Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 26 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu 23 bakize COVID-19. Habonetse abanduye bashya 136, nta muntu icyo cyorezo cyishe nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) iremeza ko nubwo uyu mwaka abarimu 24,825 binjijwe mu kazi, ngo haracyari icyuho cy’abandi barimu bagera ku 7,000 nyuma y’uko hari abataragarutse mu kazi, ndetse no mu baherutse gushyirwa mu myaka hakabamo abataritabiriye akazi.
Ni inkuru yanditswe n’ibinyamakuru bitandukanye hirya no hino ku isi, barimo BBC, 7 sur 7 n’ibindi, bavuga ko u Bushinwa bwabeshyuje amakuru y’uko ngo bwaba bwarategetse Abadipolomate b’Abanyamerika kwipimisha Covid-19, ariko abaganga bagafata ibizamini mu kibuno.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwatangiye gahunda idasanzwe yo kwita ku bana bari munsi y’imyaka itanu bagapimwa ibiro, uburebure n’ikizigira cy’umwana, kugira ngo harebwe imiterere y’imikurire yabo.
Babiri mu bareganwa na Paul Rusesabagina basabye Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ko barekurwa by’agateganyo kubera ko biyemerera icyaha.
Abaturage bo mu Kagari ka Nyonirima mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, barasaba Leta kubemerera gukorera ibikorwa binyuranye ku butaka bwabo, nyuma y’uko muri ako gace kegereye ibirunga bahagarikiwe kubaka no gusana inzu, abafite izishaje zikaba zatangiye gusenyuka.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC bwemeje CIP Obed Bikorimana, nk’Umunyamabanga mushya w’iyo kipe akaba asimbuye CIP Maurice Karangwa.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2021, Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwanzuye ko ruzasubukurwa urubanza rwa Paul Rusesabagina ku wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021.
Imibare igaragazwa na Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko kuva Covid-19 yagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 kugeza ubu, akarere gafite abayanduye benshi ari aka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali gafite 3,891 naho agafite bake ni aka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba gafite 26.
Kuva namenya ubwenge ahagana muri za 80, iyo umuntu yatabwaga muri yombi akekwaho icyaha runaka, mu rwego rw’amategeko inzego z’umutekano zabanzaga kumufungira aho bitaga kuri burigade (brigade) cyangwa kuri sitasiyo (station) ya Polisi, hanyuma yahamwa n’icyaha agafungwa bakavuga ko “Bamumanuye”.
Mu Bwongereza haravugwa umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 wamazeho abagore n’abakobwa amafaranga ari muri gereza, akoresheje applications zitandukanye zihuza abantu bashaka abakunzi (dating Apps) hifashishijwe murandasi (Internet).
Ikipe ya Rayon Sports yatangije ku mugaragaro umushinga mushya wo kubarura abafana ba Rayon Spirts bigamije no kuzamura umutungo wa Rayon Sports
Paul Rusesabagina n’abamwunganira barasaba urukiko igihe cyo gutegura urubanza kuko ngo hari inzitizi ikomeye batari bateguye kuko batari baramenya umwanzuro w’Urukiko ku iburabubasha.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Gashyantare 2021, Urukiko rukuru rwanzuye ko rufite ububasha bwo kuburanisha Paul Rusesabagina, wari waravuze ko nta Rukiko rwo mu Rwanda rwamuburanisha kuko ngo atari Umunyarwanda.
Imibare iheruka gushyirwa ahagaragara n’Ikigo cy’Ubwiteganirize mu Rwanda (RSSB), igaragaza ko abamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituweri) bw’umwaka wa 2020-2021 bangana na 84.9%.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 25 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu bane bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 110, naho abakize ni 15. Abitabye Imana ni abagore babiri b’imyaka 58 na 50 n’abagabo babiri b’imyaka 66 na 58 i Kigali.
Uwigeze guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika muri Tanzania aturutse mu ishyaka rya Chadema, Tundu Lissu, yakosoye Perezida John Magufuli, bitewe n’uko yitwara mu kibazo cy’icyorezo cya Covid-19.
Abaturage b’Umurenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga baratangaza ko ikiraro cyo mu kirere gihuza utugari twa Kanyinya na Nyamirama kije kurokora abagwaga mu masangano ya Nyagako ahahurira imigezi ibiri yuzuraga igaheza bamwe hakurya, abagerageje kwambuka bakagwamo.
Nyuma yo kubazwa cyane ku mbuga nkoranyambaga n’abafana niba bararetse umuziki, abahanzi bagize itsinda rya Urban Boys bashubije bavuga ko umuziki bakiwurimo, ariko ko wadindijwe na COVID-19 ndetse n’imishinga ya studio ikomeje muri uyu mwaka.
Mu mwaka wa 2007 abarimu n’abandi bakozi bagera kuri 200 ba Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti (INILAK), bishyize hamwe basaba ubuyobozi bw’iyo kaminuza kujya bubakata amafaranga make make ku mishahara, kugira ngo buri munyamuryango w’icyo kimina ajye afatamo inguzanyo yamuteza imbere uko abishaka.
Munyabugingo Pierre Claver umaze kumenyekana nka Padiri MPC, yasohoye indirimbo “Byarakaze” nyuma yo gushegeshwa n’ibibazo yumvanye inshuti ze, afata icyemezo cyo kubiririmba no gutanga inama nk’umuti wabyo.
Umunyamategeko Urujeni Martine akaba n’umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera, avuga ko imibare y’abagaragarwaho ingengabitekerezo ya Jenoside igenda yiyongera, nyamara hari ibihano ku bahamijwe n’urukiko icyo cyaha.
U Butaliyani burasaba Umuryango w’Abibumbye (UN) gutangiza iperereza ku rupfu rwa Ambasaderi wabwo Luca Attanasio, uherutse kwicirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ababyeyi b’abana bafite kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 15 bo mu Karere ka Musanze, barishimira ko ibyago byo kuba indwara z’ubuhumyi n’inzoka zo mu nda ku bana bigiye kugabanuka, babikesha inkingo batangiye guhabwa.
Abanyeshuri biga mu kigo cy’amashuri cya Gisenyi Adventist Secondary School (GASS) bacumbikirwa hanze yacyo, mu masaha y’ijoro batunguwe n’inkongi y’umuriro yafashe amacumbi bararamo, by’amahirwe ntawe wagize icyo aba.
Ubuyobozi bwa ‘Gasmeth’, sosiyete izacukura gaze méthane ikayibyazamo iyo gutekesha, buratangaza ko hari ikizere ko umwaka wa 2022 uzasiga Abanyarwanda batangiye kuyitekesha, uwo mushinga ngo wagombye kuba waratangiye ariko udindizwa n’icyorezo cya Covid-19.
Mbere y’uko tuvuga ku buryo bukwiye bwo guhana umwana, tubanze twibaze niba abantu bumva neza guhana umwana icyo aricyo. Hari abitirinanya guhana umwana no guhohotera umwana.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc ryahaye buri kipe ikina shampiyona y’abagore Minibus izajya ibafasha kugera ku kibuga
Abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare bifuza ko imbuto y’ibigori bituburirwa mu Rwanda ya RHM yakomeza gukorwaho ubushakashatsi kuko hari aho yeze nabi.
Mu ijoro ryo ku wa 22 Gashyantare 2021, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Gashora, yafatiye mu cyuho Tuyizere Emmanuel w’imyaka 21, Nteziryayo Damascène w’imyaka 26 na Nsabimana Boniface w’imyaka 34. Bafashwe barimo gucukura utwuma turinda inkuba kwangiza amatara yo ku mihanda.
Nyuma yo gufungura icyicaro cya FIFA cy’akarere mu Rwanda, bimwe mu byo Ferwafa ivuga izungukiramo harimo isubukurwa ryo kubaka Hotel ya Ferwafa imaze imyaka hafi itanu yubakwa
Akarere ka Gucumbi katangije gahunda y’ubukangurambaga bwo gushakisha abana 1,658 batagarutse ku ishuri, nyuma y’uko amashuri yongeye gutangira aho yari yarahagaritswe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Minisiteri ya Siporo yatangaje ko mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru izaba yasubukuwe
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2021, mu Rwanda umuntu umwe yitabye Imana yishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 118, naho abakize ni 13. Uwitabye Imana ni umugabo w’imyaka 54 y’amavuko i Kigali.
Ghana yabaye igihugu cya mbere cyakiriye inkingo za Covid-19 zatanzwe muri gahunda yo kugabana inkingo ku isi izwi nka COVAX.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwagiranye ibiganiro n’abaturage batuye mu mirenge ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), babasaba kuba maso kubera urugomo rwa FDLR.
Umuryango utabara imbabare, Croix-Rouge y’u Rwanda, wifuje gukuraho urujijo mu baturage badafite amakuru ahagije kuri Covid-19 na Ebola, ukaba washyizeho umurongo utishyurwa wa telefone bajya babarizaho ibijyanye n’ibyo byorezo.
Urukiko rw’i Beijing mu Bushinwa rwategetse umugabo guha umugore we indishyi y’ama ‘yuan’ ibihumbi mirongo itanu (50.000) angana n’Amadolari 7,700 (abarirwa muri miliyoni 7 mu mafaranga y’u Rwanda) kubera imirimo yagiye akora mu rugo mu myaka itanu bamaze bashakanye kandi akaba atarishyuwe.
Nyuma y’uko bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye bagaragaje ikibazo cy’inyamaswa zituruka mu ishyama ry’Ibisi bya Huye zikabarira amatungo, kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2021, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwabashumbushije andi matungo.
Irimbi rya Camogli ryubatswe mu myaka isaga 100 ishize, riherereye ahantu ku rutare ruri ku nkengero z’inyanja ryaridutse kubera isuri. Francesco Olivari, Meya wa Camogli, yavuze ko uko kuriduka kw’iryo rimbi ari ikiza umuntu atashobora gutekereza "unimaginable catastrophe".
Abayobozi ba Rayon Sports basobanuye bimwe mu bibazo bimaze iminsi bivugwa muri Rayon Sports, mu kiganiro bagiranye na RBA kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2021.
Uruganda rw’amazi rwa Kanzenze rumaze igihe rwubakwa mu Karere ka Bugesera, rwitezweho gukemura ikibazo cy’amazi mu bice byayaburaga cyane mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera.
Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) yemerera ibigo by’amashuri kwimura abana biga mu mashuri y’incuke(gardienne/nursery) n’ubwo batize neza mu mwaka ushize biturutse ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Umukozi wa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, Karangwa Cassien, avuga ko kubura isoko kwa bimwe mu bihingwa byatewe no kuba hari abaguzi banini bamaze igihe kinini badakora kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Perezida Paul Kagame yavuze ko hari ibihugu bigaragaza ukwikunda no kwirebaho mu kugura inkingo za COVID-19, ibyo yise uburyarya kuko binyuranyije na gahunda izwi nka Covax yashyizweho igamije gufasha ibihugu bikennye kubona inkingo.
Itsinda ryoherejwe n’Umuryango w’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza ‘Commonwealth’ ritangaza ko ryatunguwe n’uburyo u Rwanda rwiteguye kwakira inama z’uwo muryango zitezwe mu kwezi kwa Kamena 2021.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasobanuye ko umushinga w’amabwiriza agenga ibigo bikora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga (e-Commerce) ukirimo kwigwaho, RURA ikaba ivuga ko ibyakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bijyanye n’ayo mabwiriza atari byo.
Umuhanzi Patrick Nyamitari wamenyekanye cyane aririmba indirimbo z’Imana akaza guhindura akaririmba izisanzwe, yavuze ko yabitewe n’uko mu rusengero yumvaga hadatuma yisanzura uko bikwiye kandi ari umuhanzi munini.