Nyuma yo kubyemererwa n’Inama y’Abaministiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020, Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda ryafunguye Ishuri Rikuru (kaminuza) ryitwa East African Christian College (EACC).
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 16 Werurwe 2021, mu Rwanda abantu 169 bakize COVID-19. Habonetse abanduye bashya 110, bituma abakirwaye bose hamwe baba 1326. Ntawapfuye, abarembye ni icyenda. Ku wa Kabiri kandi hakingiwe abantu 3,693 nk’uko imibare ibigaragaza.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Werurwe 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Lomami Marcel, aho rumukurikiranyeho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashakanye.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) iratangaza ko umusoro ku mutungo utimukanwa wasubijwe ku giciro wari uriho mbere y’umwaka w’ibihumbi bibiri na makumyabiri (2020).
Prof Shyaka Anastase wari umaze imyaka itatu ayobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashimiye Perezida Kagame wamuhaye amahirwe yo gukorera igihugu. Itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Intebe tariki 15 Werurwe 2021 rivuga ko Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagizwe Minisitiri (…)
Appolinaire Bizimana ukurikirana imikorere y’imodoka za kompanyi ya Horizon Express muri gare ya Huye, avuga ko abagenzi bakiri bakeya kuko ari ku munsi wa mbere, ariko ko biteguye ko ibintu biza gusubira mu buryo.
Leta y’u Bushinwa yemeje urukingo rushya rwa Covid-19 rugomba gukoreshwa aho byihutirwa rwakozwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukumira ibyorezo (CDC), rukaba rubaye urukingo rwa gatanu mu nkingo zose zimaze gukorwa n’icyo kigo.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, avuga ko umuntu wamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19 hari ibimenyetso ashobora kubona harimo kugira umuriro, ariko ngo si bibi kuko bigaragaza ko umubiri watangiye kugira ubudahangarwa, uniteguye guhanga n’icyo cyorezo.
Minisitiri w’Ubuzima (MINISANTE) Dr. Daniel Ngamije aratangaza ko urukingo rwa AstraZeneca nta kibazo kidasanzwe rwateye Abanyarwanda bamaze kuruhabwa kuva igikorwa cyo gukingira COVID-19 cyatangira mu Rwanda.
Nyuma y’uko Inama y’Abaministiri yemeje ko ingendo zijya mu Ntara zisubukurwa, bamwe mu baturage bashimishijwe n’uko bihuriranye na gahunda yo gukingira Covid-19.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, avuga ko kuba hari uturere ingendo zitakomorewe ari uko isesengura ryakozwe rigaragaza ko utwo turere dufite abantu benshi banduye Covid-19.
Abagana Ikigo nderabuzima cya Gashaki giherereye mu Karere ka Musanze batangiye kwiruhutsa imvune iterwa n’urugendo rurerure bakoraga n’amaguru bahetse abarwayi cyangwa bajya kwivuza. Ibyo bakabikesha imbangukiragutabara nshya yo mu bwoko bwa Land Cruiser V8, bamaze ukwezi kumwe bashyikirijwe.
Habitegeko François wari usanzwe ari Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yashimiye abaturage b’Akarere ka Nyaruguru avuga ko bamworohereje akazi, akavuga ko yizeye gukorana n’abo mu Ntara y’Iburengerazuba bagafatanya kuyiteza imbere.
Abayobozi batandukanye bashyizwe mu myanya ku wa 15 Werurwe 2021, bakomeje gushimira Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, kubera ikizere yabagiriye.
Abakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Muhire Kevin na Rwatubyaye Abdul ntibazatabira ubutumire bw’Amavubi nyuma yo kwanga kurekurwa n’amakipe yabo
Nyirarugero Dancilla wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, mu ijoro ryo ku itariki 15 Werurwe 2021, ngo yakangutse ubwo telefoni nyinshi zamuhamagaye atungurwa no kubwirwa ko agizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.
Umwana w’umuhungu witwa Nzayisenga Gyslain yaburiwe irengero tariki 11 Werurwe 2021, ababyeyi bamushaka bazi ko yagiye gusura abandi bana aho batuye mu Kagari ka Kivumu, Umurenge wa Gisenyi ariko bakomeza kumubura kugeza basanze umurambo we mu mazi y’ikiyaga cya Kivu.
Abakandida babiri ni bo bamaze kwemererwa guhatanira umwanya wo kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda
Abakora umwuga wo gutwara abantu mu modoka mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bishimiye isubukurwa ry’ingendo, ariko na none bagiye gufasha abandi mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, hato batadahoka amayira akongera gufungwa.
Agace kazwi nka Car Free Zone kari mu Mujyi wa Kigali rwagati mu Karere ka Nyarugenge, katangiye gutunganywa mu rwego rwo kukagira icyanya cy’imyidagaduro.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, mu ijwi ry’ umuvugizi warwo Dr Murangira B Thierry ruraburira abantu bose bafite umuco wo gukwirakwiza muri sosiyete ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi kubicikaho, ngo kuko biri mu bigize icyaha gikomeye kandi gihanishwa igihano cy’igifungo cya Burundu.
Imiryango ine yo mu Mudugudu wa Nduruma mu Kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, iribaza umuntu uzabakemurira ikibazo cy’amanegeka yashyizwemo n’ikorwa ry’umuhanda, kikaba cyaragejejwe ku nzego zinyuranye z’ubuyobozi ariko na n’ubu kikaba cyarabuze ugikemura.
Abakinnyi hanze y’u Rwanda batangiye kugera mu mwiherero w’Amavubi, babimburiwe na Kapiteni Haruna Niyonzima ndetse na Salomon Nirisarike
Ku Cyumweru tariki ya 14 Werurwe 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyamiyaga yafashe abagabo batandatu (6) batemaga ibiti bya Leta byatewe ku muhanda nta burenganzira babiherewe.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, yashyizeho abayobozi mu buryo bukurikira:
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, mu Rwanda abantu 69 bakize COVID-19. Habonetse abanduye bashya 116, bituma abakirwaye bose hamwe baba 1385. Abantu babiri mu bari barwaye bitabye Imana i Huye. Abo ni abagabo babiri b’imyaka 69 na 52 y’amavuko. Abarembye ni cumi na batatu.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, iyoborwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ikaba yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Banki ya Kigali(BK) yari imaze amezi atatu ihamagarira abantu kugura ibintu bitandukanye hakoreshejwe ikarita ya ’MasterCard’, kuri uyu wa mbere yahaye uwitwa Godfrey Gaga imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra KUV 100 NXT.
Umwalimu mu rwunge rw’amashuri rwa Kigali witwa Muramutsa André avuga ko Umurenge wa Murama mu Karere ka Ngoma wamwimye icyemezo cyo gushyingirwa (Attestation de Marriage) bituma abura inguzanyo ya banki.
Ubuyobozi bwa Vatican ku wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021 bwemeje ko Kiliziya Gatolika idashobora guha umugisha umubano w’ababana bahuje igitsina kuko Imana “idashobora guha umugisha icyaha”.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye harimo n’ivuga ku ngamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Gloriose Mukagatare w’imyaka 59 y’amavuko yamenye ko arwaye kanseri y’inkondo y’umura muri Mutarama 2021, none agiye kugera muri Mata yarabuze ubushobozi bumujyana ku bitaro by’i Kanombe.
Guhera kuri "Rond Point" nini y’Umujyi wa Kigali ukanyura ku nyubako za MIC na CHIC, haruguru hakaba iyo kwa Rubangura, Tropcial Plazza, T2000, hirya hakaba Gare na ’Downtown’, ugaterera kuri La Galette ukanyura ku Isoko ry’Umujyi wa Kigali no muri Karitsiye Mateus na ’Commercial’, aho ni mu Mudugudu witwa Inyarurembo.
Ahitwa mu Gahenerezo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, hari ahantu umuhanda wifashishwa n’ibinyabiziga byinshi ugiye kuzamarwa n’inkangu, abawuturiye bakifuza inkunga y’Akarere ngo barengere uwo muhanda.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Werurwe 2021, Ambassade y’u Rwanda muri Senegal ifatanyije n’Abanyarwanda baba mu Bihugu bya Senegal, Mali, Gambia, Guinea Bissau na Cap Vert n’inshuti z’u Rwanda bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore usanzwe wizihirwa tariki ya 08 Werurwe 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga rya WebEx mu kiganiro (…)
Abo bantu uko ari 27, Polisi y’u Rwanda yabafatiye mu rugo rw’umuturage witwa Mushimiyimana Jacqueline, ruherereye mu Mudugudu wa Busa, Akagari ka Remera, Umurenge wa Manyagiro mu Karere ka Gicumbi.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye n’abandi bapolisi n’abaturage, ku Cyumweru tariki ya 14 Werurwe 2021 bafashe abasore 3 bafite ibiro 100 by’urumogi bingana n’udupfunyika ibihumbi 54.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku Cyumweru tariki 14 Werurwe 2021, mu Rwanda abantu 66 bakize COVID-19. Habonetse abanduye bashya 43, bituma abakirwaye bose hamwe baba 1340. Abantu bane mu bari barwaye bitabye Imana i Kigali. Abo ni umugore w’imyaka 63 n’abagabo batatu b’imyaka 89, 75 na 62. Abarembye ni cumi na babiri. (…)
Bizijmana Théoneste w’imyaka 33 wo mu kagari ka Garuka mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, arakekwaho kwihungabanyiriza umutekano atera amabuye ku nzu ye agahuruza inzego z’ubuyobozi abeshyera abaturanyi n’abayobozi mu nzego z’ibanze.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko gukingira Covid-19 bikomeje gukorwa kuva byatangira mu minsi 10 ishize, aho kuri iki cyumweru hakingiwe abarenga 4,000 bafite aho bahurira n’abantu benshi.
Imwe mu ndamukanyo ubu zikoreshwa ni uguhuza igipfunsi na mugenzi wawe, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19. Iyi yari indamukanyo izwiho abantu bafite uburere buke bakunze kwitwa ibirara. Ubu nibaza niba nyuma y’iki cyorezo izongera igaharirwa abo bantu cyangwa tuzakomeza kuyikoresha nk’uko bisanzwe ubu.
Abakora ubworozi bw’amafi ya Kareremba mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro bavuga ko batewe igihombo n’udusimba twitwa inzibyi twangiza imitego tukabarira amafi.
Tariki ya 14 Werurwe 2020, tariki ya 14 Werurwe 2021, umwaka urashize icyorezo cya COVID-19 kigeze mu Rwanda, kikaba kimaze guhita abantu 276.
Abakirisitu Gatolika bo muri Diyosezi ya Cyangugu, bavuga ko bategereje n’amatsiko menshi itariki 25 Werurwe 2021 yo guha Ubwepisikopi ku mugaragaro Musenyeri watowe wa Cyangugu, Edouard Sinayobye.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 13 Werurwe 2021, mu Rwanda abantu 139 bakize COVID-19. Habonetse abanduye bashya 86, bituma abakirwaye bose hamwe baba 1367. Umuntu umwe mu bari barwaye yitabye Imana. Uwo ni umugore w’imyaka 79 i Kigali, abarembye ni cumi na bane. Kuri uyu wa Gatandatu kandi (…)