Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr Tuganeyezu Oreste, asaba abaturage kudatinya urukingo rwa Covid-19 kuko rubafasha guhangana n’icyo cyorezo kandi ntacyo rwangiza mu mubiri.
Urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo baregwa hamwe rwakomeje kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021, Rusesabagina akaba yasabye guhabwa igihe cyo kwitegura kuburana.
Ku nkunga ya Leta y’igihugu cy’u Buhinde, u Rwanda muri iki gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021, rwakiriye inkingo 50,000 za Covid-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Werurwe 2021, abantu ba mbere bakingiwe Covid-19 nk’uko byari biteganyijwe muri gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima, nyuma yaho inkingo zisaga ibihumbi 300 zigereye mu Rwanda.
Umunyarwanda Cassa Mbungo André utoza Bandari yo muri Kenya, yongeye guhabwa igihembo cy’umutoza w’icyumweru ku nshuro ya gatatu yikurikiranya
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kane tariki 04 Werurwe 2021, mu Rwanda umuntu umwe yapfuye azize COVID-19. Abantu 113 bayikize barataha. Abakirwaye bose hamwe ni 1396, abarembye muri abo bakaba ari 11, nk’uko imibare ibigaragaza.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gihinduka ku buryo bukurikira:
Abanyeshuri barindwi (7) bapfuye abandi barakomereka ubwo ibyuma abantu bakunda gushyira ku mbaraza z’inzu mu rwego rwo kurinda umutekano w’abazinjiramo (railings), byavunikaga bagahanuka bavuye kuri ‘etage’ ya kane.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, arasaba abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kutagendera ku makuru atizewe bumva, bagaharanira gukora babyaza umusaruro imirima yabo.
Nyuma y’uko inkingo za Covid-19 zagejejwe mu Rwanda ku wa Gatatu tariki 3 Werurwe 2021, indege za Kajugujugu n’imodoka zirimo kuzenguruka igihugu zizigeza mu turere mu rwego rwo kwitegura gutangira gukingira.
Idamange Iryamugwiza Yvonne yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, kuri uyu wa Kane tariki 4 Werurwe 2021, aho ari kuburana ku byaha bitandatu ubushinjacyaha bumukurikiranyeho.
Igikomangoma Harry avuga ko yasize umuryango w’i Bwami mu Bwongereza akajya gutura muri California kuko yari afite ubwoba ko ‘amateka mabi yazisubiramo’.
Ku munsi wa gatatu wa shampiyona nyafurika y’amagare iri kubera i Cairo mu Misiri, u Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu mukino ukinwa abahungu bafatanyije n’abakobwa
Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije, arizeza Abaturarwanda ko inkingo zose zaba izamaze kugezwa mu gihugu n’izigitegerejwe zujuje ubuziranenge, kandi zifite ubushobozi bwo kurinda umuntu kwandura Covid-19, bityo ko batakwita ku by’abazisebya.
Nyuma y’amezi asaga 12 atagaragara mu ruhando rw’umuziki, umuhanzi nyarwanda Eric Senderi Nzaramba, uzwi cyane nka Senderi International Hit, agarukanye indirimbo nshya ngo yongere ashimishe abafana be.
Abatuye ku Kamatyazo mu Karere ka Huye, barinubira ko mu gushyira kaburimbo mu muhanda baturiye amazi atayobowe neza, ku buryo abangiriza imirima akanabasenyera bagasaba ko icyo kibazo cyakemurwa.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko bishimishije kubona ibihugu bitandukanye bya Afurika bimaze kugeramo inkingo z’icyorezo cya COVID-19 kimaze iminsi gihangayikishije isi.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 03 Werurwe 2021, mu Rwanda abantu 97 bakize COVID-19. Habonetse abanduye bashya 87, bituma abakirwaye bose hamwe baba 1364. Mu bari barwaye ntawapfuye, abarembye bakaba ari icyenda, nk’uko imibare ibigaragaza.
Umuryango wita ku isanamitima n’iremamiryango (Association Modeste et Innocent - AMI) mu Ntara y’Amajyepfo uratangaza ko abagororwa babarirwa mu gihumbi na magana atanu (1500) bafungiye icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri gereza za Nyamagabe na Huye bari gutegurwa gusubira mu buzima busanzwe mbere ya 2022.
Icyiciro cya kabiri cy’inkingo za Covid-19 zo muri gahunda ya Covax zari zitegerejwe kigeze ku kibuga cy’indege cya Kigali mu masaha y’ijoro kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Werurwe 2021.
Mu rugendo Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, yagiriye mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke ku itariki 01 Werurwe 2021, yaganirije abaturage ku bubi bwa Covid-19, ndetse anabaha ubuhamya bw’uko iyo ndwara yari umuhitanye Imana igakinga akaboko, benshi bagwa mu kantu biyemeza gukaza ingamba zo kuyirinda.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Sudani y’Epfo byanditse ko abagenzi bagera ku icumi ndetse n’Umupilote, baguye mu mpanuka y’indege yahanutse imaze akanya gato ihagurutse.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko iri mu myiteguro ya nyuma yo kunoza urutonde rw’ibyiciro by’abazakingirwa ku ikubitiro icyorezo cya Covid-19, bikazakorerwa hirya no hino mu gihugu, gukingira bikazatangira ku wa Gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko Mashami Vincent yongerewe amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza w’Amavubi
Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tchad, Saleh Kebzabo, yavuze ko ishyaka rye ryivanye mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Mata 2021, akaba yabitangaje nyuma yo kumenya ko mu rugo rw’undi mukandida muri ayo matora havugiye amasasu akanahitana abantu.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, avuga ko u Rwanda ruzashora miliyoni 50 z’Amadolari ya America (asaga miliyari 49 z’Amafaranga y’u Rwanda) mu kugura inkingo za COVID-19.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline arasaba abagujije amafaranga muri VUP kwishyura inguzanyo zabo nta mananiza yo kwitwaza Covid-19.
Ku munsi wa kabiri wa shampiyona nyafurika y’amagare, abakinnyi b’u Rwanda begukanye imidari itanu irimo iya Feza na Bronze
Kuva mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2021, ibihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika byatangiye guhabwa inkingo za covid 19 binyuze muri gahunda ya Covax.
Mu rwego rwo kurushaho kongerera ubushobozi ubuhinzi bwa kawa igatunganyirizwa mu Rwanda hagamijwe gufasha Abanyarwanda kuyibonera hafi, Koperative y’abahinzi ba kawa yitwa “Dukundekawa”, yatangiye umushinga wo gutunganyiriza kawa yabo mu Rwanda uzatwara miliyoni 209Frw.
Akarere ka Rutsiro kazwi kuba ari ko kabonekamo inkuba kurusha ahandi mu Rwanda zigahitana abantu n’ibintu, inzobere kuri icyo kibazo zikavuga ko bishobora kuba biterwa n’uko ako gace kagizwe n’uruhererekane rw’imisozi miremire y’isunzu rya Congo Nile.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda ryahagaritse umutoza w’ikipe y’igihugu Johnathan Mckinstry mu gihe kingana n’ukwezi
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangiye kwakira inkingo za Covid-19 kuri uyu wa Gatatu, aho biteganyijwe ko hakirwa izirenga ibihumbi 300, muri gahunda yiswe Covax y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (OMS), igamije gusaranganya inkingo ku batuye isi bo mu bihugu byose.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 02 Werurwe 2021, mu Rwanda abantu 150 bakize COVID-19. Habonetse abanduye bashya 125, bituma abakirwaye bose hamwe baba 1374. Umugore w’imyaka 84 y’amavuko yitabye Imana i Kigali, abarembye bakaba ari umunani, nk’uko imibare ibigaragaza.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), ritangaza ko imibare y’abandura Covid-19 ku rwego rw’isi yazamutse mu cyumweru gishize, ibyo bikaba ari ubwa mbere bibayeho mu byumweru birindwi bishize.
Bamwe mu Bayapani binubiye gufatirwa ibipimo mu kibuno mu gihe binjiye mu Bushinwa, hakaba n’abavuze ko ubu buryo bwo gupima bwabateye guhungabana.
Paul Rusesabagina umaze amezi arenga atanu abwira inkiko ko atari Umunyarwanda kuko ngo yahunze igihugu muri 1996 agatanga n’ibimuranga by’u Rwanda agafata iby’u Bubiligi, arimo kuvuguruzwa n’inyandiko zasohotse mu bitangazamakuru.
Padiri Ubald Rugirangoga witabye Imana ku itariki 8 Mutarama 2021, aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasezeweho bwa nyuma anashyingurwa ahitwa ku Ibanga ry’Amahoro mu Karere kaRusizi kuri uyu wa kabiri tariki 2 Werurwe 2021.
Inyigo ziheruka gukorwa zagaragaje ko mu Rwanda habarurwa firigo 97,512; muri zo 64,505 zirashaje cyane ku buryo zikoresha amashanyarazi y’umurengera afite agaciro gasaga miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda, aha hakaba hiyongeraho miliyari 2.4 zitari ngombwa.
Umunya-Portugal utoza ikipe y’igihugu ya Cameroon, Antonio Conceicao Oliveira, yahamagaye abakinnyi 37 azatoranyamo 23 bazakina na Cap-Vert tariki ya 22 Werurwe 2021 ndetse bakazakina n’u Rwanda tariki ya 30 Werurwe 2021.
Mu gihe amashyamba cyimeza agenda akendera, hari ibiti n’ibyatsi byifashishwaga mu kuvura na byo bigenda bikendera. Muri byo harimo igicumucumu bamwe bavuga ko kivura umusonga, abandi bakavuga ko kivura inzoka n’ibisebe bidakira.
Amakipe yose y’U Rwanda yakinnye kuri uyu yegukanye imidari itatu y’umwanya wa kabiri mu gusiganwa ku makipe hakarebwa igiteranyo bakoresheje
Ikipe ya Patriots BBC yatandukanye n’umutoza wayo Dean Murray ukomoka muri Amerika nyuma y’umwaka umwe yari amaze atoza iyi kipe.
Nubwo ari ibintu bibaho gake cyane muri icyo gihugu, ku wa Mbere tariki 1 Werurwe 2021, Visi Perezida w’igihugu cya Zimbabwe, Mohadi Kembo yeguye ku mirimo ye, nyuma y’uko itangazamakuru ryo muri icyo gihugu rimuvuzeho imyitwarire idakwiye iganisha ku busambanyi.
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryataye muri yombi abagabo bane bakekwaho gucuruza amavuta yangiza uruhu, azwi ku izina rya Mukorogo.
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko umuntu adakwiye gusabwa umusoro ku kintu akodesha ahubwo akwiye gusabwa ubukode bwacyo.
Ni kenshi umuntu yisanga abanza koza amenyo mbere yo kunywa ikawa, gake akoza amenyo nyuma yahoo, abahanga basobanura igihe cyiza byakorwamo n’impamvu yabyo.