Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukwakira 2021(ahagana saa kumi), inyubako y’Ibitaro bya Kibagabaga mu Karere ka Gasabo yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyari birimo birangirika.
Abasenateri bo muri Komisiyo ya Sena y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, basanga hagikenewe igenamigambi ryoroshya ishoramari mu buhinzi n’ubworozi, kugira ngo ibibukomokaho byoherezwa mu mahanga, birusheho kwiyongera kandi bifite ireme.
Umwana w’umukobwa witwa Tumukunde Françoise wo mu Karere ka Nyamasheke, wahize abandi ku rwego rw’igihugu mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, akomeje gusabirwa ishimwe ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo yitwaye neza mu bizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye.
Urubuga nkoranyambaga rwa YouTube rwahagaritse shene ebyiri z’umuhanzi R. Kelly, nyuma yo guhamwa n’ibyaha icyenda mu kwezi gushize, byo gusambanya abantu ku gahato.
Abayobora amashyirahamwe y’inzego z’ibanze mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), barimo gusuzuma uko urujya n’uruza rw’abaturage rwakongera kubaho nyuma yo guhagarikwa n’icyorezo cya Covid-19.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imvura imaze iminsi igwa yangije umuhanda Huye-Nyamagabe, ahitwa ku Nkungu mbere yo kugera mu Mujyi wa Nyamagabe, bityo ko umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi utari nyabagendwa.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), kiratangaza ko guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukwakira 2021, site yo gupima Covid-19 ya Gikondo ifunga burundu.
Polisi ku bufatanye n’izindi nzego bafashe Habimana Emmanuel w’imyaka 23, yafatanywe insinga z’umuyoboro w’itumanaho wa murandasi (Fibre Optique) zifite uburebure bwa metero 8, akaba yafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe, Akagari ka Cyangugu, Umudugudu wa Karambo, ku ya4 Ukwakira 2021.
Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo hakorwe amatora y’inzego zibanze, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, akomeje gusura inzego zinyuranye z’ubuyobozi mu gusuzuma uburyo amatora ategurwa, aho yasuye Intara y’Amajyaruguru tariki 04 Ukwakira 2021, yakirwa na Guverineri Nyirarugero Dancille mu biro bye, (...)
I Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni ubutaka bufite ubuso bw’ibirometero bigera kuri 79 akaba ari ryo zingiro ry’ibikorwa by’imyidagaduro muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Iki gice kibarizwamo inganda zitunganya amafilime atunze abatari bake muri iki gihugu.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 05 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 126, bakaba babonetse mu bipimo 9,113.
Kagame Alexis akaba impanga ya Kagambage Alexandre, na we yari umuhanzi kimwe n’umuvandimwe we gusa bagatandukanira ku kuba Kagambage yari yarabigize umwuga, Kagame akabikora mu rwego rw’amarushanwa gusa cyangwa akijyanira indirimbo ze kuri Radio Rwanda ku buntu, kuko nta na album (cassette) yigeze akora.
Abana bagera ku 3,353 bakuwe mu bigo by’imfubyi kuva mu 2013 bamaze kumenyera imiryango bashyizwemo, ubu abitabwaho n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukurikirana imikurire no kurengera umwana (NCDA), ari abafite umwihariko w’uburwayi budakira cyangwa se ubumuga.
Polisi y’u Rwanda iravuga ko hari amafaranga yatoraguwe hafi y’amarembo y’ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga cya Huye. Ayo mafaranga ngo yatoraguwe ku wa Mbere tariki 05 Ukwakira mu masaha ya saa moya n’igice za mu gitondo.
Umubyeyi witwa Unice Kulwa ufite imyaka 25 wari utuye ahitwa Geita muri Tanzania, n’abana be babiri bapfuye nyuma yo kubura umwuka wo guhumeka, bitewe no kwinjiza imbabura yaka itetseho ibishyimbo, mu nzu bari baryamyemo.
Kogosha imyanya y’ibanga ni ngombwa, ni isuku yaba ku bagabo no ku bagore, cyane ko ari ahantu hashyuha hakaba hanabira ibyuya, bityo bikaba byateza impumuro mbi, bikarushaho kuba bibi ku bagore mu gihe cy’imihango.
Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) irasaba abarimu kuzamura abana bari inyuma y’abandi mu masomo bakagezwa ku kigero kimwe n’abandi banyeshuri, kugira ngo bashobore kugendera hamwe.
Banki ya Kigali yatangije poromosiyo izamara amezi atatu yo guhemba buri cyumweru abahinzi 10 bahize abandi mu gukoresha ikoranabuhanga rya IKOFI, aho buri wese azajya ahabwa 50,000Frw yamufasha gukomeza guteza imbere ubuhinzi bwe.
Itsinda ry’abacuruzi bakorera ku kirwa cy’Ijwi cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), basabye Akarere ka Karongi kongera iminsi y’isoko ryambukiranya imipaka rihahirwaho n’abanyekongo.
Sendika y’abarimu mu Rwanda (SNER) iratangaza ko itazongera kwihangani umwarimu wananiranye cyangwa witwara nabi, kuko byaba ari ugushyigikira amakosa.
Umwarimu wahize abandi mu mwaka w’amashuri 2020-2021, mu kiciro cy’amashuri abanza yigenga, yahaze udushya turimo Robot ndetse n’amapave akozwe mu macupa ya pulasitiki.
Bamwe mu barimu bigisha mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Rulindo, baratangaza ko kuba bagiye kumara umwaka batishyuwe amafaranga y’ibirarane by’imishahara yo muri Mutarama na Gashyantare 2021, bikomeje kubashyira mu gihirahiro, bibaza niba bazayabona cyangwa bazayahomba burundu.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyatangaje gahunda ivuguruye y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa, bagiye gusubira ku ishuri guhera ku wa Gatanu tariki 8 Ukwakira 2021, aho guhera ku wa Kane nk’uko byari byatangajwe mbere.
Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yeretse itangazamakuru abantu barindwi bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha, bafashwe kuva tariki ya 1 Ukwakira kugeza tariki ya 3 Ukwakira 2021, bafatirwa mu Mirenge ya Gisenyi na Rubavu.
Reverien Mutabazi w’i Busanze mu Karere ka Nyaruguru, nyuma y’uko yiciwe umugore n’abana azizwa gucikisha Abatutsi, arasaba abakiri bato kwirinda amacakubiri kuko byanagaragaye ko nta mumaro wayo.
Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu kwezi gushize kwa Nzeri 2021 abantu umunani barafashwe bakekwaho gukoresha amashanyarazi atishyurwa, abandi bakurikiranyweho kwangiza ibikorwa remezo (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 04 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 81, bakaba babonetse mu bipimo 7,506. Abantu batanu bitabye Imana, bakaba ari abagore babiri n’abagabo batatu.
Imbuga nkoranyambaga zikomeje kugaragara ko ari ikintu cy’ingenzi mu buzima bwa benshi, dore ko benshi bazishimira uburyo zoroshya ibijyanye no guhanahana amakuru.
Mu kurwanya ikibazo cy’ibiyobyabwenge na magendu mu guhugu, Intara y’Amajyaruguru by’umwihariko uturere dufite imirenge ikora ku mipaka, yafashe ingamba zinyuranye mu guhashya ibiyobyabwenge na magendu, aho yatangiye igikorwa cyo guhugura abafasha inzego z’umutekano biswe “Imboni z’umutekano”.
Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ukwakira 2021, Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yarahiriye kuyobora imyaka itanu iri imbere, ndetse byitezwe ko aza gutangaza abagize Guverinoma nshya bagomba gufatanya gushaka igisubizo cy’ikibazo cy’umutekano muke.
Mu cyumweru gishize mu Kagari ka Kamate mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, inyana yavukanye igisa n’icebe ry’inka yabyaye bitangaza benshi, abaganga b’amatungo bavuga ko n’ubwo bidakunze kubaho ariko ari ibisanzwe.
Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) yatangaje ko hari abana barenga ibihumbi 44 batatsinze ibizimini bya Leta bisoza amashuri abanza, hamwe n’abandi barenga ibihumbi 16 batatsinze ibisoza icyiciro rusange cy’ayisumbuye muri 2021.
Mu gihe Uturere twose tugize intara y’Amajyaruguru dukomeje gahunda yo gufasha urubyiruko rwibumbiye mu muryango FPR-Inkotanyi gusobanukirwa neza amahame remezo y’umuryango, Akarere ka Rulindo ni ko kamaze gutoza umubare munini w’urwo rubyiruko ku rwego rw’umurenge, aho kahigiye kudatezuka kuri iyo ntego, kakaba kahigiye (...)
Niyonambaza Pontien wo mu Kagari ka Munyana, Umurenge wa Minazi mu Karere ka Gakenke, avuga ko amaze kwiteza imbere abifashijwemo n’ubuhinzi bw’ibinyomoro, nyuma y’imyaka itandatu yamaze ari umushomeri aho yanditse asaba akazi inshuro 41.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko hari utubari twatangiye gukora tutarahawe uburenganzira cyangwa se tutari mu cyiciro cy’uduhabwa ibyangombwa bitangwa n’Imirenge na RDB, nk’uko yabigarutseho ku ya 3 Ukwakira 2021, mu Kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu.
Kuri uyu wa 4 Ukwakira 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye ibintu birimo ibiribwa n’ibinyobwa byafashwe muri Operasiyo ya USALAMA VII, byafashwe bitujuje ubuziranenge bikaba bifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 34.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, arashishikariza abahinzi bafite imirima ihanamye gutekereza ku kuyishyiriraho amaterasi badategereje ingengo y’imari y’akarere.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana, avuga ko ihenda ry’ifumbire ryatewe n’ibibazo bya Covid-19 no kuba ibihugu byinshi bisigaye biyikenera cyane kubera gushakira ubukungu mu buhinzi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororokere (UNFPA) ku bufatanye na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, bashyize ibuye ry’ifatizo aharimo kubakwa inzu izafasha muri serivisi zijyanye cyane cyane no kwita ku bahuye n’ihohoterwa mu nkambi y’impunzi ya Kiziba iherereye (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 03 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 89, bakaba babonetse mu bipimo 13,289. Abantu babiri bitabye Imana, bakaba ari abagore babiri.
Abapolisi bakorera mu Karere ka Kamonyi ku Cyumweru tariki ya 3 Ukwakira 2021, bafashe abantu 27 bagize itsinda ricyekwaho guhohotera no kwiba abaturage. Icyenda muri abo bantu bafatiwe mu Murenge wa Ngamba aho abaturage bari bamaze iminsi bagaragaje ko hari abantu babatega bitwaje imihoro bakabagirira nabi ndetse (...)
Imineke ni kimwe mu biribwa bifasha umubiri w’umuntu kugubwa neza, kuko ifite intungamubiri z’amoko atandukanye ndetse n’imyunyu ngugu nka potasiyumu.
Itsinda ry’ingabo za SAMIM zavuye mu bihugu bigize umuryango wa SADC, ritangaza ko umwe mu bayobozi b’umutwe w’ibyihebe, Sheik Dr Njile North, birimo guhigwa bukware muri Mozambique yishwe.
Kuri iki Cyumweru tariki 3 Ukwakira 2021, Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), cyapimye Covid-19 abantu 655 bari mu masengesho mu madini n’amatorero atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, abapimwe bose bakaba basanze ari bazima.
Munyaneza Alphonse w’imyaka 28 na Nyiransengimana Odette w’imyaka 48, bafashwe na Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare bafite amasashe ibihumbi 21,800 bakuye mu gihugu cya Uganda, igikorwa cyabaye ku itariki 30 Nzeri na tariki ya 01 Ukwakira 2021.
Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko nyuma y’igenzura yakoreye ibitaro bya MBC, bikorera mu Karere ka Nyarugenge, guhera tariki ya 06 Ukwakira 2021 bigomba gufunga burundu.
Ku itariki 28 Ukuboza 1993 nibwo Umuryango FPR Inkotanyi wohereje abanyapolitike bawo i Kigali baza baherekejwe n’ingabo zabo za Batayo ya gatatu y’abasirikare 600 zaje kubarindira umutekano hagamijwe gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Arusha muri Tanzania na Leta yayoborwaga na Habyarimana.
Ku itariki 30 Nzeri 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwahamije icyaha cyo gusaba no gutanga indonke Mukeshimana Adrien, na ho Nzakizwanimana Etienne ahamwa n’ubufatanyacyaha bwo gusaba no gutanga indonke, rubakatira igifungo cy’imyaka umunani n’ihazabu ya miliyoni ebyiri (2.000.000frws) kuri buri wese.