Kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Mata 2021, ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) bibutse abari abakozi b’icyahoze ari ELECTROGAZ bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abayobozi batandukanye bifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba batanze ubutumwa basaba ko Jenoside itazongera kubaho ukundi (Genocide Never Again). Ikindi kandi bashimira uko Abanyarwanda bashoboye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yahitanye abasaga Miliyoni bishwe mu minsi ijana.
Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), Gianni Infatino, yandikiye ibaruwa Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ikubiyemo ubutumwa bwo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko nta muyobozi ukwiye kuryama ngo asinzire mu gihe hari umuturage utarakemurirwa ikibazo.
Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 8 Mata 2021, abacururiza mu isoko mu mujyi i Huye basabwe kuba bahagaritse ibikorwa by’ubucuruzi, hasigara abacuruza ibiribwa, na bo hakaba hagomba gukora kimwe cya kabiri (1/2) cyabo.
Ubuhamya ni kimwe mu byifashishwa mu kubika no gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nk’uko bisobanurwa na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG). Ubuhamya bushobora gukorwa mu nyandiko, amajwi cyangwa amashusho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko imibiri y’abazize Jenoside yakowe abatutsi mu 1994 ishyinguwe mu rwibutso rwa Kivumu muri ako karere igiye kwimurirwa mu rwibutso rwa Nyundo mu Karere ka Rubavu.
Ku wa Gatatu tariki 07 Mata 2021 hirya no hino ku isi no mu Rwanda by’umwihariko, hatangiye ibikorwa byo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994. Ku rwego rw’Igihugu byatangirijwe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali(ku Gisozi) ahacanwe urumuri rw’icyizere.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko mu cyumweru cya gatatu cy’ukwezi kwa Mata 2021, u Rwanda ruzagira icyo ruvuga kuri raporo igaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo raporo yasohowe n’inzobere z’u Bufaransa ubwazo.
Mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ababa mu nzego zitandukanye za Siporo mu Rwanda bifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe.
Umuyobozi wa Koperative yo gutwara abagenzi (RFTC), Col Dodo Twahirwa, atangaza ko imodoka zose zitwara abagenzi zihabwa inyunganizi ya essence bityo akaba nta mpamvu yo kongera ibiciro byashyizweho n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA).
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yemereye abatuye i Nyaruguru ubuvugizi ku kuzajya bahabwa ishwagara kuri Nkunganire nk’uko bigenda ku zindi nyongeramusaruro.
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo, ku wa Gatatu tariki ya 07 Mata 2021 bifatanyije n’abandi Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku Isi mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi barenga miliyoni bazize Jenoside mu 1994.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 07 Mata 2021, mu Rwanda habonetse abantu 179 bashya banduye Covid-19, buzuza umubare w’abamaze kuyandura bose hamwe wa 23,041. Abakize icyo cyorezo ni 130, abakirimo kuvurwa ni 1,892 mu gihe abarembye ari batanu (5).
Urugaga Mpuzamahanga rw’Ubushakashatsi kuri Jenoside (RESIRG asbl) ruratangaza ko rwishimiye raporo ya Komisiyo Duclert, ikubiyemo amakuru yabonetse mu bushyinguranyandiko avuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mata 2021, u Rwanda rwatangiye icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), akaba yasobanuye impamvu kwibuka ari ngombwa ndetse n’icyo bimaze mu kurwanya ingengabitekerezo ya (…)
Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal Jean Pierre Karabaranga, avuga ko umuco wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umaze gushinga imizi muri icyo gihugu, dore ko ari n’igihugu cyamenye ububi bwayo kuva igitangira, aho cyari gifite ingabo mu mutwe wa L’ONU wari mu Rwanda.
Perezida wa Repuburika Paul Kagame atangaza ko u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi kandi byivugira ku buryo ntawe uzongera kwemera ko ibyagenzweho byangizwa n’abahungabanya umutekano.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko mu bintu bitatu bigiye gukorerwa muri icyo gihugu ku bufatanye na Ibuka ndetse na Leta y’u Buholandi, harimo kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mashuri no mu yandi mahuriro y’abantu.
Perezida wa Repuburika Paul Kagame atangaza ko Abanyarwanda bunze ubumwe uyu munsi kurusha ibindi bihe byose byabayeho.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko impamvu imirenge itandatu mu Ntara y’Amajyepfo yashyizwe muri Guma mu Rugo ari uko imibare y’abandura Covid-19 ikomeje kuzamuka.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, arasaba Abanyarwanda ko mu gihe bibuka inshuti n’abavandimwe, kuzirikana ko n’icyorezo cya COVID-19 gihari bityo bagakomeza ingamba zo kucyirinda.
Amakipe ya Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, banacana urumuri rutazima mu rwego rwo gutangiza Icyumweru cy’icyunamo n’iminsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abo bantu uko ari 66 barimo abagore 41 n’abagabo 15 bafashwe saa sita n’igice z’ijoro ry’itariki 7 Mata 2021, ubwo barimo basengera mu rugo rw’umuturage witwa Mukankusi Melanie w’imyaka 60, ruherereye mu Mudugudu wa Muremure, Akagari ka Musenda, Umurenge wa Gatebe mu Karere ka Burera.
Iyi nyandiko ikomoka mu kiganiro nigeze gutanga twibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro ku itariki ya 11 Mata 2016. Muri icyo kiganiro nibanze ku cyo ntekereza ku bubi n’ingaruka by’icyaha cya Jenoside.
Abagize Koperative Nyampinga b’i Bunge mu Karere ka Nyaruguru, ku ya 6 Mata 2020 batashye Laboratwari bazajya bifashisha mu gusogongera ikawa batunganya, bikazabafasha kurushaho kugira ikawa iryoshye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 06 Mata 2021, mu Rwanda habonetse abantu 178 bashya banduye Covid-19, buzuza umubare w’abamaze kuyandura bose hamwe wa 22,862. Abakize icyo cyorezo ku wa Kabiri ni 111, abakirimo kuvurwa ni 1,843. Abapfuye ni batatu, abarembye ni bane, nk’uko imibare yashyizwe (…)
Perezida wa Tanzania Madame Samia Suluhu Hassan, yatangaje ko hari impinduka zikomeye zabaye mu gushaka igisubizo ku cyorezo cya Covid-19 muri icyo gihugu.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Mata 2021, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yasohoye urutonde rw’imirenge yo muri tumwe mu turere tw’Intara y’Amajyepfo ijya muri Gahunda ya Guma mu rugo, guhera ku wa Gatatu tariki 7 Mata 2021.
Mu nama yahuje amakipe yo mu cyiciro cya mbere kuri uyu wa Kabiri, yemeje ko shampiyona izakinwa mu matsinda ane guhera tariki 01/05/2021
Umurambo w’umugabo witwa Ndahayo Abraham wasanzwe mu kirombe gicukurwamo umucanga, giherere mu mu Mudugudu wa Bazizana, Akagari ka Migeshi mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze.
Ibihingwa byeraho imbuto nka avoka, zikunze guhura n’indwara y’agasimba gatera utubuye mu rubuto (Amblypelta Lutenscens cyangwa Amblypelta Anitida) bigatuma intoya zihunguka naho inkuru zikabora.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buratangaza ko mu ngengo y’imari izakoreshwa mu kubaka ibiro bishya by’Akarere ka Burera, hamaze kuboneka 20% byayo. Akaba ari nayo akarere kagiye guheraho, gatangiza imirimo yo kubaka iyo nyubako mu gihe cya vuba.
Amakipe ya AS Kigali na Police Fc zasubukuye imyitozo nyuma yo guhabwa uburenganzira n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), yatangaje ko hari gahunda yo kuzifashisha telefoni mu gufasha abahura n’ihungabana mu gihe cyo Kwibuka.
Imbabazi Dominique Xavio wo mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, avuga ko ageze ku iterambere abikesha umushinga wo gukora ifumbire yifashishije iminyorogoto, akaba anorora n’inyo nk’ibiryo by’amatungo ndetse yorora n’ibinyamushongo nk’uburyo bwo gukemura ikibazo cy’imirire mibi.
Umunyambanga wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascene, yatangaje ko mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, hazabaho gahunda yo gushyingura imibiri yabonetse hirya no hino mu Gihugu hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside(CNLG) yatangaje uburyo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi bizakorwa abantu bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Mu buryo butunguranye Munyabagisha Valens wari Perezida wa Komite Olempike yatangaje ko yeguye ku mwaya yari afite
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 05 Mata 2021, mu Rwanda habonetse abantu 202 bashya banduye Covid-19, buzuza umubare w’abamaze kuyandura bose hamwe wa 22,684. Abakize icyo cyorezo kuri uyu munsi ni 75, abakirwaye ni 1,779.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, arasaba abatuye mu Ntara y’Amajyepfo gukaza ingamba mu kwirinda indwara ya Coronavirus kuko ngo hatagize igihinduka hari uduce twashyirwa muri Guma mu Rugo.
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ku wa Mbere tariki 5 Mata 20201, yashyize umukono ku itegeko rimwemerera kongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida akabona manda ebyiri z’inyongera, imwe imara imyaka itandatu, ibimuha amahirwe yo kuba yaguma ku butegetsi kugeza mu 2036.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, avuga ko itariki basanzwe bibukiraho abiciwe i Ruramira, izagera imibiri iherutse gukurwa mu cyuzi cya Ruramira yaramaze gushyingurwa mu cyubahiro, kuko babiteganya mbere.