Jean-Louis Karingondo, Komiseri mukuru wungirije akaba na komiseri ushinzwe imirimo rusange mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), avuga ko RRA igiye gushyiraho uburyo abasora bazajya bamenya imisoro barimo bifashishije telefone.
Inama mpuzamahanga yiswe ‘Ubuntu Symposium’ y’Imiryango iharanira uburinganire bw’abagore n’abagabo ku isi, (MenEngage Alliance), ku wa Kabiri wiki cyumweru yihariwe n’urubyiruko ruvuga ko mu minsi izaza abagabo batazaba bafite imirimo y’urugo banga gukora.
Jerry John Rawlings wigeze kuba Perezida wa Ghana, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020, azize uburwayi, akaba yaguye mu bitaro bya Korle Bu Teaching Hospital, biherereye i Acrra mu murwa mukuru wa Ghana.
Mu Rwego rwo gufasha abayigana kubitsa, kubikuza no kohererezanya amafaranga, ndetse no kwishyura serivisi zitandukanye umuntu atavuye aho ari, Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) yerekanye ikoranabuhanga rya ‘Mobile Banking’.
Umuhuzabikorwa w’umushinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Mpuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe ,Furere Wellars, avuga ko umwana wahohotewe agaterwa inda aba agifite uburenganzira nk’abandi bana ndetse n’agaciro mu muryango.
Umuryango nyarwanda uteza imbere umugore binyuze muri siporo (AKWOS) watangiye igikorwa cy’amahoro gifite intego nyamukuru yo kugeza ku bantu benshi ubutumwa bwo gukemura amakimbirane mu miryango, kubaka amahoro arambye no kwimakaza ihame ry’uburinganire kuko byagaragaye ko amakimbirane abera mu ngo agira ingaruka zikomeye ku (...)
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2020, yashyize Nirere Madeleine ku mwanya w’Umuvunyi Mukuru (Ombudsman).
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2020, yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro.
Bamwe mu bagabo bavuga ko bakeneye ko abagore babubaha, ariko bitavuze kwiremereza, kandi bakaganirira hamwe ibyafasha ingo kurushaho gutera imbere.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko bikomeje kugaragara ko hari abantu benshi badohotse ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bityo ko ibihano byari bisanzwe bishobora kwiyongera niba batisubiyeho.
Clémentine Nyirambarushimana utuye mu Mudugudu wa Uwimfizi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, hamwe n’umuryango we bashyikirijwe inzu bubakiwe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, ahita asaba kuzafashwa kuyibamo mu mutekano.
Ihuriro ry’imiryango iharanira ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo ku isi (MenEngage Global Alliance) ririmo gufata ingamba zo guhindurira abagabo n’abahungu kuzuzanya n’abagore n’abakobwa, hagamijwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Abayobozi b’uturere mu Ntara y’Amajyepfo baratangaza ko ibinengwa n’abaturage mu bushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku mitangire ya serivisi n’imiyoborere byajya bishyirwa ahagaragara kugira ngo bimenyekane bishakirwe umuti.
Abaturage basaga 20 bo mu Kagari ka Gakoro mu Murenge wa Gacaca, Akarere ka Musanze, bamaze amezi atandatu mu gihirahiro nyuma yo gukoreshwa na rwiyemezamirimo mu kubaka ivuriro rito (Poste de santé) akagenda atabishyuye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ugushyingo 2020, imodoka ya Paruwasi ya Kitabi muri Diyoseze ya Gikongoro yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.
Kugeza ubu ntabwo ari ngombwa ko umubyeyi ajya kuri banki kwishyurira umwana amafaranga y’ishuri n’ibindi asabwa, ndetse nta n’ubwo ari ngombwa kujya ku ishuri kumenya imyitwarire y’uwo munyeshuri n’amanota yabonye cyangwa amatangazo y’iryo shuri.
Hategekimana Pacifique, umukozi wa Real Contractors ushinzwe ubuzima n’umutekano (health and safety officer) avuga ko kumvira inama za Leta byatumye yiga, mu gihe abo bari mu kigero kimwe bagicukura amabuye y’agaciro.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka gitangaza ko hari itegeko riri hafi gusohoka ryemerera abafite ubutaka bwagenewe ubuhinzi, kuba babugabanya uko babishaka bakabuhererekanya mu gihe mbere bitari byemewe.
Mu majyaruguru ya Ethiopia, imirwano ikomeye irakomeje hagati y’igisirikare n’abashinzwe umutekano.
Ku wa Gatanu tariki 06 Ugushyingo 2020, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko habereye umwiherero w’Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, ukaba wari ufite Insanganyamatsiko igira iti “Imiyoborere Intwararumuri twahisemo, kugena no kwesa Imihigo”. Muri uyu mwiherero, hakiriwe abayobozi bashya n’abo bashakanye binjiye muri (...)
Bazimenyera Thomas, umusaza ufite ubumuga utuye mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, avuga ko yirinze gusabiriza ahitamo kwihangira umurimo wo kwasa inkwi akazigurisha, akaba ahamya ko umutungiye umuryango.
Abadepite basuye Akarere ka Muhanga baravuga ko bagiye gukora ubuvugizi bwo kwihutisha gahunda yo kwandikira abana bavukira n’abapfira ku bigo nderabuzima nk’uko bikorwa ku bitaro by’uturere.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rurashimira itangazamakuru ryo mu Rwanda kubera uruhare ryagize mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, rigeza amakuru yo kucyirinda ku baturage kandi byihuse, bikaba byaratanze umusaruro mwiza.
Kaminuza mpuzamahanga yigisha ibijyanye n’ubuzima rusange kuri bose (University of Global Health Equity-UGHE), yateguye iserukiramuco ngarukamwaka ryiswe ‘Hamwe Festival’ (ibitaramo bivanze n’ibiganiro), rizamara iminsi itanu rikurikiranwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Uko ibihe bihinduka, ni na ko imyambaro abantu bambara ihinduka haba mu bukonje cyangwa mu gihe cy’ubushyuhe (impeshyi). Muri iyi minsi nubwo mu Rwanda hakonje, nanone ntibiragera aho abantu bakenera kwambara inkweto zirimo ubwoya.
Charles Munyaneza utuye mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko akarere atuyemo kari gasanzwe kaza mu myanya y’inyuma mu mihigo, ariko ko kuba barabaye aba mbere noneho bitamutunguye.
Umwiherero w’Intwararumuri ni umwanya wo kwibukiranya inshingano n’imyitwarire iranga Intwararumuri. Ni igihe abanyamuryango ba Unity Club basubiza amaso inyuma bakisuzuma kugira ngo barebe ko urumuri batwaye rucyaka.
Mu rwego rwo gufasha abanyamuryango kwirinda Coronavirus, impuzamakoperative Unicoopagi yatanze kandagirukarabe n’amasabune ku makoperative 34 ayigize, ku wa 28 Ukwakira 2020.
Abatuye Umudugudu wa Susa mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, baturiye ubuvumo bwa Susa, barasaba Leta kubakemurira ikibazo bamaranye imyaka icyenda cy’uducurama tuba muri ubwo buvumo, aho bafite impungenge zo kwandura indwara z’ibyorezo.