Umukozi wa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, Karangwa Cassien, avuga ko kubura isoko kwa bimwe mu bihingwa byatewe no kuba hari abaguzi banini bamaze igihe kinini badakora kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Perezida Paul Kagame yavuze ko hari ibihugu bigaragaza ukwikunda no kwirebaho mu kugura inkingo za COVID-19, ibyo yise uburyarya kuko binyuranyije na gahunda izwi nka Covax yashyizweho igamije gufasha ibihugu bikennye kubona inkingo.
Itsinda ryoherejwe n’Umuryango w’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza ‘Commonwealth’ ritangaza ko ryatunguwe n’uburyo u Rwanda rwiteguye kwakira inama z’uwo muryango zitezwe mu kwezi kwa Kamena 2021.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasobanuye ko umushinga w’amabwiriza agenga ibigo bikora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga (e-Commerce) ukirimo kwigwaho, RURA ikaba ivuga ko ibyakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bijyanye n’ayo mabwiriza atari byo.
Umuhanzi Patrick Nyamitari wamenyekanye cyane aririmba indirimbo z’Imana akaza guhindura akaririmba izisanzwe, yavuze ko yabitewe n’uko mu rusengero yumvaga hadatuma yisanzura uko bikwiye kandi ari umuhanzi munini.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Kabaya, ku Cyumweru tariki ya 21 Gashyantare 2021 yafashe abantu babiri bafite amajerikani 9 arimo lisansi bigakekwa ko bayibye, bafashwe barimo kuyicuruza mu buryo butemewe.
Nyuma y’imyaka ine batangiye ubuhinzi bw’ibigori, abahinzi bibumbiye muri Koperative ‘Abajyana n’igihe’ ikorera mu Murenge wa Muko, bageze ku rwego rwo kwiyuzuriza uruganda rwongerera agaciro umusaruro w’ibigori.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisigara imaze gufata abantu 8 bakurikiranyweho kwiba inka mu baturage bo mu mirenge ya Ndora na Kibirizi. Tariki ya 22 Gashyantare 2021, Polisi y’u Rwanda yafashe uwitwa Mbagire Emmanuel agaragaza aho yari amaze kugurisha inka 4 yibye mu baturage. Izi nka na zo zahise zifatwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 23 Gashyantare 2021, mu Rwanda umuntu umwe yitabye Imana yishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 126, naho abakize ni 259. Uwitabye Imana ni umugabo w’imyaka 58 y’amavuko i Kigali.
Sosiyete ya Apple ngo yaba yaratangiye gushaka aho igura ‘lidar sensors’ zazakoreshwa mu modoka zayo zitwara ubwazo zikoresha umuriro w’amasahanyarazi nk’uko bigaragara ku rubuga rw’Abanyamerika rutangaza amakuru ajyanye n’ubukungu (Bloomberg).
Kuva tariki ya 22 Gashyantare 2021, ibinyamakuru bitandukanye ku isi biravuga urupfu rwa Ambasaderi Luca Attanasio, umurinzi we Iacovacci, n’umushoferi wari ubatwaye witwa Mustapha Milambo. Bishwe mu masaha ya saa yine n’iminota 15 mu gace ka Nyiragongo ahazwi nka 3 Antennes.
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yagejeje ijambo ku baturage be, mu gihe imibare yagaragazaga ko Amerika imaze gupfusha abantu basaga ibihumbi magana atanu bazize Covid-19 cyangwa ibibazo biyishamikiyeho. Amerika ni yo imaze gupfusha umubare munini w’abantu bazize Covid-19 kurusha ibindi bihugu byose byo (…)
Abakobwa b’impanga, Ange Ndayishimiye na Pamela Bamureke baririmba injyana ya gakondo, bakoze indirimbo bise “Ndamurika” bashimira abahanzi ba gakondo babafashije kugera aho bari.
Harabura iminsi 182 kugira ngo u Rwanda rwakire igikombe cya Afurika cya Basketball mu bagabo. Ni imikino izatangira tariki ya 24 Kanama kugeza tariki ya 05 Nzeri 2021 muri Kigali Arena.
Abaturage bo mu Karere ka Gakenke barishimira ko mu gihe cya vuba bazaba batakivunwa n’ingendo no kubura uko bageza umusaruro wabo ku masoko, babikesha imihanda mishya imaze igihe gito itangiye gutunganywa.
Abaturiye ikiyaga cya Burera, basaba ubuyobozi gushyiraho ingamba zihamye, zituma icyo kiyaga kirushaho kubungabungwa no kubyazwa umusaruro, kugira ngo kirusheho kuba mu biyaga bikurura ba mukerarugendo.
Mu gihe urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Gakenke bakomeje kwesa imihigo, aho bubakira abatishoboye n’ibindi bikorwa remezo, raporo y’ako karere igaragaza ko mu kwezi kumwe urwo rubyiruko rwatanze imbaraga z’agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda asaga 8,000,000.
Ipapayi ni urubuto rukundwa n’abantu benshi kuko ruraryoha kandi rugira n’akamaro gakomeye kimwe n’izindi mbuto zitandukanye, ariko akamaro k’ipapayi ntikagarukira mu kuyirya gusa, ahubwo ikoreshwa no mu kwita ku bwiza n’ubuzima bw’uruhu rwo mu maso.
Imvura yaraye iguye mu Karere ka Muhanga yangije byinshi birimo ikiraro cyo ku muhanda Cyakabiri- Ndusu-Nyabikenke, ibigori bya Koperative Tuzamurane n’amazu ane y’abaturage bo mu murenge wa Cyeza.
Mu bitangazamakuru bitandukanye hasakayemo inkuru ivuga ko Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, atagerejwe mu Rwanda mu byumweru bikeya biri imbere, ngo rukaba ari uruzindiko yitegura kandi rufite akamaro cyane.
Ishyirahamwe ry’abahoze bakinira Amavubi bagaragaje ibyifuzo birindwi bafata nk’ingenzi mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko ikoranabuhanga mu burezi rizakemura ikibazo cy’ifungwa ry’amashuri kubera icyorezo cya COVID-19, kandi abanyeshuri bagakomeza kubona uburezi bufite ireme.
Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gashyantare 2021 ku cyicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF) giherereye mu mujyi wa Cairo mu Misiri habereye tombola igaragaza uko amatsinda y’irushanwa rya CAF Confederation Cup ateye mu mwaka wa 2020/2021.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 22 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 146, naho abakize ni 189. Abitabye Imana ni abagabo batatu b’imyaka 85, 77 (i Kigali) na 43 (i Gicumbi).
Bobi Wine ufatwa nk’ingenzi mu batavuga rumwe n’ubuyobozi muri Uganda yavuze ko yavanye ikirego cye mu rukiko, aho yavugaga ko amatora y’Umukuru w’igihugu yo muri Mutarama 2021 yabayemo uburiganya.
Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo abategura irushanwa rya Miss Rwanda 2021 batangazaga abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali bazakomeza mu irushanwa, hagaragaye uduseke twubitse twari twateguwe mu rwego rwo kurimbisha ahaberaga uyu muhango. Icyakora utwo duseke ntitwavuzweho rumwe n’abarebaga aya marushanwa (…)
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye, baratangaza ko babangamiwe n’inyamaswa zitaramenyekana zibarira amatungo, amwe zikayica burundu andi zikayakomeretsa.
Umubyeyi witwa Amani wo mu Karere ka Muhanga arasaba ababyeyi kujya bibuka kugenzura abana babo bakiri bato kuko bashobora guhura n’impanuka zanabageza ku rupfu, kuko uwe byamubayeho agapfa azize kwizingira mu byo bari bamworoshe.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gashyantare 2021, Dosiye ya Idamange Iryamugwiza Yvonne, irara ishyikirijwe Ubushinjacyaha kugira ngo akurikiranwe ku byaha akekwaho.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye umusore witwa Ndayambaje Bahati w’imyaka 27 ruvuga ko akurikiranyweho icyaha cyo kwica Rutayisire George ku itariki ya 11 Gashyantare 2021 akanamwiba.
Ambasaderi w’u Butaliyani muri Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo, Luca Attanasio, yarasiwe hafi y’Umujyi wa Goma mu gace ka Nyiragongo aza kwitaba Imana nyuma.
Umunyarwanda Cassa Mbungo André utoza ikipe ya Bandari Fc yo muri Kenya yahawe igihembo gihabwa buri cyumeru umutoza witwaye neza muri shampiyona ya Kenya
Senateri Uwizeyimana Evode avuga ko kuba Rusesabagina Paul yihakana ubwenegihugu bw’inkomoko (Ubunyarwanda) ntacyo byamufasha ku byaha akurikiranyweho kuko atigeze abwamburwa cyangwa ngo asabe kubutakaza.
Ibyo kuba muri Tanzania hari ikibazo cya Covid-19, Perezida Magufuli yabyemeje, kuko ubundi ngo hari hashize amezi menshi avuga ko icyo cyorezo kitarangwa muri Tanzania kubera imbaraga z’amasengesho.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza byo mu Karere ka Huye, kuri uyu wa 21 Gashyantare 2021, bashyikirijwe mudasobwa (IPad) zo kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi.
Umutoza w’ikipe ya AS Kigali Eric Nshimiyimana, yatangaje ko abantu batashingira ku mikinire y’ikipe y’igihugu ngo bumve ko Emery Bayisenge byatuma abanzamo muri AS Kigali
Ikiganiro Ed-Tech Monday Rwanda, gikorwa ku bufatanye na MasterCard Foundation, kiragaruka ku masomo umwaka wa 2020 wasigiye Abanyarwanda mu burezi, icya mbere kikaba gitambuka kuri KT Radio kuri uyu wa mbere tariki 22 Gashyantare 2021 saa munani z’amanywa (2:00pm).
• Mu myaka ishize umuhinzi yasaruraga toni zitarenga 10 kuri hegitare • Ubu umuhinzi ashobora gusarura toni zisaga 50 • Abahinzi bari gukoresha uburyo bigiye mu rugendoshuri rwateguwe na Sendika INGABO na AGRITERRA
Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yafunze uwitwa Habanabashaka Emmanuel ukekwaho kwiyita umwe muri ’Youth Volunteers’ (Urubyiruko rw’abakorerabushake), watijwe umwenda warugenewe n’uwitwa Ayubu, ashaka gafungisha amaduka n’amaresitora ku Cyivugiza mu Murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rukomo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Gashyantare 2021 yafashe Nkuriyingoma Phocus wakoraga ikinyobwa kitemewe kizwi ku izina ry’Umuneza. Yafatanywe litiro zacyo 1,400 afatirwa mu Kagari ka Gahurura mu Murenge wa Rukomo.
Mutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012 akaba kuri ubu aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamaze kwemeza ko urugendo rwo kubana nk’umugore n’umugabo hagati ye na Egide Mbabazi, barushyizeho iherezo.
Urwego rw‘abikorera (PSF) mu Karere ka Muhanga rwabujije abacuruza ibyo kurya muri resitora kugurisha inzoga abafata amafunguro, kuko ngo bigera aho hagahinduka akabare.
Nyuma y’igihe gisaga ukwezi irushanwa The Next Pop Star risubitswe mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, iryo rushanwa ryongeye gusubukurwa, mu kwezi gutaha hakazamenyekana abaryegukanye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko ku Cyumweru tariki 21 Gashyantare 2021, abantu babiri (2) bishwe na Covid-19 naho 206 barayikira. Abakirwaye ni 1,001 naho abarembye ni icyenda (9).
Urugaga rw’abagore n’urw’urubyiruko zishamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi bakomeje kubakira abatishiboye badafite amacumbi, aho bujuje inzu 20 zifite agaciro k’asaga miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Bamwe mu barimu bakorera mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Musanze batangarije Kigali Today ko ingwa bakoresha mu kwigisha zirimo kubatera indwara kubera kutuzuza ubuziranenge, ku buryo hari n’abakoresha izo biguriye.
« Abana b’ubu ibintu byose baba babizi ». Iyi ni imvugo ihurirwaho n’abantu benshi bakuru, ndetse bikaba urwitwazo rwo kutaganiriza abana bavuga ko ibintu byose babizi. Ibyo bikantera kwibaza iyo bavuga byose, ibyo baba bashaka kuvuga!
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryongeye gusaba Leta ya Tanzania gupima no kugaragaza imibare y’abanduye Covid-19 kuko ngo bahari nubwo icyo gihugu kitabyemera.
Ingingo ya gatatu y’Iteka rya Perezida wa Repubulika N° 54/01 ryo ku wa 24/02/2017 rishyiraho iminsi y’Ikiruhuko rusange, igaragaza iminsi itarenga 15 mu mwaka abantu bafatiraho akaruhuko utabariyemo impera za buri cyumweru.
Umuhanzi Twizerimana Christian uzwi ku izina rya The Bless ukomoka mu Karere ka Musanze yasohoye indirimbo ‘Police woman’, ashimagiza ubwiza bw’abapolisikazi b’abanyarwanda, ndetse anasaba ko batanga urukundo.