Abaturage 19 batuye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga bari mu bitaro bya Kabgayi kubera kurya inyama z’inka yipfushije. Abo baturage bajyanwe mu bitaro mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Werurwe 2021 nyuma y’uko bafashwe n’uburwayi bwo gucisha hasi kubabara mu nda ndo kuremba bigakekwa ko byaba byatewe n’inyama (…)
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Ndaro yafashe Murekeyimana Syliver w’imyaka 31 na Ngaboyishema Alex bakunze kwita Padiri w’imyaka 49. Bafatanywe magendu y’amabuye y’agaciro ibiro 630 yo mu bwoko bwa Koluta na Gasegereti, bari bayapakiye mu (…)
Inka eshatu z’umworozi witwa Munyampamira Ildephonse, zapfuye nyuma yo kugaburirwa ibihumanya. Uyu mugabo wari wororeye mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, ku wa Gatatu tariki 10 Werurwe 2021 nibwo yatabajwe igitaraganya n’umushumba usanzwe aziragira amuhamagaye kuri telefoni amumenyesha ko (…)
Paul Rusesabagina ukurikiranwe n’ubutabera bw’u Rwanda ku byaha bifitanye isano no guhungabanya umutekano w’u Rwanda yikuye mu rubanza ku wa Gatanu tariki 12 Werurwe nyuma yo kuvuga ko uburenganzira bwe butarimo kubahirizwa.
Umunyezamu Rwabugiri Umar ufatira APR FC yasimbuye Kimenyi Yves wavunikiye mu myitozo y’Amavubi
Muri gahunda ikomeje yo gukingira Covid-19 mu gihugu hose, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Werurwe 2021 hakingiwe abanyenganda n’abakozi bazo mu gice cyahariwe inganda i Kigali cyitwa Special Economic Zone(SEZ) barenga 1,278.
Umunyamakuru Gerard Mbabazi wamenyekanye mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, yahamije urukundo rwe na Uwase Alice imbere y’amategeko, ubwo basezeranaga kubana nk’umugabo n’umugore, umuhango ukaba wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali tariki ya 12 Werurwe 2021.
Luís Gonçalves utoza ikipe y’igihugu ya Mozambique aratangaza ko yifuza ko imikino ibiri yo gushaka itike ya CAN bazakina muri uku kwezi yasubikwa kubera abakinnyi batazaboneka.
Umujyanama mu guteza imbere umugore n’umukobwa muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Antoine Niyitegeka, avuga ko kuba imibare y’abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina izamuka atari uko ryiyongereye ahubwo ari uko imyumvire yo kurivuga yazamutse.
Abana bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bagejejwe mu Rwanda, baribaza aho bagiye kuba mu gihe bateshejwe ababyeyi babo mu gihugu cya Uganda.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyihaye intego yo kuzamura umubare w’abagabo bisiramuje bakava kuri 40% bakagera byibuze kuri 70%.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 12 Werurwe 2021, mu Rwanda abantu 125 bakize COVID-19. Habonetse abanduye bashya 112, bituma abakirwaye bose hamwe baba 1421. Abantu babiri mu bari barwaye bitabye Imana. Abo ni umugore w’imyaka 59 (i Huye) n’uw’imyaka 24 (i Kigali). Abarembye ni cumi na batandatu, nk’uko (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko mu mwaka wa 2024 abaturage bose bazaba bashobora kubona amazi meza bagatandukana no kuvoma ibirohwa n’ibiziba.
Abarimu babiri ba Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR), Narcisse Ntawigenera na Frédéric Mugenzi, ku wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021 bashyize ahagaragara ibitabo banditse bigamije guhugura abana, urubyiruko n’ingo.
Mugisha Gahungu Shadrack wakoreraga ubucuruzi mu gihugu cya Uganda avuga ko yateshejwe imitungo ye yose ndetse n’umuryango akaba acyuye gusa urufunguzo rw’imodoka yari atunze.
Abacururiza ibiribwa mu isoko riherereye muri gare ya Musanze, bahangayikishijwe n’abantu biba ibicuruzwa byabo, abashinzwe gucunga umutekano w’iryo soko bakaba bamwe mu batungwa agatoki.
Abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021 bari mu mwiherero i Nyamata mu Karere ka Bugesera, aho bagenda basurwa n’abashyitsi benshi batandukanye babafasha kwitegura neza ayo marushanwa, babaha n’ubundi bumenyi butandukanye.
Gahunda yo gukingira Covid-19 yakomereje mu nyubako y’isoko rya Nyarugenge izwi nka Kigali City Market kuri uyu wa gatanu, aho abakozi n’abacuruzi barenga 240 bakingiwe, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Muhima, Dr Nkubito Pascal.
Rusesabagina Paul yavuze ko kuba yimwe uburenganzira yemererwa n’amategeko bwo gutegura dosiye, abona nta butabera ateze kubona mu rukiko rurimo kumuburanisha, bityo akaba yatangaje ko yikuye mu rubanza, akaba ahagaritse kuburana.
Umunya-Afurika y’Epfo Patrice Motsepe ni we watorewe kuyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF” mu matora yabaye kuri uyu wa Gatanu
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko kuba hakiri abayobozi mu nzego z’ibanze batumva ububi bw’ibiyobyabwenge bituma bibona icyuho bigakwirakwira mu baturage.
Bamwe mu bafashamyumvire n’abahagarariye amatsinda y’aborozi b’inka bo mu Karere ka Musanze kuva ku wa kane w’iki cyumweru, batangiye gushyikirizwa ibikoresho bazajya bifashisha mu gihe bakingira inka, imiti izirinda indwara, ingorofani zo gutunda ifumbire, amapompo n’ibindi byatwaye Amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu (…)
Rusesabagina Paul n’abamwunganira barasaba urukiko ko bahabwa amezi nibura atandatu (6) kugira ngo babashe kwiga dosiye no kuyumva neza, mbere yo kuyiburana mu mizi.
Abagore bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko biyemeje kubyaza umusaruro uburenganzira Igihugu cyabahaye, binyuze mu mishinga yo kwiteza imbere no kuremerana.
Umusaza Munyandinda Pie w’imyaka 74 utuye mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango yahoze ari Burigadiye wa Komini Masango, avuga ko yarokoye Abatutsi 18 yifashishije imbunda yakoreshaga ari umupolisi akaza kwirukanwa akayitorokana.
Mu ijoro ryo ku itariki ya 09 Werurwe 2021 Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze bafashe uwitwa Niyonsenga Fulgence w’imyaka 23 ucyekwaho kwiba moto y’umumotari witwa Ndagijimana Etienne w’imyaka 22. Byabereye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Mugina mu Kagari ka Nteko , Umudugudu wa Kona.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kane tariki 11 Werurwe 2021, mu Rwanda abantu 118 bakize COVID-19. Habonetse abanduye bashya 99, bituma abakirwaye bose hamwe baba 1436. Abantu babiri mu bari barwaye bitabye Imana i Kigali. Abo ni umugore w’imyaka 64 n’umugabo w’imyaka 79. Abarembye ni cumi na babiri, nk’uko imibare (…)
Umujyanama mu by’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Muryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bw’abana n’uburinganire (Plan International Rwanda), Celine Babona Mahoro, avuga ko igitsina gore kikibangamiwe n’imico n’imigenzo nyarwanda.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko mu bakingiwe COVID-19 kuri uyu wa Kane tariki 11 Werurwe 2021 harimo abakorera mu ma Hoteli yo muri Kigali, harimo n’azakira abazitabira inama ya #CHOGM2021.
Minisiteri ya Siporo n’Umujyi wa Kigali basuye ahantu hatandukanye muri Kigali hashobora kuzubakwa ibibuga by’imikino itandukanye
Kuri uyu wa Kane tariki 11 Werurwe 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame, bakingiwe icyorezo cya Covid-19.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryamaze koherereza amakipe yo mu cyiciro cya mbere amabwiriza azagenderwaho mu gihe shampiyona izaba isubukuwe
Maracana Stadium yo muri Brézil, imwe muri Stade zikomeye ku isi, igiye kwitirirwa Pelé ufatwa nk’umwe mu bihangange mu mupira w’amaguru ku isi, akaba Umwami wa ruhago iwabo muri Brazil. Leta y’icyo gihugu, yatangaje ko bigiye gukorwa mu rwego rwo kumwubaha no kumushimira akiriho.
Hagumirema Déogratias wo mu Kagari ka Nkora, Umurenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, aratabariza umwana we umaze imyaka 12 afashwe n’indwara idasanzwe, aho bagerageje kumuvuza ubushobozi bwabo bukarangira.
Umunyamabanga Mukuru w’umuryango Commonwealth w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Patricia Scotland, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije kureba aho imyiteguro yo kwakira inama ya CHOGM igeze.
Imiryango 43 ituye mu Mirenge ya Bugeshi na Mudende yasenyewe n’umuyaga udasanzwe ku mugoroba wok u ya 10 Werurwe 2021.
Amakipe ya FC Barcelone ikinamo igihangange Lionel Messi na Juventus ikinamo Cristiano Ronaldo yasezerewe mu mikino ya 1/8 cy’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi (UEFA Champions League).
Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rusubitse urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be, kubera ibura rya bamwe mu bunganizi mu mategeko, rubategeka ko baboneka mu iburanisha ry’ejo.
Ubushinjacyaha n’umwunganizi wa Nsabimana Callixte barasaba urukiko gufatira ibihano umwunganizi wa Paul Rusesabagina kubera gushaka gutinza urubanza nkana.
Patrick Mazimpaka ufite ubumuga bw’uruhu avuga ko akaga yahuye nako mu mikurire ye yatewe n’ubwo bumuga, katahagaritse inzozi ze zo kuzaba icyamamare muri muzika.
Amategeko avuga ko nta muntu ushobora guhanwa kubera gukora ikibujijwe cyangwa kwanga gukora igitegetswe bitari icyaha hakurikijwe amategeko y’igihugu cyangwa mpuzamahanga mu gihe byakorwaga. Icyaha gishobora gukorerwa ahantu hatandukanye kugera no mu rukiko aho uwitezwe kuburanishwa cyangwa undi muntu urimo ashobora gukora (…)
Ku wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021, abapolisi b’u Rwanda 240 batangiye kujya mu gihugu cya Sudani y’Epfo i Malakal, mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri icyo.
Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd (SBL), rwiyemeje guteza imbere uburinganire mu bakozi barwo rubasaranganya amahirwe ahari mu byiciro byose.
Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, Hamed Bakayoko, yitabye Imana ku wa Gatatu tariki 10 Werurwe 2021 afite imyaka 56 y’amavuko. Yashizemo umwuka arimo kuvurirwa mu Budage. Itangazo rya Guverinoma ya Côte d’Ivoire riravuga ko yazize Kanseri, akaba ari na yo yivurizaga aho mu Budage.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 10 Werurwe 2021, mu Rwanda abantu 85 bakize COVID-19. Habonetse abanduye bashya 67, bituma abakirwaye bose hamwe baba 1457. Umuntu umwe mu bari barwaye yitabye Imana, abarembye bakaba ari cumi na batandatu, nk’uko imibare ibigaragaza.
Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD), ishami ryayo rishinzwe inguzanyo z’abanyeshuri, yageneye abanyeshuri bigira ku nguzanyo ya Leta itangazo ribasobanurira imitangire ya Buruse n’imikoreshereze yayo.