Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko mu kwezi kumwe igishushanyo mbonera cy’Umujyi kiraba cyasohotse abaturage n’abashoramari bagatangira kugishyira mu bikorwa.
Kuva mu Rwanda batangira kugaragaza ibipimo by’abanduye Covid-19 ndetse n’abakize bakoresha indimi 3 muri 4 zemewe gukoreshwa mu Rwanda, nyamara iyo bigeze mu kwihanganisha imiryango yagize ibyago usanga basoza bakoresheje indimi 2 gusa.
Shema Gaz Methane Power Plant ni urugomero rw’amashanyarazi ruzabyaza umusaruro Gaz Methane iri mu kiyaga cya Kivu, uru rugomero rukaba ruri kubakwa na sosiyete y’Abongereza yitwa Shema Power Lake Kivu Ltd, uru rugomero rukaba ruri kubakwa mu Kagari ka Busoro, Umurenge wa Nyamyumba, Akarere ka (...)
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB), butangaza ko bugiye gutangira gukoresha ikoranabuhanga rizajya rifasha umunyamuryango kumenya niba umukoresha we amuteganyiriza buri kwezi ndetse no kumenya imisanzu agezemo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko igishushanyo mbonera kiri gutegurwa kizagenderwaho kugeza mu mwaka wa 2050, ntawe kizirukana mu mujyi kuko ntawe giheza.
Umuryango uharanira uburenganzira bw’umugore, washyikirije ikirego urukiko rwa Afurika ruharanira uburenganzira bwa muntu n’uburenganzira bw’abaturage, uwo muryango ukaba wareze Guverinoma ya Tanzaniya kubera kubuza abakobwa batwite kujya mu ishuri.
Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2020, yafunguye ku mugaragaro ibigo bitatu bisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu Karere ka Huye, Musanze na Rwamagana.
Umubyeyi wo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi yagabiwe inka y’Igihango n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu rwego rwo kumushimira ko yagize neza akarokora umwana w’uruhinja muri Jenoside yakorewe Abatutsi akarushyira ku ibere atarabyara.
Impunzi n’abasaba ubuhungiro 79 bavuye muri Libya bageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bwashyize Akarere ka Musanze ku mwanya wa mbere ku mitangire ya serivise ijyanye n’isuku, Akarere ka Nyamagabe kaza ku mwanya wa nyuma.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko hari umuntu wataye amafaranga ku wa kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020, mu muhanda Kigali Convention Centre – Remera, hagati ya saa tatu na saa yine za mu gitondo, ikaba isaba uwayataye kuza kuyafata ku cyicaro cya Polisi ku (...)
Uwitwa Dr. Mbonigaba Celestin yashimiye Banki ya Kigali (BK) yamufashije kubona amafaranga yari yataye.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ku wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020, yemeje imishinga y’amategeko ashyira mu bikorwa Amasezerano y’Ubufatanye mu Bwikorezi bwo mu Kirere (BASAs) hagati y’u Rwanda n’ibihugu bitanu birimo Brazil, Republika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Namibia, Somalia na (...)
Imyigaragambyo yakurikiye itabwa muri yombi rya Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi wine hamwe na Patrick Amuliat biyamamarizaga umwanya wa perezida wa Uganda, imaze kugwamo abantu bairindwi abandi barenga 40 barakomereka.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ku wa gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020, rwafunze Harerimana Adrien Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sovu; Umubyeyi Ildegonde, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kavumu na Ntashamaje Eliazar Umucungamari w’Umurenge wa Sovu mu Karere ka (...)
Ubushakashatsi bw’Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum LAF) bwo muri uyu mwaka wa 2020, busaba Leta gusuzuma amategeko agera kuri 264 arimo icyuho mu bijyanye n’uburinganire.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwagaragaje ko mu bushakashatsi bw’umwaka wa 2020 bwakozwe ku miyoborere n’imitangire ya serivisi, inzego z’umuteano ziza ku isonga.
Icyiciro cya kane kigizwe n’abantu bari hagati ya 80 na100, barimo impunzi ndetse n’abashaka ubuhungiro, bari bari mu gihugu cya Libya, bazagezwa mu Rwanda ku wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2020. Aba, bariyongera ku bandi bari barageze mu Rwanda guhera mu mwaka (...)
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2020, inyubako ya Kigali Convention Centre, imwe mu zigaragara cyane mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko mu masaha ya nijoro yagaragaye yaka mu ibara ryari rifite igisobanuro cyihariye.
Abafite ubumuga bwo kutabona batewe impungenge n’abatwara ibinyabiziga badaha agaciro inkoni yera ibafasha mu kugenda, bagasaba ko yakubahwa ndetse n’abigisha amategeko y’umuhanda na yo bakayishyiramo.
Abatuye umudugudu w’icyitegererezo wa Murora mu Kagari ka Gakoro, Umurenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, barashimira Leta yabubakiye umudugudu, ariko bakavuga ko bahangayikishijwe no kutagira aho bashyingura.
Abari batunzwe no gususurutsa ibirori bitandukanye baratangaza ko COVID-19 ikomeje kubabera imbogamizi mu mibereho yabo, bakifuza ko Leta yagira icyo ibafasha cyangwa na bo bagatekerezwaho mu mirimo igenda ikomorerwa.
Komite nyobozi y’Umudugudu wa Karehe mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, yahawe smartphone nk’igihembo cy’uko umudugudu bayobora wabimburiye indi mu kwitabira mituweli 100%.
Nyuma yo gufatwa ku nshuro ya kabiri itubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19 no kugira umwanda, Laguna Motel iherereye ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge yafunzwe.
Abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru barasaba ababayobora kuva mu biro, bakarushaho kubegera babagaragariza ibikubiye mu mihigo baba bahize, kugira ngo babone aho bahera bagira uruhare mu kuyishyira mu bikorwa.
Ihuriro ry’imiryango iharanira uburinganire bw’umugore n’umugabo ku isi (MenEngage) ryamaganye abavuga ko umugore wanze ikandamizwa ry’abagabo ari igishegabo, kuko ngo aba yifuza impinduka.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza avuga ko Nyanza yavuye ku mwanya wa 30 ikaza kuwa 5 mu kwesa imihigo, kandi ko ibyagezweho babikesha ubufatanye, dore ko nta visi meya w’imibereho myiza bari bafite guhera mu ntangiriro za Gashyantare 2020.
Ubuhamya bwa Nyampinga(izina ritari irye nyaryo) bwumvikanisha ukuntu bitera isoni gusoba cyangwa kunyara ku buriri kandi uri umuntu mukuru urengeje imyaka cumi n’umunani(18). Kuri we, ngo ni ikibazo yumva kimukomereye cyane kandi agerageza uko ashobora ngo birangire ariko (...)
Abaturiye inkengero z’imihanda ya kaburimbo yatunganyijwe mu makaritsiye amwe n’amwe yo mu mujyi wa Musanze, bavuga ko niba nta gikozwe ngo inzu zabo zisanwe, bishobora kuzabagiraho ingaruka zirimo no kuba zabagwaho.
Umuryango Imbuto Foundation hamwe n’abafatanyabikorwa bawo, bongeye guhamagarira urubyiruko rufite imishinga itanga ibisubizo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe n’imyororokere, kwitabira amarushanwa.