Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda ruhaye ikaze abaturage b’u Bushinwa, bakaba bemerewe guhabwa visa bose bakigera mu Gihugu.
Bwanakweri Nathan wabayeho kuva mu 1922 kugeza muri 2003, yari umuhanzi, umuririmbyi, umubyinnyi n’umutoza wo mu rwego rwo hejuru, akaba yaramamaye cyane mu Itorero Gakondo ry’Igihugu ry’Urukerereza ryakomotse ku matorero atandukanye arimo iry’Urukatsa ryari irya Bwanakweri ryagiye bwa mbere muri Canada mu 1967.
Umuryango witwa Hope&Homes for Children uvuga ko mu Kigo cy’abafite ubumuga kiri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro hari abana 20 bakirererwamo, nyamara gahunda Leta ifite ari iyo kurerera abana mu miryango.
Impuguke mu by’imodoka unazikoraho ubushakashatsi, Nikobisanzwe André Gromyko wamenyekanye cyane ubwo yakoraga umwuga w’itangazamakuru, yagiranye ikiganiro na Kigali Today.
Inama y’Abaminisitiri iherutse guterana yemeje ko nyuma y’amezi arenga 18 utubari dufunze, twongera gukora, ariko ba nyiratwo bakabanza kubisabira uruhushya rubemerera gutangira imirimo yabo, nyuma yo kureba ko bujuje ibisabwa.
Urubyiruko 300 rugizwe n’impunzi z’Abarundi n’Abanyekongo mu nkambi ya Nyabiheke mu Karere ka Gatsibo na Mahama mu Karere ka Kirehe ndetse n’urubyiruko rw’Abanyarwanda baturiye inkambi zombi rukomoka mu miryango itishoboye rwatangiye kwigishwa imyuga itandukanye hagamijwe kurufasha kwiteza imbere.
Komisiyo ishinzwe gukurikirana iby’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), yihanangirije ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu, nk’Akarere gafite ikibazo cy’abana bafite igwingira ku rugero rwo hejuru mu Rwanda, nyamara kakaba kagenda gahoro muri gahunda zo krwanya imirire mibi. PAC ikaba yababwiye (...)
Abaturage bo mu mujyi wa Musanze barimo abenshi bageze mu zabukuru mu mpera z’iki cyumweru bishimiye gufata urukingo rwa COVID-19 rwa Johnson & Johnson, igikorwa cyabereye muri Sitade Ubworoherane muri ako Karere.
Hirya no hino ugenda uhasanga imiryango itandukanye, ifite umukozi umwe ukora amanywa n’ijoro. Ibi bintera kwibaza abakoresha babo ubushobozi baba bababonamo bwatuma bakora amanywa n’ijoro bataruhuka.
Kirusu Thomas ni umwe mu bahanzi gakondo u Rwanda rukesha ibihangano byinshi birimo inyigisho zitandukanye, cyane cyane izirebana n’ubuzima bwa buri munsi n’izikangurira abantu kwitabira umurimo by’umwihariko ubuhinzi.
Kunywa inzoga ku buryo burengeje urugero ni imwe mu mpamvu zitera zimwe mu ndwara zitandura harimo nka Diyabete n’izindi nk’uko bisobanurwa na Dr Omary Ubuguyu, umuganga ushinzwe kurwanya no gukumira indwara zitandura muri Minisiteri y’Ubuzima muri Tanzania.
Abapolisi n’abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika bari kumwe n’abandi banyarwanda baba muri iki gihugu, ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021 bifatanyije n’abaturage bo mu Mujyi wa Bangui mu gikorwa cy’umuganda wo gusukura uyu mujyi.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko guhera ku wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2021, gutanga urukingo rwa Covid-19, haba ku bafata dose ya mbere cyangwa iya kabiri mu Mujyi wa Kigali, bikorerwa ku bigo nderabuzima.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 157, bakaba babonetse mu bipimo 10,588. Abitabye Imana ni batandatu, bakaba ari abagore batatu n’abagabo batatu.
Abantu 28 barimo umuhanzi wa Hip Hop bari mu maboko y’inzego z’umutekano bakurikiranyweho gukoresha ibirori by’isabukuru y’amavuko bakarenga ku mabwiriza ya Covid-19.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo avuga ko umwaka w’ubucamanza 2020-2021, imibare y’ibirarane by’imanza byiyongereye kubera ibirego biregerwa inkiko byiyongereye cyane bituma imanza zicibwa ziruta izinjira nyinshi.
Urugaga rw’abahanga mu by’imiti (National Pharmacy Council) ruratangaza ko rumaze kugira abahanga mu by’imiti basaga gato 1000 mu gihugu hose, mu gihe mu myaka ya 2000 bari bafite umubare uri hasi cyane.
Bagosora Théoneste, umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, akaba n’uwahanze ijambo imperuka y’Abatutsi (prophet of the Apocalypse), byatangajwe ko yapfuye kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Nzeri 2021.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame wagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mozambique kuva ku wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021, yabwiye Itangazamakuru ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri icyo gihugu ku bw’ubutumire bwa Leta yacyo.
Uruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye mu gihugu cya Mozambique guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021, wabereyemo ibikorwa bitandukanye birimo isinywa ry’amasezerano y’ubutwererane mu bucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Ku wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021, Polisi y’u Rwanda na kaminuza ya African Leadership University (ALU) ifite ishami mu Rwanda, basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no guhugurana, uburezi n’ubushakashatsi.
Mu mukino wa gicuti wabereye mu karere ka Musanze, ikipe ya Rayon Sports yahatsindiye Musanze FC igitego 1-0
Abana 24 b’ingagi bahawe amazina ku nshuro ya 17 mu rwego rwo gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima rurimo n’izo ngagi zo mu misozi miremire zisigaye hake cyane ku Isi, igikorwa cyahuriranye n’umunsi mpuzamahanga w’Ingagi ku Isi.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha umukinnyi AIT LAHSSAINE AYOUB usanzwe ukinira ikipe ya Raja Cassablanca yo muri Maroc
Perezida Paul Kagame aratangaza ko intego ari uko u Rwanda rukomeza kuba igihugu gitekanye kandi nyabagendwa, kugira ngo abarusura cyangwa abifuza kurusura barusheho kurwibonamo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 233, bakaba babonetse mu bipimo 11,165. Abitabye Imana ni icyenda, bakaba ari abagore batatu n’abagabo batandatu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, yatangije imirimo yo kubaka ibiro bishya by’Akarere ka Burera. Ibyo biro bishya biri kubakwa mu Mudugudu wa Rutuku, Akagari ka Kabona, Umurenge wa Rusarabuye.
Umunyarwanda ugeze mu Bubuligi cyangwa ubayo, ashobora gusura inzu ndangamurage ya Africa Museum, agasobanukirwa na byinshi mu byaranze amateka y’urwanda byo mu myaka ya kera biri muri iyo nzu.
Abantu 20 bari mu maboko ya Polisi Sitasiyo ya Muhoza, nyuma yo gufatanwa ibicuruzwa bya magendu n’ibyarengeje igihe, bakemeza ko babonye isomo ryo kutongera kugwa muri ayo makosa.
kipe ya REG BBC nyuma yo kwihuza n’Ubumwe Basketball Club yiyemeje kuba ikipe ihatanira ibikombe mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimye akazi Ingabo na Polisi b’u Rwanda bakoze mu kubohoza uduce twari twarigaruriwe n’ibyihebe muri Mozambique, ariko ababwira ko akazi ari bwo kagitangira kuko bafite inshingano zo kurinda abaturage no kubungabunga umutekano muri ibyo bice.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, kuva ku wa Gatatu tariki ya 22 Nzeri kugeza tariki ya 23 Nzeri ryatanze amahugurwa ku bakozi bo mu ruganda rwa Bralirwa ishami rya Gisenyi mu Karere ka Rubavu. Ni amahugurwa yari agamije guhugura abakozi b’uru ruganda uko bakwirinda inkongi n’uko (...)
Abantu bane bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera bakurikiranyweho kwiyitirira polisi bagatanga impushya zo gutwara ibinyabiziga ku bantu batandukanye babasabye amafaranga.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusororo mu Mujyi wa Kigali buratangaza ko nibura abakobwa 15 bahohoterewe mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro n’aho babumbira amatafari, bakaba ngo barasambanyijwe bataruzuza imyaka y’ubukure.
Kuri uyu wa 24 Nzeri 2021, u Rwanda rurita amazina abana b’ingagi 24 baheruka kuvuka baba muri Pariki y’igihugu y’Ibirunga, umuhango ugiye kuba ku nshuro ya 17, ukaba uteganyijwe gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ukaza kuba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, nk’uko byagenze (...)
Komisiyo ishinzwe gukurikirana iby’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), yasabye Ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA) gukurikirana bakarebam ikihishe inyuma y’ibikorwa binyuranyije n’amategeko byadutse mu turere tumwe na tumwe, aho batira amasezerano mu gihe bagiye gutanga (...)
Mu myenda ya gisirikare, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Mozambique Filipe Nyusi baganiriye n’Ingabo na Polisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Mozambique bafatanyije n’Ingabo z’icyo gihugu.
Ku wa Gatatu tariki ya 22 Nzeri 2021, ku bufatanye n’abaturage bo mu Karere ka Nyagatare, Polisi yafashe Maniriho Samuel w’imyaka 19 nyuma yo kwambura abacuruzi amafaranga ababwira ko ari umukozi w’Akarere ushinzwe imisoro, yafatiwe mu Murenge wa Mukama, Akagari ka Kagina, Umudugudu wa Nyakagarama.
Mu gihe Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB), gikomeje gukora ubushakashatsi mu kongera imbuto nshya z’ibirayi, icyo kigo kirimo no guhugurira abahinzi gutubura imbuto, kugira ngo haboneke imbuto nziza kandi zihagije.
Perezida Kagame yageze muri Mozambique mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, akaba yageze muri icyo gihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021. Mu ruzinduko rwe biteganyijwe ko aganira na mugenzi we Filipe Nyusi, hanyuma agasura Ingabo na Polisi b’u Rwanda bari muri icyo gihugu mu bikorwa byo kugarura umutekano.
Nyuma y’uko abanyeshuri 27 biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR-Huye) bagiye mu bitaro, biturutse ku biryo bihumanye bariye muri Resitora Umucyo iherereye ahitwa kwa Wariraye, iyo resitora yabaye ifunzwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bufatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), burakangurira abahinzi kwihutisha ibikorwa byo gutera imbuto ku ma site atandukanye ahujweho ubutaka, ku buryo nibura impera z’icyumweru gitaha, bazaba barangije iyo mirimo, kugira ngo babone uko bakurikizaho (...)
Umuryango witwa Centre Marembo watangiye umushinga wo kwigisha mu gihe gito imyuga y’ubwubatsi no gutwara moto, abakobwa bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina barimo ababyariye iwabo n’abahoze ari abana bo ku muhanda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 23 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 314, bakaba babonetse mu bipimo 11,168. Abitabye Imana ni barindwi (7), akaba ari abagore bane (4) n’abagabo batatu (3).
Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) gashinzwe kurwanya icyorezo cya Covid-19, kashyize u Rwanda mu bihugu bigomba gukurirwaho amabwiriza yo gukumirwa, abuza abaturage b’ahandi kwinjira kuri uwo mugabane ku bwo kwirinda Covid-19.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, araburira abacuruza utubari kutarenga ku mabwiriza yashyizweho, kugira ngo umuntu yemererwe gufungura kuko uzabirengaho kazafungwa ku buryo bizamugora kongera kugafungura.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), bashyizeho amabwiriza agenga ifungurwa ry’utubari, nyuma y’igihe kirekire dufunze kubera kubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19. Ayo mabwiriza asohotse hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa (...)
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze, rwahanduye amavunja umusore wo mu Kagari ka Cyogo mu Murenge wa Muko, wari umaze igihe yugarijwe n’indwara y’amavunja kugeza ubwo yari atakibasha kugenda neza.