Umukozi wa Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Innovation ushinzwe Innovation (Guhanga udushya), Esther Nkunda, arasaba ababyeyi gukurikirana imyigire y’abana babo ariko by’umwihariko bakareba niba biga ikoranabuhanga.
Tariki ya 26 Mata 2021 ni umunsi utazibagirana mu buzima bw’abasore n’inkumi 721 bari basoje amasomo yabo abemerera kwinjira mu Gisirikare cy’u Rwanda nka ba Ofisiye bato, bahabwa n’ipeti rya Sous-Lieutenant. Ibi babigaragaje muri ’morale’ n’ibyishimo bidasanzwe nyuma y’umuhango wo kubambika ipeti ya Sous-Lieutenant, (…)
Nyuma y’iminsi itanu y’amahugurwa yahabwaga abasifuzi b’abagore mu mukino wa Judo, ayo mahugurwa yasojwe bemererwa ubufasha na Minisiteri ya Siporo.
Abaturage bo mu Ntara ya Oromia na Amhara baherukaga gushyamirana bituma uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Hailemariam Desalegn wakomokaga mu ba Amhara, yegura mu mwaka wa 2018.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Buyoga, ku Cyumweru tariki ya 25 Mata yafashe Dusabimana Jean Marie Vianney w’imyaka 27, akekwaho gukwirakwiza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 y’amiganano. Yafashwe ayajyanye mu iduka guhaha, bayamufatanye yavuze ko yayahawe n’uwitwa Sangwamariya Victor w’imyaka (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 26 Mata 2021, mu Rwanda habonetse abanduye bashya 84 naho abakize bakaba ari 64. Abakivurwa ni 1 342, muri bo abarembye batandatu, kuri uyu munsi kikaba nta muntu cyishe nk’uko imibare ibigaragaza.
Ikipe ya REG VC yegukanye umwanya wa cyenda mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAVB Men’s Club Championship), nyuma yo gutsinda APR VC amaseti atatu ku busa.
Abanyeshuri bigishijwe umukino wa Karate na Maitre Sinzi Tharcisse bamushimiye uruhare n’ubutwari yagize akarokora Abatutsi barenga 118 muri Jenoside bamugabira inka mu rwego rwo kumushimira.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA, ryemeje ko ryahaye Umunyasenegal, Dr Cheikh SARR, akazi ko gutoza ikipe y’igihugu y’abagabo ndetse n’iya bagore.
Mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, haravugwa urupfu rutunguranye rw’umusore w’imyaka 22 witwa Niyonzima Alexis, aho mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Mata 2021 bamusanze ari umurambo uziritse umugozi mu ijosi.
Ibyishimo ni byose ku basore n’inkumi 721 bagizwe aba Ofisiye n’Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, mu muhango wabereye mu Ishuri rikuru rya Gisirikari ry’i Gako ku wa kabiri tariki 26 Mata 2021.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2021 yayoboye umuhango wo gutanga ipeti ku banyeshuri 721 barangije mu ishuri rya Gisirikare riri i Gako mu Karere ka Bugesera, abo banyeshuri bakaba bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant (…)
Ubwato bunini bwa gisirikare bwari bwaburiwe irengero ku wa Gatatu tariki 21 Mata 2021, bwabonetse ku ndiba y’inyanja nk’uko byemezwa n’umuyobozi mukuru w’ingabo za Indonesia zirwanira mu mazi (Chef d’état-major de la marine), Yudo Margono.
Imibiri 20 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu bitaro bya Gitwe mu Karere ka Ruhango hamwe n’indi 80 yimuwe mu mva byagaragaraga ko idahesha abayishyiguyemo icyubahiro, yose yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhango.
Kuri uyu wa mbere tariki 26 Mata 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye umuhango wabereye mu Ishuri rikuru rya Gisirikari ry’i Gako (Rwanda Military Academy), wo kwinjiza mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’aba Ofisiye, abaharangije amasomo arimo n’aya Gisirikari.
Ishuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya Paris Saint-Germain rigiye gutangira mu Rwanda, ryamaze gushyiraho abayobozi n’abatoza.
Abo mu muryango wa Didi Dieudonné, umuhungu wa Disi Didace, wari utuye mu Karere ka Nyanza, mu mpera z’icyumweru gishize, bashyinguye mu cyubahiro imibiri y’abana babiri bo muri uwo muryango, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Kagame yavuze ko kubaka ubushobozi bw’igisirikare bidakwiye gutera ubwoba abantu baba abari mu gihugu ndetse no mu baturanyi, kuko u Rwanda rwifuza umubano mwiza n’ibihugu birukikije, kandi ko hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo uwo mubano uboneke.
Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Mata 2021, mu Ishuri rikuru rya Gisirikari riherereye i Gako mu Karere ka Bugesera, habereye umuhango wo kwambika abanyeshuri basoje amasomo mu bya gisirikari, bakaba bambitswe amapeti abinjiza mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’aba Ofisiye.
Ubushakashatsi bwa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) bwiswe igipimo cy’ubwiyunge cya 2020, bugaragaza ko Abanyarwanda bangana na 98.2% ari bo bashingira imibanire yabo ku Bunyarwanda, abasigaye 1.8% bakaba bacyibona mu ndorerwamo y’amako, amadini n’ibindi, gusa ngo ni cyo gipimo kiri hasi ugereranyije n’imyakaishize.
Mu gihe kirekire abaturiye ikibuga cy’indege cya Ruhengeri babwiwe ko bazimurwa ku mpamvu zo kwagura icyo kibuga, ariko amaso agahera mu kirere bamwe inzu zikabasaziraho nyuma y’uko babujijwe kubaka no gusana izishaje, icyo kibazo ngo cyaba kigiye gusubizwa bakimurwa dore ko n’ingengo y’imari izakoreshwa mu kubimura isaga (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 25 Mata 2021, mu Rwanda habonetse abanduye bashya 58 naho abakize bakaba ari 75. Abagore babiri b’imyaka 66 na 56 bitabye Imana i Kigali, naho abakirwaye ni 1,322.
Minisiteri y’u Rwanda ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iramarana iminsi ine n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi ku isi(UNHCR), Filippo Grandi uri mu Rwanda kuva tariki 24-27 Mata 2021.
Ikipe ya IPRC Huye BBC y’abagore yegukanye igikombe cy’irushanwa ribanziriza Shampiyona nyuma yo gutsinda The Hoops Rwanda amanota 71 kuri 59. Ni mu gihe REG BBC yatsinze IPRC Kigali BBC ku mukino wa nyuma.
Umuyobozi w’Umujyi wa Mons mu Bubiligi avuga ko aterwa ipfunwe n’ibihugu bimwe byatereranye u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ahitwa Kaseramba mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, haraye hafatiwe abantu 16 bari mu birori nyuma y’ubukwe, barazwa ku Murenge.
Amafoto y’isake irwana n’ishusho yayo yafatiwe ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali yakomeje gutangaza abantu kubera ibiyagaragaramo.
Ambasade ya Israel mu Rwanda, muri iki cyumweru, yifatanyije n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’Isi (International Mother Earth Day).
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, umunyarwenya wo muri Uganda ukunzwe cyane muri Afurika n’ahandi ku isi, Anne Kansiime, yatangaje ko yamaze kwibaruka imfura ye y’umuhungu. Mu magambo agaragaza umunezero afite yagize ati "Amazina ye ni Selassie Ataho. Ubu ibyaha byanjye byababariwe."
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubugenzacyaha RIB, kiratangaza ko cyafunze Icyishaka David Umuhanzi uzwi nka Davis D, Ngabo Richard, Umuhanzi uzwi kw’izina rya Kevin Kade, ndetse na Habimana Thierry ukora akazi ko gufotora.
Ikipe ya IPRC Kigali BBC iracakirana na REG BBC ku mukino wa nyuma w’irushanwa ribanziriza Shampiyona uba kuri iki Cyumweru tariki 25 Mata 2021 muri Kigali Arena.
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 12 barimo Umuhanzi Jay Polly, bafatiwe i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali bari mu birori binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 24 Mata 2021, mu Rwanda habonetse abanduye bashya 76 naho abakize bakaba ari 170. Nta muntu iyo ndwara yishe, abakirwaye ni 1,341
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda no mu rwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS).
U Rwanda rwakiriye miliyoni 30 z’Amadolari rwahawe na Banki y’Isi, ayo mafaranga akaba azashyirw amu bikorewa byo gukomeza gukingira abaturage Covid-19, kuko intego u Rwanda rufite ni ukuba rwamaze gukingira 60% by’abaturage mu 2022.
Ambassade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo yateguye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.
Mu mujyi wa Musanze hamuritswe ikiribwa gishya cy’inyama z’ibinyamujonjorerwa (Ibinyamushongo), abaturage baziriye bemeza ko ziryoshye kurenza inyama basanzwe barya zirimo n’inyama z’inkoko.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha abakinnyi babiri izifashisha muri shampiyona y’amezi abiri izatangira tariki 01/05/2021.
Abanyeshuri b’Abanyarwanda bakomeje kongererwa ubumenyi ku bihumanya ikirere, binyuze mu mushinga The Rwanda Climate Change Observatory wa Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ku bufatanye na Kaminuza yo muri Amerika, Massachusetts Institute of Technology, mu rwego rwo guhangana n’ibitera ihumana ry’ikirere.
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru urubyiruko rw’abasore 11 bafashwe bizihiza isabukuru y’amavuko ya mugenzi wabo witwa Safari Kevin w’imyaka 21. Polisi ivuga ko aba bantu bari barenze ku mabwiriza yashyizweho na Leta yo kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19. Uru rubyiruko rwafatiwe mu Kagari ka Kimihurura, (…)