirwa.
Umunsi wa mbere w’ikingira rya Covid-19 mu Rwanda, akarere ka Kirehe ni ko kaza ku isonga, aho abantu 4,368 bafashe urukingo mu gihe mu Mujyi wa Kigali ariho hakingiwe bake.
Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021 mu ishuri ryisumbuye rya Polisi y’u Rwanda riherere mu Karere ka Musanze (NPC), hasojwe icyiciro cya 10 cy’amasomo agenewe abofisiye bato. Ni amasomo agamije kubongerera ubumenyi mu by’ubuyobozi ku rwego rw’ibanze (Police Tactical Command Course), ayo masomo yitabiriwe (…)
Icyamamare mu njyana ya ’Country music’, Dolly Parton, wamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Jolene, Think about me n’izindi nyinshi, yahawe urukingo rwa Covid-19, nyuma yo gukangurira abandi gukurikiza urugero rwe bongera gutekereza imwe mu ndirimbo ze yakunzwe ya ’Jolene’.
Kugenda umuntu akandagiye hasi, atambaye inkweto bigira akamaro gakomeye ku buzima bw’abajya babikora, ariko cyane cyane kugenda mu mucanga n’ibirenge bitambaye inkweto nibyo bigira akamaro kurushaho.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021, abantu 69 bakize COVID-19 naho umuntu umwe (1) ikaba yamuhitanye. Abakirwaye bose hamwe ni 1418, abarembye muri abo bakaba ari 11, abashya banduye icyo cyorezo ni 92 nk’uko imibare ibigaragaza.
Ku wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis yasuye igihugu cya Irak. Uru rugendo rwabaye urw’amateka dore ko bidasanzwe ko umuyobozi ukomeye mu idini Gatolika agirira uruzinduko mu gihugu nka Irak kizwiho gukomera ku mahame y’Idini ya Islam. Muri iki gihe kandi Irak irangwamo (…)
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke, bafite ibyishimo n’icyizere cy’uko ibyago byo kwandura icyorezo cya Covid-19 bigiye kugabanuka, nyuma y’aho baherewe urukingo rwayo kuva ku wa Gatanu tariki 5 Werurwe 2021.
Muri iyi minsi, mu kigo cy’abatumva ntibanavuge cy’i Huye habonetse abana b’abakobwa barwaye indwara y’amayobera bakunze kwita Tetema.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021 nibwo hari hategerejwe kumvwa inzitizi zitangwa na Paul Rusesabagina zituma adashobora kuburana mu mizi. Ni urubanza ruri kuburanishwa n’urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza.
Mu gikowa cyo gukingira Covid-19 mu Karere ka Bugesera, hateguwe ahantu 16 ho gukingirira abantu bari mu byiciro bitandukanye batanga serivisi zisaba guhura n’abantu benshi. Aho abantu bikingiriza ni ku bitaro by’Akarere ka Bugesera ndetse no ku bigo nderabuzima 15 bibarizwa muri ako Karere.
Nyuma y’ihagarikwa ry’umutoza mukuru wa Uganda Cranes, Jonathan MacKinstry, abatoza bungirije ari bo Abdallah Mubiru na Livingstone Mbabazi bahamagaye abakinnyi 31 bazatoranyamo 25 bazakina na Burkina Faso tariki ya 24 Werurwe 2021 i Kampala muri Uganda, ndetse na Malawi tariki ya 30 Werurwe 2021 mu mujyi wa Lilongwe.
Umuvugabutumwa Niyomwungere Constantin yavuze ko kuzana Rusesabagina Paul mu Rwanda yabitewe n’agahinda yatewe n’intimba y’abana b’impfubyi ndetse n’abapfakazi kubera ingaruka z’ibitero by’umutwe w’iterabwoba Rusesabagina yayoboraga.
Nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwanze gukuraho icyemezo gifunga Paul Rusesabagina kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021, we yakomeje avuga ko yashimuswe akazanwa mu Rwanda binyuranyije n’amategeko.
Mu Mudugudu wa Kaseramba ho mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, hari ingo zibarirwa muri 30 zituwe n’abavuga ko bamaze imyaka itatu bashinze amapoto ngo bagezweho amashanyarazi, ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.
Umunyarwanda Tuyizere Etienne yegukanye umwanya wa mbere ndetse n’umudali wa zahabu, naho Niyonkuru Samuel nawe w’u Rwanda aza ku mwanya wa gatatu
Inzego z’ubuzima mu Bwongereza zatangiye guhura n’akazi katoroshye nyuma y’iminsi mike batangiye gutera urukingo rwa mbere rwa covid-19 ku bantu barengeje imyaka 80, kuko barimo kuva mu rugo bitemewe.
Urukiko Rukuru ruburanisha urubanza rwa Rusesabagina Paul n’abo bareganwa, ku wa Mbere tariki ya 01 Werurwe 2021 rwasuye gereza ya Mageragere aho afungiye rumusabira kongererwa amasaha yo gutegura urubanza rwe ndetse agahabwa na mudasobwa.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije amaze gukingirwa COVID-19. Ni mu muhango wo gutangiza gahunda yo gukingira iki cyorezo uri kubera mu Bitaro bya Masaka biherereye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.
Ikipe ya Liverpool igeze ku mwanya wa karindwi nyuma yo gutsindwa na Chelsea igitego kimwe ku busa. Ni umukino wabaye ku wa kane tariki ya 04 Werurwe 2021 kuri sitade ya Liverpool izwi nka Anfield.